
Guverinoma ya Ukraine irashaka ko umutungo w’u Burusiya wafatiriwe ku Isi yose wakoreshwa mu kwishyura ibikorwa remezo byayo byangijwe n’ibitero by’Abarusiya.
Nk’uko abategetsi ba Ukraine babitangaza ngo ibyangijwe n’u Burusiya bivugwa ko bingana na miliyari 411 z’amadolari kandi aha ni mu turere twahoze twigaruriwe kandi twabohowe gusa.
Minisitiri w’Intebe, Denys Shmyhal, yabwiye abanyamakuru baturutse mu bihugu 10 bya Afurika muri Kyiv ko iyi mibare ishobora kwikuba kabiri uturere turimo ingabo z’u Burusiya ubu turimo.
Ati: "Muri rusange, igihombo cyatewe n’u Burusiya kimaze kwandikwa na Banki y’Isi nk’impuguke mpuzamahanga yigenga kibarirwa muri miliyari 411 z’amadolari kigomba kwishyurwa kugira ngo twongere kubaka ubukungu bwacu".
Ati "Ibi biri mu turere twigaruriwe tumaze kubohorwa. Ntidushobora kugeza magingo aya kubara ibyo u Burusiya bwangije mu turere bwigaruriye. Ndizera ko umubare wa miliyari 411 z’amadolari uzikuba kabiri."
Yashimangiye ko u Burusiya bugomba kwishyura ibyangiritse ndetse n’ububabare bw’igihombo Ukraine yagize.
Minisitiri w’intebe yavuze ko nta ndishyi, Ukraine itazashobora kongera kwiyubaka.
Ati: "Ubusanzwe twizeye ko hafatirwa imitungo y’u Burusiya yafashwe mu bihugu byinshi ku Isi. U Burusiya nk’igihugu cyaduteye bugomba kwishyura igihombo n’irimbura cyateje n’igihombo cy’ubukungu tugomba kwishyura. Iki ni ikibazo gikomeye cyane ku buryo tudashobora kongera kwiyubaka, "
Tanga igitekerezo