Boeing 737 Max yahitanye Umunyarwanda yasubukuye ingendo
Kompanyi Gol ya Brezili itwara abantu mu ndege yongeye gutwara abantu nyuma y’aho indege yo muri ubu bwoko yahitanye abasaga 300. Iyi kompanyi niyo ya mbere itangiye ingendo za Boeing 737 Max Iyi ndege yari yarahagaritswe kw’isi yose kuva mu kwa Gatatu 2019, nyuma y’impanuka ebyiri zahitanye abantu y’abantu 346. Muri aba harimo Umunyarwanda, Musoni […]
Huye: Umuturage yishwe n’amacupa atandatu y’urwagwa
Umugabo w’imyaka 45 y’amavuko wo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye yahawe intego yo kunywa amacupa atandatu y’urwagwa birangira rumuhitanye nk’uko bivugwa na bamwe mu baturage bari bahari. Urupfu rwa Hakuzimana Venuste wo mu Mudugudu wa Rwinuma mu Kagari ka Rango A rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 […]
Perezida Magufuli yatunguranye k’umwanzuro yafatiye uwadidimanze ari kurahira
Perezida wa Tanzania, Dr Joseph Pombe Magufuli yatesheje agaciro indahiro ya Minisitiri wungirije ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Francis Ndulane wagize ukudidimanga ubwo yarahiraga. Ndulane yarahiriye uyu mwanya kuri uyu wa 9 Ukuboza 2020, ariko Perezida Magufuri avuga ko indahiro ye ataribuyakire kuko ngo “yadidimanze.” Ni mu muhango wabereye Dodoma. Kugeza ubu ntibizwi niba Ndulane azasubiramo […]
Gen. Kainerugaba akomeje guterana amagambo na Dr. Besigye
Uguterana amagambo hagati ya Rtd. Col. Dr Kizaa Besigye n’umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umujyanama we mu bya gisirikare, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba gukomeje gufata indi ntera. Byatangiye ubwo Besigye yavugaga ku masezerano yahawe muka Gen. Muhoozi, Charlotte binyuze muri kompanyi ye. Wasoma: https://bwiza.com/?Umuhungu-wa-Museveni-yasabye-Besigye-kumurekera-umugore Kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Ukuboza 2020, Gen. Kainerugaba kuri […]
Singapore: Ambasade y’u Rwanda iravuga ku birego byo kwinjiza intasi zitoteza abarwanya ubutegetsi
Ambasade y’u Rwanda muri Singapore yashyize hanze itangazo rivuga ko ibirego by’uko yinjiza intasi zigamije kwibasira abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ari ibigamije gusebya Leta. Muri iki gihe, hari ibirego ko za ambasade z’ u Rwanda zinjiza intasi zigamije kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu. Muri iri tangazo ryo kuwa Mbere tariki 7 Ukuboza 2020, nk’uko […]
Ingabo za Ethiopia zarashe ku bakozi ba LONI
Ingabo za Ethiopia zarashe ku bakozi b’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) ndetse zirabafunga, nyuma yuko batwaye imodoka bakarenga kuri za bariyeri (barrières) muri leta ya Tigray iberamo imirwano, nkuko byemejwe n’umuvugizi wa leta, Redwan Hussein.Automatic word wrap Yongeyeho ko iryo tsinda ry’abakozi ba ONU ryarenze ku mabwiriza yo kutagera muri ako karere. Kuva ku itariki ya 4 […]
Hari abareganwa na Mudathiru basaba ubuhungiro mu Rwanda
Mu rubanza rwa Rtd. Major Habib Mudathiru na bagenzi be baregwa kuba bari abayoboke b’ishyaka rya Rwanda National Congress (RNC) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, hari abanyamahanga basabye guhabwa ubuhungiro mu Rwanda. Aba banyamahanga ni Umurundi n’undi ukomoka muri Uganda. Bavuze ko bijejwe imirimo nyuma bakisanga binjijwe mu gisirikare kirwanya u Rwanda. Basabye imbabazi z’ibyo […]
Yishe abana be batatu ngo avane umugabo mu bibazo
Umugore witwa Regina Daniel w’ahitwa Louxmanda mu gace ka Bashnet , Akarere ka Babati mu Ntara ya Manyara muri Tanzania yishe abana be batatu agamije kuvana umugabo we wari usumbirijwe n’ibibazo byo gutunga urugo rwahoragamo intonganya. Uyu mugore w’imyaka 24 yishe aba bana akoresheje imyembe yarozwe, bikekwa ko yariho umuti wica imbeba. Umuyobozi mu Ntara […]
Bobi Wine ntiyatsinda amatora- Andrew Mwenda
Umunyamakuru n’Umuyobozi w’ikinyamakuru The Independent cyo muri Uganda, wigeze no kuba mu kanama Ngishwanama ka Perezida Kagame Paul, Andrew Mwenda, avuga ko Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine adashobora gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu muri Uganda. Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza kubahatanira kuba Perezida wa Uganda bikomeje, abantu batandukanye bagenda batanga ibitekerezo kuri iki gikorwa […]
Dr Kayumba ari kwandika igitabo nyuma yo gufungurwa
Umushakashatsi wahoze ari mwarimu muri Kaminuza y’ u Rwanda, Dr Christopher Kayumba yashyize hanze ko hari igitabo ari kwandika, bamwe mu bamukurikira kuri Twitter bavuga ko bagitegerezanyije amashyushyu yo kumenya ibizaba bigikubiyemo. Uyu mugabo wari umaze amezi ayinga 12 muri gereza, ku rukuta rwe rwa Twitter (https://twitter.com/Ckayumba) niho yatangarije ko ari kwandika igitabo ubwo yahabwaga […]
Abahinde basaga 140 bajyanwe mu bitaro ku bw’iseseme
Abakozi mu by’ubuvuzi mu Buhinde mu Mujyi wa Eluru muri Andhra Pradesh, batangaza ko hadutse uburwayi budasanzwe butaramenyekana bwiganjemo iseseme butuma abantu barenze 140 bose bamaze kujyanwa kwa muganga muri iki cyumweru. Abaganga bavuga uretse iseseme nk’ikimenyetso nyamukuru, barwayi b’iyi ndwara ataramenyekana, barangwa no gucika intege. Abaganga babwiye The Indian Express dukesha iyi nkuru ko […]
Umunyamerika wa mbere ukomoka muri Afurika yagizwe umuyobozi wa Pentagon
Perezida watowe muri Amerika Joe Biden yahisemo Jenerali uri mu kiruhuko cy’izabukuru Lloyd Austin ngo abe umunyamabanga ushinzwe ingabo, nkuko bivugwa n’ibitangazamakuru byo muri Amerika. Jenerali Austin, w’imyaka 67, azaba abaye Umunyamerika wa mbere ukomoka muri Afurika uyoboye ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika bizwi nka Pentagon. Jenerali Austin yahoze akuriye ibiro bihuza ibikorwa by’ingabo z’Amerika ku […]
RDC: Haravugwa abitwaje intwaro binjiye mu ishyamba rihana imbibi n’u Rwanda
Hari amakuru ko hari itsinda ry’abantu bitwaje intwaro ryinjiraga muri Pariki ya Virunga, ihana imbibi n’u Rwanda, rinyuze mu Kiyaga cya Edourd muri Kivu ya Ruguru kuwa Gatandatu tariki ya 5 Ukuboza 2020. Amakuru yagarutsweho n’ibitangazamakuru muri Congo-Kinshasa avuga ko aka gatsiko k’abitwaje intwaro kinjiye mu ishyamba rya Virunga byaketsweko kagizwe n’abanyekongo bivanze n’abanyamahanga. Bizwi […]
Abanyamerika hagati ya 15-20 bafashe icyemezo cyo gutura mu Rwanda
Abanyamerika babarirwa hagati ya 15 na 20 bafashe icyemezo cyo gutura mu Rwanda nyuma yo kumara igihe bitegereza iki gihugu. Aba nk’uko RBA ibitangaza, bamaze igihe mu Rwanda bitegereza imiterere yarwo, amahirwe ahari n’ituze n’umutekano. Bemeza ko byabanyuze, bafata umwanzuro wo kuhatura nk’abaturage b’u Rwanda. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yabasobanuriye bimwe mu byo bibaza ku Rwanda, […]
Umurambo wabuze mu isanduku nyuma basanga wageze mu rugo
Abaturage bo mu giturage cyitwa Konna nne mu Karere ka Kaliua mu Ntara ya Tabora baguye mu kantu ubwo bari bagiye gushyingura umurambo, bakawubura mu isanduku ubwo bari bawujyanye kuwushyingura ku ivuko, bagasanga wabatanzeyo. Aba baturage baje gufata umurambo Tabora, bajya kuwushyingura ahitwa Kahama, ariko bageze mu nzira, umurambo ubura mu isanduku. Aba bavuga ko […]
Kigoma: Umugore yabyaye inkoko
Polisi mu Ntara ya Kigoma muri Tanzania itangaza ko hari umugore wabyaye inkoko bityo ubu ikaba igiye kujyanwa muri laboratwari ngo hasuzumwe ikibyihishe inyuma. Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Kigoma, James Manyama avuga ko ibyabye bidasanzwe, ko bigomba gukorwaho iperereza. Ati ” Ibi ntibisanzwe mu bantu. Polisi izajyana icyo kiremwa muri laboratwari ya Leta […]
Ubutegetsi ntabwo bwihariwe n’umuntu umwe- Mushikiwabo avuga ku butegetsi bw’ u Rwanda
Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo avuga ko asanga Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame atarihariye ubutegetsi yagiyeho mu 2003 binyuze mu matora. Ni ibyo yatangaje mu kiganiro n’Umunyamakuru Francis Van de Woestyne w’ikinyamakuru La Libre cyo mu Bubiligi. Uyu munyamakuru yamubajije uburyo ubutegetsi busaranganyijwe, mu gihe Perezida Kagame itegeko rimwemerera kuba yaguma […]
Abarwayi baguwe gitumo basambanira ku gitanda cyo kwa muganga

Mu bitaro bimwe biherereye Lagos mu gihugu cya Nigeria, abarwayi babiri (umusore n’inkumi) bafashwe basambanira munsi y’igitanda. Urubuga leuksenegal.com, ruvuga ko aba barwayi bahawe ibitaro kuko bari barwaye indwara zitabemerera gutaha mu rugo. Nyuma y’igihe gito bari bakundanye, nuko ubwo bari batangiye gutora agatege ariko batarasezererwa bahita bihina munsi y’igitanda mu gihe bari bizeye ko […]
Hamenyekanye abari gutera inkunga Bobi Wine ngo azatsinde Museveni
Inkuru yabaye kimomo ko abantu bari muri Amerika aribo bari inyuma y’amikoro Depite Robet Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ari gukoresha ngo azabashe gutsinda amatora, ahigike Museveni uyoboye iki gihugu mu myaka isaga 30. Kompanyi ishinzwe ibyo kumenyekanisha yo muri Amerika yitwa GQR ngo izamufashe guhigika Museveni Kaguta Yoweli. Umuyobozi wungirije wa GQR uba i […]
Tanzania: Pasiteri yafashwe asambanyiriza umwana mu irimbi
Polisi mu Ntara ya Ruvuma muri Tanzania yataye muri yombi umupasiteri w’imyaka 72 witwa Boston Chimalilo akekwaho gufatira ku ngufu mu irimbi, umwana w’umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko. Uyu mupasiteri usanzwe ari uwo mu idini ryitwa Pentecostal Gospal Mission rikorera mu Karere ka Mbinga, akekwaho gufata ku ngufu uyu mwana wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri […]
LONI ivuga ko nta byegeranyo byihariye bigikenewe ku Burundi
Akanama gashinzwe umutekano mu muryango mpuzamahanga (ONU/ UN) ivuga ko nta byegeranyo byihariye bigikenewe ku Burundi bitewe n’uko ibintu byifashe. Aka kanama kavuga ko gashima intamwbe u Burundi bwateye mu bijyanye n’umutekano, guca umuco wo kudahana, bityo ngo u Burundi ntibukwiriye kuba ku rutonde rw’ibihugu byigwaho byihariye. Gusa ariko, ngo haracyari impungenge ku bijyanye no […]
Ibihugu by’Afurika biteye ubwoba ku bitero byo mu kirere

Mu gihe inzego zose z’igihugu zitezwa imbere, igisirikare ntigisigara inyuma ku mugabane wa Afurika. Mu kayabo gashorwa n’abategetsi, hazamo n’ajya mu bikoresho bigurwa ngo byifashishwe n’igisirikare cyo mu kirere. Mu bihugu byinshi bya Afurika, hose hashyirwamo akayabo ariko siko nanone biri ku kigero kimwe biturutse ku mpamvu zinyuranye zirimo n’amikoro nk’uko Defenc Web dukesha iyi […]
Nuba jenerali nkanjye uzarye ihene yose- Gen. Mudacumura
Umwe mu bahoze mu mutwe w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’ u Rwanda, Forces DĂ©mocratiques de LibĂ©ration du Rwanda, (FDLR) avuga ko Lt. Gen. Sylivestre Mudacumura, wayoboraga FOCA yakundaga kwibutsa abasirikare bamurinda ko baba bitonze gushaka kurya neza kandi bafite amapeti mato. Uyu winjiye ubwo FDLR yitwaga ALIR yabwiye Bwiza.com ko Gen. Mudacumura yikubiraga ifunguro “ryiza” ryabaga […]
‘Umukobwa’ wa Sgt. Robert aravuga uko Se ”yamufashe ku ngufu”
Umukobwa uvuga ko ari uwa Sgt. Maj. Kabera Robert uzwi nka Sgt. Robert mu muziki aravuga uko Se umubyara yamufashe ku ngufu kuwa 12 Ugushyingo 2020 mu masaha y’igicuku. Ikinyamakuru Virunga Post abatari bake batahwemye kuvuga ko cyibasira abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ni cyo cyatangaje ukuvugana n’uyu uvuga ko ari umukobwa wa Sgt. Robert watorokeye […]
Madagascar: Batunzwe no kurya ivu rivanze n’isosi ya Tamarind

Abaturage bo mu majyepfo ya Madagascar bari kurya ivu rivanze n’isosi y’utubuto twa Tamarind (tujya kumera nk’ubunyobwa) kubera inzara yatewe n’uruzuba rwinshi rwavuye muri ako gace. Abaturage bari kurya ibi biryo nyuma y’aho izuba ryangirije ibihingwa byabo nk’uko AFP ibitangaza. Umuturage wo muri ako gace, Doday Fandilava Noelisona yabwiye AFP ko ” Bakeneye ubutaka bubasha […]
Ishyamba si ryeru hagati ya Harmonize n’umugore we
Ku mbuga nkoranyambaga, hadutse umwuka mubi hagati y’umuhanzi Harmonize n’umugore we, Sarah Michelloti bitewe n’umwana uyu mugabo avuga ko yabyaye hanze. Iyi rwaserera yadutse kuri Instagram, ubwo Harmonize yatangaga ubutumwa ku karubanda ko yemeye umwana w’umukobwa yari yarirengagije. Umugore we na we akabitera utwatsi avuga ko ibi ari ukwitiza uw’abandi. Harmonize yagize ati ” Mu […]
Uganda: Umukandida perezida wa FDC yatawe muri yombi yambaye ibirenge
Umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu muri Uganda watanzwe n’ishyaka Forum for Democratic Change (FDC), Patrick Amuriat Oboi yatawe muri yombi mu Karere ka Bushenyi ubwo yari agiye kwiyamamaza mu Karere ka Rubirizi, aho atari yambaye inkweto. Polisi ivuga ko ubu Amuriat ari gusubizwa mu Mujyi wa Mbarara. Ni nyuma y’aho kuwa Kane, uyu yari yatorotse […]
Alieu Kosiah ushinjwa impfu z’abasaga ibihumbi 250 mu rukiko
Uwahoze ari umukuru w’inyeshyamba muri Liberia, Alieu Kosiah yatangiye kuburanishwa mu Busuwisi ku byaha ndengakamere ashinjwa ko yakoze mu ntambara yabaye muri Liberia igahitana abarenga 250,000. Alieu Kosiah, w’imyaka 45, ashinjwa ubwicanyi, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gushyira abana mu nyeshyamba n’ibindi byaha. Uyu wahoze ari umukuru w’inyeshyamba, wahungiye mu Busuwisi nyuma akaza gutabwa muri […]
Nyamasheke: Abakobwa barashinjwa gutwara abagabo bubatse
Abagore bo mu Murenge wa Cyato baramagana umuco umaze kwaduka muri uwo murenge aho abakobwa bari kubatwara abagabo babashukishije amafaranga bigatuma bata ingo zabo bagasanga ba bakobwa. Aba bagore bavuga ko ubusanzwe umukobwa wo muri uwo murenge ngo akorera amafaranga yamara kuyagwiza akareba urugo rufite amikoro make maze agaha umugabo amafaranga akamusaba ko bagomba guhita […]
Impamvu ebyiri urubanza rwa Rusesabagina rwahujwe n’urwa Sankara na bagenzi be
Urukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwategetse ko abantu 20 bo mu mutwe wa MRCD-FLN barimo na Paul Rusesabagina wari umukuru wa MRCD bahurizwa mu rubanza rumwe ku mpamvu ebyiri. Umucamanza yavuze ko imanza zabo zigomba guhuzwa kuko ibyaha bakurikiranweho by’iterabwoba no kurema umutwe w’ingabo utemewe babihuriyeho. Umucamanza yanavuze ko […]
Indirimbo irimo The Ben iravugwa nk’iyashishuye Harmonize
Ibinyamakuru ndetse n’abantu batandukanye muri Tanzania bavuga ko basanga indirimbo y’uwitwa Muchoma yafatanyije n’umuhanzi The Ben yaba yariganye iya Harmonize yitwa Ushamba. Izi ndirimbo zombi zasohotse mu cyumweru gishize. Ikinyamakuru Bongo5 nicyo cyatangaje iyi nkuru kivuga ko izi ndirimbo zisa. Iki kandi cyatanze urubuga ku basomyi, bagiye bemeza ko izi ndirimbo zaba zisa. Bwiza.com ntigamije […]
Ibihugu by’Afurika bidapfa guhangarwa mu kurwanira mu mazi
Igisirikare kigizwe n’ibice birwanira ahantu bitandukanye: Ku butaka, mu mazi, mu kirere. Ku ngingo y’abarwanira mu mazi, ibihugu bimwe byo muri Afurika ntibyarajwe ishinga bitewe n’aho biherereye. Ni ukuvuga mu gihe byaba bidakora ku nyanja ariko nanone hari ibikora ku biyaga bigiye bigira igice cy’igisirikare kirwanira mu mazi. Uru rutonde rwakozwe na Military Africa mu […]
Hatahuwe imigambi y’ibanga y’abatasi b’Ubushinwa kuri Biden
Ba maneko b’Ubushinwa bongereye umuhate wabo wo kwinjirira ubutegetsi bugiye kujyaho muri Amerika bwa Perezida watowe Joe Biden, nk’uko byavuzwe n’umutegetsi wo mu butasi bw’Amerika. William Evanina, wo mu biro by’umukuru w’ubutasi bw’Amerika, yavuze ko Abashinwa barimo no kwibanda ku bantu bari hafi y’itsinda Biden azafatanya naryo ku butegetsi bwe. Evanina yavuze ko bifatwa ko […]
Murumuna wa Perezida Museveni yareze NRM mu rukiko
Umuvandimwe wa Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni witwa Godfrey Aine Kaguta yareze ishyaka rya mukuru, we NRM mu nkiko ku bwo kumwambura guhagararira iri shyaka mu gace ka Mawogola y’Amajyaruguru. Murumuna wa Museveni uzwi nka SODO yaregeye urukiko rukuru rwa Kampala, kuwa 25 Ugushyingo 2020. Ni nyuma y’aho NRM yari yateye utwatsi intsinzi ya […]
Boko Haram yigambye kwica abahinzi 78 i Maiduguri
Umutwe wa Boko Haram w’intagondwa ziyitirira Isilamu wasohoye videwo nshya uvuga ko abarwanyi bawo bishe abahinzi (cyangwa abirimizi mu Kirundi) 78 i Zabarmari hafi y’umujyi wa Maiduguri, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria. Ku wa gatandatu, abagabo bitwaje intwaro bari kuri moto bagabye igitero cya kinyamaswa ku bahinzi barimo basarura umuceri. Kugeza ku cyumweru, imirambo […]
Singapore: Havutse umwana udashobora kwandura COVID-19

Mu gihe Isi yose ihanganye no kubona urukingo rwa COVID-19, mu gihugu cya Singapore havutse umwana ufite ubwirinzi (antibodies) bw’iyi ndwara. Nyina w’uyu mwana, Celine Ng-Chang w’imyaka 31 atangaza ko uyu mwana ashobora kuba yarakuye ubwirinzi bwa COVID-19 ku kuba na we yarayirwaye akayikira igihe yari amutwite. Celine Ng-Chang ati ” Abaganga bambwiye ko nshobora […]
Yagiye kwiba, abanza guteka inkoko n’umureti kwa nyir’urugo
Umugore utatangajwe amazina utuye mu Mujyi wa Marion mu gihugu cya Australia yatawe muri yombi nyuma yo kujya kwiba itabi, yagerayo akabanza gukaranga inkoko no guteka umureti aho yari yibye. Ibi byabereye mu majyepfo y’umujyi wa Adelaide. Nyir’urugo yakanguwe n’impumuro y’ibyo kurya yumvise mu gikoni cye ubwo yari akangutse mu gicuku. Ubwo yageraga mu gikoni, […]
Iyi ni intambara y’abajenerali, wizana ba kaporali- Tumukunde
Umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu muri Uganda, Rtd. Lt. Gen. Henry Tumukunde avuga ko asanga perezida uriho, Gen. Yoweli Kaguta Museveni yakurwaho n’undi musirikare wo ku rwego rwa jenerali nkawe, ko abandi bakandida ntacyo bakora. Gen. Tumukunde wiyamamarizaga mu Majyaruguru ya Uganda, yabwiye abatuye igice cya Acholi ko gukuraho Museveni bisaba umuntu ushoboye. Tumukunde ati […]
Kera kabaye umurambo w’Umunyarwanda warasiwe ku mupaka washyikirijwe u Rwanda
Abategetsi muri Uganda bashyikirije u Rwanda umurambo w’Umunyarwanda witwa Muremi Chabobuzi uherutse kurasirwa ku mupaka n’inzego z’umutekano z’u Rwanda ubwo ngo “yageragezaga kwinjiza kanyanga mu gihugu”. Iki gikorwa cyabaye mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki 30 Ugushyingo 2020, kibera ku mupaka wa Katuna-Gatuna, aho abategetsi ku mpande zombi bahuriye ku butaka butagira nyirabwo (no man’s […]
Abatuye Karumuna mu Bugesera ntiborohewe n’umunuko
Abaturiye uruganda rutunganya ibikomoka ku mpu mu Karere ka Bugesera, Kigali Leather, bavuga ko babangamiwe n’umwotsi ndetse n’umunuko w’impu uva mu ruganda. Mukamunyampenda Anonciata atuye mu Mudugudu wa Karumuna mu karere ka Bugesera guhera mu mwaka w’1970. Yabwiye RBA ko kuva mu 2014 abangamiwe n’imyotsi ndetse n’umunuko uruturuka Abandi baturage nabo bavuga ko “imyotsi n’umunuko […]
Ingabo za Tigray zivuga ko zikirwanira i Mekelle
Umukuru w’ingabo zo muri leta ya Tigray mu majyaruguru ya Ethiopia avuga ko bakirimo kurwanira n’ingabo za Ethiopia hafi y’umurwa mukuru Mekelle w’iyo leta, wafashwe n’ingabo za Ethiopia mu mpera y’icyumweru gishize. Debretsion Gebremichael ukuriye Tigray People’s Liberation Front (TPLF), yanavuze ko abarwanyi be bisubije undi mujyi. Leta ya Ethiopia ihakana ibyo avuga, igashimangira ko […]
COVID-19 : Intonganya mu bagize umuryango
Mu gihe COVID-19 yagize ingaruka ku bukungu, hakwitega ko ibi bizateza ukutumvikana mu bagize umuryango ku bwo gusangira ubusa bakitana ibisambo. Hari imvugo ya Kinyarwanda ngo ” Umugabo abawe iyo yahashye”. Birumvikana ko hari icyo byumvikanisha ku bijyanye no guhahira ingo nk’inshingano z’ababyeyi. Ku bagabo, hari abumvikanye mu bitangazamakuru bavuga ko abagore babataye kuko batakibashije […]
Umwamikazi Elizabeth yahagaritse ikoreshwa ry’aya magambo umunani
Umwamikazi w’Ubwongereza, Elizabeth II yaciye iteka ko hari amagambo umunani abo mu muryango w’ibwami batemerewe gukoresha kuko asanga kuyavuga ari “ikinyabupfura gike.” Muri aya magambo harimo: -Couch: intebe inepa -Living Room: saro -Court yad: igikari -Posh: igihenze -Perfume: imibavu -Dad: data, papa -Smell: impumuro -Toilet: ubwogero Uyu muyobozi yifuza ko hakoreshwa amagambo nka: Sofa mu […]
U Burundi burasaba ko u Rwanda rwashyirwaho igitutu
Leta y’u Burundi itangaza ko imiryango mpuzamahanga ikwiriye gushyira igitutu ku Rwanda ku ngingo yo kohereza abagize uruhare mu guhirika ubutegetsi mu 2015. U Rwanda n’u Burundi baherutse kuganira ku kibazo by’umubano mubi uri hagati y’ibihugu byombi. Wasoma byinshi kuri iyi ngingo: https://bwiza.com/?U-Rwanda-rwaba-rwaremeye-ko-rucumbikiye-abo-u-Burundi-bukekaho-gushaka-guhirika Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, Jean Claude Karerwa yagize icyo […]
Ibihugu bitanu bya Afurika byo kwitonderwa mu kurwanisha ibifaru

Uko iminsi ihita indi igataha, igisirikare gikomeza gushyirwa imbere mu bihugu byose byo ku Isi. Igisirikare cyahesheje ibihugu ijambo rikomeye ku Isi, ni nako gishorwamo akayabo, yewe n’aho abaturage bishwe n’inzara, ntibabura kugura ibikoresho bya gisirikare ubutitsa. Muri ibyo bikoresho, harimo n’ibifaru byifashishwa n’ingabo zirwanira ku butaka. N’ubwo bimeze bityo, siko aba bose bafite igisirikare […]
Abapagasi basaga 43 bakaswe amajosi i Maiduguri
Abantu batari munsi ya 43 biciwe mu cyo Perezida wa Nigeria yavuze ko ari igitero “ndengakamere” cyabereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’icyo gihugu ku wa gatandatu. Abagabye icyo gitero baboshye abo bahinzi bari mu kiraka (abapagasi) mu mirima y’umuceri babaca ingoto hafi y’umujyi wa Maiduguri, umurwa mukuru wa leta ya Borno, nkuko amakuru abivuga. Ni […]
Tanzania: Umuganga yashyize igufwa ryo ku gahanga mu nda y’umurwayi
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ni ay’umugabo wavugaga ko yagiye kwivuza i Dar Es- Salaam, muganga akamushyiramo igice cy’igufwa ryo mu mutwe, ku gahanga atamenye ibyaryo. Uyu avuga ko iri gufwa ryamugezemo ubwo yivuzaga mu bitaro by’amagufwa byitiriwe Moi biri mu murwa mukuru wa Tanzania. Uyu yaganiriye na Times Digital avuga ko ari impamo koko […]
Urukiko rwategetse u Rwanda kwishyura akayabo Rujugiro

Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) rwafashe umwanzuro ko gufatira, kugurisha muri cyamunara inyubako yitwa Union Trade Center (UTC) y’umuherwe, Tribert Rujugiro Ayabatwa, bikozwe na Leta y’ u Rwanda byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, butari mu mucyo, bityo ko uyu mugabo agomba guhabwa ibihumbi 500 by’amadolari ya Amerika nk’inyishyu y’ibyangirijwe ndetse hakiyongeraho amafaranga yose yavuye […]
Hari ikintu kimwe cyabaye mu Rwanda mbona Gen. Omega arasetse bwa mbere -Uwahoze muri FDLR
Umwe mu bahoze mu nyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’ u Rwanda, Forces DĂ©mocratiques de LibĂ©ration du Rwanda (FDLR) avuga ko hari ikintu kimwe cyabaye mu Rwanda kigatuma ku nshuro ya mbere abona umuyobozi wa FOCA, Gen. Maj. Pacifique Ntawunguka uzwi nka Omega, aseka. Uyu wabaye muri FDLR mu gihe cy’imyaka umunani, utashatse ko amazina ye atangazwa, […]
Iran yarahiye ko igiye guhorera umuhanga wayo mu bya nuclear wishwe
Iran yasezeranyije ko izahorera iyicwa rya Mohsen Fakhrizadeh, wari umwe mu bahanga bayo bakomeye mu bumenyi bwa nikleyeri, wiciwe hafi y’umurwa mukuru Tehran ku wa gatanu. Fakhrizadeh yapfiriye mu bitaro, nyuma y’igitero cyabereye i Absard, mu karere ka Damavand. Hossein Dehghan, umujyanama mu bya gisirikare w’umutegetsi w’ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei, yasezeranyije “gukubita” nk’inkuba […]
Sgt. Robert yaba abitse ayahe mabanga ya Kizito Mihigo?
Kuwa 25 Ugushyingo 2020, hasakaye amakuru ya kimomo ko umusirikare mu ngabo z’u Rwanda, RDF, Sgt. Maj. Robert Kabera uzwi nka Sergeant Robert mu buhanzi yatorokoye muri Uganda ndetse anavuga impamvu yatumye ajya muri iki gihugu kiri mu majyaruguru y’icyo yakabaye arindiye inkiko. Ikinyamakuru Daily Monitor ni cyo uyu mugabo yavuganye nacyo avuga ko yahunze […]
Uko umugambi wa Iran wo gutwika Paris hakoreshejwe bombe yiswe Nyina wa Satani wari uteye

Hamenyekanye uko Ambasaderi wa Iran muri Autriche, Assadollah Assadi yinjiye igisasu cyiswe nyina wa satani (Mother of Satan) ngo kijyanwe mu nama yari kubera mu Mujyi wa Paris ahari hateraniye abadepite b’Abongereza n’umunyamategeko wa Perezida wa Amerika, Rudy Giuliani. Uyu mugambi waburijwemo mu 2018 wari ugamije guhitana abadepite bakurikira: Bob Blackman, Matthew Offord, Sir David […]
U Rwanda rwavuze igihe ntarengwa ruzaba rwazanye urukingo rwa COVID-19
Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko u Rwanda ruhagaze neza mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya COVID19, kandi ko bitarenze tariki ya 7 z’ukwezi gutaha ruzaba rwamaze gutanga ubusabe bw’inkingo za Covid 19 ruzakenera mu gukingira abaturage. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, ubwo yakiraga inkunga y’u Buyapani yo gufasha u Rwanda mu guhangana na […]
Sankara afite ugushidikanya ku bo bareganwa
Nsabimana Callixte uzwi nka Maj. Sankara wahoze ari umuvugizi w’inyeshyamba za FLN avuga ko ashidikanya ku bo bareganwa mu rubanza rumwe kuko atabazi mu bantu baba barakoze ibyaha nk’ibye. Ni ibyo yatangaje ubwo Urukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwaburanishaga urubanza rw’ba bahoze muri FLN. Sankara yavuze ko “Afite ugushidikanya […]
Sergeant Robert avuga ko azira Gen. Rwigema

Umusirikare mu Gisirikare cy’ u Rwanda, Sergeant Major Robert Kabera uzwi nka Sergeant Robert mu buhanzi, kuri ubu ushakishwa kubera ibyaha akekwaho byo gufata umwana we ku ngufu, ari muri Uganda aho yatorokeye, akaba avuga ko atotezwa azira kuvugana n’abo mu muryango w’Intwari y’u Rwanda, Gen. Maj. Fred Gisa Rwigema. Ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri […]
Ngororero/ Kabaya: Umugabo w’imyaka 36 yafashe umwana ku ngufu

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Ikuzwe Nikombabona Innocent, ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika.
Imodoka yagonze aho Angela Merkel yari agiye gukorera inama
Imodoka nto yagonze urukuta rw’aho Minisitiri w’Intebe w’Ubudage, Angela Merkel yari agiye gukorera inama yiga ku cyorezo cya COVID-19 mu Mujyi wa Berlin. Ibi nk’uko uwabibonye yabwiye REUTRS, byabaye mbere y’uko Merkel agera ahari kubera inama yagombaga gusuzuma niba hakongerwa igihe cya Guma mu rugo ndetse n’izindi ngamba zafatwa ngo hakumirwe Coronavirus. Dailymail itangaza ko […]
Byinshi ku mukecuru waraze umutungo we Perezida Kagame mu ibanga

Umukecuru Nyirangoragoza Marianne witabye Imana, yasize ageneye Perezida Paul Kagame irage rigizwe n’ubutaka n’inzu biherereye mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba. Ni irage Iri rage rigizwe n’ubutaka bufite No 1640 ,1530,no 1636 yahaye umuntu benshi batigeze bamenya uretse noteri wenyine yarikoreye imbere. Nyirangoragoza yakoze ibi kubera uburyo Perezida Kagame yitaye […]
Imbunda zafatiwe muri Kenya: Iz’u Rwanda cyangwa iza Uganda?

Ibinyamakuru bitandukanye haba muri Kenya na Uganda biherutse gutangaza inkuru ko hari amakamyo yafashwe atwaye intwaro ziri mu nzira ijya muri Uganda. Kuwa 19 Ugushyingo 2020, nibwo havuzwe ko hari imbunda zafatiwe mu modoka zari ziri kuva muri Kenya zerekeza i Kampala. Ku mbuga nkoranyambaga ndetse na bimwe mu bitangazamakuru muri Uganda, hari ukwemeza ko […]
Nairobi: Bamusabye guha inzira uwari umwicaye inyuma mu modoka basanga yapfuye
Abagenzi bari mu modoka itwara abagenzi mu murwa mukuru Nairobi wa Kenya, batunguwe ubwo umushoferi na ‘convoyeur’ batahuye ko uwo mugabo yapfuye ubwo atakomaga bamusabye guha inzira undi mugenzi wari ugeze aho agomba kuviramo. Abategetsi bo muri minisiteri y’ubuzima bahamagawe ngo barebe uko byagenze, nyuma yuko polisi yari imaze kwanga gutwara umurambo we ivuga ko […]