
Visi Perezida wa Cuba, Salvador Valdes ari mu Rwanda mu ruzinduko rwo kuzenguruka ku mugabane w’Afurika rwatangiye ku ya 14 Ugushyingo, aho yahereye muri Ghana bwa mbere.
Ku wa mbere, tariki ya 20 Ugushyingo, Valdes yanditse kuri X (yahoze ari Twitter) - mu cyesipanyoli ati: “U Rwanda rwatwakiriye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere twakiranye urugwiro kandi twubaha.
Yakomeje agira ati"Twishimiye ikaze ryatanzwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga, Vincent Biruta, tumaze kugera muri iki gihugu cya Afurika."
Mu bindi bikorwa, Valdes yari yiteguye kugirana ibiganiro na Perezida wa Sena y’u Rwanda, François Xavier Kalinda, ku ya 20 Ugushyingo.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo