Kayonza: Yagiye kwiyahura kuko umugabo amubwiye ko ari mubi, yacuye
Umugore ufite imyaka 22 utuye mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza yatabawe n’inzego z’umutekano agiye kwiyahura akoresheje igitenge yari yamanitse mu giti nyuma y’aho umugabo we ashinja kumuca inyuma amubwiriye ko ari mubi ndetse yanacuye. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 3 Mutarama 2021 ahagana saa Mbili z’ijoro mu […]
Kisoro: Abayobozi bapfukamye, barambaraye ku butaka basabiye imbabazi Gen. Kayihura (Amafoto)

Abaturage batuye Akarere ka Kisoro (Abafumbira) bakubise amavi ku butaka, abandi barambarara hasi basaba Perezida Museveni ko yababarira mwene wabo, Gen. Kale Kayihura Muhwezi. Abakoze ibi ni abahagarariye ishyaka rya NRM riri ku butegetsi muri ako karere basabaga ko “Yababarirwa” kuko yari ingenzi mu gutuma haba ubukangurambaga bw’ishyaka muri Kisoro. Abahagarariye NRM bubamye ku butaka […]
Umunyarwenya Eric Omondi aravuga ko akeneye umugore mu bihugu birimo u Rwanda
Umunyarwenya wo muri Kenya, Eric Omondi atangaza ko yifuza kwigana umuhanzi Diamond Platnumz, akagira umugore mu bihugu birimo u Rwanda. Omondi uri muri Tanzania mu birori bya Cheka Festival avuga ko agiye guhera muri Tanzania ahashaka umukunzi nyuma akazakomereza mu bindi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba. Yabivuze ubwo yasubizaga umunyamakuru wa Bongo5 wari umubajije icyatumye aza […]
Museveni natsinda tuzabica mwese-Ubutumwa ku mpunzi zirimo Abanyarwanda
Impunzi zikomoka mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Burundi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ziba hirya no hino mu Mujyi wa Kampala ziravuga ko ugutotezwa gukozwe n’abatavuga rumwe na Perezida Museveni gukomeje kwiyongera aho babwirwa ko bazicwa igihe Museveni yaba atinze amatora ya perezida yo kuwa 14 Mutarama 2021. Aba bavuga ko abo muri […]
Haravugwa urupfu rwa Gen. Tumwine
Amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ni ay’urupfu rwa Minisitiri w’Umutekano wa Uganda, Gen. Elly Tumwine, ariko hakaba hari abibahakana. Gen. Tumwine umwe mu batangije urugamba rwo kubohora Uganda byavuzwe ko yapfuye, ariko ibinyamakuru nka Chimpreports byavuze ko cyavuganye n’uyu musirikare w’inyenyeri enye, kivuga ko ari muzima. Gen Tumwine yateye utwatsi aya makuru aho agira […]
Hasohotse amajwi y’ibanga ya Trump asaba ko bariganya amatora
Hasohotse amajwi ya Perezida wa Amerika Donald Trump ari kubwira umutegetsi ushinzwe amatora muri leta ya Georgia ngo “amushakire” amajwi akenewe kugira ngo atsinde Biden. Ni inkuru yagarutsweho na BBC, Financial Times na The Newyork Times aho Trump yumvikanye abwira Brad Raffensperger ushinzwe ububanyi n’amahanga muri iyi leta, kandi w’umurepubulikani, ati: “Ndashaka gusa amajwi 11,780”. […]
Rwamagana: Umugore w’abana barindwi w’umu- ADEPR yagiye gusambana ngo abone gatanya
Umugore usengera muri ADEPR, utuye mu Kagari ka Bwinsanga yafatiwe mu nzu y’umumotari bararanye Kagari ka Ruhimbi nyamara asanzwe afite urugo rwe rurimo imbyaro zirindwi. Umugabo w’uyu mugore yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko yari yamubeshye ko agiye kwirirwa mu masengesho ngo yari afite ibyo ari gusengera. Ngo byageze ku mugoroba aramuhamagara ntiyitaba telefoni atangira […]
Uganda: Polisi yirutse ku mukandida perezida wari wambaye ibirenge imuta muri yombi

Polisi ya Uganda yataye muri yombi umukandida-perezida, Patrick Amuriat wari wataye imodoka, yiruka n’amaguru ubwo yari mu Karere ka Nakasongola. Amuriat nk’uko Daily Monitor ibitangaza, hafashwe n’abandi barwanashyaka ba FDC. Nyuma yo gufatwa, uyu mugabo uri ku itike ya FDC yagaragaye mu Karere ka Nakaseke ahagaze mu modoka ya polisi ari mu bikorwa byo kwiyamanaza. […]
Menya itorero aho kunywa inzoga ari uburyo bwo gusenga Imana
Itorero ryitwa Gabula muri Afurika y’Epfo ryemerera abayoboke baryo kunywa inzoga mu gihe basenga ari uburyo bwo kuyisenga, kuyumvira no kuyubaha. BBC Swahili itangaza ko kunywa inzoga bikorwa mu gihe cyo gusenga. Ni mu gihe bamwe bizwi ko ahubwo kunywa inzoga ari icyaha. Mu rurimi rwa Se Tswana Gabola bivuga Kunywa inzoga. Ibi bivuze ko […]
Padiri Nahimana yaba yarapfuye?
Amakuru yacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’Ukuboza 2020, yavugaga urupfu rwa Padiri Thomas Nahimana, uherutse gushyiraho guverinoma ayoboye mu buhungiro, ngo wapfuye azize impanuka y’imodoka kuwa Mbere tariki 28 Ukuboza 2020. Aya makuru ibinyamakuru bimwe bivuga ko akwiriye gukemangwa cyane ko uwabitangaje yifashishije konti itariyo ya Twitter ya Twagiramungu Faustin wabaye Minisitiri w’Intebe […]
Gasabo: Umwana w’imyaka 17 yateye umuntu icyuma
Inzego z’umutekano zikorera mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo, zataye muri yombi ibandi rimwe ryitwa Olegue Mutiganda w’imyaka 17 wateye umuturage witwa Aime icyuma agira ngo amwambure. Uyu yafashwe nyuma y’aho we na mugenzi we witwa Iyakaremye wacitse inzego z’umutekano,bateye uyu muturage icyuma, bagatangira gushakishwa. Abaturage babwiye Itangazamakuru ngo ” Ibiyobyabwenge n’amabandi byiganje muri […]
Alain Numa yavuze uruva gusenya inshuti ye yahuye narwo kubera telefone
Umukozi ushinzwe guhanahana amakuru mu kigo cya MTN-Rwanda, Alain Numa avuga ko ku bwo kutagira telefoni inshuti ye yagiye gusura iwabo, ibisikana nabo bagiye kumusura i Kigali. Mu kiganiro cyagarukaga ku itumanaho kuri KT Radio, Numa yavuze ko ” Inshuti yanjye yamanutse ajya gusura iwabo. Iwabo nabo bari baje i Kigali kumusura. yageze iwabo na […]
Michela Wrong yise igitabo cye amagambo yari yanditse ku muryango Col. Karegeya yiciwemo
Umunyamakuru akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Michela Wrong yanditse igitabo kivuga ku byo yise igitugu mu bihugu byo muri Afurika, acyita amagambo yari yanditse ku muryango w’icyumba cyiciwemo uwayoboye ubutasi bwo hanze y’ u Rwanda, Col. Patrick Karegeya, wishwe mu 2013. Urubuga Publicaffairsbooks dukesha iyi nkuru ruvuga ko Uyu Mwongerezakazi iki gitabo yacyise ” Do not Disturb” […]
Kayonza: Yagiye gusambanyiriza umukobwa ku babyeyi be arakubitwa bikomeye
Umugabo w’imyaka 40 utuye mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza yaraye akubitiwe iwabo w’umukobwa yari yagiye gusambanya. Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Mutarama 2021 ahagana saa sita z’ijoro, bibera mu Mudugudu wa Juru mu Kagari ka Juru mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza. Umunyamabanga […]
Umugore wo muri Tanzania arya ibiro 20 by’ibitaka buri cyumweru
Umugore wo muri Tanzania witwa Edna atangaza ko arya ibiro 20 by’ibitaka buri cyumweru. BBC Swahili yamusanze mu Mujyi wa Dar-Es Salaam avuga ko iri taka aza kurigura mu mujyi nibura rimwe mu cyumweru. Ati ” Iyo ntariye itaka mba numva hari ikibura. Natangiye kurya itaka mfite imyaka hagati ya 6 na 7 ubwo nari […]
Umuyobozi wa OMS yavuze Ikinyarwanda bitunguranye abwira Kagame

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Ababimbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yandikiye Perezida Kagame amwifuriza umwaka mushya muhire wa 2021 mu Kinyarwanda, bitari byitezwe ko yaba azi na mwaramutse. Muganga Tedros ni Umuny-Ethiopia wandikiye Kagame kuri Twitter agira ati ” Urakoze cyane murumuna wanjye. Umwaka mushya muhire kuri wewe.” Yasubizaga ubutumwa bwa Kagame bwifuriza […]
Simba ya Kagere Meddie yanikiye amakipe arimo Totenham, Inter na Seville

Ikipe yo muri Tanzania irimo Umunyarwanda, Kagere Meddie yaje imbere mu makipe yo Ku Isi ari gukurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram, ihigitse akomeye y’ i Bulayi nka Totenham Hostpurs yo mu Bwongereza, Seville FC yo muri Espagne na Inter de Milan yo mu Butaliyani. Iyi mibare yashyizwe hanze na Transfer Marketing ikora ku bintu […]
2020: Ba gitifu babaye ibyatwa mu gukubita abaturage
Mu gihe bizwi ko mu nshigano z’ubuyobozi harimo no kwita ku mibereho myiza y’abaturage no kubarinda icyabahungabanya, bamwe mu bayobozi cyane Abanyarwanda Nshingwabikorwa b’imirenge itandukanye, bagarutsweho mu 2020, bakubita abaturage n’ubwo bamwe bitabaguye neza kuko bakurikiranwe n’ubutabera. Intara y’Amajyaruguru 1. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Miyove mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, Mwanafunzi Deogratias, kuwa […]
Umupolisi ari mu bibaga ibiryabarezi
Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu barindwi barimo umupolisi witwa PS(Police Constable) Hakim Ndagijimana bari barakoze itsinda ryo kwambura abantu ibiryabarezi ku maherere kugira ngo babigurishe. Umwe mu bafashwe witwa Nahimana avuga ko bari baratetse umutwe wo gusanga abantu basanzwe bakoresha biriya byuma bita ibiryabarezi bakabahimbira ko babikoresha mu buryo butemewe bityo bakabibaka. Kugira ngo babigereho […]
Karongi: Amazi meza anywa abakire abandi bagannye ibiziba
Bamwe mu baturage bo mu Midugudu ya Ndengwa na Kimana mu Kagari ka Kibirizi Umurenge Rubengera akarere ka Karongi, bavuga ko bafite ikibazo cy’amazi aho kuri ubu bakoresha amazi bavoma mu byuzi by’amafi mu gihe hari abifite bakoresha ameza. Aba baturage babwiye Radio Isangano dukesha iyi nkuru ko iki kibazo kigira ingaruka ku buzima bwabo, […]
Karongi: Umunyeshuri yaguye hasi ahita apfa
Munyawera Vital wigaga mu Mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye mu Ishami ry’Ubumenyamuntu, Ubutabire n’Ubumenyi bw’Isi (BCG) ku Ishuri rya St. Alphonse Mubuga mu Karere ka Karongi yikubise hasi yitaba Imana mu buryo butunguranye. Inkuru y’urupfu rwa Munyawera yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Ukuboza 2020. Umuyobozi w’Ishuri rya St. Alphonse […]
Ubutumwa bwa UN bwarimo ingabo nyinshi z’ u Rwanda bwarangiye
Ubutumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Darfur muri Sudan burarangira uyu munsi kuwa kane nyuma y’imyaka 13, nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye. Imibare ya UNAMID yo mu kwezi gushize yerekana ko u Rwanda ari cyo gihugu gifite abasirikare benshi (1,158) bagize uyu mutwe, imbere ya Pakistan, Ethiopia na Misiri. Abasirikare hafi 4,000 n’abapolisi 2,200 ubu […]
Umunyeshuri yasabye Perezida Kagame kumwemerera gutanga Frw 7,000 bizakoreshwe mu gutumiza urukingo rwa COVID-19

Umunyeshuri muri Kaminuza y’ u Rwanda, Ishami ry’Ubukungu n’Ubucuruzi (CBE), Innocent Uzabakiriho yashimiye Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame ku bintu bitandukanye yakoreye igihugu by’umwihariko ku guhangana na COVID-19, amusaba kumwemerera gutanga umusanzu w’amafaranga ibihumbi birindwi bivuye muri buruse ngo bizifashishwe mu kugura urukingo rw’iki cyorezo. Mu ibaruwa BWIZA ifiiye kopi, Uzabakiriho yashimiye Kagame ku […]
Huye: Mu ishyamba rya kaminuza hatoraguwe umurambo

Mu ishyamba rya Kaminuza y’ u Rwanda i Butare (Albretum) mu Mudugudu wa Mamba, Akagari ka Butare mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye habonetse umurambo w’umugabo utaramenyekana imyirondoro. Uyu murambo wabonetse mu gahuru kari hafi y’umuhanda hafi n’urwibutso gusa birakekwa ko nyirawo yari asanzwe akora akazi ko kwikorera imizigo mu Mujyi wa Huye. […]
Uganda: Umugabo yasunikishije igiti inyundo mu gitsina cy’umukobwa we
Umugabo w’imyaka 40 wo mu cyaro cya Alaka mu Karere ka Omalatar muri Uganda witwa yifashishije inyundo, yasunitse igiti mu gitsina cy’umukobwa we w’imyaka 16 witwa Lilian Apio ashinja kujya gusambana n’umuhungu bakundana. Uyu mugabo yakoreye ibi umukobwa we yashinjaga ko aryamana n’umusore utuye mu cyaro cyitwa Kiryanga akoresheje amayeri yo gutoroka iwabo nk’uko Jonathan […]
U Rwanda rwahiriye amabanki yo muri Kenya kurusha Uganda na Tanzania
Amabanki yo muri Kenya akorera mu Rwanda yahiriwe no gukorera ku butaka bw’iki gihugu kurusha mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Ibutasirazuba birimo Uganda na Tanzania. Imibare itangwa na Banki Nkuru ya Kenya yerekana ko amabanki yo muri icyo gihugu yungutse mu Rwanda kurusha ahandi mu karere kandi ari ho afite amashami make. Muri Raporo […]
Kigali: Ukekwaho gusambanya abana b’abahungu 17 agiye gupimwa ubwonko
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Kabiri rwategetse Ubushinjacyaha gukoresha ibizamini by’ubuzima bwo mu mutwe umusore w’imyaka 19 ukurikiranyweho icyaha cyo gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina abana b’abahungu 17 mu bihe bitandukanye mu Karere ka Gasabo. Ubushinjacyaha bwanasabwe kugenzura niba uriya musore nta ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina agendana, igihe basanga azifite byakongera uburemere […]
Gisagara: Gitifu arabahohotera ku buryo basaba kuyoborwa n’uwo mu murenge baturanye
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mukindo bavuga ko muri ibi bihe byo gutaha kare ku bwo kwirinda COVID-19, bahohotewe na Tumusifu JerĂ´me, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wabo ku buryo ubu bifuza kuyoborwa n’ undi uyobora uwo baturanye wa Muganza kuko ngo we atihutira guhana, abanza kwigisha. Ababivuga ni abaganiriye na BWIZA yageze ahitwa ku […]
Padiri Nahimana ngo yaba yapfuye
Amakuru akomeje gucicikana cyane ku mbuga nkoranyambaga ni avuga urupfu rwa Padiri Thomas Nahimana, uherutse gushyiraho guverinoma ayoboye mu buhungiro, ngo wapfuye azize impanuka y’imodoka kuwa Mbere tariki 28 Ukuboza 2020. Aya makuru ibinyamakuru nka Taarifa bivuga ko akwiriye gukemangwa cyane ko uwabitangaje yifashishije konti itariyo ya Twitter ya Twagiramungu Faustin wabaye Minisitiri w’Intebe mu […]
Undi murinzi wa Bobi Wine yagonzwe (Amafoto)

Nyuma y’igongwa ry’umurinzi wa Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine wiyamamariza kuyobora Uganda witwa Senteza Francis, hagonzwe undi witwa Ashraf, ahita avunika akaguru. Abo mu ishyaka rya National Unity Platform (NUP) nk’uko Daily Monitor ibitangaza, bavuze ko uyu wamenyekanye ku mazina ya Ashraf yagonzwe mu gitondo kuri uyu wa Kabiri, ubwo yari agiye mu nama […]
Uganda: Umuyobozi uba hafi Abanyarwanda yarusimbutse
Umuyobozi bizwi ko akunda kuba hafi y’Abanyarwanda muri Uganda akaba n’umuyobozi w’Akarere ka Rwengo, George Mutabazi yagabweho igitero n’abantu bataramenyekana kuri noheli. Mutabazi mu gitondo cyo kuri noheli yavuye iwe yerekeza i Kampala ubwo umuntu wari wihishe mu rutoki, yatangiye kumurasaho ataretse n’abarinzi be. Abarinzi ba Mutabazi basubije amasasu uwo mwicanyi nk’uko Kampala Post ibitangaza, […]
Buyoya arashyingurwa uyu munsi
Perezidansi ya Mali itangaza ko uwahoze ayobora u Burundi, Pierre Buyoya ari bushyingurwe kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukuboza 2020. Perezidansi ivuga ko Buyoya ari busabirwe mu misa iri bubere muri Grande cathedrale de Bamako nyuma akaza gushyingurwa mu irimbi ry’abapfuye mu Mujyi wa Bamako. Ntiharamenyekana niba hari abategetsi bari bwitabire uyu muhango. Buyoya […]
Gisagara: Umwana w’imyaka 15 yapfuye nyuma yo gukubitwa na gitifu n’abapolisi

Umwana w’imyaka 15 y’amavuko witwa Etienne Musabyamahoro wari utuye mu Mudugudu wa Nyagafumberi, Akagari ka Saga mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara biravugwa ko yapfuye nyuma y’iminsi ibiri akubiswe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo, Tumusifu wafatanyije n’abapolisi bamukubise imigeri n’ibibuno by’imbunda, bamufunze nyuma bakamujyana kwa muganga, akekwaho kuba umwe mu bana bato bateye […]
Yikase igitsina ngo umugore yanze kumusura
Umugabo umwe wo muri Espagne yanzuye kwikata igitsina bitewe n’uko umugore we yanze kumusura aho yari ari muri gereza nk’uko bagenzi be byagiye bibagendekera. Amakuru y’uko uyu mugabo yikase igitsina, yatanzwe n’indi mfungwa yabonye uyu mugabo avirirana. Ngo mbere yo gukora ibi, yagize ati ” Igituma nitwa umugabo ni iki, none niba umugore wanjye ansuzugura, […]
Diane Rwigara aravuga ko hari umwuzukuruza w’Umwami Musinga washimuswe

Diane Rwigara wigeze gushaka kwiyamamariza kuba Perezida w’ u Rwanda, avuga ko mu myaka ine ishize hari umwuzukuruza w’Umwami w’ u Rwanda, Yuhi V Musinga witwa Thadee Fidele Muyenzi washimuswe n’abo yita “abakozi ba Leta.” Musinga yimye ingoma nyuma y’imvururu zo ku Rucunshu mu Kuboza 1889, atwara kugeza mu 1931. Diane Rwigara avuga ko uyu […]
Kampala: Abanyarwanda babiri batwawe n’abataramenyekana mu modoka yijimye
Abanyarwanda babiri; Mathew Nsabimana na George Bazatoha bafashwe n’abantu bambaye gisiviri bataramenyekana, babatwara mu modoka zijimye. Ibinyamakuru birimo Virunga Post byagarutse kuri iyi nkuru bivuga ko aba bafashwe kuwa Kabiri aho Nsabimana ari mu kazi aho yari asanzwe afite akabari kazwi nka Bahamas bar and rounges gaherereye mu gace ka Rubaraga maze bamutegeka kurira Imoda […]
Igihugu cya mbere muri Afurika cyujuje miliyoni y’abanduye COVID-19
Afurika y’Epfo yabaye igihugu cya mbere ku Mugabane wa Afurika cyageze ku bantu barenga miliyoni imwe banduye icyorezo cya Covid-19. Ni nyuma y’ako abategetsi baho bemeje ko hari ubwoko bushya, bwandura vuba cyane, bwa coronavirus bwahabonetse. Ibitaro bimwe n’amavuriro byatangaje ko biri kwakira abarwayi benshi ubushobozi bwabyo bukaba buri hafi kurengerwa. Biteganyijwe ko Perezida Cyril […]
26/12/1985: Dian Fossey wari uzwi nka Nyiramacibiri yishwe n’abantu batazwi
Kuwa 26 Ukuboza 1985, ni bwo hamenyekanye urupfu rwa Dian Fossey, Abanyarwanda bitaga Nyiramacibiri yishwe n’abantu kuri ubu bataramenyekana. Dian Fossey yari umuhanga mu by’ibinyabuzima, yamenyekanye kubushakashatsi yakoze ku buzima bw’ ingagi. Mu bushakashatsi bwakorewe mu Rwanda, yavumbuye ibintu byinshi by’ingenzi kuri ubu bwoko bw’ibinyabuzima binini, yakusanyirije mu gitabo cye yise ” Gorillas in the […]
Umusirikare wa Uganda yishwe, batatu bakomerekera bikomeye mu mirwano
Umusirikare umwe wa Uganda yishwe, abandi batatu bakomerekera mu mirwano yashyamiranyije UPDF n’amabandi y’inka mu gace ka Kapchorwa. Uretse uyu musirikare, amabandi umunani nayo yahaguye ubwo kuri Noheli yigabye mu cyaro cya Kailong mu Murenge wa Lokopo mu Karere ka Napak. Abaturage babwiye Dail Monitor ko habaye ukurasana kwamaze amasaha ane mu gihe ibirori byabo […]
Umukobwa yafashwe asambana na mwarimu we mu buriri bw’ababyeyi be
Ahitwa Kondele mu Ntara ya Kisumu muri Kenya hafatiwe umwarimu wari aryamanye n’umukobwa yigishaga, bombi bari mu buriri bw’ababyeyi b’uwo mukobwa. Nyina w’uriya mukobwa yagaragaye mu burakari n’umujinya byinshi yabaye nk’umusazi, agenda avuga ko uwo mwarimu n’umukobwa we bamukururiye umuvumo mu buriri. Uwo mukobwa yavuye ku ishuri agiye gukina mu mikino yahuzaga amashuri mu majyepfo […]
Ni iki cyihishe inyuma y’ugusezera kwa Tidjara Kabendera wakoreye RBA imyaka 18
Umunyamakuru Tidjara Kabendera aherutse gusezera ku kazi mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) aho yari akoze imyaka 18. Mu mpamvu yatangaje, ni ugusezera ku bushake bwe. Nyuma yumvikanye mu bitangazamakuru avuga ko ari ibintu yatekerejeho mu gihe gihagije, ko ” hari abana bakiri bato bafite impano nabo bakeneye kwigaragaza.” Ntibisanzwe kureka imbehe yakugaburiraga Bimenyerewe ko abamenyereye […]
Gasabo: Mu nzu imwe hasanzwemo umukobwa wapfuye, umusore arembye bikomeye
Umusore w’imyaka 23 w’umumotari, wasanzwe mu Mudugudu wa Gisasa mu Kagari ka Ngara mu Murenge wa Bumbogo mu Karere Gasabo, mu nzu arembye bikomeye irimo umurambo w’umukobwa, aho bivugwa ko uwo mumotari yaba ariwe wamwishe hanyuma akagerageza kwiyahura Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko RIB iri gukora […]
Handuye abantu 73 biganjemo ab’ i Kigali
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa 25 Ukuboza, hagaragaye ubwandu bwa Coronavirus ku bantu 73 biganjemo abo muri Kigali, byatumye umubare w’abamaze kwandura kuva iki cyorezo cyakwaduka ugera ku 7743. Abanduye kuri uyu munsi mukuru wa Noheli barimo ab’i Kigali 47, Rubavu ni 13, Nyaruguru ni umunani, Gicumbi ni batatu, Ruhango ni umwe cyo […]
Musanze: Haravugwa imbogo yarumye abaturage babiri
Hari amakuru yatanzwe n’Umuturage wo mu Murenge wa Gataraga ko imbogo yacitse mu Birunga yarumye abagabo babiri muri ako gace. Umuturage wahamagaye kuri RC Musanze yavuze ko ibi byabaye kuri uyu wa 25 Ukuboza. Birasanzwe ko inyamasawa zirimo imbogo zisohoka mu Birunga gusa ubuyobozi nabwo ntibuhwema gufata ingamba mu guhangana n’iki kibazo. Amakuru arambuye BWIZA […]
Umutoza wa Musanze FC yatawe muri yombi
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ukuboza 2020, Umutoza wa Musanze FC, Seninga Innocent, yatawe muri yombi kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, akarenza amasaha yo kugera mu rugo. Biravugwa ko yanabanje kuruhanya n’abashinzwe umutekano. Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19, Guverinoma y’ u Rwanda yashyizeho ingamba zirmo […]
Kirehe iyoboye uturere 11 twatunzwe agatoki mu kurigisa ifumbire y’abahinzi
Raporo yakozwe n’inzego za Leta zirimo n’iz’ubugenzacyaha yagaragaje ko hari uturere 11 twahawe na Minisiteri y’ubuhinzi ifumbire kugira ngo tuyihe abahinzi kandi dukurikirane uko izashyurwa ariko ifite agaciro gasaga miliyari ikaba yararigishijwe. Nyuma abayobozi muri two bagize uruhare mu kuyitanga ntibagaragaje inyandiko zisobanura uko yatanzwe, abayihawe, ingano y’iyo bahawe, uko yishyuwe n’itarishyuwe uko ingana. Iriya […]
Rubavu: Abakongomani bishyura akayabo ngo babakune
Umuganga gakondo avuga ko hari abakobwa bava muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bakaza mu Mujyi wa Rubavu baje gushaka serivisi yo gukuna aho batanga $100 ayinga Frw 100,000. Gukuna ni igikorwa cyo mu muco nyarwanda, aho umukobwa akurura imyanya ye y’ibanga ikaba miremire. Ibi hari abemeza ko byongera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina. Kuri ubu gukuna […]
Ubuhanga bwafashije umugabo kuryamana n’abagore 121 mu minsi 15 gusa
Umwami umwe wo mu Bushinwa mu buhanga bw’imibare, yaryamanye n’abagore 121 mu minsi 15 hagendewe uko yari yapanze indangaminsi. Mu Bushinwa bwa kera, imibare cyari ikintu cy’ingenzi cyane kuva yavumburwa n’abo muri Egiputa, Mezopotamia n’Ubugiriki. Uyu mwami yari afite abagore bakurikira: Umwamikazi, inshoreke ze nkuru 3, abagore icyenda, abagore bato 27, abagore b’abacakara 81 kandi […]
Bashyize umutwe we mu isafuriya y’amazi yabize ngo yakubise inka (Amafoto)

Umwana utamenyekanye amazina wo mu gace ka Gitanga muri Komini Mutana mu Burundi nyirabuja yashyizwe umutwe we mu mazi ashyushye (amarike) arashya arakongoka amuryoza ko yakubise inka yari aragiye. Aya makuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, aho uyu mwana w’umuhungu, agaragara apfutse umutwe wose kubera ubushye bwakomotse ku gutwikwa na nyirabuja wafatanyije n’undi mukozi we kuwa […]
Abakoraga kuri Gisenyi Beach barya ari aha Nyagasani
Hashize amezi atanu ubukerarugendo bwongeye gufungurwa, gusa abatunzwe n’imirimo bakorera ku mwaro w’ikiyaga cya Kivu (Gisenyi Beach) bavuga ko bakiri mu kaga kuko umwaro wa rusange ugifunze bityo kurya bikaba ha-Mana. Aha ni ahahuriga abantu bakina imikino ku mucanga, abari koga, abaje kwifotoza, abinezereza ku mucanga, abatembera mu bwato…, ni hamwe mu hantu harangwaga n’ubukerarugendo […]
Nyanza: Ubuyobozi bwirukanye abanyeshuri 270 akarere kabitera utwatsi
Abanyeshuri 70 biga mu ishuri rya Kavumu TVET riherereye mu Karere ka Nyanza biga ibijyanye no gutwara imodoka z’amakamyo baravuga ko umuyobozi w’ikigo yabirukanye badakoze ikizamini bakamushinja uburangare kuko bari bijejwe ko bazagaruka ku ishuri ikigo cyamaze kuvugana na Polisi igihe cyo gukora ikizamini none bakaba bategetswe gutaha ngo bakazagaruka mu kwezi kwa mbere ubu […]
Uganda: Umuyobozi mu karere yagabweho igitero n’abaturage bamushinja kwiba inka zabo
Abaturage bo mu cyaro cya Mabaare ahitwa Kyagaju mu Karere ka Sheema bariye karungu, batwika imodoka y’umujyanama mu karere, Ham Kanyongororwa bamushinja kwiba inka zabo. Aba baturage bashingira ku kuba imodoka ya Ham ifite ibirango UAP 390A yarasanzwe mu gishanga hari abagabo batatu batamenyekanye bari kuyishyiramo inka zibwe. Ruhindi David nyir’inka, yabwiye Chimpreports ko amaze […]
Umuherwe wakoreye mu Rwanda akekwaho isano na Maj. Bunyenyezi agiye gushyingurwa

Umuherwe Ezra Bunyenyezi wakoreye mu Rwanda ubucuruzi ari nako bihwihwiswa ko yaba afitanye isano na Maj. Chris Bunyenyezi, azashyingurwa kuwa 28 Ukuboza 2020 ahitwa Namutamba mu Karere ka Mityana, hasanzwe hashyingurwa abo mu muryango we. Bunyenyezi yapfuye mu minsi ishize azize COVID-19, ni umugabo wigeze gukorera ubucuruzi mu Rwanda avuye muri Uganda. Abamuzi bavuga ko […]
Mubishyuze ku ngufu-Abadepite ku kibazo cy’abakoresha batishyura ubwiteganyirize
Abadepite basabye ko abakoresha badatangira abakozi imisanzu y’ubwiteganyirize bw’izabukuru, bajya bayishyuzwa ku ngufu. Ibi barabivuga mu gihe hari abari mu kiruhuko cy’izabukuru bataratangiwe imisanzu bikaba byarabateye ubukene. Bamwe mu badepite basanga RSSB ikwiriye guhabwa ububasha butuma yishyuza ku ngufu abadatangira imisanzu abakozi bakayakoresha ibindi ku nyungu bwite nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza. Depite Murebwayire […]
Yateje imirwano mu bukwe bw’umukobwa yishyuriye kaminuza akamubenga
Habaye imirwano ikarishye ahari hagiye kubera umuhango w’ubukwe bwo gusaba no gukwa umukobwa witwa Nakuuru Esther, umusore wo muri Nigeria witwa Ana Igbo Tibua yabitewe n’uko ngo yatanze kuri uyu mukobwa arenga miliyoni 7 amurihira ishuri none ngo yatunguwe no kumva agiye gukora ubukwe n’undi mugabo. Uyu musore yageze ahaberaga ibirori afite umujinya ukabije, avugako […]
Ari mu byishimo kuko umugabo we yashatse undi mugore
Umugore wo muri Nigeria witwa Bella Hijabi kuri Twitter ari mu byishimo nyuma y’aho umugabo we ashakiye umugore wa kabiri. Uyu yagize ibyishimo ku buryo atari kubyihererana, aho yahisemo kubisangiza inshuti ze kuri Twitter agira ati ” Umugabo wanjye yashatse undi mugore. Ubu nishimye kurusha umugabo wanjye. Allah aduhe imigisha anaturinde ishyari n’ijisho ry’ikibi. Ameen!” […]
Ntibizwi niba ubwoko bushya bwa COVID-19 bwandura byihuse buri mu Rwanda-RBC
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko kugeza ubu bitazwi niba ubwoko bushya bwa COVID-19 bwandura byihuse buri mu Rwanda. Mu Bwongereza na Afurika y’Epfo haravugwa ukwihinduranya kwa COVID19, ku buryo yandura mu buryo bwihuse cyane. Mu kiganiro Waramutse Rwanda kuri Televiziyo y’igihugu, kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukuboza […]
Mukura: Umuturage avuga ko uwamubwiye ko azamuca amazuru yamugabyeho igitero
Umuturage witwa Nyirabahire Clementine utuye mu Mudugudu wa Sanzare mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro arasaba ubuyobozi kumwishyuriza umuturage witwa Irasubiza Innocent wamuteye iwe akamumenera inzugi n’amadishya akanamwangiriza igisenge cy’inzu nyuma yo kumubwira ko azamuringaniza amazuru. Nyiramahire avuga ko inzu ye yangijwe n’umusore witwa Irasubiza Innocent,wamuteye ashaka kumugirira nabi […]
Ubushinjacyaha bwasabiye igihano umusore ukurikiranweho gusambanya abana b’abahungu 17
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 18 Ukuboza 2020 bwasabiye igihano cy’igifungo cya burundu umusore w’imyaka 19 y’amavuko kubera icyaha akurikiranweho cyo gusambanya abana b’abahungu 17 mu bihe bitandukanye abashukishije ibikinisho yakoraga. Hari amakuru ko ku itariki ya 23/10/2020 uwo muturage wo mu Mudugudu wa Juru, Akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata, Akarere […]
Rutsiro: Umugore yakase umwana muto w’umuturanyi ijosi ngo ” hari icyamubwiye kumwica”
Umugore wo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kigeyo ho mu Kagari ka Rukaragata, Umudugudu wa Nganzo yishe umwana w’umuturanyi amukase ijosi na we ahita yishyikiriza inzego z’ubuyobozi avuga ko hari icyamubwiye Ibi byabaye ku wa Mbere, tariki ya 21 Ukuboza 2020, mu masaha ashyira saa tatu za mu gitondo, ubwo uwo mugore yafataga umwana […]