Umukinnyi wa filime z’urukozasoni akaba n’muraperikazi ukomoka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Enchanting yapfuye ku myaka 26 nyuma yo kuzahazwa n’ibiyobyabwenge yafashe ari byinshi.
Uyu muraperikazi wari ufite aho ahuriye na Gucci Mane kuko bakoranye yapfuye nyuma y’igihe mu bitaro ari kwitabwaho kubera gufata ibiyobyabwenge birengeje urugero rw’ibyo umubiri we wakiraga.
Urupfu rw’uyu mukobwa watabarutse akiri muto rwemejwe n’umuyobozi warebereraga inyungu ze mu bya muzika.
Yagize ati: “Yaje iwanjye mu minsi ine ishize kugira ngo yisukure [yimaremo ibiyobyabwenge]. Yagerageje uko ashoboye kandi nkora ibishoboka byose kugira ngo mumfashe, yagerageje”.
Channing Nicole Larry wamenyekanye nka Enchanting mu njyana ya ya Hip Hop, yamamaye cyane ubwo yari muri "label 1017" y’umuraperi Gucci Mane.
Yamenyekanye cyane muri 2018 ubwo yashyiraga hanze mixtape ye yise Love&Drugs yaje gukundwa cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Usibye kuba Enchanting yari umuraperi ukunzwe cyane yari n’umwe mu bashyira ibihingano ku rubuga rwa OnlyFans kabuhariwe mu gucuruza amafoto n’amashusho by’urukozasoni aho yakurikirwaga n’abarenga ibihumbi 25.
Tanga igitekerezo