Ubuyapani buvuga ko gupima abaturage COVID-19 binyuze mu kibuno bibahungabanya

Ubuyapani bwasabye Ubushinwa kutongera gupima abaturage babwo Covid-19 bafatiye ibipimo mu kibuno kuko ngo byabahungabanyije. Bamwe mu Bayapani binubiye ko ubu buryo bwo gupima bwabateye “guhungabana”, nk’uko abategetsi babivuga. Ubushinwa, busa n’ubwabashije guhashya iki cyorezo, mu kwezi kwa mbere ni bwo bwatangiye gufata ibipimo bya Covid-19 mu kibuno. Mu cyumweru gishize, bwahakanye ko bwasabye abadipolomate […]

Karongi: Umuhungu yishe Se, atoroka ibitaro ariyahura

Umugabo w’imyaka 47 wo mu Murenge wa Mutuntu yaguye mu Bitaro bya Kigali CHUK mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 Werurwe 2021 nyuma yo gushyamirana n’umuhungu we akamukomeretsa bikomeye, umuhungu we na we bamusanze yiyahuye nyuma yo gutoroka aho yari arwariye. Ba nyakwigendera ni Nzaramba Felicien w’imyaka 47 y’amavuko, n’umuhungu we Sindikubwabo Thomas w’imyaka […]

Uganda: Umugabo yibye imiteja bamukata igitsina

Umugabo witwa Ronald Mayanja ahitwa Kyakoonda muri Kasali mu Karere ka Kyotera muri Uganda, yakaswe igitsina ubwo yari amaze kwiba imiteja mu isambu y’umukoresha we, Katamba Joseph. Chimpreports itangaza ko Katamba yakase igitsina Mayanja abifashijwemo na bamwe mu bakozi be. Ubuyobozi bw’icyaro bwatabaje polisi ngo igoboke Mayanja wavaga amaraso menshi, yamaze no guta ubwenge. Ubu […]

Umuturage w’ i Hoima yarashe misile yakoze mu kirere

eu0tf6vxiai3-w7.jpg

Umuturage wo mu Karere ka Hoima muri Uganda, Anatoli Kiiza yarashe mu kirere misile we ubwe yikoreye, igenda miles 50 (80km). Uyu yari yatanze iminsi itatu ku barobyi bo mu Kiyaga cya Albert kugira ngo akore igerageza ry’iyi misile atari yita izina. Yateganyaga ko iyi misile iza kugera mu birometero 240 gusa ntibyakunze. Iyi misile […]

Abasitari 5 bo mu Rwanda n’imodoka bagendamo (Amafoto)

dsc_8297-copy-copy-e1516830302218.jpg

Mu gihe abitwa abasitari mu Rwanda baba banakekwaho kugira ifaranga, imodoka ni kimwe mu bikoresho batunze ariko ntibyorohera buri umwe kumenya ngo kanaka agenda muri iriya. BWIZA yifashishije KT Press ibahitiramo abasitari 5 bo mu ngeri zitandukanye (imikino, umuziki…) ndetse n’imodoka bagendamo. 1.Tom Close Muganga akaba n’umuhanzi muri R&B, Tom Close atwara Mercedes Benz C200. […]

Akazi twatangiranye mu myaka ine ishize ntikararangira-Trump

Donald Trump yatangaje ko agifite umugambi wo kuba yakongera kwiyamamaza gusa ngo nta migambi afite yo gushinga ishyaka ryishya nk’uko byagiye bihwihwiswa. Mu ijambo rye rya mbere imbere ya rubanda nyuma y’uko Perezida Joe Biden agiye ku butegetsi i Florida, Trump yakomoje ku kwiyamamaza kuri uwo mwanya mu 2024. BBC ivuga ko abantu benshi bamuhaye […]

Ab’imbere mu myigaragambyo y’ i Gakoni bazagezwa mu butabera

Minisiteri y’ Uburezi ivuga ko ishuri ry’Abadivantisiti rya Gakoni riherutse gufungwa bitewe n’imyigaragambyo y’abanyeshuri, rizafungurwa mu cyumweru gitaha ariko hari bamwe bazaba badahari kuko bafashwe na polisi, bakaba bazagezwa mu butabera kubera ibyo bakoze. Dr. Valentine Uwamariya, mu kiganiro kuri KT Radio cyitwa Ubyumva Ute yavuze ko iri shuri riri mu Karere ka Gatsibo rizongera […]

Hafashwe urwandiko rw’umugambi wo gutoroka kwa Rusesabagina

Mu mashusho Al Jazeera yatambukije kuri uyu wa Gatanu, yagaragaje Minisitiri w’Ubutabera w’ u Rwanda, Johnston Busingye aganira n’abajyanama be mu buryo bw’ikoranabuhanga, avuga ko hari uburyo bukoreshwa mu kumenya ibirimo kubera muri gereza, haba mu nyandiko ziteganywa n’amategeko. Kuri iyi ngingo, yatanze urugero ku nyandiko yafatanywe Paul Rusesabagina, yavugaga uburyo ngo yashoboraga gutoroka gereza. […]

Amerika yashinje igikomangoma Salman uruhare mu rupfu rwa Khashoggi

Raporo y’ubutasi bw’Amerika yasanze igikomangoma Mohammed bin Salman wa Saudi Arabia (Arabie saoudite) ari we watanze uruhushya rwo kwica umunyamakuru Jamal Khashoggi wabaga mu buhungiro wishwe mu mwaka wa 2018. Iyi raporo yasohowe n’ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden ivuga ko igikomangoma Salman yemeje umugambi wo “gufata cyangwa kwica” Khashoggi. Iti ” “Dusanga igikomangoma Muhammad bin […]

Umunyamakuru wavuze ko ‘ mu gihe cya jenoside Abanyarwanda bose bari amasarigoma arwana akicana’ mu rukiko

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Gashyantare 2021, ni bwo Urukiko Nshinjabyaha rwa Paris rwahamagaye bwa mbere Umunyamakuru Natacha Polony ukurikiranyweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yavuze ko ” mu gihe cya jenoside Abanyarwanda bose bari amasarigoma arwana akicana’. Uyu mugore uyobora ikinyamakuru Marianne yarezwe nyuma y’amagambo yavugiye kuri Radio […]

Inama ya EAC igiye guterana ngo isuzume ubusabe bwa DRC

evj8q1sxmai5anf.jpg

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga, hazaba inama isanzwe ya 21 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba hasuzumwa niba Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yakwemererwa kuba umunyamuryango. Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi muri Kamena 2019 yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari na wari […]

Incuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza ntibasazoreza umwaka w’amashuri rimwe n’abandi

evjkznbxmaeitih.jpg

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yatangaje ingengabihe y’amashuri abanza n’ayisumbuye, igaragaza ko abiga mu mashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, bazasoza umwaka w’amasomo muri Nzeri 2021 mu gihe abandi basigaye bazayasoza muri Nyakanga 2021. Iyi ngengabihe yerekana ko biga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri abanza n’abiga mu mashuri yisumbuye bose bazasoza umwaka w’amashuri muri […]

Abakobwa b’imyaka icyenda n’irindwi bandikiye Madamu Jeannette Kagame

image_750x_60389a97b709a.jpg

Ishimwe Irakoze Queen w’imyaka 9 na Mutesi Uwase Promesse w’imyaka 7 bombi bava indi imwe, bandikiye Madamu Jeannette Kagame ibaruwa bamusaba ubufasha burimo kwiga neza. Aba bana bo mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali banditse iriya baruwa ngo batanabibajije ababyeyi babo kuko bumvaga ari igitecyerezo kibari ku mutima. Bombi […]

Urukiko rwateye utwatsi inzitizi zatanzwe na Rusesabagina

Urukiko rutesheje agaciro inzitizi zari zatanzwe na Paul Rusesabagina ko rudafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza. Rwifashishije ingingo zinyuranye z’amategeko, urukiko rugaragaje ko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina. Urukiko ruvuze ko inzitizi ku iburabubasha nta shingiro zifite. Ruvuze ko iburanisha rigomba gukomeza. Me Gatera Gashabana, umwe mu bunganira Paul Rusesabagina avuze ko icyemezo cy’urukiko ku […]

Rubavu: Abaturage bavuga ko umwanda kuri G.S Nyamirango uteye ubwoba (amafoto)

img-20210225-wa0005.jpg

Abaturage bo mu Mudugudu wa Gasizi, mu Kagari ka Nyamirango, Umurenge wa Kanzenze, Akarere ka Rubavu biganjemo abarerera ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyamirango bavuga ko hari umwanda uteye ubwoba ku buryo bafite impungenge ko abana bahiga bashobora kurwara indwara ziterwa n’umwanda. Bamwe mu baturage babwiye imboni ya BWIZA iri muri kariya gace ko uyu mwanda […]

Iyamuremye uvuga ko ‘nyina ari Umututsi’ bityo ko atishe Abatutsi’ yasabiwe igifungo

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo mu iburanisha ryo kuwa kane mbere y’uko urubanza rwa Jean Claude Iyamuremye uregwa jenoside rusozwa, bwanenze uko yaburanye bumusabira gufungwa burundu. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Umushinjacyaha Faustin Nkusi yavuze ko Iyamuremye mu kwiregura kwe yavuze ko atari kwica Abatutsi muri jenoside kandi ngo umubyeyi we umwe (nyina) ari Umututsi. Mu […]

Abanyamahanga ntibakwiriye kugura ubutaka mu Rwanda- Dr Frank Habineza

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurerengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza yanenze ishingiro ry’umushinga w’Itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda rizatuma Abashoramari b’abanyamahanga bemererwa kubona inkondabutaka (ni ukuvuga ibyangobwa bya burundu by’ubutaka), kuko bizatuma abenegihugu babura aho batura. Guverinoma y’u Rwanda igiye kuvugurura itegeko rigenga ubutaka aho imyaka y’ubukode burambye […]

Kamonyi: Umugore yumvise umugabo we n’undi mugore ‘bamutukira’ kuri telefone ahita atwika inzu n’ibirimo biba umuyonga

image_750x_60374ac187aaa.jpg

Umugore witwa Agnes utuye Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Bibungo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, yumvise umugabo we, Damien ari kuvugana n’undi mugore kuri telefone ndetse bivugwa ko banamutukaga, ahita agira umujinya watumye atwika inzu babamo, irashya irakongoka n’ibiyirimo byose. Ibi Bybaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gashyantare […]

Amafoto: Inyoni idasanzwe y’ingabo ikaba n’ingore yabonetse muri Amerika

_117287261_b0852bc3-c42f-41bf-89d1-d526c21ec14b.jpg

Inyoni ifite imiterere y’igitsina ya kigabo igice kimwe, ikindi kiba ikigabo yabonetse muri Leta ya Pennsylvania muri Amerika. Ubusanzwe inyoni zo mu bwoko bwa Cardinals z’ingabo ziba zitukura mu gihe ingore ziba zijya gusa n’igitaka. Iyi nyoni yabonetse yo ivanzemo umutuku n’umweru n’ibara ry’igitaka, ibintu abahanga mu by’inyoni bituma bavuga ko iyi ari inyabibiri. Impuguke […]

Umujyi wari ibirindiro bya BozizĂ© wafashwe n’ingabo zirimo iz’ u Rwanda

Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Firmin Ngrebada yavuze ko ingabo z’iki gihugu zibifashijwemo n’iz’ u Rwanda n’ Uburusiya zafashe umujyi wa Bossangoa mu burengerezuba, ahari ibirindiro by’uwahoze ari perezida François BozizĂ©. BozizĂ© ashinjwa kuyobora inyeshyamba zatangiye kurwanya leta mu mezi macye ashize zigafata aharuta kimwe cya kabiri cy’igihugu. Ngrebada yanditse kuri Facebook ati: “Ndashima cyane ko […]

Nta ambasaderi wemerewe kuva i Kinshasa uko yishakiye

Abahagarariye ibihugu byabo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo kimwe n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga muri icyo gihugu ntibazongera kuva i Kinshasa bajya mu zindi ntara z’igihugi batabimenyesheje inzego zibishinzwe. Ibyo ni ibyemejwe n’inama ishinzwe umutekano yayobowe kuri uyu wa kabili na Prezida Felix Tshisekedi, nyuma y’iyicwa rya Amabassaderi w’Ubutaliyani, Luca Attanasio. Minisitiri Jean Bosco Lubuga Sebishimbo, […]

Umugabo yategetswe kwishyura umugore we indishyi z’akazi ko mu rugo yakoze kuva bashakana

Mu cyemezo cyanditse amateka, urukiko rwa gatanya rw’i Beijing mu Bushinwa rwategetse umugabo kuriha indishyi umugore ku kazi kose ko mu rugo yakoze mu gihe cyose bamaze babana nk’abashakanye. Uwo mugore azahabwa ama-yuan 50,000 (arenga miliyoni 7,6 y’u Rwanda) ajyanye n’igihe cy’imyaka itanu yamaranye n’uwo mugabo mu rushako akora imirimo yo mu rugo nta nyishyu. […]

Gatuna: Uruhinja rutaragenywa rwasanzwe mu murima ruri mu mufuka

Umwana utaragenywa yasanzwe mu murima w’imyumbati mu gace ka Gatuna ku ruhande rwa Uganda mu karere ka Kabale ruri mu mufuka. Umuturage warubonye bwa mbere, Sanyu Asumpta uhatuye akaba asanzwe ari n’umujyanama w’ubuzima ahita arugeza kuri polisi nk’uko Umuvugizi wayo mu gace ka Kigezi, Elly Maate yatangarije Chimpreports. Yavuze ko ” Sanyu yasanze umwana ari […]

Umurambo wa Amb. Luca bivugwa ko yishwe na FDLR wajyanywe i Roma

Umurambo wa ambasaderi w’Ubutaliyani, Luca Attanasio bivugwa ko yishwe na FDLR, wagejejwe i Roma nyuma y’uko yiciwe hafi y’umujyi wa Goma muri DR Congo ku wa mbere. Attanasio na Vittorio Lacovacci, umupolisi w’Umutaliyani wamurindaga, n’umushoferi w’Umunyecongo barishwe ubwo abantu bitwaje intwaro bateraga uruhererekane rw’imodoka za UN. Indege ya gisirikare y’Ubutaliyani yageze ku kibuga cy’indege cya […]

Rurageretse hagati ya La Colombiere n’abafite abana b’incuke bahiga

Ubuyobozi bw’ishuri rya La Colombiere ntibukozwa ibyo kwimura abana b’incuke nk’Uko Minisiteri y’Uburezi yari yabisabye ngo kuko kwaba ari ugupfunyika amazi, ingingo bamwe mu babyeyi badakozwa bakavuga ko bazitabaza minisitiri w’uburezi ngo ahagoboke. Kubera igihe kinini gishize abana b’incuke batiga kubera ingamba zo kwirinda COVID-19, MINEDUC yari yasabye ko abiga mu mashuri y’incuke bakwimurwa ariko […]

Kenya: Urubyiruko rwikomye Leta ku kwica inzige ruvuga ko ari imari ishyushye

Urubyiruko mu gihugu cya Kenya rwamaganye Leta ngo ireke gutera imiti yica inzige kuko ngo zabaye imari ishyushye, yatumye babona akazi muri iki gihe. Bavuga ko kuri ubu hari kompanyi iri kugura izi nzige, ikazikoramo ibyo kurya by’amatungo. Ubu rero babonye isoko ryazo kuko abirirwa bazifata bajya kuzigurisha. Bavuga ko Leta nikomeza kwica izi nzige […]

Inteko y’Umuco igiye guhanga amagambo mashya ngo ifashe ‘abasirimu’

Inteko y’umuco irakebura abavanga Ikinyarwanda n’indimi z’amahanga babyita ubusirimu kuko bitesha agaciro uririmi rwabo. Gusa ngo igiye no gushaka uko yahanga amagambo abura mu rurimi rw’ikinyarwanda kugira ngo haveho urwitwazo rwo gukomeza kukivangira. Mu gihe Abanyarwanda bishimira ko bafite ururimi rumwe rubahuza, ari rwo Ikinyarwanda hari bamwe harimo n’abakiri bato bavuga ko kuba cyaratangiye kuvangwa […]

Polisi ya Afurika y’Epfo iravuga abihishe inyuma y’urupfu rw’umuyobozi wa RNC

Polisi ya Afurika y’Epfo ivuga ko Abdallah Seif Bamporiki wari ukuriye ishyaka ritavuga rumwe n’ u Rwanda, Rwanda National Congress, (RNC) muri icyo gihugu, yishwe n’abajura hagendewe ku makuru y’iperereza ry’ibanze yamaze kwegeranya. Bamporiki yishwe arashwe ku cyumweru nimugoroba ahitwa Nyanga Township muri Cape Town, yari amaze amasaha macye avuye i Johannesburg. Polisi ya Africa […]

Amafoto: RIB yafashe ukekwaho kwica Rutayisire George akanamwambura

eu1v6ilxyai5znq.jpg

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe yafashe Ndayambaje Bahati w’imyaka 27 ukurikiranyweho icyaha cyo kwica Rutayisire George ku itariki ya 11 Gashyantare 2021 akanamwiba. Amakuru BWIZA ikesha urubuga rwa Twitter rwa RIB avuga ko iperereza rirakomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Uwishwe ni mwene Rubangura Uzziel. Umuvugizi RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko Ndayambaje […]

Nyabihu-Rugera: Umwana yageze ku ishuri aboheye amaboko inyuma (Amafoto)

img-20210222-wa0001-4.jpg

Umwana w’imyaka 11 witwa Uwamariya wo mu Mudugudu wa Gihuri, Akagari ka Rurembo mu Murenge wa Rugera, Akarere ka Nyabihu mu cyumweru gishize yageze ku ishuri aboheye amaboko inyuma, abarezi be bagwa mu kantu. Uyu mwana wiga mu mwaka wa Gatatu ku ishuri ribanza rya Rubona mu Kagari ka Gashinga, Umurenge wa Nkotsi, mu Karere […]

Twagiramungu ngo yaba agiye kugaruka mu Rwanda

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, Faustin Twagiramungu kuri Twitter yavuzweho ko ashaka kugaruka mu Rwanda, amakuru yateye utwatsi. Kuri Twitter hari amakuru yacicikanye hari abanditse mu izina ry’uyu mugabo uzwi nka Rukokoma, bavuga ko yamaganye abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko ari bugaruke mu Rwanda. We aganira na BBC, yavuze ko ibyo bisekeje. Ati […]

Birababaje ariko sinavuga ko byananiranye burundu- Nsanzabaganwa

Dr Monique Nsanzabaganwa uherutse gutorerwa kungiriza umukuru wa komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika avuga ko kuba intego uyu muryango wari wihaye wo kurangiza intambara itaragezweho, bibabaje ariko bitavuze ko byananiranye burundu. Mu 2013, umuryango w’ubumwe bwa Africa (AU) wihaye intego yo kurangiza intambara, “gucecekesha imbunda”, zose muri Africa mu 2020. Ariko muri Centrafrique, Sudani y’Epfo, […]

Kenya: Abakobwa bigaragambije kubera amagi

Abanyeshuri b’abakobwa mu kigo cya Moi muri Kenya, bigaragambije, banga kujya ku ishuri mu gihe kitazwi kuko amagi yakuwe ku ifunguro ryabo. Iyi myigaragambyo yatumye abayobozi bashinzwe uburezi muri Kenya bafunga iri shuri. Abanyeshuri bavuga ko icyemezo cy’ubuyobozi ari ukubabangamira. Aba banyeshuri nanone bihereje imihanda kuko abakozi babaye bake, bigatuma bakora akazi bavuga ko gasuzuguritse, […]

Gen Kainerugaba yakeje ushinjwa uruhare mu kuzambya umubano w’ u Rwanda n’u Bwongereza

euqjkqdxyaatrru_1_.jpg

Umuyobozi w’Ingabo zidasanzwe za Uganda (SFC) akaba n’Umujyanama mu bikorwa bya gisirikare bidasanzwe kuri Perezida Museveni wa Uganda, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba avuga ko Andrew Mwenda ushinjwa uruhare mu kuzambya umubano w’ u Rwanda n’u Bwongereza ari uwo gushimirwa kuko akorera Uganda atizigama atibagiwe n’abaturanyi. Muri ibi byumweru bishize Leta y’u Bwongereza yagaragaje imyitwarire idasanzwe […]

Vugira umugabo wawe ku nkwano z’umurengera ejo utajya mu rugo rwishwe n’amadeni-Sharon atanga inama

Umugore wamenyekanye nka Thendo Sharon kuri Twitter yagiriye inama abitegura ku rushinga ko umukobwa agomba gufata iya mbere mu kurinda ko umugbabo bagiye kubana acibwa umurengera wa Frw nk’inkwano, ingingo yatuma atangirana amadeni menshi mu rugo rwe rushya. Sharon yibukije abakobwa ko inkwano atari iyo gukungahaza ababyeyi b’umukobwa bityo ko bagomba guhaguruka bakagira icyo bavuga […]

Abaperezida ba Afurika: Ikibazo si ugutinda ku butegetsi, ahubwo batinda bakora iki?

Afurika ni umwe mu migabane igize Isi aho ingeso y’aho abaperezida bamwe b’ibihugu biwugize ” batinda” ku butegetsi, abavuze ko babinenze, bagashushubikanwa, bagahunga rimwe na rimwe abo bategetsi bakabahitana kuko baba bashaka kubavana amata ku munwa (kubafata ku nda). Mu kumvikanisha imvugo “gutinda ku butegetsi” muri iki gitekerezo turagaruka nibura kuri perezida wo muri Afurika […]

Gen Musemakweli yashyinguwe

Kuri uyu wa 19 Gashyantare 2021, habaye umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Lt General Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru mu Ngabo z’u Rwanda witabye Imana tariki ya 11 Gashyantare 2021. RBA itangaza ko Gen Musemakweli yashyinguwe mu irimbi rya Gisirikare i Kanombe mu Karere ka Kicukiro mu cyubahiro cya gisirikare. Mu gitondo kuwa Gatanu, igisirikare […]

Magufuli arasaba iminsi yo kwiyiriza no gusenga ngo Imana itabare Tanzania

Perezida John Magufuli wa Tanzania yasabye ko haba indi minsi itatu yo gusenga no kwiyiriza basaba Imana kubakiza coronavirus ivugwa bushya muri iki gihugu. BBC ivuga ko mu ijambo rye mu gushyingura umunyamabanga we John Kijazi, wari kandi umunyabanga wa leta ya Tanzania, Magufuli yasabye abaturage kudatakaza ikizere ku Mana. Mu kwezi kwa Gatandatu umwaka […]

Kabale: Umugabo w’imyaka 62 yagize umugore umukobwa we w’imyaka 10 amwanduza HIV

Umugabo w’imyaka 62 witwa Tiryambwenu w’ i Kabale muri Uganda yafashwe nyuma yo kujyana umwana we w’umukobwa w’imyaka 10 kuboneza urubyaro kwa muganga kuko yamuhinduye umugore akamwanduza agakoko gatera SIDA nk’uko impapuro zo kwa muganga zibyemeza. Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Maate yatangarije Chimpreports ko uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi, akaba […]

Kayonza: Batatu bakekwaho kwica Se wanze kugurisha isambu ngo abahe Frw

Abasore batatu bo mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza batawe muri yombi bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB nyuma yo gukekwaho kwica se ubabyara bamuziza ko yanze kugurisha isambu ngo abahe amafaranga. Batawe muri yombi kuri uyu wa Kane nyuma y’aho mu gitondo cyo kuri uwo munsi abaturanyi basanze se ubabyara babanaga mu nzu yitabye […]

Rusesabagina icyo ari cyo si we wakigize- Dr. Mulefu

Impuguke mu by’amategeko mpuzamahanga akaba n’umwarimu muri kaminuza, Dr. Mulefu Alphonse avuga ko abakomeza gusaba u Rwanda ngo Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha birimo iterabwoba arekurwe, bari guharanira inyungu zabo kurusha iza Rusesabagina kuko ari bo bamugize icyo ari cyo. Rusesabagina ari kuburanishwa, aho kuwa 17 Gashyantare 2021 yari yitabye urukiko gusa inteko ya EU, abasenateri […]

DRC: Inkingi y’amayobera yatwitswe

_117073682_monolithhi065766201.jpg

Inkingi y’icyuma yari yagaragaye bitazwi inkomoko yayo mu mahuriro y’imihanda muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yashenywe n’abaturage bagize ubwoba ko batazi aho yavuye. Iyi nkingi yari mu Mujyi wa Kinshasa, yatewe amabuye nyuma iranatwikwa nk’uko BBC ibitangaza. Iyi nkingi ikimara kugaragara, yateje ibihuha ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko yazanwe n’inzego z’ubutasi ariko hari […]

Ntabwo demukarasi igomba guhabwa ubusobanuro n’abo mu burengerazuba- Perezida Kagame

richard-quest-presenter-cnn-speaker-moderator-economy-940x660.jpg

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda, Paul Kagame avuga ko demukarasi atari ihame rigomba guhabwa ubusobanuro n’ab’i Burayi cyangwa muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika (aba akenshi bitwa abo mu burengerazuba cyangwa abateye imbere). Mu kiganiro n’umunyamakuru wa CNN witwa Richard Austin Quest umaze igihe asura u Rwanda. Cyagiye hanze kuwa 17 Gashyantare 2021 aho aba […]

Malawi: Abakoresheje inoti za 2,500 Rwf mu gupfunyika indabo za St Valentin byabakozeho

Polisi ya Malawi yataye muri yombi abantu bane baregwa gukoresha amafaranga y’inoti mu kuzinga imitako y’indabo z’impano zo ku munsi w’abakundana w’itariki ya 14 y’ukwezi kwa kabiri uzwi nka Saint Valentin (Valentine’s Day). Amafoto y’indabo z’iroza zizinze mu noti z’amakwacha 2000 (aya arenga gato 2500Frw), ku cyumweru yaracicikanye mu matsinda yo kuri WhatsApp muri icyo […]

Ibihugu 10 byo muri Afurika bifite igisirikare cya nta kigenda mu 2021

Urubuga mpuzamahanga Global firepower rwashyize hanze uko ibihugu 139 birutanwa mu mbaraga za gisirikare ku Isi mu mwaka wa 2021 ari nako rugaragaza 10 bifite intege nke ku mugabane wa Afurika. Uru rubuga rusanzwe rutangaza uru rutonde buri mwaka. Mu mwaka wa 2021, hagaragajwe imbaraga za gisirikare z’ibihugu 139 ku Isi. Muri Afurika, ni ibihugu […]

Japan: Abagore mbarwa bemerewe kwitabira inama z’ishyaka riri ku butegetsi ariko ntibavuge, bakareba gusa

np_file_37057.jpg

Ishyaka riri ku butegetsi mu Buyapani (Liberal Democratic Party) ryemereye abagore batanu gusa kwitabira inama zaryo ariko ko batagomba kugira icyo bavuga, ko ahubwo bagomba kureba uko abagabo bakora. Ubusanzwe nta mugore wahingukaga mu nama z’iri shyaka gusa ngo kwemerera nibura batanu birahagije nk’ikimenyetso cy’impinduka. Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka, Liberal Democratic Party, Toshihiro Nikai, w’imyaka 82 […]

Ingabire M. Immaculée asanga gufunga abapfobya jenoside ntacyo byamara

Umuyobozi wa Transparence International Rwanda, Ingabire Marie ImmaculĂ©e, avuga ko asanga bishoboka ko gufunga abantu bakekwaho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ntacyo byamara, ko ahubwo bikwiriye gutekerezwaho kuko abo bantu bashobora kugera muri gereza bakanduza ibitekerezo byabo abo basanzeyo. Ingabire yatangarije Igihe ko ahubwo abantu nk’abo bakwiriye gukomeza kuganirizwa. Ati ” Kubafunga nta n’icyo […]

Uko Gen. Byiringiro wa FDLR yiswe ‘Bin Laden’ muri operasiyo OS

Umuyobozi w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’ u Rwanda, FDLR, Lt. Gen. Byiringiro Rumuli Victor yiswe na bagenzi be, Osama Bin Laden ubwo bari muri operasiyo bise’ Oracle du Seigneur’. Muri iyi OS yabaye mu 2,000 nk’uko umwe mu bahoze muri FDLR avuga ko Gen. Byiringiro yakoze ibikorwa bo bafashe nk’ubwiyahuzi bituma bamwita Bin Laden. Uyu ati […]

Nigeria: Abanyeshuri bongeye gushimutwa n’abitwaje intwaro

Muri Leta ya Niger mu Mujyi wa Kagara muri Nigeria abantu bitwaje intwaro bateye ishuri ry’abahungu biga babayo bashimuta bamwe muri bo hamwe n’abakozi b’ishuri. Umwe mu bakozi bari kuri iri shuri yabwiye BBC ko abo bantu bateye iki kigo cy’ishuri mu masaha ya kare mu gitondo uyu munsi kuwa gatatu. Yavuze ko hari abanyeshuri […]

Rusesabagina avuga ko yashimuswe kandi ko nabyo ari icyaha

Paul Rusesabagina na bagenzi be 21 bari mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga, aho bagiye kuburana urubanza mu mizi ahnini ku byaha by’iterabwoba. Ni urubanza ruri kuba mu gihe inteko ya EU isaba ko uyu mugabo yarekurwa. Inteko y’ u Rwanda yarabyamaganye, ivuga ko harimo n’agasuzuguro no kwivanga mu butabera bw’ u Rwanda. Abaregwa bose bakurikiranweho ibyaha […]

Bahindutse abashabitsi, batinya Museveni kurusha Imana-Bobi Wine ku banyamadini

Umuyobozi w’Ishyaka National Unity Platform (NUP), Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine avuga ko abanyamadini ntacyo bakora mu kurebera ku banyamadini bitangiye imigenzo myiza, bakahasiga ubuzima, bazize kwamagana icyo yita ubutegetsi bubi. Uyu wahoze ari umudepite wa Kyadondo y’Iburasirazuba, kuri uyu munsi muri Uganda bizihizaga imyaka 40 ishize, Arikiyepisikopi mu Itorero rya Angilikani, Jonan […]

Rubavu: Baranduriwe ibigori, bategekwa kwishyura ababiranduye

Abaturage bo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu bavuga ko bababajwe n’uburyo banze kwirandurira imyaka mu mirima ubuyobozi bukazana abanyerondo bakayikuramo nyuma bukabasaba ko aribo banabishyura ku buryo buri muturage yatanze 2000Frw. Barashinja Ubuyobozi bw’umurenge wabo kubarandurira ibigori bari barahinze, bikaba byarabateje inzara. Abaranduriwe imyaka ni abaturage basaga 30 bahingaga mu gishanga kiri […]

Umusizi Bahati akomeje kuburirwa irengero

Umusizi Innocent Bahati hashize iminsi aburiwe irengero, uwo babana avuga ko abo babonanye bwa nyuma mu mujyi wa Nyanza bamuheruka ababwira ko atashye. Bahati ukiri ingaragu, azwi mu bisigo bivuga ku mibereho n’urukundo, ibisigo bye nka ‘Imana ya Sembwa’, ‘Urwandiko rwa Bene Gakara’ n’icyo aheruka gusohora yise ‘Mfungurira’, byarakunzwe kuri YouTube. Junior Rumaga, na we […]

Ibihugu 10 bifite igisirikare cya nta kigenda mu 2021

Urubuga mpuzamahanga Global firepower rwashyize hanze uko ibihugu 139 birutanwa mu mbaraga za gisirikare ku Isi mu mwaka wa 2021 ari nako rugaragaza 10 bifite intege nke. Uru rubuga rusanzwe rutangaza uru rutonde buri mwaka. Mu mwaka wa 2021, hagaragajwe imbaraga za gisirikare z’ibihugu 139. Mu gukora uru rutonde, harebwe ibintu 50 bitandukanye ariko ahanini […]

Abadepite n’abasenateri banzuye ko imyanzuro y’inteko ya EU irimo ibinyoma, agasuzuguro no gupfobya Jenoside

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye imyanzuro iherutse gutangazwa n’Inteko ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi, bavuga ko ari ibinyoma bisa birimo agasuzuguro no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ku bw’amagambo yakoreshejwe. Iyi nteko y’ubumwe bw’u Burayi iherutse gushyira ahagaragara imyanzuro 14 harimo n’ugaragaraza Paul Rusesabagina uri mu nkiko mu Rwanda nk’umuntu utazahabwa ubutabera nyabwo. […]

Ibintu bitanu uzashaka kuri ‘Google’ ukaba uri mu mazi abira

Muri ibi bihe bya murandasi (interineti), abantu benshi bitabaza Google nka bumwe mu buryo bwabafasha kumenya amakuru atandukanye ku bintu binyuranye baba bifuza kumenya. N’ubwo bimeze bityo, hari ibyo washakisha ukaba uri mu kaga ku buryo byarangira unatawe muri yombi, ukagezwa mu nkiko cyangwa bikakwicira ubuzima. Bimwe muri byo ni ibi bikurikira: 1. Ntugashakire muri […]

Abanyarwanda baba mu mahanga nta ndagamuntu bagowe no kubona ‘Passport’ nshya

Bamwe mu banyarwanda batuye mu mahanga badafite indangamuntu nshya, bafite imbogamizi zo kobona bushya urupapuro rw’abajya mu mahanga ruzwi nka Pasiporo binyuze kuri Serivisi za Irembo. Mu ibaruwa BWIZA yabonye, umwe mu bafite icyo kibazo yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, avuga ko Abanyarwanda batuye mu mahanga bari bafite Pasiporo zikaza kurangira ubu bahanganye n’ […]