
Umugabo wo muri Kenya yatanze ikirego mu rukiko rwa Thika Law nyuma y’uko umugore we agurishije umuhungu wabo w’umwaka umwe ku mashilingi Ksh20.000 i Nairobi.Uyu mugabo yavuze ko yagiye ku kazi mu gitondo ariko agarutse, umugore we atari hafi,nyuma aza guhamagarwa abwirwa ko umwana wabo ari mu bitaro.
Ntiyahise yemera aya makuru kubera ko umwana yari asanzwe afite ubuzima bwiza nta kibazo afite. Gusa nyuma yaje kubaza umugore aho umwana ari,avuga ko yapfuye igihe yari ari kwivuriza mu bitaro maze umurambo we bamujyana mu buruhukiro bw’ibitaro.Yatunguwe no kumva ayo makuru, ashaka kumenya uko umwana yapfuye n’icyo yari arwaye.
Uyu mugabo yagiye mu bitaro bivugwa ko umurambo w’umwana wari uri ariko abwirwa ko izina rye ritari ku rutonde rw’abo bakiriye.Yamenyeshejwe n’umuzamu ko umugore we azi aho umwana ari kandi ko ari muzima kandi afite ubuzima bwiza.Umuzamu muri ibyo bitaro yavuze ko uwo mugore yamubonanye uwo mwana ari muzima ariko akamusaba ko yamwibira undi muri byo bitaro ariko aramwangira.
Nyuma amakuru yaje kumenyekana ko abaguzi ngo bamwishyuye Ksh20.000 ku mwana, kandi bateganyaga kwishyura andi Ksh9,000 kugirango babone n’ibyangombwa bye.
1 Ibitekerezo
Ndimkaga jean pierre Kuwa 22/08/23
Yewe ibimenyetso byibihe byanyuma ntagisigaye pe? Naho gutabarwa?
Subiza ⇾Tanga igitekerezo