
Umugabo witwa Mwape Mwabela wo mu gihugu cya Zambia yaguwe gitumo asambanya ihene nyuma yo kumva ihebeba cyane mu gicuku. Umuyobozi w’intara ya Copperbelt, Peacewell Mweemba, yatangaje ko uyu ucyekwaho icyo cyaha yahise ajyanwa kuri polisi akaba ari naho agifungiye.
Yavuze ko ibyabaye byabaye ku wa mbere, tariki ya 31 Nyakanga mu rugo rw’uwitwa Janerich rwo mu gace ka Mukolwe.Amakuru avuga ko kubera ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ihene yakorewe yabyimbye inakomereka ibice byo mu nda y’amaganga.
Umwe mu bayobozi yagize ati”Muri make ibintu bifatika ni uko ku ya 31 Nyakanga 2023 mu isambu ya Janerich ahagana mu ma saa 23h00, umunyamakuru yari mu nzu ye aryamye , akangurwa n’umugore we amubwira ngo ajye kureba icyateye urusaku rudasanzwe rw’ihene yari akomeje kumva.Yagiye hanze kureba maze atungurwa no kubona urugi rw’aho iyi hene yari iri rufunguye ”.
Akigerayo ngo yatunguwe no kubona umugabo wiyambuye arimo gusambanya ihene ari nako yari ikomeje guhebeba bidasanzwe. Icyakora ngo nyiri ugukora aya mahano yabanje gukubitwa agirwa intere ajyanwa kwa muganga akaba yahavuye kuri uyu wa Gatatu ajyanwa mu kuri polisi.
2 Ibitekerezo
EMMY Kuwa 02/08/23
ISHANO RYARGUYE PE ! ABABIKURIKIRANIRA HAFI MUZATUBWIRE NIBA UWO MUGABO ARI MUZIMA. NIBA NTA BURWAYI BWO MU MUTWE YABA AFITE.
Subiza ⇾Nadia Kuwa 05/08/23
Ndumva uwomugabo atari muzima pe! ihene
Subiza ⇾Tanga igitekerezo