Hari abantu usanga batakwegera amafunguro adaherekejwe na Salade.Impamvu rero nta yindi usibye kuba ayirya baba bazi ibanga ryayo, aho ikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye harimo n’izishobora kurinda amagufa kumungwa.
Foodal.com ivuga ko kurya salade bifitiye umubiri akamaro kanini , kubera ko salade iba ikungahye ku ntungamubiri nyinshi kandi z’ingenzi ku mubiri wa muntu .Salade zikorwa mu buryo butandukanye no mu bwoko bw’imboga cyangwa imbuto butandukanye , bitewe nicyo salade yakozwemo nibyo bituma tuyisangamo intungamubiri runaka bitewe n’umwihariko wizo mboga yakozwe.
Imboga zirimo ibitunguru , amashu , inyanya , beterave , imbuto nka avoka byose bikorwamo salade , salade kandi tuyisangamo intungamubiri nyinshi ziruta izo twasanga muri ubwo bwoko bw’imboga mu gihe zatetswe kubera ko burya guteka bishobora kwangiza intungamubiri .
Kurya salde bifite akamaro kanini ku mubiri wa muntu karimo
1.Salade Ikungahaye ku ntungamubiri ya fibre ku bwinshi
Intungamubiri ya fibre tuyisanga muri salade ku bwinshi , fibre igoira uruhare runini mu kugabanya ibiro by’umurengera , gufasha umubiri mu gushyira ku kigero cyizaisukari yo mu maraso no kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri ziatandukanye .
2.Uriye Salade uba uciye ukubiri n’umubyibuho ukabije
Kurya salade bigabanya ibyago byo kuba wakwibasirwa n’umubyibuho ukabije , ibi bigaterwa na fibre dusanga muri salade ku bwinshi ndetse salade ikaba tunayisangamo karoli nyinshi , ibi bikaba aribyo bikurinda kwiyongera ibiro ku buryo bukabije.
3.Kurinda amagufwa kumugwa no gutuma akomera
Burya salade tuyisangamo imyunyungugu nka karisiyumu ndetse na vitamini K , ibi bikaba birinda amagufa , bikayarinda kwangirika , bikanayakomeza , kurya salade bizatuma amagufa yawe akomera .
4.Kurinda amaso
Ubwoko bwinshi bwa salade dusangamo Vitamini A ku bwinshi kubera ko burya imboga nyinshi tuzisangamo iyi Vitamini , bityo ibi bituma salade igira uruhare runini mu kurinda amaso yawe.
5.Gukomeza imikaya
Burya kurya salade bituma agace ko mu turemangingo tw’umubiri kagira imbaraga , kano gace kitwa Mitochondria , niko gatanga imbaraga mu turemangingo , bityo kurya salade bituma ugira imbaraga n’imikaya igakomera .
6.Kurinda umutima
Intungamubiri dusanga muri salade zituma umutima ukora neza ndetse bikanawurinda kwangirika , bikanagabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima .
Tanga igitekerezo