
Umuyobozi wa Kigali Hope Organization (KHO), Muragijerurema Viateur yibukije urubyiruko rwitabiriye amahugurwa yabaye kuri uyu wa Gatandatu ku kigo nderabuzima cya Kagugu mu mujyi wa Kigali ko hakenewe uruhare rwabo mu gukumira inda zitateganijwe no kuba haba kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo n�agakoko gatera SIDA.
Mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rwitabiriye amahugurwa k’ubuzima bw’imyororokere, Muragijerurema Viateur yavuzeko urubyiruko rufite uruhare mu gukumira inda zitateganijwe bityo ko rugomba kugira amakuru arufasha gutekereza ku cyemezo rushobora gufata mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina. Yagize ati "Kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere si ukurushishikariza gukora imibonano mpuzabitsina , ahubwo ni ukuruha amakuru , kuko iyo imibonano mpuzabitsina ikozwe nabi yangiza ubuzima bw�uyikoze".
Yakomeje abwira urubyiruko ko rukwiye kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina ishyira ubuzima bwabo mu kaga no kugana serivisi z’ubuzima bw’imyororokere kuko bahabona uburyo butandukanye bwo kwirinda inda zitateganijwe , nko guhabwa udukingirizo cyangwa gushyirwa muri gahunda yo kuboneza urubyaro
Muri iki kiganiro cyakozwe mu buryo bwo gusangira ibitekerezo urubyiruko bwagaragajeko incuti mbi ( benshi bakunda kwita ibigare), imiryango ndetse n’iterambere ko nabyo bifite uruhare mu kwiyongera ku inda zitateguwe mu rubyiruko. Umufashamyumvire Niyonzima Jonathan , yagiriye urubyiruko inama y’uko bakwiriye kugoresha imbunga nkoranyambaga biyubaka aho kwisenya, ati "Mu byo ikoranabuhanga ryoroheje gutereta birimo , uyu munsi umwana w’umukobwa arahurira n’umuhungu ku mbuga nkorayambaga bagahita bahakundanira , yewe hari n’abarara bahuye! Nibyiza gutekereza mbere yo gufata umwanzuro "
KHO igira inama ababyeyi kwita no gufasha abana(urubyiruko) kwiyakira no kubaba hafi igihe bagize ibyago byo gutwara cyangwa guterwa inda zitateguwe kuko iyo batereranwe bishobora kubaviramo kuba bafata imyanzuro itari myiza nko kwiheba, guhunga imiryango n’ibindi
IRYAMUKURU Angelique
Tanga igitekerezo