Umukandida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije, yijeje abaturage b’akarere ka Muhanga kuzakemura ibibazo biri mutabera, uwibye inkoko cyangwa igitoki igisubizo cyihuse ntikibe kumufunga.
Kuri iyi ngingo, Hon. Dr Frank Habineza yavuze ko mu butabera natorwa azakemura ibibazo bibiri by’ingutu bigaragara ko bibangamiye abaturage mu buryo bufatika, birimo icyo gufunga abantu iminsi 30 y’agateganyo bigafata imyaka nimyaniko, n’ibyo kujya kubafungira mu bigo by’inzererezi babita inzererezi n’indaya.
Ati: "Ibyo gufunga abantu iminsi 30 y’agateganyo ngo harakorwa iperereza ugasanga umuntu amazemo imyaka 5 n’indi irenga nyuma agafungurwa abaye umwere, bizavaho."
Yakomeje agira ati: "Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ni rwo rwonyine rufite ububasha bwo gufunga umuntu, na bwo rubanje kumukoraho iperereza ryimbitse bigarara ko koko afite icyaha.’’
Uyu mukandida avuga ko hazashyirwaho ikigega cy’indishyi z’akababaro ku wafungiwe ubusa, ariko hanashyirweho itegeko rizajya rituma uwafungiye umuturage ubusa abiryozwa.
Ku bigo by’inzererezi, yagize ati: "Nta muntu ukwiye gufatwa ngo ni inzererezi cyangwa indaya ngo ajyanwe muri ibyo bigo, mu mibereho mibi kandi mu by’ukuri nta cyaha yakoze. Ibyo bigo nimuntora n’abadepite bacu mukazabatora kuko ntakora njyenyine, bizakurwaho burundu".
Dr Habineza ynaavuze ko natorwa azongerera ingufu urwego rw’abunzi, nk’uwibye ibyoroheje ategekwe kubiriha aho gufungwa.
Ati: "Nk’uwibye inkoko cyangwa igitoki ntakwiye gufungwa. Azajya ajyanwa mu rwego rw’abunzi ruzaba rwongerewe ingufu, yishyure ibyo yibye birangire aho kujya gufungwa ngo amare imyaka n’imyaniko nta kindi yimariye kandi iyo yishyura ibyo yibye ntacyo byari kuba bitwaye.’’
Yanavuze ko uburyo abagororwa baryamo ubu budahwitse kuko usanga "barya indyo imwe gusa na bwo idahagije, ituzuye, ntibanahabwe umwanya wo gukora siporo", na byo akazabihindura natorwa ku buryo umugororwa azafatwa neza.
Habineza yongeye gusaba abaturage kumugirira icyizere bakazamuhundagazaho amajwi ku wa 15 Nyakanga, kuko na we ibyo abizeza azabibagezeho n’abadepite be guhera muri Nzeri uyu mwaka.
Ngiruwonsanga Joseph uri mu baturage b’aka karere ka Muhanga wari witabiriye kumva imigabo n’imigambi y’uyu mukandida, yavuze ko na we abona ubutabera burimo ibibazo uruhuri bibangamiye abaturage.
Ati: "Rwose gufunga abantu iminsi 30 y’agateganyo ivamo imyaka n’imyaniko kandi nyuma uwafunzwe akaba umwere ni akarengane pe! Icyo hamwe n’ibindi avuze abikemuye nk’uko abivuze byaba ari byiza cyane".
Ibibazo biri mu butabera bw’u Rwanda ni bimwe mu byo Dr Frank Habineza yagiye avugaho cyane aho yagiye anyura hose yiyamamaza, abaturage bagiye baganira n’ibitangazamakuru binyuranye bakaba baragiye bagaragaza ko bibabangamiye cyane, bakifuza ko uwazatsinda aya matora wese yazabikemura.
Umunsi wa 17 we wo kwiyamamaza, Dr Frank Habineza azawukomereza mu karere ka Gicumbi, mu ntara y’amajyaruguru, kuri uyu wa 3 tariki ya 10 Nyakanga.
Tanga igitekerezo