
Kuri iki Cyumweru, u Burusiya bwavuze ko bwahagaritse igitero cya Ukraine cyagabwe kuri Crimea, mu gihe indege zitagira abadereva nazo zagabye igitero i Moscou, bihagarika ingendo zo mu kirere mu murwa mukuru, kandi bitera inkongi y’umuriro mu bubiko bwa peteroli mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu.
Ukraine muri iyi minsi yagabye ibitero byinshi ku bikorwaremezo by’ingabo z’u Burusiya mu Ntara ya Crimea Abarusiya bigaruriye mu 2014, harimo ibitero byibasiya ibirindiro by’ingabo z’u Burusiya zirwanira mu mazi ku Nyanja Yirabura, bigamije guhungabanya imbaraga z’intambara za Moscou mu karere.
Ibitero imbere mu Burusiya, kure y’aho urugamba rubera muri Ukraine, na byo byariyongereye, aho Umuyobozi w’Umujyi wa Moscou avuga ko byibuze drones ebyiri zarashwe mu karere k’umurwa mukuru mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru.
Reuters ivuga ko itashoboye kugenzura ayo makuru y’ibitero byo kuri iki Cyumweru mu gihe kandi nta bisobanuro byatanzwe na Kyiv.
Mu kiganiro cyatanzwe kuri uyu wa Gatandatu ushize, umunyamabanga w’akanama gashinzwe umutekano muri Ukraine,Oleksiy Danilov, inshuti za Ukraine kwihutisha itangwa ry’intwaro, avuga ko iyi ari yo nzira yonyine yo kurangiza intambara.
Tanga igitekerezo