
X, urubuga nkoranyambaga ruzwi ku izina rya Twitter, nyuma yo gukurikiza amasezerano yayo mu gukora TweetDeck ariko itishyurwa,kuri ubu iyi serivisi yatangiye kwishyurwa.
Abakoresha iyi X yahoze yitwa twitter, barimo umujyanama w’imbuga nkoranyambaga, Matt Navarra, bavuze ko babonye urupapuro rwo kugurisha X Premium (abiyandikishije ku cyahoze ari Twitter Blue) , ubu ikaba yitwa XPro.
Ikinyamakuru The Verge kivuga ko ubu buryo bwo kwishyura TweetDeck, bwafashaga abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter kuba bagenzura ibivugwa kuri konti nyinshi icya rimwe .
Nyiri sosiyete X Elon Musk yari yatanze integuza y’iminsi 30 ngo abantu babe bamaze kubishyira muri gahunda, aho kuri ubu abazajya bayikoresha bazajya bishyura amadolari 84 y’Amerika.
Mbere y’uko Twitter ihindurirwa izina n’ikirango, ubuyobozi bwayo bwari bwatangiye kwambura akarango k’ubururu kagaragaza ko ukoresha urwo rubuga azwi.
Tanga igitekerezo