Urukundo rukomeje guca amarenga hagati ya ya KondeBoy ’Harmonize’ hamwe n’umuhanzi wo muri Uganda witwa Laika Umuhoza nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’imibanire idasanzwe hagati y’aba bombi.
Aba bombi babibinyujije ku rukuta rwa Instagram berekana tattoo y’ibarango by’inyuguti z’umuziki.Harmonize niwe wabanje gusangiza videwo agaragaza iyo tattoo aza kwandikaho abaza abakunzi be niba imubereye.
Hatarashira umwanya, muminota mike yongera, Laika yahise ajya kuri Instagram ye maze asangiza abakunzi be amashusho y’ibirango by’umuziki imeze kimwe n’iya Harmonize ari naho abakurikirana bya hafi umuziki bavuga ko ari uburyo bwo kubereka ko bamaze kurenza imbibi urukundo rwabo.
Icyashingiweho havugwa urukundo hagati y’aba bombi, ni uko buri mukobwa wemeye gukundana na Harmonize bishyiraho tattoo imwe.Urugero ni nka Kajala wabaye umugore we ariko nyuma bakaza gutandukana.Gusa iyo uyu muhanzi atandukanye na bo izo tatoo ahita azikuraho.
Harmonize na Laika bavuzwe mu rukundo nyuma y’igihe gito uyu muhanzi bivuzwe ko yihebeye umunyarwandakazi Yolo The Queen aho byavuzwe ko yanamuguriye imodoka ya Range Rover.
Tanga igitekerezo