
Bertrand Bisimwa, umuyobozi wa politiki w’umutwe wa M23, yaciye amarenga ko Kivu ishobora kwitandukanya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu ushize, Bisimwa yagize ati: "Niba Kinshasa ikomeje gutekereza ko bazakemura ikibazo bakoresheje intwaro, tuzabatsinda mu buryo bwa gisirikare".
Yahise yongeraho ati: “Niba kandi (Congo) bakomeje kwinangira ibiganiro nyuma yo gutsindwa kwa gisirikare, tuzatera intambwe yo kwiyobora.”
Inyeshyamba zasabye ibiganiro by’amahoro bitaziguye na Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, kugira ngo bakemure ibibazo byabo birimo guhezwa kwa Kivu zombi no kwemerera FDLR, igizwe n’abasize bakoze jenoside mu Rwanda, kugaba ibitero ku baturage b’Abatutsi.
Tshisekedi na guverinoma ye banze kugirana ibiganiro n’inyeshyamba, bavuga ko ari ’abaterabwoba’ n’ibikoresho by’u Rwanda mu gushaka guhungabanya igihugu no kwiba umutungo kamere wa Congo. Kigali irahakana icyo kirego.
Ibihugu byombi ubu bifite ingabo nyinshi ku mupaka, ibituma habaho impungenge z’uko hashobora kuba intambara yeruye hagati yabyo.
Usibye ingabo, Perezida Tshisekedi yohereje indege zitagira abapilote hafi y’umupaka w’u Rwanda kandi abayobozi be bakomeje gukanga Kigali bemeza ko bashobora gutera u Rwanda igihe inyeshyamba za M23 zafata icyemezo cyo gufata Umujyi wa Goma.
Mu kiganiro Tshisekedi yagiranye n’ikinyamakuru Le Soir, yavuze ko Congo ifite amakuru ko u Rwanda “rushaka kongera gushushanya ikarita, rukiyomekaho teritwari za Masisi na Rutshuru no gusubiramo imipaka yasizwe n’ubukoloni.”
Yongeyeho ati: “Ariko ibyo ni inzozi gusa… Kagame ni we ubyizera gusa. Ni umuyobozi nyakuri w’umutwe wa M23. Ni ingabo za Kagame zirimo ziturwanya kubera ko ibihumbi by’abasirikare b’u Rwanda bari mu gihugu cyacu, dufite ibimenyetso, amashusho, kandi twabonye imirambo y’abasirikare b’u Rwanda… ”
Amasezerano
Ku ruhande rw’u Rwanda, Perezida Kagame yahakanye kenshi gufasha inyeshyamba za M23, ashinja Guverinoma ya Congo kuba itarashyize mu bikorwa amasezerano ya mbere yagiranye n’uyu mutwe ari byo bikomeje guteza ikibazo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Mu nama y’abayobozi ba EAC yabereye i Nairobi muri Kenya mu mwaka ushize, yagize ati: "Impamvu y’ibanze y’iki kibazo gikomeje kubaho ni ukudashyira mu bikorwa amasezerano menshi yagiye agerwaho mu nzego zitandukanye, ndetse no mu bihe bitandukanye mu myaka yashize."
Kagame yavuze ko gukemura ikibazo cy’inyeshyamba za M23 bisaba “gukemura byimazeyo intandaro z’umutekano muke burundu, ibyo bikazagira icyo bihindura mu gukemura ibibazo by’umutekano bya DRC n’ibihugu bituranye.”
1 Ibitekerezo
yuhi Kuwa 20/11/23
Muyobozi wa M23 nawe warose nabi, Nord Kivu yabaye igihugu? Uritegura kuba president wayo ariko? Ntabyombinyeko yakwigenga narimwe,nihitiraga simpari.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo