Uturere tugize umujyi wa Kigali dufitiye ibitaro n’amavuriro imyenda myinshi kubera kunanirwa kwishyurira abantu batishoboye bagiye bivuza, bagataha batishyuye serivisi bahawe.
Ibi byaganiriwe kuri uyu wa 30 Gicurasi 2023, mu nama mpuzabikorwa kuri serivise z’ubuzima, inama yitabiriwe n’inzego zitandukanye zo mu mujyi wa Kigali zifite aho zihurira cyane n’ubuzima ndetse n’imibereho myiza y’abaturage. Yari ifite intego yo kureba ibitagenda mu buzima bw’abatuye umujyi wa Kigali ndetse n’imibereho myiza yaboneza, kugira ngo birusheho kunozwa.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Urujeni Marthine, avuga ko uturere tugize umujyi tubangamiwe cyane n’imyenda dufitiye ibitaro ndetse n’amavuriro kubera serivise z’ubuvuzi zagiye zihabwa abatishoboye bakagenda batishyuye, kuko kubishyurira biri mu nshingano z’uturere kandi nta ngengo y’imari yihariye tugenerwa.
Urujeni ati: “Ibyo twagaragaje bitubangamiye cyane nk’umujyi wa Kigali ni imyenda itandukanye, ariko bidaturuka cyane ku kuba twarabishyize mu igenamigambi cyangwa se tutabishyizemo, ahubwo bituruka kuri serivise zitandukanye duha abaturage tutarabiteganyije, kubera uburyo uyu mujyi wa Kigali ugendwa n’abaturage batandukanye kandi bose bakenera serivise z’umujyi.”
Mu gusobanura neza uburyo uturere twagiye duteza igihombo mu bitaro n’amavuriro byo mu mujyi wa Kigali, Urujeni yatanze urugero rw’amafaranga agombwa kwishyurirwa abarwayi batishoboye baba barwariye mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe.
Ati: “Nko ku bitaro bya CARAES Ndera tubafitiye umwenda ungana na miliyoni 200, bitewe n’abantu tujyanayo bafite uburwayi bo mu mutwe. Rero ibikorwa byo kubitaho ni twe bibazwa kuko ari twe tuba twabajyanyeho.”
Mu cyerekezo cy’igihugu cyo kwegereza abaturage serivise zitandukanye cyane cyane mu buzima n’imibereho y’abaturage, kugeza ubu mu mujyi wa Kigali harimo ibigo nderabuzima 36 n’amavuriro y’ibanze 90, gusa bigaragara ko bikiri hasi ukurikije uburyo umubare w’abawugendamo urushaho kwiyongera.
Yanditswe na Byungura Cesar
Tanga igitekerezo