Nyamagabe: De nouvelles techniques agricoles danoises améliorent la productivité

De nouvelles techniques agricoles, de modèle danois, initiés par le projet de l’Association des Eglises Baptistes au Rwanda, dénommé “AEBR Tera Imbere” dans les secteurs de Musange, Kaduha, Buruhukiro et Musebeya du district de Nyamagage, ont permis d’augmenter la production des cultures vivrières . Cela a permis aux agriculteurs de ces quatre secteurs d’atteindre progressivement […]
Perezida Uhuru Kenyatta yasezeweho n’Ingabo za Kenya (Amafoto)

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ukomeje kwitegura kuva ku butegetsi, yasezeweho n’Ingabo za Kenya yari amaze imyaka ibarirwa mu icumi abereye Umugaba w’Ikirenga. Hari mu birori byabereye muri Stade ya Ulinzi Sports Complex i Nairobi, mbere y’uko Kenyatta ashyikiriza ubutegetsi Dr William Ruto watorewe kumusimbura; mu muhango uteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri. […]
RDF iritegura kujya guhiga ibyihebe byayogoje Bénin
Ingabo z’u Rwanda biravugwa ko zaba zitegura kwerekeza muri Bénin, mu rwego rwo guhangana n’ibyihebe bikomeje kuyogoza amajyaruguru y’iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika. Ni inkuru yatangajwe n’ibinyamakuru birimo Africa Intelligence na Africa News, gusa ikaba itaremezwa ku mugaragaro na Bénin cyangwa u Rwanda. Ibi bitangazamakuru cyakora cyo byatangaje iyi nkuru, mu gihe kuva […]
P. Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda na EAC yururutswa kugeza igihe umwamikazi Elizabeth II azatabarizwa
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ari mu Rwanda yururutswa kugeza hagati, kugeza igihe umwamikazi Elizabeth II azatabarizwa. Ni ibikubiye mu itangazo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yasohoye mu izina rya Perezida Kagame. Iri tangazo rivuga ko “Nyuma y’itanga ry’Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza, Perezida wa Repubulika, […]
Perezida Ndayishimiye yashyizeho Umuyobozi mushya ushinzwe ibya gisirikare mu biro bye
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yagize Lt Gen Silas Ntigurirwa Umuyobozi ushinzwe ibya gisirikare mu biro bye (Chéf de cabinet militaire). Ni ibikubiye mu iteka Perezida w’u Burundi yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Nzeri 2022. Gen Ntigurirwa azwiho cyane kuba yarabaye umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ziri mu butumwa bwo […]
Inkuru nziza muri APR FC mbere yo gucakirana na US Monastir
Umutoza Mohammed Adil Erradi w’ikipe ya APR FC, yamaze kwemererwa na CAF gutoza umukino wa Total CAF Champions league ikipe ye igomba guhuriramo na US Monastir yo muri Tunisia. Ni umukino ugomba kubera kuri Stade ya Huye kuri uyu wa Gatandatu, mbere y’uwo kwishyura ugomba kubera muri Tunisia. Aya makipe yombi azaba ahurira mu ijonjora […]
Burundi: Perezida Ndayishimiye yasheshe Guverinoma, ashyiraho inshya
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yamaze gushyiraho Guverinoma nshya, nyuma yo gusesa iyo yaherukaga gushyiraho mu myaka ibiri ishize. Guverinoma yasheshe ni iyari iyobowe na Minisitiri w’Intebe Alain-Guillaume Bunyoni yamaze gusimbuza Lt Gen Gervais Ndirakobuca, nyuma yo kumukekaho umugambi wo kumuhirika ku butegetsi. Guverinoma nshya y’u Burundi igizwe n’Abaminisitiri 15, barimo batanu bashya. Aba barimo […]
Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza yatanze, asimburwa n’umuhungu we
Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza, yatanze kuri uyu wa Kane ku myaka 96 y’amavuko. Inkuru y’itanga rye yemejwe n’umuryango w’ibwami mu butumwa wanyujije ku rubuga rwawo rwa Twitter. Wagize uti: “Umwamikazi yatanze mu mahoro i Balmoral kuri iki gicamunsi. Umwami n’umwamikazi baraguma i Balmoral kuri uyu mugoroba, hanyuma bazasubire i Londres ejo.” Ku gicamunsi cyo […]
Burundi: Gen Bunyoni yahererekanyije ububasha na Gen Ndirakobuca wamusimbuye
Gen Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, yahererekanyije ububasha na Lt Gen Gervais Ndirakobuca uheruka kumusimbura kuri uyu mwanya. Kuri uyu wa Kane ni bwo habaye ihererekanyabubasha hagati y’aba bagabo bombi, mu muhango wabereye mu biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Burundi. Ku wa Kane tariki ya 07 Nzeri ni bwo Inteko Ishinga Amategeko […]
Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza yaba arembye
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Bwongereza aravuga ko ubuzima bw’umwamikazi Elizabeth II wabwo butifashe neza, nyuma y’uko abaganga batangaje ko bahangayikishijwe cyane na bwo. Itangazo ryasohowe n’ingoro y’umwamikazi rivuga ko kuri ubu ari gukurikiranirwa hafi n’abaganga i Balmoral. Iri tangazo rivuga ko “Nyuma y’irindi suzuma muri iki gitondo, abaganga b’umwamikazi bahangayikishijwe n’ubuzima bw’umwamikazi bityo akaba […]
Chelsea yabonye umutoza mushya usimbura Thomas Tüchel
Ikipe ya Chelsea yamaze gushyiraho Graham Potter nk’umutoza wayo mukuru, usimbura Umudage Thomas Tüchel iheruka kwirukana. Graham Potter yari asanzwe ari umutoza mukuru wa Brighton & Hove Albion. Umunyamakuru Fabrizio Romano yatangaje ko umutoza Potter yamaze kugera ku bwumvikane na Chelsea ndetse iyi kipe ikaba yamaze kumvikana na Brighton yatozaga ko igomba kwishyura release clause […]
Perezida Kagame mu bakuru b’ibihugu 40 batumiwe mu irahira rya William Ruto
Perezida watowe wa Kenya, Dr William Ruto, yatumiye abakuru b’ibihugu babarirwa muri 40 bo hirya no hino ku Isi mu muhango w’irahira rye. Ku wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri ni bwo Dr Ruto azarahirira kuba Perezida wa gatanu wa Kenya, mu muhango uzabera kuri Stade yitiriwe Moi i Kasarani. Azasimbura Uhuru Kenyatta yari amaze […]
Musanze: Barashinja Paruwasi ya Rwaza kuzungura umubyeyi wabo nyamara itavukana na bo
Umuryango ugizwe n’abantu 11 bo mu kagari ka Murwa ho mu murenge wa Remera mu karere ka Musanze, urashinja Paruwasi ya Rwaza kubatwarira umutungo mu buryo abawugize bita ubw’amanyanga. Abashinja Paruwasi ya Rwaza kubatwarira ubutaka burimo n’inzu ni abana ba Munyazikwiye Bérnard na Negamyehe Monique. Aba bavuga ko ibibazo byatangiye mu Ukuboza 2021, ubwo nyina […]
Burundi: Perezida Ndayishimiye yakiriye indahiro ya Gen Gervais Ndirakobuca yagize Minisitiri w’Intebe
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, yakiriye indahiro ya Lt Gen Gervais Ndirakobuca aheruka kuha inshingano za Minisitiri w’Intebe w’igihugu cye. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo Gen Ndirakobuca yemejwe n’inteko inshinga amategeko nka Minisitiri w’Intebe mushya, asimbuye Gen Alain-Guillaume Bunyoni wari utagicana uwaka na Perezida […]
Chelsea yirukanye Thomas Tüchel wari umutoza wayo
Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza yatangaje ko yamaze gutandukana n’Umudage Thomas Tüchel wari umutoza wayo mukuru. Iyi kipe y’i Londres yemeje aya makuru ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet, imushimira akazi gakomeye we na Staff ye bayikoreye mu minsi bari bayimazemo; karimo kuyihesha UEFA Champions league ya 2021, UEFA Super Cup ndetse n’Igikombe cy’Isi […]
Perezida Ndayishimiye yirukanye Minisitiri w’Intebe Bunyoni, amusimbuza Gen. Gervais Ndirakobuca
Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi kuri uyu wa Gatatu, yemeje Lt Gen Gervais Ndirakobuca nka Minisitiri w’Intebe mushya w’iki gihugu usimbura Gen Alain-Guillaume Bunyoni wari umaze imyaka ibiri kuri uriya mwanya. Gen Ndirakobuca wamenyekanye nka Ndakugarika, kuva muri Kamena 2020 yari asanzwe ari Minisitiri w’Umutekano n’iterambere ry’abaturage mu Burundi. Perezida Evariste Ndayishimiye ni we wari […]
Perezida Ndayishimiye yagize Col Sindayihebura wari ukuriye SNR umuyobozi w’ibiro bye
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Nzeri yagize Colonel Aloys Sindayihebura umuyobozi w’ibiro bye. Colonel Sindayihebura yasimbuye kuri uyu mwanya Lt Gen Gabriel Nizigama wari umaze igihe ari umuyobozi w’ibiro bya Perezida w’u Burundi. Uyu wanahoze ari umuyobozi w’ibiro bya Perezida Pierre Nkurunziza, iteka rya Perezida Evariste Ndayishimiye ntiryasobanuye […]
Dosiye ya Muhizi ‘wabeshye’ Perezida Kagame yashyikirijwe ubushinjacyaha
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwamaze gushyikiriza ubushinjacyaha dosiye ya Muhizi Anatole ukurikiranweho ibyaha birimo gutesha agaciro icyemezo cy’inzego z’ubutabera n’icyo gukoresha inyandiko mpimbano. Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo dosiye y’uyu mugabo yashyikirijwe ubushinjacyaha, akaba ayihuriyeho n’uwitwa Rutagengwa Jean Léon n’umugore we Nibigira Alphonsine. Mu minsi ishize ni bwo Muhizi yatawe muri yombi nyuma […]
Ndabasaba ko mwasezerera Monastir kuko ntiyadutera ubwoba_Gen James Kabarebe ku bakinnyi ba APR FC
Perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe, yasabye abakinnyi b’iyi kipe gukora ishoboka bagasezerera AS Monastir kuko idateye ubwoba, ikindi ubuyobozi bukaba bubafitiye icyizere cy’uko bagomba kubigeraho. Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Nzeri ni bwo APR FC igomba kwakira AS Monastir yo muri Tunisie, mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league […]
Byiringiro Lague yamanuwe mu Ntare
Rutahizamu Byiringiro Lague biravugwa ko yamaze kumanurwa mu Ntare, nyuma y’igihe adatanga umusaruro yari yitezweho muri APR FC. Amakuru avuga ko uyu rutahizamu usatira izamu aciye ku mpande yamaze koherezwa gukorera imyitozo mu Ntare, asanzeyo Nsanzimfura Keddy na we woherejweyo mu kwezi gushize. Kuri ubu APR FC ikomeje kwitegura umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze muri CAF […]
Uwabaye Visi-Perezida w’u Burundi avuga ko ibiri kuba hagati ya Ndayishimiye na Bunyoni biteye inkeke
Fréderic Banyumvimvugira wigeze kuba Visi-Perezida w’u Burundi, avuga ko ibiri kuba hagati ya Perezida w’iki gihugu, Gen Evariste Ndayishimiye na Alain-Guillaume Bunyoni usanzwe ari Minisitiri w’Intebe biteye inkeke, ku buryo bishobora guteza ingaruka zikomeye. Ku wa Gatanu tariki ya 02 Nzeri ni bwo Perezida Ndayishimiye yasabye abo yise ibihangange bifite gahunda yo kumuhirika ku butegetsi […]
Pogba yemeye ko hari umupfumu yishyuye amafaranga, ahakana ko yari agambiriye kuroga Mbappé
Umufaransa Paul Pogba yemeye ko hari umupfumu yigeze kwishyura amafaranga, gusa ahakana ko yari agambiriye kugirira nabi Kylian Mbappé basanzwe bakinana mu kipe y’igihugu nk’uko biheruka gutangazwa na mukuru we. Mu minsi ishize ni bwo Mathias Pogba usanzwe ari mukuru wa Paul Pogba yatangaje ko afite amakuru akomeye cyane kuri murumuna we, arimo n’agaragaza uburyo […]
Perezida William Ruto yavuze icyo ateganyiriza abarimo Odinga bari bahatanye
Dr William Ruto nyuma yo kwemezwa nka Perezida mushya watorewe kuyobora Kenya, yatangaje ko azagaragariza “akaboko k’ikivandimwe” bagenzi be bari bahatanye mu matora. Kuri uyu wa Mbere ni bwo Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya rwemeje burundu Dr Ruto nka Perezida wa kiriya gihugu watowe, nyuma yo gutesha agaciro ikirego cya Raila Odinga bari bahanganye wari wasabye […]
Gasabo: Polisi yarashe mu cyico uwakekwagaho kwica boss we
Polisi mu murenge wa Kinyinya w’akarere ka Gasabo yarashe mu cyico umugabo witwa Ndungutse Wellars wakekwagaho kwica uwari sebuja, nyuma yo ‘kugerageza gutoroka’. Mu minsi ishize ni bwo Ndungutse w’imyaka 30 y’amavuko yari yatawe muri yombi, akekwaho kwica Sekanabo Valens wari umukoresha we. Uyu wahoze ari umucuruzi yabonetse ku 17 Kanama 2022 yapfuye, bigakekwa ko […]
Mugisha Samuel yatorokeye muri Amerika
Mugisha Samuel usanzwe akinira ikipe y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare, biravugwa ko yaba yatorokeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko amakuru aturuka mu kipe akinira abivuga. Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize ni bwo Mugisha yageze muri Amerika ku butumire bw’ikipe ya Protouch Pro Racing Team yo muri Afurika y’Epfo asanzwe akinira. Uyu musore […]
Rwanda: Plus de 2 miliards de Frw pour la ré-éducation des jeunes délinquants

Plus de 2 milliards de francs rwandais sont dépenés, chaque année, dans les programmes de ré-éducation et d’apprentissage des métiers pour plus de 5000 jeunes considérés comme délinquants. Ils suivent actuellement ces cours dans les trois Centres de Ré-éducation d’Iwawa dans le district de Rutsiro; de Gatare dans le district de Nyamagabe et le Centre […]
Ndifuza ko USA yagira abayobozi baca bugufi nk’ab’u Rwanda_ Frank Luntz nyuma yo kuganira na P. Kagame
Umunyamerika Dr Frank Luntz yifurije igihugu cye kugira abayobozi bifitemo uguca bugufi nk’ab’u Rwanda, nyuma yo kunyurwa n’ikiganiro yagiranye na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Frank Luntz asanzwe ari umwanditsi w’umuhanga ndetse akaba Umunyepolitiki washinze Ikigo cya Luntz Global abereye umuyobozi. Uyu mugabo wavukiye mu gace ka m yize amashuri yisumbuye muri Hall High School, […]
Didier Drogba na Juan Pablo bibiye akabanga abana barererwa muri Academy z’i Rubavu (Amafoto)

Umunya-Côte d’Ivoire Yves Didier Drogba ndetse n’umunya-Argentine Juan Pablo Sorín, basuye amarerero y’umupira w’amaguru yo mu karere ka Rubavu baha impanuro abana bitegura kuzavamo abakinnyi b’umupira w’amaguru. Drogba ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza b’ibihe byose umugabane wa Afurika watunze yamenyekanye cyane mu kipe ya Chelsea yo mu Bwongereza, mu gihe Juan Pablo we yamenyekanye cyane […]
Perezida Ndayishimiye yaburiye ‘ibihangange’ bifite gahunda yo kumukorera Coup d’état
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yasabye abo yise ibihangange bifite gahunda yo kumuhirika ku butegetsi gusubiza inkota mu rwubati, ngo kuko nta wuzabigerageza ngo bimugwe amahoro. Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 02 Nzeri, ubwo yari mu mujyi wa Gitega mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza. Perezida Ndayishimiye yavuze ko hari […]
Amavubi yasuzuguriwe mu rugo na Ethiopia, abura itike ya CHAN 2023
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yabuze itike ya CHAN 2023 igomba kubera mu gihugu cya Algeria, nyuma yo gutsindirwa imbere y’abafana bayo na Ethiopia igitego 1-0. Amavubi kuri uyu wa Gatandatu yari yakiriye The Walia ya Ethiopia kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ryo gushaka itike ya CHAN 2023 igomba kubera muri Algeria. […]
Museveni agiye guhuriza mu biganiro Ethiopia na TPLF
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, ni we ugomba kuba umuhuza mu biganiro hagati ya Leta ya Ethiopia n’inyeshyamba za TPLF bamaze igihe bahanganye. Ni amakuru yemejwe na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Museveni ndetse akanaba Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka. Kuri Twitter yagize ati: “Nashoboye kumvisha intwari yacu y’impinduramatwara, umuhanuzi wacu, […]
Abakinnyi ba Arsenal bahawe amazina mashya y’utubyiniriro y’Ikinyarwanda
Bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza bahawe amazina y’utubyiniriro y’Ikinyarwanda hagendewe ku myitwarire basanzwe bagaragaza ndetse n’inshingano bafite. Amashusho Arsenal yashyize ku rubuga rwayo rwa Twitter, agaragaramo abakinnyi batatu bayo barimo umunya-Portugal Fábio Vieira, umunya-Ukraine Oleksandr Zinchenko n’umunya-Portugal Cédric Soares bavuga ko bamaze kubona amazina mashya y’utubyiniriro y’Ikinyarwanda. Aba bakinnyi uko ari […]
Gen Muhoozi yavuze umuntu rukumbi abona ari umunyabwenge nka Perezida Kagame
Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Gen Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko usibye se Yoweri Kaguta Museveni nta wundi muntu w’umunyabwenge yigeze amenya nka Perezida Paul Kagame. Ni mu butumwa Gen Muhoozi yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, aho yagaragaje ko ibitekerezo bya Perezida Kagame buri gihe biba byuje ubwenge. Ati: “Usibye Nyakubahwa […]
Bruce Melodie yasusurukije Abarundi nyuma yo kuva muri gereza
Umuhanzi Itahiwacu Bruce ukunzwe mu muziki nka Bruce Melodie, yataramiye abatuye i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi nyuma y’amasaha make avuye muri gereza. Uyu muhanzi wari umaze iminsi afungiwe mu gihugu cy’u Burundi ashinjwa ubutekamutwe, ku mugoroba w’ejo ku wa Gatanu ni bwo yarekuwe na Parquet yo mu gace ka Ntahangwa i Bujumbura, habura amasaha […]
APR FC yanyagiye Mukura VS nyuma yo kuyiremera
Ikipe ya APR FC yanyagiye Mukura VS ibitego 4-1, mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatanu. Amakipe yombi yari yahuriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ibitego bibiri bya Kwitonda Alain ‘Bacca’, icya Nshuti Innocent ndetse n’icya Mugisha Gilbert ‘Barafinda’ ni byo byafashije ikipe y’Ingabo z’Igihugu gukura intsinzi kuri Mukura VS. Mukura VS […]
Abana 20 b’ingagi biswe amazina n’ibyamamare birimo Drogba na Prince Charles
Abana 20 b’ingagi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Nzeri biswe amazina n’ibyamamare bitandukanye, mu birori byabereye mu Kinigi ho mu karere ka Musanze. Abana biswe amazina ni abavutse mu miryango ya Noheli, Musilikali, Ntambara, Mutobo, Igisha, Susa, Kureba, Pablo, Sabyinyo, Muhoza, Amahoro, na Hirwa. Mu bise amazina barimo Igikomangoma Charles Philip Arthur George […]
Umwuzukuru wa Perezida Kagame yasoje amasomo muri ECD yatashywe muri V. Urugwiro
Imfura ya Bertrand Ndengeyingoma na Ange Kagame usanzwe ari umukobwa wa Perezida Paul Kagame, ari mu bana 17 basoje amasomo mu rugo mbonezamikurire y’abana bato (Eza-Urugwiro ECD Centre) ruheruka gutahwa muri Village Urugwiro. Ni irerero kuva mu mwaka ushize wa 2021 rirererwamo abana b’abakozi bo mu biro by’Umukuru w’Igihugu, rikaba ryatashywe ku mugaragaro na Madamu […]
Premier league: Abatoza batangiye gucurira hamwe umugambi w’uko bahagarika Haaland wabakuye imitima
Abatoza bo muri shampiyona y’Abongereza, biravugwa ko bari guhamagarana ubutitsa mu rwego rwo gucura umugambi w’uko babasha guhagarika rutahizamu Erling Haaland wamaze kubakura imitima. Uyu munya-Norvège ukinira Manchester City kuri ubu amaze gutsinda ibitego icyenda mu mikino itanu ya Premier league amaze gukina, ibyakuye imitima abatoza bose muri shampiyona y’Abongereza. Haaland aheruka gutsinda ibitego bitatu […]
Minisitiri Vincent Biruta yaganiriye na Gen Jeje Odongo n’intumwa ayoboye
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriye mugenzi we Gen Jeje Odongo wa Uganda n’intumwa ayoboye bagirana ibiganiro. Ni ibiganiro byabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ku Kimihurura. Iyi Minisiteri ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yavuze ko ibiganiro bya Minisitiri Biruta n’intumwa za Uganda “byibanze ku gushimangira ubufatanye bw’ibihugu […]
Kidum abona ifungwa rya Bruce Melodie rishobora kuzura akaboze hagati y’u Rwanda n’u Burundi
Umuhanzi Jean-Pierre Nimbona uzwi mu muziki w’u Burundi nka Kidum Kibido, yavuze ko ifungwa ry’umuhanzi Bruce Melodie rishobora kongera gukurura umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi mu gihe ibihugu byombi byari bimaze igihe byumvikana. Bruce Melodie afungiye i Bujumbura mu Burundi kuva ku mugoroba w’ejo ku wa Gatatu, nyuma yo kuhagera yitabiriye ibitaramo bibiri […]
Leta y’u Burundi yemeje ko yafunze Bruce Melodie
Guverinoma y’u Burundi yemeje ko umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi mu muziki nka Bruce Melodie yafungiwe muri iki gihugu, mu rwego rwo gukorwaho iperereza ku cyo yise ubutekamutwe akurikiranweho. Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Bruce Melodie yahagurutse i Kigali yerekeza mu gihugu cy’u Burundi, aho agomba gukorera ibitaramo bibiri. Ibi bitaramo birimo icya VIP agomba […]
Umuhanzi Bruce Melodie yafungiwe i Burundi
Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi mu muziki Nyarwanda nka Bruce Melodie, yafungiwe i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi aho yagiye gukorera ibitaramo. Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Beuce Melodie yahagurutse i Kigali yerekeza mu gihugu cy’u Burundi, aho yagombaga gukorera ibitaramo bibiri. Ibi bitaramo birimo icya VIP agomba gukorera ahazwi nka Zion Beach ku wa […]
Gen Jeje Odongo n’intumwa ayoboye bari mu Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Gen Jeje Odongo n’intumwa ayoboye, bari hano mu Rwanda aho batangiye uruzinduko rw’akazi. Ambasade ya Uganda i Kigali yatangaje ko Gen Jeje Odongo yazanye n’intumwa zirimo Bagiire Vincent Waiswa usanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Uganda na Amb. Arthur Kafeero usanzwe ari umuyobozi ushinzwe Politiki yo mu […]
Umukunzi wa Buravan yavuze ko ashengurwa no kuba yarapfuye amubereyemo umwenda w’abana 4
Chiffa Marty wari umukunzi w’umuhanzi Yvan Buravan, yatangaje ko ashengurwa cyane no kuba uriya musore yaritabye Imana badakoranye ubukwe ngo amubyarire abana bane yahoze yifuza. Ni mu butumwa uyu mukobwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram aho yagaragaje ko yababajwe cyane n’urupfu rw’uriya musore. Chiffa yavuze ko na n’ubu yananiwe kwakira ko uwari umukunzi we […]
Didier Drogba ategerejwe mu Rwanda
Umunya-Côte d’Ivoire Yves Didier Drogba, ategerejwe hano mu Rwanda aho agomba kwitabira ibirori by’umunsi wo kwita izina. Ni igikorwa kizaba kiba ku nshuro yacyo ya 18, kikazabera mu Kinigi ho mu karere ka Musanze tariki ya 02 Nzeri 2022. Didier Drogba wabiciye bigacika mu makipe arimo Chelsea yo mu Bwongereza nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru, ni umwe […]
IGP Dan Munyuza yitabiriye ubutumire bwa Lt Gen Ndeitunga
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), Dan Munyuza, ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri Namibia ku butumire bwa mugenzi we Lt. Gen Sebastian Haitota Ndeitunga uyobora Polisi ya kiriya gihugu. Ku wa Kabiri tariki ya 30 Kanama, IGP Munyuza yitabiriye umuhango wateguwe na Polisi ya Namibia wo kuzenguruka mu muhanda ukorwa, hagamijwe guhindura […]
Gen Nyakarundi ukuriye ubutasi muri RDF muri Centrafrique (Amafoto)

Maj Gen Vincent Nyakarundi ukuriye ubutasi bwa gisirikare mu ngabo z’u Rwanda, ku wa Kabiri tariki ya 30 Kanama yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika ya Centrafrique. Ingabo yasuye ni iziri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri kiriya gihugu (MINUSCA) babonaniye mu kigo cya Gisirikare cya Socatel M’poko ndetse n’izoherejwe muri Centrafrique […]
Edouard Bamporiki yashyikirijwe ubushinjacyaha
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwamaze gushyikiriza ubushinjacyaha dosiye ya Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco. Bamporiki akurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indoke, RIB ikaba yamushyikirije ubushinjacyaha nyuma y’igihe akorwaho iperereza. Ku wa 05 Gicurasi 2022 ni bwo RIB yatangaje ko yatangiye iperereza ku cyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye […]
Abasirikare ba RDF bari kuvura abarwayi muri Tanzania
Itsinda ry’abaganga 15 bo mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF), bari muri Tanzania aho bitabiriye igikorwa cyo kuvura abaturage gihuza ingabo zo mu karere kizwi nka EAC CIMIC (Civili Military Cooperation Medical Outreach). Ni gahunda yatangiye ku wa Mbere tariki ya 29 Kanama ikazasozwa ku wa Gatatu tariki ya 31 Kanama 2022. Mu minsi ibiri ishize, […]
Urukiko rwa EAC rwategetse u Rwanda kuriha Rujugiro arenga Frw miliyari
Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kuri uyu wa Kabiri, rwategetse Leta y’u Rwanda kwishyura umunyemari Ayabatwa Tribert Rujugiro arenga Frw miliyari imwe nyuma yo gusanga yarafatiriye ndetse ikanagurisha umutungo we mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Rujugiro yari amaze igihe mu rubanza na Leta y’u Rwanda ayishinja gufatira no kugurisha mu cyamunara umutungo we ugizwe n’inyubako […]
Rutahizamu wa APR FC n’umufasha we bibarutse imfura
Rutahizamu wa APR FC ndetse n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Lague Byiringiro, we na madamu we Uwase Kelia bibarutse imfura. Madamu wa Lague yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram. Ati: “Nubwo umunsi wanjye waba mubi gute, bisaba umugeri umwe kugira ngo ibintu byose bigende neza.” Amakuru avuga ko Lague na Madamu we […]
Perezida wa Iran yaburiye Israel ko ashobora kuyisenya
Perezida Ebrahim Raisi wa Iran yaburiye Israel ko ashobora kuyisenya, mu gihe yakwibeshya ikagaba ibitero bya gisirikare ku bikorwa remezo byayo by’ingufu za nucléaire. Perezida Raisi yatangaje ibi mu gihe Israel ikekwaho kugaba ibitero bitandukanye ku masite y’ingufu za nucléaire atandukanye muri Iran ndetse no ku bahanga kabuhariwe bayo. Mu kiganiro Perezida wa Iran yagiranye […]
Rayon Sports igiye kumanura Meddie Kagere i Kigali
Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yamaze gutegura umukino wa gicuti na Singida United yo muri Tanzania isanzwe ikinamo rutahizamu Meddie Kagere w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’. Rayon Sports na Singida bazipima ku wa 04 Nzeri, mu mukino ugomba kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ni umukino byitezwe ko ugomba gufasha Rayon Sports gukomeza kwitegura neza […]
Abasifuzi b’Abarundi ni bo bazakiranura Amavubi na Ethiopia
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), yamaze kwemeza ko abasifuzi bakomoka mu gihugu cy’u Burundi ari bo bagomba gusifura umukino u Rwanda rugomba kwakiramo Ethiopia. Tariki ya 03 Nzeri ni bwo Amavubi y’u Rwanda agomba kwisobanura na The Walia ya Ethiopia, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ryo gushaka itike ya CHAN 2023 uzabera kuri Stade […]
Gen Elly Tumwine yasezeweho bwa nyuma n’abarimo Museveni (Amafoto)

Gen Elly Tumwine wigeze kuba Minisitiri w’Umutekano wa Uganda, yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Mbere mbere yo gushyingurwa. Uyu musirikare waguye i Nairobi mu cyumweru gishize azize kanseri y’ibihaha, umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye ku kibuga cya Kololo kuri uyu wa Mbere. Ni umuhango witabiriwe n’abarimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni usanzwe ari Umugaba […]
Ibisambo byahondaguye rutahizamu wa FC Barcelona mbere yo kumucucura
Rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang w’ikipe ya FC Barcelona, yaraye atewe iwe mu rugo n’ibisambo byamukubise mbere yo kumwiba. Mu gicuku cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo abagabo bane bari bahishe amasura binjiye mu rugo rwa Aubameyang ruherereye mu gace ka Castelldefels i Barcelona, baramuhondagura mbere yo kumwiba. Byari nyuma y’umukino wa shampiyona ya Espagne FC […]
Nyaruguru: Igishyitsi cy’inturusu cyishe umwana w’imyaka 12
Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 witwa Narame Emeritha, wari utuye mu mudugudu wa Mashya, akagari ka Giheta, umurenge wa Munini mu karere ka Nyaruguru, yahitanywe n’igishyitsi cy’inturusu cyamwikubise mu mutwe arapfa. Ibi byabaye kuwa 25 Kanama 2022 nk’uko Myasiro Anatole, umuturanyi wa Nyakwigendera abivuga. Uyu mwana ngo yari yagiye gutora inkwi mu ishyamba, barimbuyemo ibishyitsi ngo […]
P. Kagame yahaye Gatabazi iminsi 3 yo kuba yakemuye ikibazo cy’uwatwawe inzu ku ngufu na BNR
Perezida Paul Kagame yahaye iminsi itatu Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ngo abe yamaze gukemura ikibazo cy’umuturage Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yafatiriye inzu ku ngufu. Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari mu karere ka Nyamasheke, umuturage witwa Muhizi Anatole yamugejejeho ikibazo amusaba ko yamurenganura. Uyu muturage wasezerewe mu ngabo z’u […]
Perezida Kagame yashimye ubufatanye bw’ab’i Nyamasheke na RDF mu guhashya umwanzi
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame uri mu ruzinduko mu karere ka Nyamasheke, yashimiye abatuye aka karere ku bw’uruhare rwabo mu gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano mu guhashya umwanzi. Umukuru w’Igihugu yagendereye aka karere mu gihe mu minsi yashize kari mu twibasiwe n’ibitero by’inyeshyamba z’umutwe wa MRCD/FLN. Ni ibitero byaguyemo abaturage icyenda abandi benshi barakomereka mu turere […]
Umutoza wa Ethiopia yavuze abakinnyi 2 b’Amavubi bafite ubushobozi bwo gukina hanze nyuma yo kumuzonga
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Ethiopia, Wubetu Abate, yatangaje ko yagowe cyane n’abakinnyi babiri b’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ bombi bakinira APR FC, avuga ko batagakwiye kuba bakina hanze y’u Rwanda. Uyu mutoza yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru, nyuma y’umukino w’ijonjora ryo gushaka itike ya CHAN 2023 izabera muri Algeria amakipe yombi yaraye aguyemo miswi 0-0. The Walia ya […]