
Umuryango utuye mu gace ka Homa Bay Sub-County urimo kwishimira kugaruka k’umusaza w’imyaka 81 wari warataye urugo imyaka 51 nyuma yo kutumvikana na murumunawe ahagana mu 1972.
Joseph Odongo yavuye iwe mu mudugudu wa Riwa, mu burengerazuba bwa Kanya afite imyaka 30. Ibi byabaye nyuma yo kutumvikana na bamwe mu bagize umuryango we ariko by’umwihariko akaba yari yagiranye ibibazo na murumuna we bituma batumvikana.
Uyu musaza ubwo yagarukaga nyuma y’iyo myaka, nta muntu uri munsi y’imyaka 60 washoboraga kumumenya agarutse murugo kuko abantu bose bavutse amaze kugenda bumvise inkuru ye gusa ariko ntibigeze bamubona.
Mzee Odongo yavuze ko icyemezo cye cyo kubura mu rugo ari nyuma yo kutemeranya na murumuna we nyuma waje gupfa.
Yabwiye bamwe mu bagize umuryango ko agiye ku mucanga wa Sikri uherereye mu birometero bike uvuye iwe, ariko aza kwimukira i Mombasa aho yagumye igihe cyirekire.
Kuko kubona uburyo bwo kuvugana byari byaranze, byatumye bicyekwa ko uyu mukambwe yaba yarapfuye.Nyuma yo guhura, Mzee Odongo yabwiye umuryango we ko yari atuye i Likoni, mu Ntara ya Mombasa, aho yakoraga nk’umuzamu.
Umuyobozi w’akarere ka West Kanyada, Kenneth Achieng, yatangaje ko uyu mugabo yagiye ku biro bye biherereye i Kabunde asaba ubufasha bwombere yuko ahura n’umuryango we.
Tanga igitekerezo