Taliki 09 Uku kwezi, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwafunze Gasore Pacifique uzwi nka Yaka Mwana, akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umuntu ku bushake.
Icyo gihe umuvugizi w’Uru rwego ,Dr Murangira B Thierry, yatangaje ko yatawe muri yombi agafungirwa kuri sitasiyo ya Kicukiro.
Gusa bidatinze ku munsi w’ejo nibwo hamenyekanye amakuru y’uko uyu Yaka yafunguwe gusa we, ngo ntabwo byamushimishishe bitewe n’uko ngo yafunguwe vuba ataramaramo igihe.Icyifuzo cye ngo yashakaga ko nibura amaramo nk’amezi atandatu kugirango itabi n’inzoga yanyweye bibe bimushizemo bityo akaba yajya ku murongo.
Yagize ati"Njyewe ikimbabaje,n’uko bamfunguye vuba,iyo byibura nkubitamo nk’amezi atandatu,nari ntangiye gusa neza nta nzoga ntaki,urumva ko n’umuhogo wari utangiye kugororoka, Ibaze ko nari mazemo icyumweru kimwe n’iminsi ine, agasura kari gatangiye kugaruka."
Mu kiganiro yagiranye na X Large ,yaka yavuze ko icyo cyumweru kirenga yamaze muri kasho yari atangiye kugororoka akaba yari atangiye kwisubiraho.
Yafunzwe akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa.Yaka asobanura uko byagenze, yavuze ko umuntu yamukubise urushyi nawe ahita aterura ibuye ararimukubita mu gahanga ariko ngo yari yasinze.Uwo yakubise ngo bari basanzwe basangira.
Yaka iyo ahamwa n’icyaha yari kuzahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’uRwanda atari munsi y’ibihumbi 500frw ariko atarenze miliyoni 1frw.
Tanga igitekerezo