
Umugabo witwa Yafesi Kalibala yiyahuye nyuma y’uko ngo abuze ubwishyu bw’amezi 3 yagombaga kwishyura nyiri nzu yari acumbitsemo.Polisi yo mu gace ka Kitovu muri Mafubila muri Uganda yatangaje ko igikora iperereza.
Amakuru, avuga ko uyu Kalibala, yasanzwe yimanitse akoresheje umukandara, gusa ngo intandaro yabyo ni amashilingi ibihumbi 75 by’amezi atatu yari yananawe kwishyura.Urupfu rwe rujya kumenyekana , hari hamaze iminsi uyu mugabo ataboneka aho nyiri nzu ngo yari amaze igihe amuhamagara akanamwoherereza ubutumwa bugufi ariko ntasubize.
Mbere yo kwihura, ngo yagiye abanza kugaragaza ibimenyetso byo kwiheba no kwigunga , aho ngo byasembuwe no kuba yari atagikora mu murima w’inyanya nyuma y’uko ngo nyirawo yari yarawugurishije bityo atangira kuba umushomeri ari nabyo byamukururiye kubura ubwishyu.
Abaturanyi be bavuga ko Kalibala yajyaga yigunga mu nzu wenyine nyuma yo gutakaza akazi n’ibiraka yakoraga,ku buryo ngo hari n’igihe aribo bamuhaga ibyo akenera by’ibanze mu buzima bwa buri munsi.
James Mubi, umuvugizi w’igipolisi gikorera mu gace ka Kiira,cyashishikarije abaturage kwishakamo ibisubizo byakwanga bagashaka ubufasha muri benewabo bishoboye cyangwa bakiyambaza ubuyobozi butandukanye ariko ntihatimo kwiyambura ubuzima.
Umurambo wa Kalibala ukaba wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro Jinja mbere yo gushyikirizwa umuryango we ngo ashyingurwe.
Tanga igitekerezo