
Umunye Congo yatangaje benshi nyuma y’uko agaragaye arya amatafari, umucanga ndetse n’amakara aho ashimangira ko adashobora kwicwa n’inzara nk’uko bijya bigendekera abandi cyane cyane mu bihugu byugarijwe n’inzara.
Uyu mugabo witwa Jean marie ariko uzwi nka Jama , yatangaje ko ubusanzwe usibye kuba bitakiryoha,atajya agira imbibi ku mirire kuko hafi yabyose abirya ku buryo inzara idashobora kumwica kandi areba amatafari , umucanga n’amakara ndetse n’ibindi bitandukanye.
Yagize ati” Ibi ni ibiryo nkunda , ni byo umugabo nkanjye w’umukozi akwiye kurya.Ubusanzwe ibiryo by’iki gihe byarakayutse ntibikiryoha niyo mpamvu nahisemo kwirira umucanga ,amatafari n’amakara.Ubundi ndanabikunda.”
Ikinyamakuru cyo muri Kenya kitwa Tuko.co.ke, cyatangaje ko uyu munyekongo ubusanzwe uyu mugabo nta kibazo cyo mu mutwe afite ahubwo ngo ni icyemezo yifatiye cyo kubyaza umusaruro ibyo abona bimugaragiye aho kwicwa n’inzara.
avuga ko ibiryo abo mu muryango we barya, bitagereranywa n’ibyo biryo yiriri kuko ngo byo ni umwimerere ntacyo wabinganya .Yongeyeho ko yatangiye kubirya akiri muto ndetse abo mumuryango bashaka kumuhagarika ariko arabananira kugeza ubwo bamuretse agakora ibyo ashaka.
Kugeza ubu yishimira ko igihe ashakiye kurya abibona kuko bitamusaba imbaraga kubishakisha bitewe n’uko biba biboneka hafi aho.
Tanga igitekerezo