Kagere yavuye ku ntebe y’abasimbura, afasha Simba gutsinda Dodoma Jiji ya Masudi

Ikipe ya Simba Sports Club ibifashijwemo na rutahizamu Meddie Kagere, yatsinze Dodoma Jiji ibitego 2-0 biyifasha gukomeza kwirukanka kuri Young Africans. Dodoma Jiji y’umutoza Irambona Masudi Juma wahoze atoza Rayon Sports, yari yasuye Simba kuri Stade ya Benjamin Mkapa ihatsindirwa ibitego 2-0. Hari mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona ya Tanzania. Meddie Kagere yari […]

Musanze: Umusore utaramenyekana yasanzwe mu mugezi wa Mukungwa yapfuye

Umurambo w’umusore utamenyekanye watoraguwe mu mugezi wa Mukungwa mu karere ka Musanze kuri uyu wa Mbere. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Werurwe ni bwo uyu murambo watoraguwe mu mugezi wa Mukungwa, murenge wa Gacaca w’akarere ka Musanze. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, NSENGIMANA Aimable, yabwiye BWIZA ko imyirondoro y’uyu musore itaramenyekana. […]

Perezida Embalò uheruka gusimbuka Coup d’Etat ari mu Rwanda

Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Guinée-Bissau yageze i Kigali hano mu Rwanda, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Werurwe ni bwo Perezida Embalò yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta. Perezida wa Guinée-Bissau byitezwe ko asura ibikorwa […]

Harry Maguire yibasiwe bikomeye n’abafana ba Manchester United nyuma yo kunyagirwa na Man City

Kapiteni w’ikipe ya Manchester United, Harry Maguire, yibasiwe bikomeye n’abafana b’ikipe y’iki kipe nyuma y’umukino wa Shampiyona y’Abongereza yanyagiwemo na Manchester City ibitego 4-1. Manchester United yari yasuye Manchester City mu mukino wa 186 wa Derby y’i Manchester. Umunota wa gatanu w’umukino wari uhagije ngo City y’umutoza Pep Guardiola ifungure amazamu ibifashijwemo na Kevin De […]

Kiyovu Sports yakuye amanota 3 i Musanze, ikomeza gukubana na APR FC yatsinze Gasogi United

Amakipe ya Kiyovu Sports na APR FC yegukanye amanota atatu y’umunsi wa 20 wa shampiyona, akomeza guhanganira igikombe cya shampiyona. Kiyovu Sports yari imaze imyaka irindwi idakura amanota atatu kuri Stade Ubworoherane, yari yahasuye ikipe ya Musanze FC iyihatsindira bigoranye ibitego 2-1. Umunota wa karindwi w’umukino wari uhagije ngo iyi kipe y’umutoza Haringingo Francis ifungure […]

Perezida Volodymir Zelensky wa Ukraine yibasiye NATO

Perezida Volodymir Zelensky wa Ukraine, yibasiye Umuryango uhuza igisirikare cy’ibihugu biri mu Majyaruguru y’Inyanja ya Atlantique (NATO) nyuma yo kwanga kubahiriza icyifuzo cye cyo gushyira mu gihugu cye agace katemerewe kunyuramo indege. Perezida Zelensky mu ijambo yavugiye mu biro bye, yashinje NATO gutererana amamiliyoni y’abaturage ba Ukraine mu gihe bakeneye ubufasha. Yabwiye uyu muryango ko […]

RDB yafunze by’agateganyo Hilltop Hotel yanenzwe gutanga serivisi mbi muri Tour du Rwanda

Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere (RDB), rwatangaje ko rwafunze by’agateganyo Hoteli ya Hilltop Hotel and Country Club iherereye mu mujyi wa Kigali, nyuma yo kunengwa gutanga serivisi mbi muri Tour du Rwanda ya 2022. RDB yashinje iyi Hoteli kunanirwa kubahiriza ibikubiye mu itegeko rigenga ubukerarugendo mu Rwanda, harimo n’ibijyanye n’isuku n’umutekano; iyifunga by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi […]

Umuntu iyo atsitaye ntabwo umukurikiza inyundo ngo umutsinde ahongaho_APR FC kuri Jacques

Ikipe ya APR FC yasubije abakomeje kunenga umusaruro wa Kapiteni wayo, Jacques Tuyisenge, ivuga ko kuvuga ko nta musaruro atanga nyamara yari amaze igihe kirekire yaravunitse ari ugukabya. Nta gihe kinini gishize Jacques Tuyisenge agarutse mu kibuga, nyuma y’igihe kirekire yaravunitse. Uyu rutahizamu yari yaravunitse muri Gashyantare umwaka ushize ubwo Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yakinaga na […]

Kigali: Polisi yataye muri yombi wa mugore wagaragaye agaramye ku Gisimenti yasinze

Polisi y’Igihugu yatangaje ko iheruka guta muri yombi umugore witwa Umutoni Divine, nyuma yo kugaragara mu mashusho yafatiwe ku Gisimenti mu mujyi wa Kigali yasinze. Umutoni yatawe muri yombi ku wa Kane tariki ya 03 afatiwe mu kagari ka Nyakabanda ho mu murenge wa Kicukiro w’akarere ka Kicukiro, akaba akurikiranweho icyaha cyo gusindira mu ruhame […]

Ni umusinzi wataye umutwe_U Burusiya ku musenateri wa Amerika wasabye ko Putin yakwicwa

Guverinoma y’u Burusiya yise Senateri wa Amerika, Lindsey Graham ‘umusinzi w’umutamutwe’, nyuma yo gusabira Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya kwicwa. Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo uyu musenateri wo mu ishyaka ry’aba Republicain yatangaje ko bibaye byiza Perezida Putin akicwa intambara u Burusiya buhanganyemo na Ukraine yahita irangira. Abinyujije kuri Twitter ye yibajije niba […]

Gen Muhoozi yashimiye ‘se wabo’ Kagame nyuma yo kongera gufungura imipaka yo ku butaka

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yashimiye Perezida Paul Kagame nyuma yo kongera kwemera urujya n’uruza rw’abantu ku mipaka y’u Rwanda. Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 04 Werurwe ni yo yemeje ko imipaka y’u Rwanda yo ku kubata yongera gufungurwa nyuma y’igihe kigera ku myaka ibiri ifunze. […]

Saa moya n’andi masaha nka yo yavuyeho nyuma y’imyaka 2, imipaka yo ku butaka irafungurwa

Guverinoma y’u Rwanda yoroheje izindi ngamba zari zimaze igihe zarashyizweho mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, zirimo gukuraho isaha ntarengwa abagenzi bagomba kuba bageze mu ngo zabo. Icyemezo cyo koroshya izi ngamba cyafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame ku wa Gatanu tariki ya 04 Werurwe 2022, nyuma y’uko u Rwanda rumaze […]

APR FC yatangaje icyo iteganyiriza Bizimana Yannick ugifunzwe

Ikipe ya APR FC yemeje ko rutahizamu Bizimana Yannick agifunze, ivuga ko mu gihe azaba yarekuwe iteganya kumuganiriza no kumucyaha kugira ngo agaruke mu murongo mwiza. Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu rutahizamu yamenyekanye ku wa Gatatu w’iki cyumweru, nyuma yo gufatirwa i Nyamirambo atwaye imodoka yarengeje isaha yo gutaha ndetse yanarengeje igipimo cy’ibisindisha umuntu atagomba […]

Perezida Zelensky yagezwe amajanja n’abancancuro bashakaga kumwivugana arusimbuka ubugira 3

Kuva mu cyumweru gishize Perezida Volodymir Zelensky wa Ukraine yagezwe amajanja n’abancancuro b’Abarusiya bashakaga kumwivugana, gusa arusimbuka incuro eshatu zose. Abacancuro bo mu mutwe wa Wagner ndetse n’abasirikare badasanzwe bo mu mutwe wa Chechen ni bo bashakaga kwivugana Perezida Zelensky. Iyi mitwe yombi ngo yari yatumwe na bamwe mu bakozi bashinzwe kurwanya intambara mu rwego […]

Nyaruguru: Abasoromyi b’icyayi bafite impungenge nyuma y’aho umugezi wishe mugenzi wabo

img-20220304-wa0014.jpg

Nyuma y’aho ku wa 22 Gashyantare 2022, umubyeyi wasoromaga icyayi hafi y’umugezi w’Akavuguto, anyereye ku gateme k’ibiti yambuka akagwamo agapfana n’umwana we w’amezi atandatu yari ahetse, impungenge ni nyinshi mu basoromyi b’icyayi cy’uruganda rwa Mata, mu karere ka Nyaruguru, gihinze mu kibaya cy’urwo ruzi. Aba basoromyi barasaba ko amateme bambukiraho bari mu kazi ka buri […]

Umuherwe Roman Abramovich yemeje ko ashaka kugurisha Chelsea

Umuherwe Roman Abramovich, yaraye atangaje ko yifuza kugurisha ikipe ya Chelsea FC yo mu Bwongereza yari amaze imyaka hafi 20 yaraguze. Uyu mucuruzi ukomoka mu gihugu cy’u Burusiya yemeje aya makuru binyuze mu itangazo yanyujije ku rubuga rwa Internet rw’ikipe ya Chelsea. Yavuze ko icyemezo cyo kugurisha iriya kipe yafashe ari “icyemezo gikomeye kandi kibabaje.” […]

U Rwanda rwatoye umwanzuro usaba u Burusiya guhagarika intambara burimo na Ukraine

Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu yatoye umwanzuro usaba ko u Burusiya bwahagarika intambara bumazemo hafi icyumweru n’igihugu cya Ukraine. Ni umwanzuro watorewe mu nteko rusange idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Gashyantare 2022. Kuva ku wa Kane w’icyumweru gishize u Burusiya na Ukraine bari mu ntambara, nyuma y’uko […]

U Burusiya bwatangaje umubare w’abasirikare babwo bamaze kwicwa uhabanye n’uwo Ukraine ivuga

Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya yatangaje ko abasirikare ba kiriya gihugu 498 ari bo bamaze kugwa mu ntambara Ingabo zacyo zihanganyemo n’iza Ukraine. Ni bwo bwa mbere u Burusiya butangaje imibare y’abasirikare babwo bapfiriye muri Ukraine kuva ku wa Kane w’icyumweru gishize ubwo ingabo zabwo zatangiraga kugaba ibitero mu bice bitandukanye bya kiriya gihugu. Iki gihugu […]

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Lt Gen Salem Bin Hamad Al-Nabit

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu, yakiriye mu biro bye Lt Gen Salem Bin Hamad Al-Nabit uri mu ruzinduko rw’akazi hano mu Rwanda. Lt Gen Salem Bin Hamad asanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Qatar. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri Twitter byavuze ko ari hano mu Rwanda mu ruzinduko rugamije “kunoza umubano w’ibihugu […]

Bizimana Yannick wa APR FC yatawe muri yombi

Rutahizamu Bizimana Yannick ukinira ikipe ya APR FC, yaraye atawe muri yombi na Polisi y’Igihugu nyuma yo kumufata atwaye imodoka yarengeje amasaha yo gutaha yanarengeje igipimo cy’ibisindisha umuntu adakwiye kurenza atwaye ikinyabiziga. Yannick yafatiwe i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge ahita ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi yo muri kariya gace nk’uko B&B FM yabitangaje. […]

N’abantu bavuga ngo nari nanyoye akantu, ntako nari nashyizemo_Wa mugeni wagaragaye abyina mu buryo budasanzwe

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’umugeni [w’umusore] wabyinaga mu bukwe budasanzwe, bituma abazikoresha bacika ururondogoro. Mu mashusho yakwirakwiye cyane kuri Twitter uyu mukwe n’umugeni we bagaragara babyina indirimbo ‘Queen of Sheba’ y’umuhanzi Meddy, ariko we yirekuye cyane mu buryo budasanzwe. Mu busanzwe uyu mugabo yitwa Bizumuremyi Straton uzwi ku izina […]

Perezidansi y’u Rwanda yamaganye ubutumwa bwihaniza Putin bwitiriwe Perezida Kagame

img_20220301_142647.jpg

Perezidansi y’u Rwanda yamaganye ubutumwa buhimbano bwihaniza Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya bwitiriwe Perezida Paul Kagame, ivuga ko ari ‘amakuru y’ibihuha’. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwizwa ubutumwa buri mu ishusho ya ‘Tweet’ bwitiriwe Konti ya Twitter y’Umukuru w’Igihugu. Ni ubutumwa bwihaniza Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya […]

Nizeyimana Mirafa yasezeranye n’umunya-Portugal yitegura kurongora

Nizeyimana Mirafa wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports, yasezeranye n’umukunzi we, Rosalyn Dos Santos ukomoka muri Portugal bitegura kurushingana. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo uyu muhango wabaye, ubera muri Zambia aho Mirafa asanzwe akina. Uyu musore ukina hagati mu kibuga kuri ubu akinira Kabwe Warriors yo mu cyiciro cya mbere muri kiriya gihugu, […]

Abanyarwanda 51 bashoboye kuva muri Ukraine amahoro bahunga, hari abo bitakundira

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Abanyarwanda 51 ari bo bamaze kuva muri Ukraine, bakaba bashoboye kuhava amahoro bahunga intambara iki gihugu kirimo n’u Burusiya. Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, mu kiganiro yagiranye na RBA. Mukuralinda yavuze ko muri bariya Banyarwanda “50 bamaze kwambuka bari muri Pologne, undi umwe ari muri Hongrie.” […]

Ukraine yigambye kuba imaze kwica abasirikare 5,300 b’u Burusiya

Igisirikare cya Ukraine kuri uyu wa Mbere cyatangaje ko kimaze kwivugana ingabo z’u Burusiya 5,300; nyuma y’iminsi itanu ibihugu byombi byisanze mu ntambara. Ku wa Kane w’icyumweru gishize ni bwo Ingabo za z’u Burusiya zatangije ibitero muri Ukraine ku itegeko rya Perezida Vladimir Putin. Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko nyuma y’iminsi itanu imirwano itangiye kimaze […]

Gen Muhoozi agiye kugaruka i Kigali kubonana na Perezida Kagame

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yemeranyije na Perezida Paul Kagame ko agomba kugaruka i Kigali bagakemura ibibazo byasigaye by’u Rwanda na Uganda. Gen Muhoozi yemeje aya makuru abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter. Yagize ati: “Nyuma y’ikiganiro kirekire na data wacu, Perezida Kagame, muri gitondo twemeranyije ko […]

Gen Muhoozi Kainerugaba yahishuye aho ADF ikura ubufasha

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yashyize mu majwi ubutumwa bwa MONUSCO avuga ko hari bamwe mu baburimo bakorana n’umutwe wa ADF. Gen Muhoozi yabitangaje mu cyumweru gishize mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru Arnaitwe Rugyendo. Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’iminsi 100 Ingabo za Uganda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo […]

Mangwende na Manzi babonye amanota 3 nyuma y’imikino 5, Kagere na Simba batsindirwa muri Maroc

Ikipe ya AS FAR ikinamo ba myugariro b’Abanyarwanda, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ na Manzi Thierry, yongeye kubona amanota atatu nyuma y’imikino itanu yikurikiranya yari imaze idatsinda. Iyi kipe y’Ingabo z’ubwami bwa Maroc yongeye kubona amanota atatu nyuma yo gutsinda Difaa El Jadida ibitego 3-1, mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona. Ibitego bibiri bya Ismael Khafi […]

Rayon Sports yujuje umukino wa 4 wikurikiranya idatsinda APR FC

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na APR FC 0-0, yuzuza umukino wa kane wikurikiranya idatsinda iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu. Rayon Sports yari yakiriye APR FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona. Ni umukino iyi kipe yihariyemo igice cya mbere cyawo, gusa inanirwa kurema uburyo bugaragara bw’ibitego. Uburyo bumwe […]

Ukraine yerekanye abo ivuga ko ari abasirikare b’u Burusiya yafatiye mpiri ku rugamba (Amafoto)

img_20220226_134920.jpg

Leta ya Ukraine n’igisirikare cyayo bakomeje kwerekana amafoto bavuga ko ari ay’abasirikare b’Abarusiya bakomeje gufatirwa mpiri ku rugamba. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu ingabo z’iki gihugu zinjiye mu munsi wa gatatu w’intambara zihanganyemo n’iz’u Burusiya. Amafoto Igisirikare cya Ukraine gikomeje gushyira ku mbuga nkoranyambaga zacyo yerekana amafoto ya bamwe mu bo kivuga ko […]

Tour du Rwanda: Alan Boileau yegukanye agace kabanziriza aka nyuma, kaba aka 2 atwaye

Umufaransa Alan Boileau ukinira ikipe ya B&B Hotels y’iwabo, ni we wegukanye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda 2022 kaba aka kabiri atwaye. Abasiganwa kuri uyu wa Gatatu bari bahagurutse ku Ntwari mu karere ka Nyarugenge berekeza i Gicumbi, bahava bafata umuhanda wa Base bagaruka i Kigali ariko banyuze kuri Nyirangarama, mbere yo gusoreza […]

U Rwanda rwaba rufite gahunda yo gushyikiriza u Burundi abagerageje gukorera Nkurunziza Coup d’État

Intumwa zo mu rwego rw’ubutabera bw’u Burundi ziyobowe na Minisitiri w’ubutabera muri iki gihugu, Domina Banyankimbona, ejo ku wa Gatanu zagiriye uruzinduko hano mu Rwanda, ziganira na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel. Ingingo impande zombi zibanzeho kurusha izindi ni ijyanye no guhererekanya abanyabyaha, dore ko zemeranyije gukomeza kugirana ibiganiro ku […]

Igisirikare cya Ukraine kirigamba kwivugana abasirikare barenga 3,500 b’u Burusiya

Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko kimaze kwivugana abasirikare barenga 3,500 b’Abarusiya ndetse kikanangiza ibikoresho byinshi by’igisirikare cy’iki gihugu, mu mirwano impande zombi zimazemo iminsi ibiri. Kuva mu rukerera rwo ku wa Kane w’iki cyumweru Ukraine ihanganye mu ntambara n’u Burusiya, nyuma y’uko ingabo zabwo zinjiye ku butaka bwayo. Ukraine mu butumwa Igisirikare cyayo kigenda kinyuza […]

RDF yungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze (Amafoto)

csm_9_37b28121a4.jpg

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze bari bamaze amezi 11 bahererwa mu kigo cy’imyitozo cya Nasho. Umuhango wo kwinjiza ku mugaragaro aba basirikare mu ngabo z’u Rwanda wabaye ejo ku wa Gatanu, uyoborwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura. Abasirikare basoje imyitozo berekanye ubumenyi bahawe mu bijyanye n’amayeri […]

Gen Muhoozi yemeje ko RDF ishobora guhuza imbaraga na UPDF bagahashya FDLR na ADF

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) zishobora guhuza imbaraga n’iza RDC, bagahashya imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na ADF. Gen Muhoozi yemeje aya makuru ku kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umunyamakuru witwa Arinaitwe Rugyendo. Iki kiganiro cyabaye muri iki cyumweru cyibanze ku […]

Umunya-Ukraine ni we wegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda, Karadiyo yongera kuba uwa 3

Umunya-Ukraine Budyak Anatoli ukinira ikipe ya TSG Cycling Club, ni we wegukanye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda kakinwe kuri uyu wa Gatanu. Saa yine z’igitondo abasiganwa bari bahagurukiye i Musanze, banyura mu karere ka Gicumbi mbere yo kugera kuri Kigali Conversation Center ahasorejwe agace k’uyu munsi. Ni urugendo rwareshyaga n’ibilometero 152. Anatoli yegukanye […]

Guverineri Habitegeko yashimagije umuturage wafatishije Gitifu w’i Rubavu waguwe gitumo yakira ruswa ya Frw 50,000

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François, yashimye umuturage w’i Rubavu watungiye agatoki umwe muri ba Gitifu b’utugari two muri kariya karere wamwakaga ruswa bigatuma afatirwa mu cyuho. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruheruka guta muri yombi Turikumwenimana Apollinaire usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’kagari ka Rubavu ho mu murenge wa Gisenyi, nyuma yo kumufatira mu cyuho yakira Ruswa ya […]

Umunyamakuru Jado Castar arafungurwa cyangwa akomeze gufungwa kuri uyu wa Gatanu

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Gashyantare byitezwe ko ari bwo hasomwa umwanzuro w’urubanza rw’ubujurire bw’umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu wamenyekanye nka Jado Castar. Mu mpera z’ukwezi gushize Castar yari yongeye imbabazi ku bw’icyaha yahamijwe, atakambira Urukiko Rukuru arusaba ko igifungo yahawe cyasimbuzwa ihazabu. Ku wa 13 Ukwakira 2021 ni bwo Castar wahoze ari […]

Perezida Zelensky yashinje amahanga gutererana Ukraine nyuma y’urupfu rw’abaturage 137

Perezida Volodymyr Oleksandrovych Zelenskyy wa Ukraine yaraye atangaje ko abaturage be 137 ari bo bari bamaze kugwa mu ntambara igihugu cye gihanganyemo n’u Burusiya, agaragaza ko cyatereranwe muri iriya ntambara itoroshye. Perezida Zelensky yemeje aya makuru binyuze mu mashusho ye yasohowe n’ibiro bye. Yavuze ko uretse bariya baturage bapfuye hari n’abarenga 300 bakomerekeye mu bitero […]

Minisitiri w’Intebe E. Ngirente yahuriye i Kinshasa n’abarimo Museveni na Ndayishimiye

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yahuriye n’abarimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi mu nama ya 10 y’urwego rukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agamije amahoro, umutekano n’ubufatanye hagati ya RDC n’akarere. Ni inama yabereye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kane. Amasezerano yerekeye […]

Nyaruguru: Umubyeyi n’uruhinja yari ahetse batwawe n’uruzi

Umubyeyi witwa Yambabariye Jeanne wo mu Kagari ka Mpanda, Umurenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, hamwe n’uruhinja rwe rw’amezi atandatu (6) yari ahetse batwawe n’uruzi rw’Akavuguto. Ibi byago byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Gashyantare 2022 nyuma y’imvura nyinshi yaguye muri aka gace, uyu mugore wasoromaga icyayi mu murima ukoze ku ruzi, […]

Abanyarwanda n’Abagande turi umuryango_Eddy Kenzo uri i Kigali

Umuhanzi Edrisah Musuuza uzwi mu muziki wa Uganda nka Eddy Kenzo, yagaragaje ko Abanyarwanda n’Abagande ari umuryango umwe, ashimangira ko yishimiye kugaruka mu Rwanda. Uyu muhanzi uri mu bayoboye umuziki wa Uganda ari i Kigali aho yaje muri gahunda yo gukorana indirimbo n’umuhanzi Bruce Melodie. Uyu muririmbyi na we uri mu bayoboye muzika nyarwanda ni […]

Abasirikare babarirwa muri 90 bamaze kugwa mu ntambara ya Ukraine n’u Burusiya

Nyuma y’amasaha make Ingabo z’u Burusiya zitangije ibitero kuri Ukraine, abasirikare babarirwa muri 90 bimaze kumenyekana ko ari bo bamaze gupfa ku mpande zombi. Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane ni bwo Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yatangaje ko yatangije ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine, mbere y’uko ingabo z’igihugu cye zitangira kurasa mu mijyi […]

Umunyarwanda ‘Karadiyo’ yabaye uwa 3 mu gace ka 5 ka Tour du Rwanda

Umunyarwanda Manizabayo Eric bita ‘Karadiyo’ yabaye uwa gatatu mu gace ka gatanu ka Tour du Rwanda kakinwe kuri uyu wa Kane. Abasiganwa bavaga mu mujyi wa Muhanga berekeza i Musanze, mu rugendo rw’Ibirometero 129.9. Umufaransa Geniez Alexandre usanzwe akinira Ikipe ya Total Energie y’iwabo ni we wegukanye aka gace, akoresheje amasaha atatu, iminota 12 n’amasegonda […]

Perezida Vladimir Putin yatangije ibitero kuri Ukraine

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya kuri uyu wa Kane yatangaje ko yatangije ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine, mbere y’amasaha make ngo muri iki gihugu humvikane urusaku rw’amasasu. Putin yatangije ibi bitero nyuma y’ibyumweru u Burusiya buri mu biganiro n’ibihugu byiganjemo ibyo mu Burengerazuba bw’Isi byabusabaga kureka gutera Ukraine, bitihi se bugafatirwa ibihano. Hari hashize igihe […]

UEFA Champions league: Anthony Elanga yavanye Manchester United mu nzara za Atlético Madrid

Ikipe ya Manchester United yaraye iguye miswi na Atlético Madrid igitego 1-1, mu mukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza cya UEFA Champions league. Manchester United yari yasuye Atlético i Wanda Metropolitano. Byasabye umunota wa 80 w’umukino ngo Manchester United ibashe kugombora igitego yari yatsinzwe ibifashijwemo na rutahizamu wayo Anthony Elanga ukomeje kwigaragaza muri iyi minsi. Hari […]

Gen Muhoozi yatangaje ko Ingabo za Uganda zimaze kwica ibyihebe bya ADF 1,000

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Ingabo za Uganda zifatanyije n’iza Congo Kinshasa zimaze kwica ibyihebe bibarirwa mu gihumbi byo mu mu mutwe wa ADF. Uyu mugabo usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yemeje aya makuru mu butumwa yanditse kuri Twitter ye. Ati: “Njyewe Lt Gen […]

Kenya: Hahishuwe umugambi mugari wo kwivugana Perezida Uhuru Kenyatta

Ku wa Gatandatu tariki ya 19 Gashyantare umunyemari Stanley Livondo wo muri Kenya yatangaje ko hari abantu muri kiriya gihugu bafite umugambi wo kwivugana Perezida wacyo, Uhuru Kenyatta. Mu mbwirirwaruhame yuje imbamutima Livondo yavugiye mu gace ka Thika, yatangaje ko hari umuyobozi ukomeye muri Guverinoma ya Kenya wagerageje gutwara ubuzima bwa Perezida Kenyatta binyuze mu […]

Perezida Kagame yagaragaye aconga ruhago mu muhango wo gutaha Stade ya Abdoulaye Wade (Amafoto)

img_20220223_005346.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaye aconga ruhago n’abanyacyubahiro bagenzi be, ubwo bari mu birori byo gutaha Stade ya Abdoulaye Wade yo muri Sénégal. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ni bwo iyi Stade y’akataraboneka yubatse mu mujyi wa Diamniadio yatashywe ku mugaragaro, mu birori by’akataraboneka byasojwe n’imukino wa gicuti wahuje abakanyujijeho muri Sénégal […]

Perezida Kagame yahuriye ku meza n’abanyacyubahiro batandukanye mbere yo gutaha Stade ya Abdoulaye Wade

Perezida Paul Kagame uri i Dakar muri Sénégal kuri uyu wa Kabiri yakiriwe ku meza ari hamwe n’abanyacyubahiro batandukanye, mbere yo gutaha Stade ya Abdoulaye Wade. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ni bwo iriya Stade y’akataraboneka itahwa ku mugaragaro, mu birori byitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ndetse n’abakanyujijeho muri […]

Umunya-Colombia Jhonatan Restrepo yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda

Umunya-Colombia Jhonatan Restrepo yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kakinwe kuri uyu wa Kabiri. Abasiganwa bahagurukiye imbere y’inyubako ya MIC mu mujyi wa Kigali, berekeza mu karere ka Rubavu ku ntera y’ibirometero 155. Restrepo yegukanye agace ko kuri uyu wa Kabiri akoresheje amasaha atatu, iminota 54 n’amasegonda 10. Yakoresheje ibihe bingana n’abakinnyi batandatu […]