Zari Hassan uzwi nka Bosslady, yohereje ubutumwa butaziguye abagore n’abakobwa bazwi nka Slay Queen bose,aho yavuze ko mu gihe bimitse gahunda yo gusabiriza bazahora ari abakene ntibagire icyo bigezaho.
Zari yatangaje ko nubwo abaho ubuzima buhenze , yabanje guca ahantu hakomeye kandi havunanye ku buryo yigeze no kwisanga akora akazi ko mu rugo, ariko kandi ngo yari afite intego ashaka kugeraho.
Yavuze ko yigeze gukora muri sosiyete ya sandwich, biza kwanga ajya gukora akazi ko mu rugo ubwo yari mu gihugu cy’u Bwongereza.Yemeza ko iyo adaca mu nzira yaciyemo atari kuba uwo ariwe uyu munsi kuko yirinze gusabiriza.
Yagiriye inama abakobwa bose bumva ko babeshwaho no gusabiriza ko ari ukwisunikira mu manga.Yihanangirije kandi abantu bose bakwirakwiza amakuru y’ibinyoma avuga ko akize kubera ubutunzi bw’umugabo we wapfuye.
Uyu mugabo avuga witwa Yvan Ssemwanga, ni umwe wari mu baherwe bakomeye babayeho mu gihugu cya Uganda.Mbere yo kwitaba Imana akaba yari yarabyaranye n’uyu mubyeyi abana batatu.
Gusa abenshi bamenye Zari ubwo yari mu rukundo n’amuhanzi Diamond Platnums banabyaranye abana babiri.Kugeza ubu Zari abana n’undi mugabo baherutse gushyingiranwa Shakib Lutaaya babana muri Afurika y’Epfo.
Tanga igitekerezo