
Polisi ya Teritwari mu karere ka Bukedi y’Amajyepfo na Busia muri Uganda, yikije ku byabaye muri aka gace, aho umusore w’imyaka 30 uzwi ku izina rya Ouma Justus utwara abagenzi kuri moto yapfuye nyuma yo gutera akabariro.
Uyu musore wo mu mudugudu wa Buwaya, Bumunyi Parisj, mu ntara ya Masinya mu karere ka Busia, apfiriye mu icumbi ryakirirwamo abantu baba bishyuye, nyuma yo gufata ibinini byongera imbaraga abagabo bagiye gutera akabariro.
Nyakwigendera yamaranye iminsi 3 n’inshuti ye y’umugore, Auma Carolyne, ufite imyaka 25, ariko nyuma yahoo yazindutse ku ya 19.07.2023, ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, asanga mugenzi we yapfiriye mu buriri.
Iki kibazo cyagejejwe ku bapolisi i Masinya, maze aho basuye umurambo wimurirwa mu bitaro bikuru bya Masafu kugira ngo usuzumwe ari nabwo nyuma hagaragajwe ko ibinini yafashe aribyo byamugarutse.
Polisi yo muri aka gace yatanze inama ku bagabo bose bakora imibonano mpuzabitsina, ko bimwe mu binini byongerera akanyabugabo igitsinagabo ko bagomba kubyitondera.Yongeraho ko bimwe bishobora guhungabanya ubuzima bw’umuntu.Nibyiza rero ko ubikoresha agomba kugisha inama umuganga, mbere yo gukoresha ibinini byose byongera ubushake.
Tanga igitekerezo