
Umuhanzi umaze kubaka izina mu muziki wo mu karere Jacob Obunga uzwi nka Otile Brown yatandukanye n’uwari umujyanama we mu by’umuziki nyuma y’uko bari bamaze imyaka itandatu bakorana.
Uyu muririmbyi ukomoka mu gihugu Kenya, yemeje ko yatandukanye na Joseph Noriega wari usanzwe areberera inyungu ze mu muziki ariko akomeza kumushimira intambwe yamugejejeho.
Abinyujije ku ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku rukuta rwe rwa Instagram uyu musore yatangaje ko mu myaka itandatu yari ishize bakorana bagize banyuranye muri byinshi bagirana imikoranire myiza ariko ngo bikaba byabaye ngombwa ko umwe aca mu nzira ze n’undi uko.
Yashimiye uyu mugabo cyane ko ariwe wagize uruhare mu kumugira uwo ariwe uyu munsi byanakurijemo ko aba icyamamare ku ruhando mpuzamahanga.Ibyo byose ngo bituruka ku ishyaka n’urukundo yamugaragarije.
Gusa igiteye urujijo kigatuma benshi banibaza kuri iri tandukana ryaba bombi,n’uko hatigeze hatangazwa indantara yaryo bitewe n’uko ngo bari bwazwi nk’abavandimwe.Nubwo uyu muhanzi yatandukanye n’uyu mujyanama we, yijeje abakunzi be ko atazahagarika gukora umuziki, ndetse yongeraho ko azakomeza urugendo rwe rwa muzika kurenza uko yawukoraga.
Otile Brown yamenyekanye mu Rwanda, ubwo we na Meddy bakoranaga indirimbo bise Doussoument(Dusuma).
Tanga igitekerezo