Polisi ikorera mu karere ka Pallisa icumbikiye umugabo witwa James Opio akurikiranyweho kwivugana umwana we w’umuhungu amuziza ko yariye icungwa rimwe mu yo yari yaguze.
Umupolisi uhagarariye sitasiyo ya Bukedi, Sowali Kamulya avuga ko uyu mugabo ukomoka mu gace ka Kachinga Orwaka yakubise umuhungu we w’imyaka 13 akanamukorera ibindi bias n’itotezwa kugeza ashizemo umwuka amuziza kuba yariye icunga.
[xyz-ihs snippet="google-pub"]
Uyu mwana wigaga mu ishuri ribanza rya Nyaguo akaba amutesheje ishuri ubutazarigarukaho.
Umukuru wa polisi avuga ko uyu mugabo agomba gushyikirizwa ubutabera agahanwa nk’umugizi wa nabi ashinjwa kwica no gutoteza umwana yibyariye.
Inzego z’umutekano zivuga ko uyu mugabo azahanwa habayeho kwihanukira kuko bidasanzwe kwiyicira umwana wibyariye ndetse nta n’ikintu gifatika wamuhoye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
Isangize abandi
Tanga igitekerezo