Ibibanza yaba ibya leta n’iby’abantu ku giti cyabo bitabyazwa umusaruro n’inyubako zadindiye none zikaba zarahindutse indiri z’ibisambo byatangiye gufatirwa n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.
Bwana Nsabimana Ernest, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, yavuze ko "bafashe gahunda yo gufatira ibi bibanza n’inyubako zanze kuzura mu rwego rwo kugira ngo Umujyi wa Kigali ukomeze kugira isura nziza."
Birashoboka kandi ko byaba ari mu rwego rwo kwitegura inama izaba umwaka utaha izitabirwa n’abayobozi ba za leta zikoresha ururimi rw’Icyongereza izabera I Kigali hagendewe ku kuba ibibanza bizaherwahoari ibyegereye umuhanda munini uturuka Kanombe nk’uko bitangazwa na Radio10.
Ufite munsingano ibikorwaremezomu Mujyi wa Kigali, Mugisha Freddy, yagize ati: "iyi gahunda yamaze gutangira ndetse hari ibibanza byamaze gufatirwa, hari ibibanza bimaze igihe bifite benebyo batabibyaza umusaruro bisa n’aho babitaye". Ku ikubitiro ngo barahera ku bibanza biri hagati ya 50 ni 100.
Umujyi wa Kigali uvuga ko "atari ubwa mbere iyi gahunda ishyizwe mu bikorwa icyakora ngo bitandukanye n’ibyambere ubu bwo ngo bagiye kubikaza cyane kuko ngo itegeko ribyemeze ryatangiye muri 2013 ariko abantu bakomeje gusa n’abavunira ibiti mu matwi."
Abandi barebwa n’iyi ngingo harimo abafite ibipangu bitubatse mu buryo buboneye nyamara bikora ku mihanda minini cyane cyane ku muhanda uturuka ku kibuga cy’indege ndetse n’abafite inyubako zirimo kuzamurwa muri uwo muhanda nyamara bakaba bahapfuka bakoresheje ibyo Umujyi wa Kigali wita ko bidasobanutse.
Tanga igitekerezo