Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda kuwa Kabiri tariki ya 21 Mutarama, yasabye Leta kugira icyo ikora ku baturage b’iki gihugu bajya mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko, bakaraswa.
Bavuga ko kuba hari Abanya-Uganda bamaze kuhatakariza ubuzima ari ikimenyetso cy’uko Leta ikwiriye kugira amabwiriza itanga ku bifuza kujya muri Uganda.
Perezida w’Inteko ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, Rebecca kadaga avuga ko bikiri igotabahizi ku Banya-Uganda bashaka kujya mu Rwanda bitewe n’umubano mubi uri hagati y’ibihugu byombi.
Ni ikibazo cyazanwe ku meza y’ibiganiro na Depite Roland Mugume uhagarariye Akarere ka Rukungiri mu nteko. Uyu yavuze ko ari ibintu bibababje kuba umupaka wa Gatuna ufunze kuko ngo byagize ingaruka mbi ku bucuruzi bw’abaturage ba Uganda.
Uhagarariye Agace ka Kira, Ibrahim Semujju Nganda, yavuze ko Leta ya Uganda ikwiye gutanga ibisobanuro ku mpamvu Abvanya-Uganda bakomeza gufatwa nabi ndetse bamwe bakicirwa mu Rwanda. Yasabye uwitwa Ruth Nankabirwa kugira inama Leta niba yakwerura ikavuga niba byemeye ku Bnaya-Uganda kujya mu Rwanda cyangwa bitemewe.
Nankabirwa yavuze ko Leta ikeneye igihe gihagije kugira ngo ikemure ibibazo ifitanye n’u Rwanda hifashishijwe ibiganiro bihari muri iki gihe. Yavuze ko iki kibazo cyizagishwaho inama n’izindi minisiteri bireba, nyuma hagafatwa umwanzuro.
Ku bw’ibyo, Kadaha yasabye ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kahamba Kutesa kwitaba inteko ishinga amategeko ngo asobanure byimbitse iby’iki kibazo. Abadepite barasaba Leta yabo ibi , mu gihe ibihugu byombi bikiganira ku buryo bwo kunoza umubano wajemo agatotsi kuva mu 2018.
Bigaragara ko izi ntumwa za rubanda zitewe impungenge n’uko umubare w’abaturage ba Uganda bamaze kurasirwa ku mbibi bahana n’u Rwanda umaze kugera kuri bane. Ni mu gihe Uganda yo nta Munyarwanda irarasa agerageza kwinjiza magendu muri iki gihugu.
Harebwe imfu zimaze igihe zibaho, bigaragara ko hakenewe gufungura urujya n’uruza rwambuka imipaka ku bw’ineza y’abaturage.
Tanga igitekerezo