
Umuganga w’imyaka 38 akurikiranyweho gusambanya umugore utwite wari waje kwisuzumisha inda mu bitaro bya Mparo Health Center IV mu gace ka Rukiga muri Uganda.
Umuvugizi w’igipolisi cya Kigezi Elly Maate yemeje aya makuru avuga ko ariyo, aho byabaye kuri uyu wa Mbere taliki 21 ubwo umubyeyi w’imyaka 20 yazaga kureba uwo muganga ngo amuhe serivisi zo kumusuzuma birangira amusambanyije.
Uyu Maate avuga ko ngo ibi byabaye ahagana saa 11 :00 z’ijoro ubwo uyu mubyeyi yari aje kwisuzumisha no guca mu cyuma(Scanner) hanyuma ngo muganga amutegeka gukuramo imyenda ahita amufata kungufu ari nabwo nyuma yaho yahise ajyana ikirego kuri Polisi.
Kuva icyo gihe uwo muganga yahise atabwa muri yombi naho iperereza rikaba ryarahise ritangira hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ibimenyetso bya gihanga ngo harebwe n’iba koko aribyo.
Tanga igitekerezo