Abashinjacyaha barimo guhugurwa ku ikoranabuhanga rizagabanya idindira ry’imanza
Abashinjacyaha n’abagenzuzi batangiye amahugurwa ajyanye no gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga ibirego ku bakekwaho ibyaha, bikaba biteganijwe ko bizagabanya igihe cyakoreshwaga mu rubanza, kwihutisha amadosiye no gukora mu buryo bumwe. Amahugurwa y’iminsi ine yatangiye ku mugaragaro ku ya 9 Kanama akazakomeza kugeza ku ya 12 Kanama. Nk’uko byatangajwe na Marius Jules Ntete, umugenzuzi mukuru w’ikigo cy’igihugu […]
Steven Seagal yagaragaye muri Donbass ashinja Ukraine kuba inyuma ya roketi iherutse kwica imfungwa z’intambara

Umukinnyi wa filimi w’icyamamare w’Umunyamerika, Steven Seagal, ari muri Ukraine muri Repubulika ya Rubanda ya Donetsk (DPR), aho arimo gufatira amashusho ya filimi mbarankuru ku ntambara yo muri Donbass, ndetse akaba yanatunze urutoki Ukraine ayishinja kuba inyuma y’igitero giherutse kwica imfungwa z’intambara. Denis Pushilin uyobora DPR ni we watangaje kuri uyu wa Kabiri ko Steven […]
Amb. Ntampaka Mironko présente ses lettres de créance pour représenter le Rwanda en Azerbaïdjan
L’ambassadeur du Rwanda en Turquie, Fidelis Ntampaka Mironko, a prĂ©sentĂ© ses lettres de crĂ©ance au prĂ©sident AzerbaĂŻdjanais, Ilham Aliyev, pour reprĂ©senter le Rwanda dans le pays situĂ© dans le Caucase. La prĂ©sidence azerbaĂŻdjanaise a rĂ©vĂ©lĂ© que Amb. Ntampaka a prĂ©sentĂ© ses lettres de crĂ©ance et s’est entretenu samedi avec le prĂ©sident Aliyev. Au cours de […]
Abanyakenya bamwe n’abanyamahanga bahungiye muri Uganda batinya imvururu zakurikira amatora
Abanyakenya babarirwa muri magana ndetse n’Abanyamahanga barimo Abanyarwanda baba muri Kenya, bahisemo kuba bahungiye muri Uganda banyuze ku mupaka wa Busia n’uwa Malaba mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu yatangiye kuri uyu wa Kabiri, itariki 09 Kanama batinya ibishobora gukurikira ibizayavamo. Abanyamahanga bageze muri Uganda bavuye muri Kenya barimo Umurundi, Umunyarwanda, Abanyaziya, Umunyamerika n’Abongereza, babwye Daily Monitor […]
Abasirikare ba Mali 17 n’abasivili bane biciwe mu gitero cy’abitwaje intwaro
Kuri iki Cyumweru, itariki 7 Kanama, inyeshyamba zishe abasirikare 17 ba Mali n’abasivili bane mu gitero cyabereye hafi y’umujyi wa Tessit, nk’uko byatangajwe n’Igisirikare cya Mali. Abasirikare icyenda na bo baburiwe irengero ndetse imodoka n’ibikoresho birasenywa, nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, ryongeraho ko bikekwa ko iki gitero cyagabwe n’ishami rya […]
RDC: Umupadiri uherutse kuraswa n’abantu bitwaje intwaro yishwe n’igikomere
Padiri Godefroid Pembele, wakomerekeye mu gitero cy’abantu bitwaje intwaro mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru muri couvent ya Mukasa, mu Mujyi wa Kikwit, yahitanwe n’igikomere kuri uyu wa Mbere, itariki 9 Kanama, nk’uko byatangajwe na Musenyeri TimothĂ©e Bodika. Padiri Pembele yari yarashwe mu rutugu nyuma indege imuvana Kikwit imujyana i Kinshasa kwa muganga […]
Igisirikare cya Taiwan nacyo cyakoze imyitozo yo kugaragaza ko cyiteguye gukumira igitero cy’u Bushinwa

Kuri uyu wa Kabiri, Ingabo za Taiwan zakoze imyitozo yo gukoresha imbunda zirasa kure hakoreshejwe amasasu ya nyayo mu rwego rwo kugaragaza ko ziteguye kurinda ikirwa igitero cyose cy’u Bushinwa bivugwa ko burimo gutegura. Umunyamakuru wa AFP uri aho hantu yabonye itangira ry’iyi myitozo mu Ntara ya Pingtung (mu majyepfo) nyuma gato ya saa sita […]
Abandi bana 10 b’Abanyarwanda bafite ibibazo by’umutima bagiye kubagwa muri Israel
Mu cyumweru gishize, abana icumi bagiye muri Israel bagiye kubagwa umutima, babikesheje ubufatanye hagati ya Minisiteri y’ubuzima na Save A Heart’s Child (SACH), umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu ukorera muri Israel ufite intego yo gukiza abana bafite ibibazo bikomeye by’umutima bavukanye. Itsinda rigizwe n’abana bafite hagati y’imyaka 2 na 18. Rikurikiye undi mwana, mu bana batatu […]
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika ategerejwe i Kinshasa kuri uyu wa Kabiri
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Anthony J. Blinken, ategerejwe I Kinshasa, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kabiri, itariki 09 Kanama, aho biteganyijwe ko abanza kwakirwa na Perezida Felix Tshisekedi mu ngoro ye iherereye ahitwa Mont-Ngaliema. Abayobozi bombi barairana ikiganiro kimara hafi isaa mbere yo kubonana n’intumwa […]
FBI yasatse mu rugo rwa Trump ihasanga inyandiko z’ibanga atari akwiye kuba atunze
Inyandiko z’ibanga zo ku butegetsi bwa Trump zavumbuwe aho atuye muri Florida nyuma yo gusaka mu rugo rwe ruherereye mu gace ka i Mar a Lago, bikaba bishobora kumuviramo kuregwa kurenga ku itegeko rivuga ko inyandiko zose z’ubuyobozi zigomba kubungwabungwa n’urwego rwabigenewe. Kuri uyu wa Mbere, uwahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika […]
Kinshasa: Depite Kabund yongeye kwanga kwitaba inteko ishobora kumwaka ubudahangarwa
Depite Jean-Marc Kabund wari utegerejwe kuri uyu wa Mbere, itariki 8 Kanama mu Nteko Ishinga Amategeko, yongeye gutera utwatsi ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ubutumire bwa Perezida w’Inteko, Christophe Mboso. Yaramwandikiye ati: “sinshobora kubana namwe mu makosa asa na misa y’umukara ….igamije kuncecekesha”. Uyu mudepite watorewe Mont-Amba yamagana “ihohoterwa rikabije ry’uburenganzira bwe nk’uhagarariye abaturage watowe”. […]
Tchad: Guverinoma ya gisirikare yasinyanye amasezerano y’amahoro n’imitwe 40 y’inyeshyamba
Guverinoma ya gisirikare ya Tchad n’imitwe irenga 40 yayigometseho yashyize umukono ku masezerano mbere y’ibiganiro by’ubwiyunge bw’igihugu. Mu gihe ayo masezerano atarimo umutwe ukomeye w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, abasinye bemeye guhagarika imirwano. Kuri uyu wa Mbere, nibwo guverinoma ya gisirikare n’imitwe irenga 40 y’inyeshyamba muri Tchad yashyize umukono kuri ayo masezerano i Doha, muri Qatar yiyemeza […]
Covid-19: Le Rwanda lance un quatrième vaccin
Le Centre biomĂ©dical du Rwanda (RBC) a commencĂ© le lundi 8 aoĂ»t Ă administrer le quatrième vaccin du Covid-19 dans le pays. Selon Julien Niyingabira, le chef de division du Rwanda Health Communication Center (RHCC), cette dĂ©cision vise Ă renforcer l’immunitĂ© de la population, car elle diminue souvent avec le temps et doit donc ĂŞtre […]
Umukinnyi wa Ji jitsu wo muri Brazil watwaye irushanwa mpuzamahanga inshuro 8 yarasiwe mu kabyiniro
Umwe mu bakinnyi bakomeye ba Jiu Jitsu b’ibihe byose muri Brazil, Leandro Lo, byatangajwe ko yapfuye mu bwonko nyuma yo kuraswa mu mutwe arasiwe muri kamwe mu tubyiniro two muri SĂŁo Paulo. Lo yari umwe mu bakinnyi bitwaye neza ba Jiu Jitsu b’ibihe byose, wari umaze gutwara Shampiyona y’Isi inshuro umunani. Ababibonye bavuga ko Lo […]
Somalia: Ibitero bya bombe byibasiye uduce twegereye ingoro y’umukuru w’igihugu
Kuri iki Cyumweru gishize, itariki 07 Kanama, ibisasu bya Mortar byibasiye utduce twegereye ingoro ya perezida mu murwa mukuru wa Somaliya, Mogadishu, bitagize umuntu bihitana, nyuma gato yuko inteko ishinga amategeko yemeje guverinoma nshya, kikaba ari ikimenyetso cy’ibibazo biri imbere ku bayobozi bashya. Somaliya isanzwe yugarijwe n’amapfa akomeye itagize mu myaka 40 ishize, muri aya […]
Ibyerekana ko raporo za Loni ziba zigamije guteza amakimbirane hagati y’Abanyafurika aho gukemura ibibazo
Raporo ebyiri ziheruka za Loni zikwiye kwitabwaho kubera amasano ateye amatsiko zihuriyeho. Mu by’ukuri, usibye kuba zidasohorwa ngo zishyirwe ku mugaragaro uko zakabaye, hejuru ya byose, usanga zikubiyemo n’amakuru ashobora guteza amakimbirane hagati y’ibihugu by’ibituranyi ku mugabane wa Afurika, aho umuntu yakwibaza niba atari cyo kiba kigenderewe. Muri raporo iheruka yiswe iy’ibanga, ibinyamakuru ariko bikaba […]
Bob Wine arasanga imyigaragambyo karundura ya rubanda ari yo izarangiza ingoma ya Museveni
Perezida w’ishyaka National Unity Platform-NUP ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Robert Kyagulanyi alias Bobi Wine asanga imyigaragambyo karundura y’abaturage ari yo yonyine izarangiza ingoma ya prezida Museveni imaze imyaka ikabakaba 40. Muri iki cyumweru gishize avugana n’abayoboke b’ishyaka rye ku cyicaro gishya cy’ishyaka ahitwa Makerere Kavule, ku Muhanda wa Bombo, Kyagulanyi yavuze ko amatora yo […]
Kenya: Abayobozi bane muri Komisiyo y’amatora bafatiwe mu nama y’ibanga mu rugo rw’umunyapolitiki
Kuri iki Cyumweru, itariki ya 7 Kanama, abayobozi bane muri Komisiyo Yigenga y’amatora muri Kenya (IEBC) batawe muri yombi, nyuma yo gusangwa bakorana inama mu ibanga mu rugo rw’umwe mu bashaka kuba umudepite mu ntara ya Homa Bay. Muri abo bayobozi harimo umwe wo ku rwego rwo hejuru muri IEBC, abayobozi bungirije babiri n’umwanditsi. Bane […]
Martin Fayulu utajya imbizi n’u Rwanda yongeye gusaba ko Ambasaderi Karega yirukanwa muri RDC
Raporo iheruka gukorwa n’impuguke z’umuryango w’abibumbye ku nkunga Guverinoma y’u Rwanda yaba yarahaye umutwe wa M23 yongeye guteza urunturuntu mu banyapolitiki batandukanye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho Martin Fayulu, uzwiho kutorohera u Rwanda na gato yongeye gusaba ko ambasaderi warwo i Kinshasa yirukanwa ndetse igihugu cye kigacana umubano n’u Rwanda burundu. Perezida w’ishyaka […]
Loni irashinja ingabo za Mali n’izindi z’uruhu rwera uruhare mu iyicwa ry’abasivili 33
Raporo y’impuguke za Loni yabonywe na AFP kuri uyu wa Gatanu, iravuga ko ingabo za Mali n’abasirikare “bafite uruhu rwera” bagize uruhare mu rupfu rw’abasivili 33. Itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye muri Mali muri raporo ryashyikirije Akanama kawo gashinzwe umutekano mu mpera z’ukwezi gushize, ko imirambo 2 y’Abanya-Mauritaniya n’Abanya-Mali bane yasanzwe mu giturage cya Robinet El […]
Ubundi bwato 3 bwikoreye toni hafi ibihumbi 60 z’ibigori bwahagurutse muri Ukraine
Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 5 Kanama 2022. Ubundi bwato butatu bwikoreye toni 58,000 z’ibigori bwahagurutse ku byambu bya Ukraine. Ubu bwato buzakoresha umuhanda utekanye mbere yo kwerekeza muri Irlande, u Bwongereza na Turkiya. Ubu bwato biteganyijwe ko bukoresha inzira nk’iyo ubwa mbere bwahagurutse muri Ukraine buriho ibendera rya Sierra Leone bwitwa Razoni bwanyuzemo. […]
Amnesty International irashinja Igisirikare cya Ukraine gushyira mu kaga ubuzima bw’abasivili
Ukraine yakiranye umujinya mwinshi raporo ya Amnesty International ishinja iki gihugu gushyira ubuzima bw’abasivili mu kaga ko mu ntambara yo kurwanya u Burusiya. Muri iyo raporo, uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu wavuze ko igisirikare cya Ukraine cyashyize mu kaga abasivili gishyira ibirindiro n’intwaro mu duce dutuwe turimo amashuri n’ibitaro kubera ko cyashakaga guhagarika igitero […]
Le Rwanda dĂ©ment le rapport des experts de l’ONU sur la RDC
Le Rwanda a dĂ©menti un rapport du Groupe d’experts des Nations Unies affirmant qu’il existe des “preuves solides” que les troupes rwandaises ont combattu aux cĂ´tĂ©s du groupe rebelle M23 dans l’est de la RĂ©publique dĂ©mocratique du Congo et lui ont fourni des armes et un soutien. Le Rwanda a dĂ©clarĂ© qu’il ne pouvait pas […]
Goma: Abaherutse kwicirwa mu myigaragambyo yamagana MONUSCO barashyingurwa kuri uyu wa Gatanu
Abantu 13 baguye mu myigaragambyo yo kurwanya MONUSCO yabaye ku ya 25 na 26 Nyakanga mu mujyi wa Goma barashyingurwa kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 5 Kanama. Visi-Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru yabitangaje ku wa gatatu ushize nyuma yo guhura n’intumwa z’imiryango y’abahohotewe ndetse n’abayobozi b’imiryango y’abenegihugu, yatangije iyo myigaragambyo yavuzwe yokwamagana MONUSCO. Icyari kigamijwe […]
Gasabo: Abagabo 3 bashinjwa kwica umugore w’umwe muri bo bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo
Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro muri iki cyumweru rwasomye icyemezo ku ifungwa ry’agateganyo dosiye iregwamo abagabo batatu Ubushinjacyaha bukurikiranyeho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake. Urukiko rwemeje ko abaregwa bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi mirongo itatu. Ku itariki ya 07/07/2022 nibwo abaregwa bacuze umugambi wo kwica UMUHIRE Francine, umugore w’umwe muri abo bagabo, bakaba barabanaga mu […]
Canada yasabye u Bufaransa umupadiri w’imyaka 93 ushinjwa gusambanya abana b’abasangwabutaka
Minisitiri w’ubutabera muri Canada, David Lametti, yemeje ko Canada yasabye kohererezwa umupadiri w’Umufaransa ushinjwa gusambanya abana b’abasangwabutaka mu myaka irenga 30 ishize. Mu ibaruwa yandikiwe AFP, Lametti yirinze gutanga amakuru arambuye agira ati: “Nzi ko icyifuzo cyo kumutwoherereza cyatanzwe mu Bufaransa cyashyizwe ahagaragara, abayobozi ba minisiteri bakaba barabyemeje.” “Ni ngombwa kuri Canada n’abafatanyabikorwa bayo mpuzamahanga […]
Umushinga wo guhuriza hamwe ibyangombwa by’ingenzi ku indangamuntu warahagaritswe
Umushinga wo guhuriza hamwe ibyangombwa by’ingenzi ku indangamuntu warahagaritswe, kuko hari ibyo amategeko atemera ko bihuzwa nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu (NIDA). Ibikoresho byari byaraguzwe kubera uyu mushinga bizakomeza kwifashishwa mu kazi ka buri munsi k’iki kigo, cyane ko gikataje mu ikoranabuhanga nk’uko NIDA ikomeza ivuga. Mu 2006 nibwo guverinoma yemeje ishyirwaho ry’indangamuntu […]
London: Liz Truss natorwa azagurira mu bindi bihugu politiki nk’iyo kohereza abimukira mu Rwanda
Liz Truss ufite amahirwe yo kuba Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, yavuze ko natorwa “azashyigikira kandi akagurira mu bindi bihugu ” politiki ya guverinoma yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda. Iyi politiki yateje impaka cyane, yatangijwe na guverinoma iriho ubu, yagejejwe no mu nkiko nyinshi kandi bamwe barayamagana barimo imiryango irengera impunzi. Abahatanira kuyobora ishyaka […]
Les forces de sécurité rwandaises et de la SADC sauvent plus de 600 otages

Les forces de sĂ©curitĂ© rwandaises aux cĂ´tĂ©s de leurs homologues mozambicains et des forces de la CommunautĂ© de dĂ©veloppement de l’Afrique australe (SADC) ont secouru plus de 600 otages Ă Cabo Delgado. Selon un communiquĂ© publiĂ© par les Forces de dĂ©fense rwandaises le 2 aoĂ»t, le dĂ©veloppement fait suite au lancement d’opĂ©rations offensives visant Ă […]
Perezida Zelensky arifuza kuganira n’u Bushinwa yizera ko bushobora guhagarika u Burusiya
Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Ukraine, Vladimir Zelensky, yatangaje ko yifuza kuvugana n’umuyobozi w’u Bushinwa, Xi Jinping, mu gihe asaba Beijing gukoresha ingufu z’ubukungu na politiki mu guhagarika amakimbirane mu gihugu cye. Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Morning Post y’u Bushinwa, Perezida Zelensky yavuze ko atigeze avugana n’umuyobozi w’u Bushinwa kuva u Burusiya bwatangiza […]
Karongi: Umukobwa ukurikiranweho kwica umwarimu yasabiwe igifungo cya burundu
Kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki ya 02 Kanama 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwaburanishije mu ruhame aho icyaha cyakorewe umukobwa wakekwagaho icyaha cyo kwica umugabo wari umwarimu, Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa burundu. Icyaha uregwa ashinjwa cyakozwe ku itariki ya 28 Kamena 2022 ahagana saa sita z’amanywa (12h00) mu Mudugudu wa Nyabiranga, Akagari ka Muhororo mu […]
Umujyi wa Kigali ugiye kongera guhagurukira ba nyiribibanza bitabyazwa umusaruro
Abayobozi b’Umujyi wa Kigali bavuze ko bagiye kongera kubarura ubutaka buri mu mujyi butabyazwa umusaruro, batanga umuburo ko itegeko rizakora akazi karyo ku bazasanganwa amakosa. Itegeko rya 2013 rigenga imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda riteganya gufatira ubutaka buri mu mijyi, mu gihe bumaze imyaka itatu ikurikiranye budakoreshwa. Iyo bufatiriwe, umutungo ugurishwa ku wabasha kuwukoresha binyuze mu […]
RDC: Perezida Tshisekedi yazamuye mu ntera umuyobozi w’umutwe ushinzwe kumurinda
Perezida FĂ©lix Tshisekedi , wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yazamuye Umuyobozi w’umutwe ushinzwe kumurinda Tshiwewe Songesha Christian ku ipeti rya Liyetona Jenerali nk’uko bigaragara mu iteka rya perezida ryasomwe ejo ku wa Gatatu, itariki ya 3 Kanama, kuri televiziyo y’igihugu n’umuvugizi w’umukuru w’igihugu, Kasongo Mwema. Uyu mugabo wizerwa n’umukuru w’igihugu yagizwe umuyobozi w’umutwe ushinzwe […]
U Bushinwa bwatangiye imyitozo ya gisirikare yagutse mu bice bitandatu bikikije Taiwan

U Bushinwa bwatangiye imyitozo yagutse ya gisirikare yo mu nyanja no mu kirere hafi y’Ikirwa cyiyobora cya Taiwan, nyuma y’amasaha make Perezida w’inteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nancy Pelosi, avuye mu murwa mukuru wa Taiwan, Taipei, mu ruzinduko rwarakaje Beijing. Ibitangazamakuru bya Leta byatangaje ko imyitozo irimo gukoreshwamo amasasu ya nyayo […]
Des enseignants zimbabwéens attendus au Rwanda prêt pour les entretiens finaux
Près de 500 enseignants zimbabwĂ©ens devraient passer leurs derniers entretiens la semaine prochaine Ă Harare, une dĂ©cision qui les verrait se rendre au Rwanda en septembre. Le dĂ©veloppement, dans le cadre d’un accord d’Ă©change de personnel Ă©ducatif signĂ© entre les deux pays au dĂ©but de cette annĂ©e, fait suite Ă une demande faite par le […]
Guverinoma ya RDC irifuza ko Umuvugizi wa MONUSCO ava ku butaka bw’igihugu byihuse
Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yavuganye n’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu (MONUSCO) kugira ngo umuvugizi wayo, Mathias Gillman, ahave byihuse. Mu ibaruwa yandikiwe MONUSCO, guverinoma, ibinyujije muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, iranenga umuvugizi w’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye kuba yaravuze amagambo “adafite ishingiro kandi adakwiye” yabaye intandaro y’umwuka mubi wateje impfu z’abantu […]
Bamwe mu bakekwaho kuzavamo umuyobozi mushya wa Al Qaeda uzasimbura al-Zawahiri
Abayobozi i Washington bavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse kwica umuyobozi wa al Qaeda, Ayman al-Zawahiri, zikoresheje misile ya drone ubwo yari ahagaze ku ibaraza ry’iwe mu mujyi wa Kabul, muri Afghanstan. Kuri ubu, impuguke zatangiye gutekereza kuri bamwe mu bantu bashobora kuzavamo umusimbura wa al-Zawahiri ku buyobozi bwa Al Qaeda. Saif Al-Adel […]
Kibira: Imbonerakure 4 n’Abanyarwanda 2 bafatiwe mu bucukuzi butemewe bwa zahabu
Ku wa Gatanu ushize, Imbonerakure (Urubyiruko rwa CNDD-FDD) enye n’Abanyarwanda babiri bafatiwe mu kirombe cya zahabu mu ishyamba rya Kibira. Ni ku musozi wa Kibande muri zone na Komini ya Mabayi mu Ntara ya Cibitoke (mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi). Bashinjwa gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe no kwangiza ibidukikije, bakaba bajyanywe i Bujumbura, umurwa […]
Mali yahaye ingabo z’amahanga amasaha 72 yo kuba zavuye ku birindiro biri ku Kibuga cy’Indege cya Bamako
Mali yahaye ingabo z’amahanga amasaha 72 yo kuba zivuye mu birindiro byo ku kibuga cy’indege cya Bamako, byakoreshwaga nk’ububiko bw’ibikoresho by’abasirikare b’amahanga, harimo n’aba Loni. Iyi nyirantarengwa (ultimatum) ije nyuma y’ibyumweru bike hafashwe abasirikare 49 bo muri Cote d’Ivoire bafitanye isano n’iki kigo. Ibaruwa yemewe ubuyobozi bw’ibibuga by’indege muri Mali, yabonwe na AFP, bwandikiye Sahel […]
Kenya: Haravugwa amacakubiri mu bwoko bw’Aba-Kikuyu hejuru y’abashaka gusimbura Uhuru Kenyatta
Mu bwoko bw’Aba-Kikuyu bukize cyane muri Kenya, haravugwa amacakubiri ashingiye ku bitekerezo bitandukanye cyane ku cyemezo cya Perezida Uhuru Kenyatta, ucyuye igihe, cyo kujya inyuma ya Raila Odinga wahoze ari mukeba we, aho kujya inyuma ya Visi Perezida we, William Ruto, nk’umusimbura we mu matora atavugwaho rumwe azaba ku ya 9 Kanama. Perezida Kenyatta uri […]
Leta irashaka ko abanyeshuri bose bazajya babona ifunguro ku mashuri
Abanyeshuri bose mu Rwanda, haba mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bazatangira kubona ifunguro rya saa sita ku mashuri guhera mu gihembwe gitaha nk’uko guverinoma ibyifuza. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’intebe, Dr. Edouard Ngirente ubwo yerekanaga ingamba z’igihugu zo guhindura ibintu imbere y’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi. Yavuze ko kugira ngo iyi gahunda igende neza, amafaranga guverinoma […]
Ubuhinzi bukwiye guhaza Abanyarwanda bugakorwa hanitegurwa guhangana n’ibibazo bishobora guturuka hanze – Perezida Kagame

Mu ijambo rye yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kurahiza abayobozi bashya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko ubuhinzi bw’u Rwanda bukwiye kugera ku rwego rwo guhaza Abanyarwanda kandi bugakorwa hanitegurwa guhangana n’ibibazo bishobora guturuka hanze bituma ibiribwa byabura ku masoko. Kuri uyu wa Kabiri, itariki 02 Kanama 2022 nibwo umukuru w’igihugu yakiriye indahiro za […]
U Bushinwa bwagotesheje Taiwan amato y’intambara yabwo nyuma y’uruzinduko rwa Pelosi

Kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y’Ingabo y’u Bushinwa yatangaje ko ingabo zayo zizakora imyitozo hamwe n’igerageza rya misile hirya no hino mu nkengero za Taiwan mu rwego rwo gusubiza uruzinduko rwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nancy Pelosi, wageze muri Taiwan kuwa Kabiri, nyamara yari yihanangirijwe na Beijing. Minisiteri y’ingabo […]
MONUSCO igiye kuburanishiriza mu ruhame abasirikare bayo bishe abaturage
Monusco iravuga ko igiye kuburanisha mu ruhame abasirikare bayo baherutse kurasa bakica abantu bane i Kasindi, muri Kivu y’Amajyaruguru. Muri uru rubanza, urukiko rwo muri Tanzaniya ruzoherezwa ku butaka bwa Congo kugira ngo rutegure uru rubanza imbere y’abahohotewe cyangwa abavandimwe babo ndetse n’abatangabuhamya. Urubanza ruzabera i Kasindi cyangwa Beni. Byongeye kandi, abasirikari ba Tanzaniya bari […]
Uvira: Amazu 500 yarengewe n’amazi nyuma y’imvura ikaze
Amazu arenga 500 yarengewe n’umwuzure nyuma y’aho amazi y’umugezi wa Mulongwe arengereye akisuka mu mujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa Mbere, itariki 1 Kanama 2022. Nk’uko umujyi wa Uvira ubitangaza ngo iki kiza cyatewe n’imvura nyinshi yaguye muri kariya gace ka Kivu y’Amajyepfo. Yagaragaje ko abaturanyi bibasiwe […]
Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya rwemeje ko Batayo ya Azov ari umutwe w’iterabwoba
Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya byatangaje ko Urukiko rw’Ikirenga muri iki gihugu rwemeje ko Batayo ya Azov – y’abakorerabushake bafasha igisirikare cya Ukraine ari umutwe w’iterabwoba, wemerera abawugize igihano kirekire. Urukiko rwanzuye “kwemeza umutwe witwara gisirikare wo muri Ukraine, Azov, nk’umutwe w’iterabwoba no guhagarika ibikorwa byawo ku butaka bw’u Burusiya”, ibi bikaba byatangajwe n’umucamanza nk’uko bitangazwa […]
RDC: Imfungwa zatorotse Gereza ya Lisala nyuma yo gusenya urukuta rwubatswe mu gihe cy’ubukoloni
Mu ijoro ryo ku cyumweru itariki ya 31 Nyakanga rishyira kuri uyu wa Mbere, itariki 1 Kanama, imfungwa 18 zatorotse gereza nkuru ya Lisala, umurwa mukuru w’Intara ya Mongala. Abatorotse bashoboye gusenya urukuta rwa gereza, rwubatswe mu gihe cy’abakoloni rumaze hafi ikinyejana. Umuyobozi w’umuryango utegamiye kuri Leta, Action des jeunes pour le bien-ĂŞtre social (AJBS), […]
Les enseignants du primaire obtiennent une augmentation de salaire de 88%
Les enseignants du primaire devraient recevoir une augmentation de salaire de 88 %, tandis que les enseignants du secondaire recevront une augmentation de 40 %, Ă compter d’aoĂ»t 2022. Le dĂ©veloppement fait partie des incitations visant Ă amĂ©liorer les moyens de subsistance des enseignants. Le Premier ministre Edouard Ngirente a annoncĂ© le dĂ©veloppement le lundi […]
Abaminisitiri bashya bashyizweho na Perezida wa Repubulika bagiye kurahira
Abaminisitiri bashya baheruka gushyirwaho na Perezida wa Repubulika, Eric Rwigamba ushinzwe ishoramari rya Leta no kwegurira abikorera ku giti cyabo ibigo bya leta na Ildephonse Musafiri, Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi biteganijwe ko baza kurahira kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 2 Kanama. Umuhango wo kurahira urabera mu Nteko kandi biteganijwe ko uza […]
Bobi Wine na Kizza Besigye bongeye gushimangira ubufatanye mu guhangana na Museveni

Nyuma yo gukubitwa inshuro bitavugwaho rumwe mu matora yo kuziba icyuho y’umudepite uzahagararira Soroti y’iburasirazuba usimbura uwagiye, mu cyumweru gishize, abayobozi b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Kizza Besigye na Robert ‘Bobi Wine’ Kyagulanyi batangaje ko bagiye guhuriza hamwe imbaraga mu gushakisha uburyo bushya bwo guhindura ubutegetsi. Kuri uyu wa Mbere mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri […]
Ikosa rimwe gusa rishobora kuzarimbura Isi hakoreshejwe intwaro kirimbuzi – Loni

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, kuri uyu wa Mbere yatangaje ko ikosa rimwe gusa ryakorwa riturutse ku ntambara yo muri Ukraine cyangwa muri Aziya no mu Burasirazuba bwo Hagati rishobora kurimbura Isi hakoreshejwe intwaro za kirimbuzi. Kuri uyu wa mbere, ku cyicaro cy’Umuryago w’Abibumbye, Antonio Guterres yatanze umuburo uteye ubwoba ubwo hafungurwaga inama yari […]
Amerika yiteguye gusubiza u Bushinwa mu gihe bwagira icyo bukora ku ruzinduko rwa Pelosi muri Taiwan
Kuri uyu wa mbere, White House yamaganye imvugo ya Beijing kubera uruzinduko ruteganijwe rw’umuyobozi w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Nancy Pelosi, muri Taiwan, yemeza ko Amerika u Bushinwa nibugira icyo bukora itazarebera nubwo idashishikajwe no kongera amakimbirane n’u Bushinwa. Umuvugizi w’akanama k’umutekano w’igihugu ka White House, John Kirby yashimangiye ko icyemezo cyo kumenya niba gusura […]
Kigali a besoin de plus de 500 bus pour faire face aux problèmes des transports publics
Plus de 500 bus sont nĂ©cessaires pour aider Ă mettre fin aux problèmes de transport public dans la ville de Kigali, a rĂ©vĂ©lĂ© Emmanuel Katabarwa, l’ingĂ©nieur de la ville. S’exprimant sur le radiodiffuseur national le dimanche 31 juillet, il a dĂ©clarĂ© que sur la flotte existante actuellement sur les routes de la ville, il y […]
Kivu y’Amajyepfo: Umusirikare wa FARDC yarashe bagenzi be umwe ahita apfa
Kuri iki Cyumweru, itariki 31 Nyakanga 2022, umusirikare mu Ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) yarashe bagenzi be 2 b’abasirikare ahitwa Kalamba, hafi y’igikingi cya Inera, muri Gurupoma ya Miti muri Teritwari ya Kabare muri Kivu y’Amajyepfo. Abatangabuhamya bavuga ko umusirikare umwe yahise apfira aho undi agakomereka bikabije. Umusirikare wagize uruhare muri iki […]
Imigambi y’Abanya-Nigeria bashatse gukoresha Rwandair mu gutwara ibiyoyabwenge yaburijwemo
Abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Nigeria (NDLEA) bataye muri yombi abantu 51 bakekwa mu mukwabu kuri Sky Restaurant mu gace ka Nasarawa muri Leta. Hafashwe kandi abagiye bashaka gukoresha Rwandair mu kujyana ibiobyabwenge i Dubai. Kuri iki Cyumweru, umuvugizi w’iki kigo, Femi Babafemi, yatangaje ko aba bakekwa batawe muri yombi ku ya 29 […]
Ukraine: Ubwato bwa mbere bwikoreye ibinyampeke bwahagurutse ku Cyambu cya Odesa
Ubwato bwa mbere bwikoreye ibinyampeke byomuri Ukraine bwahagurutse ku Cyambu cya Odesa kuri uyu wa Mbere nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ingabo ya Turkiya nyuma y’amasezerano aherutse kugerwaho agamije kugabanya ikibazo cy’ibiribwa ku Isi cyatewe n’intambara y’u Burusiya kuri Ukraine. Minisiteri yagize ati: “Ubwato Razoni bwavuye ku cyambu cya Odesa bwerekeza i Tripoli muri Libani. Butegerejwe […]
Al Shabab yiciye mu ruhame abagabo 7 barimo abashinjwa kuba intasi za Amerika
Umutwe w’iterabwoba al-Shabab wo muri Somaliya wishe abagabo barindwi mu Ntara ya Bay, mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu, aho batandatu muri abo bishwe bazira kuba intasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Leta ya Somalia. Iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika iravuga ko aba bantu biciwe kuwa Gatandatu ushize imbere y’imbaga y’abaturage mu nkengero z’Umujyi […]
Abasirikare ba MONUSCO bishe Abanyekongo babiri bazirukanwa – Guverinoma ya RDC
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wayo, Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yamaganye byimazeyo ibyabereye ku mupaka wa Kasindi, aho kuri iki Cyumweru ingabo za MONUSCO zarashe zikica abaturage babiri zigakomeretsa abandi 15 ubwo zari zivuye muri Uganda zinjira muri Congo. Itangazo rya leta riravuga ko abasirikare ba MONUSCO bagize uruhare muri ibi bintu […]
RDC: Abahoze mu nyeshyamba byibuze 500 bahunze inkambi bari bacumbikiwemo
Inyeshyamba zari zemeye gushyira hasi intwaro ku bushake ntizigeze zikurikiranwa na Guverinoma ya Congo, ahubwo zikomeza kwirwanaho none zavuye mu nkambi ya Mubambiro kubera inzara no kubura ubuvuzi. Amashusho amaze iminsi 3 akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yerekanye abahoze ari abarwanyi b’inyeshyamba basohoka mu nkambi ya Mubambiro aho bari bateraninyirijwe bategereje gusubizwa mu buzima busanzwe. Mu […]
Perezida Kenyatta yasubije William Ruto uherutse kuvuga ko hari umugambi wo kumwica
Perezida Uhuru Kenyatta yasubije Visi Perezida William Ruto ku magambo aherutse kuvuga ko Umukuru w’igihugu ashaka kwica abo bahanganye muri politiki, nawe arimo, mbere y’amatora yo ku ya 9 Kanama. Kuri iki Cyumweru, itariki ya 31 Nyakanga, Uhuru yavugiye ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta (JKIA), ko adashishikajwe no kwihorera mu minsi ye ya […]