Muri iki gihe ibihugu bituye Isi bihanganye n’icyorezo cya Coronavirus hari umwuka mubi hagati y’ibihangange bitatu: Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Bufaransa na Canada bapfa ibikoresho bwo kwirinda iki cyorezo nk’ufupfukamunwa.
Ni umwuka watangiye kugaragara kuri uyu wa 1 Mata 2020 ubwo u Bufaransa bwavugaga ko Amerika yabutwariye udupfukamunwa twari tuvuye muri Bushinwa, hadaciye kabiri Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau nawe ashinja Perezida Donald Trump kubuza uruganda kohereza utu dukoresho abaganga bari kwifashisha.
Amerika n’u Bufaransa
Bamwe mu bayobozi mu Bufaransa bashinja Amerika kwishyura amafaranga yikubye inshuro eshatu, ay’u Bufaransa bwari bwatanze, udupfukamunwa twari kuva mu Bushinwa iratwegukana.
Umuyobozi w’agace ka Paca mu Bufaransa witwa Renaud Muselier yavuze ati: “Muri iki gitondo ku kibuga cy’indege mu Bushinwa, ibikoresho by’u Bufaransa byaguzwe n’Amerika, indege yari kwerekeza mu Bufaransa ihita ijya muri Amerika.”
Undi muyobozi mu Bufaransa yavuze ko udupfukamunwa twatangiye kubura ku buryo Amerika iri kwiyemeza kwishyura akayabo kugira ngo itwegukane. Ati: “Udupfukamunwa turi kubura, Abanyamerika bo aho badusanze bari kutugura batitaye ku mafaranga baciwe.”
N’ubwo abayobozi batatu mu Bufaransa bahuza ku kuba Amerika yatwaye utu dupfukamunwa twari tubugenewe, umwe mu bayobozi bakomeye muri iki gihugu gifatwa nk’igihangange cya mbere ku Isi, Fox New itatangarije amazina mu nkuru yasohoye kuri uyu wa 2 Mata, yagize ati: “Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ntabwo zaguze udupfukamunwa tw’u Bufaransa twari kuva mu Bushinwa.”
Ikibazo cy’Amerika na Canada
Perezida Donald Trump tariki ya 2 Mata 2020 yategetse uruganda rwa 3M rukorera ibikoresho birinda ubuzima muri leta ya Minesota ko rwahagarika kohereza udupfukamunwa muri Canada n’Amerika y’Abalatini.
Minisitiri Trudeau yakiriye iki cyemezo nabi, avuga ko Trump yatuma hafatwa ingamba zikomeye. Ati: “Ibi ni ibintu Abanyamerika (umugabane) batezeho amakiriro kandi byaba ari ikosa kubifungira amayira cyangwa se kubigabanya, cyane cyane ibikoresho bikenerwa mu buvuzi.”
Iyo aterewe hejuru, buri wese asama aye
Coronavirus (COVID_19) ni indwara yugarije cyane ibihugu by’ibihangage ku Isi guhera birimo Amerika, u Bufaransa, Canada n’ibindi, ku buryo bisa n’aho buri gihugu gikora ibishoboka byose ngo bitabare ubuzima bw’abaturage bacyo.
Amerika imaze kubarura abarwaye Coronavirus barenga 270,000 kandi ifite umubare munini w’abantu bandura ku munsi. Tariki ya 2 Mata, iki gihugu cyagaragayemo abarwayi bashya barenga 26,000, kuri uyu wa 3 Mata cyagaragarayemo abarenga 25,000. Abamaze kwicwa n’iki cyorezo bagera ku 7000.
U Bufaransa bumaze kubarura abarwaye iki cyorezo barenga 64,000, muri iyi minsi bukaba buri kugaragaramo abapfa benshi b’iki cyorezo mu munsi umwe kurusha ibindi bihugu. Tariki ya 2 Mata, muri iki gihugu hapfuyemo abarenga 1300, kuri iyi ya 3 Mata hapfuyemo abarenga 1,100.
Canada yo imaze kubarura abarwayi b’iki cyorezo barenga 12,300, abandura ku munsi baracyabarirwa mu 1000. Tariki ya 2 Mata, abishwe na Coronavirus barenga 60, naho tariki ya 3 Mata, babarirwaga muri 30.
Amerika n’u Bufaransa bifite impungenge z’uko umubare w’abaturage babyo bapfa bashobora gukomeza kwiyongera, ari yo mpamvu bifashisha uburyo bushoboka imbere no mu mahanga kugira ngo barebe uko bakiza abaturage. Ubwoba bw’abashobora gupfa mu minsi iri imbere bwagaragajwe na Perezida Donald Trump wavuze ko ashingiye ku mubare w’abamaze kwandura, iki gihugu gishobora kuzapfusha abantu babarirwa mu 100,000.
N’ubwo bigaragara ko imibare y’abanduye muri Canada ikiri hasi ugereranyije n’Amerika ndetse n’u Bufaransa, ntabwo iki gihugu cyakwirata ngo ejo kizisange mu mutego ibirimo u Butaliyani byaguyemo, bikisanga abaturage bandura ku bwinshi, imfu nazo zidasiba. Trudeau n’abo bafatanyije kuyobora Canada barashaka gukumira iki cyorezo kitarabiraramo nk’abaturanyi.
3 Ibitekerezo
Queen Kuwa 04/04/20
Uyu mugani waciwe nabanyarwanda kuko ari natwe warugenewe cyane ko byigaragaje muribi bihe bikomeye Aho abantu benshi ubu bari kwirwariza ntawita kuwundi.gusa bitanze isomo kukumenya umuntu icyaricyo abo umuntu yiringiraga ubu arababonye::: Ngo iyo amagara asesetse buri umwe asamaye. Gusa ge uyu mugani sinawushyigikira kuko numugani mutindi... Nuwawuciye yari umutindi bamwitaga Gacondo wa Byuya.ubutaha nzababwira uko byagenze...
Subiza ⇾Jo Kuwa 05/04/20
Wapi man, ibyo uriya yavuze nukuri kwambaye ubusa. Nonese wowe aterewe hejuru wasama ayabandi mbere yayawe?
Subiza ⇾Patapata Kuwa 04/04/20
Uko byagenze ibara umupfu ntuzagire ibyo utubwira.
Subiza ⇾Kandi bavuga ngo iyo amagara aterewe hejuru buri wese asama aye.
Gusa USA yibutse gusama amagara yasese
Patapata Kuwa 04/04/20
Uko byagenze ibara umupfu ntuzagire ibyo utubwira.
Subiza ⇾Kandi bavuga ngo iyo amagara aterewe hejuru buri wese asama aye.
Gusa USA yibutse gusama amagara yasese
Tanga igitekerezo