
Impaka zavutse nyuma y’ibitekerezo byatanzwe n’umuririmbyi ukomoka muri Nigeriya Michael Adebayo Olayinka uzwi cyane ku izina rya Ruger, aho yanenze abagore b’abaririmbyi bo muri Nijeriya.
Mu kiganiro na radiyo Beat 99.9 FM, Ruger yavuze ko Nijeriya idafite abagore beza ku isi.Avuga ku byamubayeho, uyu musore w’imyaka 24 yavuze ko abagore bo muri Nijeriya ari uburozi kandi bakunda kubeshya.
Hari abahuza aya magambo n’aka videwo gato kamaze amasaha macye gacaracara ku mbuga nkoranyambaga kagaragagaza umufana amukora ku gitsina ubwo yari ku rubyiniro, bikarangira ahise yigendera usa n’utabyishimiye.
Newsnownigeria.ng itangaza ko yavuze ibi nyuma y’iminsi micye avuze ko nta muhanzikazi wo muri iki gihugu ushobora kugera ku rwego mpuzamahanga nk’uko abagabo babikora.Yagize ati: “Nijeriya ntabwo ifite abagore beza ku isi. Ubwoko bwanjye ni uburozi, kandi abakobwa bo muri Nijeriya ni abanyabinyoma. ”
Aha byateje umwuka mubi hagati ye n’abakunzi b’umuziki, aho bagiye bavuga ko yahimbiye ku banya Nigeria naho umunsi ngo yavuze ku banyamerika bazahita bamuzimya.
Mu batanze ibitekerezo hari uwagize ati"Ahari kubera ko ufite ijisho rimwe, niyo mpamvu udashobora kubona neza no guha agaciro abakobwa bacu ba Naija."
Tanga igitekerezo