
Ikipe ya Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania, yahaye u Rwanda inkunga yo gufasha Abanyarwanda bo mu ntara z’amajyaruguru n’Iburengerazuba bibasiwe n’ibiza byabaye muri Gicurasi uyu mwaka.
Inkunga iyi kipe yatanze igizwe n’imifuka 200 ya sima ndetse n’amabati byose bifite agaciro ka Frw miliyoni 4.
Young Africans biciye mu muyobozi wayo, Hersi Ally Said, yanagiranye ibiganiro na Lt Col Richard Karasira uyoboye APR FC byibanze "ku iterambere n’umubano hagati y’amakipe yombi."
Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi muri Tanzania iri hano mu Rwanda, aho yitabiriye umukino wa CAF Champions league ihuriramo na Al Merrick yo muri Sudani.
Ni umukino ubera kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatandatu, mbere y’ubanza uzabera i Dar es salaam mu byumweru bibiri biri imbere.
Tanga igitekerezo