Umukobwa wo muri Nigeria witwa Agnes Osike wiga mu mashuri abanza mu mwaka wa Kane yaroze Se umubyara, wari umaze kwanga ko akomeza gukundana n’umuhungu w’imyaka17 yihebeye.
Ubwo Se wa Agnes w’imyaka 14 yamenyaga ko umukobwa we akundana n’uwo musore, yabiteye utwatsi avuga ko " Bidashoboka." Aba bombi nabo banogeje umugambi wo kuroga uwo mubyeyi wari ubatambamiye mu rukundo rwabo rugurumana.
Ntibyatinze, ku munsi umwe ari ku cyumweru nk’uko Talkofnaija ibitangaza, igikoma Agnes yari yatetse nicyo yifashshije mu kuroga Se umubyara.
Umuyobozi w’agace batuyemo, Alexander Nyakenywa yagize ati " Se yagaragaje ko adashyigikiye urukundo rwabo kuwa Gatandatu, ku cyumweru ubwo abandi bari bagiye gusenga, yasigaranye na Agnes mu rugo. Uyu yamutekeye igikoma ashyiramo uburozi."
" Ubu twaramufashe tubifashijwemo na polisi gusa bigaragara ko yari yiyemeje kwivugana uwo ari we wese wakwitambika urukundo rwabo."
Se w’uyu mukobwa kuri ubu ararembye aho akivurwa ngo barebe ko yarokoka uburozi yahawe n’umukobwa we.
Tanga igitekerezo