Ntabwo ari nka rimwe guteranyaho rimwe bingana na kabiri- Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame avuga ko abifuza guhungabanya u Rwanda bibwira ko bari gukora nk’uko RPA yabigenje mu 1990 bibeshya. Ibi yabivuze mu ijambo yagezaga yasozaga ihuriro ngarukamwaka rya 12 rya Unity Club Intwararumuri, muri Kigali Convention Centre. Ni ihuriro ryahawe insanganyamatrsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda igitekerezo – ngenga cy‘ukubaho kwacu.” Mu […]
Nyagatare: Abagore babiri bishwe barashwe
Abagore babiri bishwe barashwe mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare. Amakuru avuga ko aba bombi barashwe n’abasirikare bari kuri “Patrouille muri ako gace. Umuseke dukesha iyi nkuru uvuga ko ibi byabaye mu ijoro ryakeye, ngo bariya bagore bahagaritswe n’abasirikare aho guhagarara babatera amabuye. Iyi nkuru ivuga ko bariya bantu ngo barwanyije abasirikare, bakabarasa. […]
Nyarugenge: Abantu batanu bagwiriwe n’inzu, umwe ahasiga ubuzima
Abantu batanu bo mu muryango umwe bo mu Mudugudu wa Ruhuha, Akagari ka Mwendo mu Murenge wa Kigali bagwiriwe n’inzu, nyir’urugo Emmanuel Iyakaremye w’imyaka 36 ahasiga ubuzima. Umuyobozi w’Akagari ka Mwendo, Israel Ndamage yabwiye Bwiza.com ko iyi nzu yagwiriye umuryango yari ishaje ariko ko byatijwe umurindi n’imvura yaguye mu ijoro ryakeye. Ati “ Urebye ni […]
MONUSCO ntizakorana n’ibihugu bitanu byishyize hamwe ngo bigarure umutekano muri Congo
Abayobozi b’Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro mu muryango w’Abibumbye muri Congo (MONUSCO) buvuga ko butazifatanya n’igihugu icyo ari cyose gituranye na Congo-Kinshasa kizatangiza ibikorwa bya gisirikare mu kugarura amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu. Kuva ku wa 24 Ukwakira 2019, inama y’umutekano y’abayobozi bakuru mu ngabo zo mu bihugu bitanu byo mu Karere, bateraniye i Goma […]
Haribazwa aho u Rwanda ruzajugunya ubumara buzava mu gukoresha ingufu za Nukiliyeri
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe yasubije abibazaga aho u Rwanda ruzajya rushyira ubumara bwavuye mu ikoreshwa ry’ingufu za Nukiliyeri. U Rwanda n’Uburusiya byasinyanye amasezerano yo kubaka ikigo gishya mu Rwanda kizigisha ibya siyansi n’ikoranabuhanga bya nikeleyeri. Amasezerano yashyizweho umukono na Ministiri Claver Gatete ushinzwe ibikorwa remezo na Alexei […]
Ubuhinde: Umusore yarumye imyanya y’ibanga ya mugenzi we
Umusore witwa Yarlen wo mu Buhinde yatawe muri yombi akekwaho kuruma mugenzi we, Burgij imyanya y’ibanga ubwo barwanaga. Yarlen usanzwe ari umuhigi w’amadubu muri iki gihugu yarumye mugenzi we bapfaga umuhigo. Ibinyamakuru byo mu Buhinde bivuga ko uyu mugabo yari asanzwe akurikiranwa na polisi yo mu Buhinde cyane ku bwo kwica inyamaswa cyane mu ishyamba […]
Twumvaga guhura na RIB ari nko kugwa mu rwasaya rw’intare- umuturage
Umuturage wo mu Kagari ka Karuku mu Murenge wa Janja mu Karere ka Gakenke, Filipo Kamugisha avuga ko yatunguwe no kubona Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuko ubusanzwe yumvaga guhura nayo ari nko kugwa mu rwasaya rw’intare. RIB ikomeje kuzenguruka uturere tw’u Rwanda ikangurira abaturage gukumira ibyaha ari nako yibwira abaturage nk’urwego rukiri rushya. Ubwo bageraga […]
Zari arashinjwa kugirira ishyari impano yahawe Tanasha
Uwahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz arashinjwa kugirira ishyari impano ya telefoni ihenze yaguriwe Tanasha Donna wamusimbuye. Tanasha Donna uherutse kubyarana na Diamond yahawe n’umugabo we telefoni ya iPhone 11 Pro Max ifite agaciro k’asaga Frw Miliyoni. Iyi telefoni yashyizwe ku isoko muri Nzeri iri mu zihenze cyane kandi ziharawe. Umwe mu bafana yavuze ko […]
Bugesera: Umuturage amaze amezi atanu aba hanze
Umuturage wo mu mudugudu wa Kagasa ya mbere mu Kagari ka Ramiro ko mu murenge wa Gashora witwa Claude Muvunyi avuga ko umuryango we umaze amezi atanu bari mu buzima bubi, urara hanze ku rutara ruziritseho ihene eshatu. Muvunyi yabwiye Radio na TV 1 dukesha iyi nkuru ko ari uko abayeho nyuma yo gusenyerwa inzu […]
Yacukuriwe imva mu 1998 na n’ubu aracyariho
Umugabo witwa Moses Nsubuga avuga ko umuryango we wacukuye imva yo kumushyinguramo mu 1998 nyuma y’aho bimenyekanye ko afite ubwandu bwa SIDA. Avuga ko umugore we bari bafitanye abana batatu yamutaye ku kigo nderabuzima arigendera nyuma y’aho yari amaze igihe imyaka ine amwihanangiriza ku myitwarire yamurangaga icyo gihe. Nsubuga yabwiye The Daily Monitor dukesha iyi […]
Umusaza wasambanije umwana yambaye agakingirizo yakuye zaire
Umusaza witwa Munyempano Dominique w’imyaka 85 y’amavuko wamenyekanye nka ’Kanyandekwe’ muri filime y’uruherekane ya ‘Seburikoko’, yemereye urukiko ko yasambanyije umwana w’imyaka irindwi y’amavuko. Munyempano wavutse mu 1934 yatawe muri yombi tariki 02 Ukwakira 2019 akukiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi y’amavuko. Yafatiwe mu Mududugu wa Kagunga mu Kagari ka Gasharu mu Murenge wa Nyamirambo. Nyuma […]
Nta kindi turusha u Rwanda uretse kugenda mu modoka z’umurengwe-Umuyobozi wo muri Ghana
Umuyobozi ushinzwe amavugurura mu bikorera ku giti cyabo muri Ghana, Dr Thomas Kusi Boafo yumvikanye avuga ko Ghana ari igisebo ku Mana nyuma y’iminsi micye y’uruzinduko yari yagiriye mu Rwanda. Mu majwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko ari aya Kusi Boafo, avuga ko uyu mugabo yihanangirije Abanya-Ghana kurekeraho kuramya abanyepolitiki no kwirirwa muri muzunga […]
Amafoto ya gereza 10 abazifungiwemo babaho mu buzima buhenze ku Isi
N’ubwo bigoye kubwira runaka ngo yari abayeho neza kandi afunzwe, hari gereza zihenze ku Isi ku buryo ubuzima bw’abazifungiyemo hari n’ubwo buba bwiza kurusha abari hanze bitewe n’uko baba babayeho. Urubuga Topteny rwatangaje gereza 10 ku Isi abazifungiwemo babaho ubuzima buhenze. 10. Gereza ya Gereza ya Wandsworth, iri i Landani (London) mu Bwonegereza 9. Gereza […]
Nyabihu: Abana bato birirwana udufuka ku mugongo basabiriza bateye inkeke
Ababyeyi bo mu isantere ya Kora iri mu Murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu bavuga ko batewe inkeke n’umubare munini w’abana birirwa basabiriza bahetse udufuka ku mugongo. Aba babyeyi babwiye TV na Radio 1 dukesha iyi nkuru ko aba bana batiga ndetse ko n’abigeze kwiga ubu babiharitse. Bavuga ko babazwa no kubona abana bari […]
Ingagi nyinshi bikekwa ko zavuye mu Rwanda cyangwa Congo zimukiye muri Uganda
Ikigo Gishinzwe iby’Inyamaswa muri Uganda (UWA) gitangaza ko mu byumweru bicye bishize cyakiriye ku butaka bw’iki gihugu umuryango w’ingagi zigera kuri 20 bikekwa ko zavuye ku ruhande rw’u Rwanda cyangwa Congo-Kinshasa. Umuvugizi wa Uwa, Hangi Bashir yabwiye Chimpreports dukesha iyi nkuru ko izi ngagi zakiriwe muri pariki yitwa Mgahinga. Avuga ko bataramenya neza niba koko […]
Itabi ry’Intore na Dunhill rishobora kunywa umugabo rigasiba undi mu minsi micye
Ikigo mpuzamahanga cy’Abongereza gikora ubwoko butandukanye bw’itabi (BAT) ; ririmo irizwi cyane mu Rwanda nk’Intore, Dunhill, Impala na SM cyatangaje ko ibiciro byacyo kuri iryo tabi byiyongereye kubera imisoro yazamutse mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/20 ndetse ko n’ubundi bwoko bw’itabi bakora buraza kwiyongera. Kuzamuka kw’ibiciro by’itabi bije bikurikira amavugurura y’imisoro aheruka nkuko The New […]
Biravugwa ko Perezida Magufuli yafashwe n’uburwayi butunguranye
Amakuru akomeje gucicikana kuri iki Cyumweru ni uko Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli yagiye kuvurirwa mu gihugu cy’Ubudage nyuma yo gufatwa n’indwara z’umutima. Ku mbunga nkoranyambaga, Abanya-Tanzania bakomeje gusa ibiro by’umukuru w’igihugu gutanga amakuru kuri iyi ngingo. Kugeza ubu ntacyo Leta ya Tanzania iratangaza kuri iyi ngingo gusa umwe mu bantu batatangajwe amazina […]
Nyina wa Diamond yahawe urw’amenyo kubera umwuzukuru we
Nyina w’umuhanzi Diamond Platnumz, Sanura Sandra Kasimu yahawe inkwenene ku mbuga nkoranyambaga ku bw’ifoto y’umwuzukuru we, uvuka kuri Tanasha. Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, Mama Dangote nk’uko bakunze kumwita, yashyize hanze amafoto y’uwo yavugaga ko ari umwana wa Diomond na Tanasha. Bamwe mu bamukurikirana bavugaga ko yataye umwanya w’ubusa ajijisha kuko uwo mwana ari uwo […]
96 % by'abafite ibibazo byo mu mutwe ntibagana ibitaro
Ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe ku rwego rw’ibanze mu Kigo k’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Misago Claire Nansi, yatangaje ko mu bafite ibibazo byo mu mutwe, abagana amavuriro bakiri bake, ku kigero cya 4%, bakaba bifuza ubufatanye n’inzego zose n’Abanyarwanda kubakangurira kumenya ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe n’uko zifata. Yabitangaje kuwa 18 Ukwakira 2019, ku Kigo ‘Icyizere […]
Biravugwa ko Ben Rutabana wari warabuze ari muri Uganda
Amakuru mashya yagiye hanze, ahamya ko Ben Rutabana ari muri Uganda kuva mu gihe gishize kirenga ukwezi, nyuma yo kuburirwa irengero bigatuma umuryango we ukomeza gutabaza, ukanandika ibaruwa usaba RNC kumurekura cyangwa ukavuga ibyo umurega. Ben Rutabana usanzwe ari komiseri muri RNC ushinzwe kongera ubushobozi, ari muri Uganda aho yatangiye urugendo rwe ku wa 5 […]
Dr Francis ushinjwa gukubitira umukobwa mu ruhame arashakishwa
Ubushinjacyaha bwatangaje ko bukomeje gushakisha Dr Francis Habumugisha uregwa gukubitira umukobwa mu ruhame, ngo hashyirwe mu bikorwa umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ruheruka gutegeka ko aburana afunzwe. Ku wa 23 Nzeri 2019 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwarekuye by’agateganyo Dr Francis Habumugisha, umushoramari akaba na nyiri Goodrich TV, ukurikiranyweho gukubitira mu ruhame umukobwa witwa Kamali […]
Ni gute nakoresha imisoro y’abaturage njya muri Amerika kandi mu rugo hari ibibazo-Magufuli
Perezida wa Tanzania atangaza ko atabashije kwitabira inama ya 76 y’Umuryango w’Abibumbye ku bwo kurondereza amikoro. Uyu mukuru w’igihugu n’ubusanzwe udakunda gukora ingendo zijya hanze, Global News ivuga ko ubwo yasobanuraga impamvu atagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko bitari guhsoboka bitewe n’uko ubushobozi buhari buri gukoreshwa mu gukemura ibibazo biri imbere muri […]
Nyabihu: Yahengereye umugore we asinziriye amwica amunize
Umugabo witwa Turimubyiza Jean Nepo w’imyaka 21 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Karago mu karere ka Nyabihu yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akekwaho kwica umugore we, Ntabanganyimana Domitile umugore babanaga bitemewe n’amategeko. Amakuru y’urupfu rw’uyu mugore w’imyaka 25 y’amavuko, yamenyekanye mu gitondo cyo kuwa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2019 ubwo umwe mu baturanyi yari aje […]
Bugesera: Abaturage bakirije Umuvunyi Mukuru amaganya
Abaturage bo mu Mirenge ya Bugesera bakirije Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi amaganya y’ibibazo byabo batigeze bakemurirwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze. Murekezi ubwo yasuraga aka karere kuri uyu wa 17 Ukwakira, yakirijwe uruhuri rw’ibibazo by’abaturage bavuga ko bahugujwe amasambu n’abaturanyi babo abandi bakayahuguzwa n’abo mu miryango yabo nyamara ngo bagiye mu nkiko baratsindwa. Aba baturage bongeye ho […]
Rutsiro: Abanyeshuri baheruka amata mu mezi abiri ashize
Abanyeshuri bo muri amwe mu mashuri yo mu Karere ka Rutsiro bavuga ko gahunda yo kunywa amata imaze amezi abiri itabageraho. Ni mugihe mu mu mwaka wa 2015 minisiteri y’uburezi aribwo yatangije gahunda yiswe”inkongoro y’umwana “igenerwa abana bo mu mashuri abanza n’ay’incuke nibura inshuro ebyiri mu cyumweru kimwe. Ni gahunda iyi minisiteri yagaragazaga ko itanga […]
Kuba umucungamutungo wa FDU-Inkingi si icyaha- uwiregura
Uwari umucungamutungo w’ishyaka ritaremerwa mu Rwanda (FDU-Inkingi) ushinjwa ibyaha by’iterabwobwa, avuga ko kuba yari umucungamari w’ishyaka bitagize icyaha. Gasengayire Leonille ni we mugore wenyine uri mu bayoboke 11 ba FDU-Inkingi bari kuregwa ibyaha by’iterabwoba. Mu kwiregura kuri uyu wa 17 Ukwakira mu rukiko, yireguye ku byo ashinjwa n’ubushinjacyaha ko yakoze ibyaha Aba bararegwa by’iterabwoba birimo […]
Kenya: Bisi ya pantekote bayifatanye ibipfunyika by’urumogi
Bisi y’Idini y’itorero pantekote mu Mujyi wa Voi muri Kenya bayisatse bayisangana ibifunyika by’urumogi. Uru rumogi rwafashwe kuri uyu wa 15 Ukwakira uyu mwaka ubwo polisi yari mu mukwabu wo guhashya ibiyobyabwenge. Polisi ivuga ko yasanzemo udupfunyika 230 dufite agaciro ka miliyoni imwe n’igice z’amashilingi ya Kenya (Frw miliyoni zisaga umunani). Umwe mu bayobozi ba […]
Ntukabe ikigoryi- Perezida Trump abwirwa mugenzi we wa Turukiya
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yasabye mugenzi we wa Turkiya, Tuyyip Erdogan kudakora ibyo yise iby’ubugoryi ngo akomeze kugaba ibitero muri Syria. Mu ibaruwa yo kuwa 9 Ukwakira Trump yoherereje Erdogan amusaba ko ibyo ari gukora byazatuma ahora yibukwa mu mateka nka “sekibi” Trump avuga ko Turukiya ikomeje kugaba ibitero mu […]
Amashami wakwiga muri Kaminuza ya CHUR
Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) buratangaza ko bufite amashami akurikira ku bifuza kuyigamo. Muri aya mashami harimo: -Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (Information and Technology) – Ubuhinzi n’iterambere ry’Icyaro ( Agriculture and Rural Development Business) -Ubucuruzi n’Ishoramari (Trade and Investment) – Uburezi (Education) -Indimi n’Ubumenyamuntu (Arts and Social Sciences) Ushobora guhabwa impamyabushobozi zikurikira: Amasomo […]
USA: Uwarokokeye jenoside mu bwiherero yateguye umwiherero
Umunyarwandakazi, Immaculee Ilibagiza warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yateguye imyihererero ibiri mu Mujyi wa Stoughton muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ilibagiza wanditse igitabo ‘Left to Tell’ bivuze ngo ‘uwasigaye ngo abare inkuru’, kibanda ku buryo we na bagenzi ba batandatu n’umwana umwe barokotse ubwicanyi bihishe mu bwiherero buto. Avuga ko yarokotse ari kuvuga rozari (ishapule […]
Rusizi: Umugabo yahishuye icyamuteye gukubita umugore we ishoka akamwica
Umugabo witwa Anastase Harerimana utuye mu kagari ka Nyange mu Murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi avuga ko yishe umugore we amukubise ishoka mu mutwe bitewe n’uko yabonaga ko amuca inyuma. Mu iburansha ryabereye mu ruhame kuri uyu waa 15 Ukwakira 2019 aho uyu mugabo akekwaho kwica umugore we bari bamaranye imyaka 21 barangabyaranye […]
Biravugwa ko Visi- Perezida wa Rayon Sports yeguye mu ibanga
Hari amakuru akomeje gucicikana avuga ko Visi- Perezida wa mbere wa Rayon Sports, ThadéeTwagirayezu yeguye ku mirimo ye mu ibanga. Radio 10 dukesha iyi nkuru ivuga ko nta mpamvu iramenyekana yatumye uyu muyobozi yegura kuri uyu wa 16 Ukwakira 2019. Perezida wa Rayons Sports, Sadate Munyakazi yavuze ko ntacyo azi kuri aya makuru. Ati “ […]
Kigali: Umugabo yakiriye ruswa ubwo yari mu rukiko
Umugabo witwa Nkurunziza Edmond waburanaga ifunga n’ifungurwa by’agateganyo kurinuyu wa 15 Ukwakira mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge yafatiwe mu cyumba cy’iburanisha yaka umuturage Frw 7000 abyita iby’inyandiko ihamagara mu rukiko (Assigntion). Uyu mugabo w’imyaka 52 yatse aya mafaranga ubwo hari hakomeje urubanza rwe aho akekwaho kwiyitirira inzego z’ubutabera. Aya Frw 7000 nk’uko TV10 dukesha iyi […]
Uwahoze atoza Amavubi avuga ko byari bitoroshye
Umwongereza wahoze azatoza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi Stephen Constantine yavuze ko yagiye agorwa cyane mu makipe y’ibihugu yagiye atoza. Mu kiganiro na The Mirror ubwo yagarukaga ku kuba agiye kureka gutoza amakipe y’ibihugu agatoza amakipe asanzwe (clubs). Yavuze byinshi ku makipe ya Nepal, Sudani n’Ubuhinde na Malawi, hakiyongeraho u Rwanda. Ageze ku byo yabonye […]
Zari Hassan arashinja Kenya Airways kumwiba
Umuherwekazi wo muri Uganda arashinja Kompanyi y’indege ya Kenya Airways kumwiba imibavu ihenze yari avanye I Dubai. Zari avuga ko iyi mibavu abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko atari ubwa mbere aburira ibintu bye mu ndege y’iyi kompanyi. Ati “ Nababajwe na Kenya Airlines . Buri gihe mababera indahemuka ariko mwebwe mukampemukira. Ubundi […]
Batanu bahitanwe n’imvura imaze iminsi igwa mu gihugu hose
Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza ivuga ko imvura imaze iminsi itatu igwa mu gihugu hose imaze guhitana abantu batanu, yashenye inzu z’abaturage yangiza n’imirima ihinze hirya no hino mu Rwanda. Ikigo gishinzwe iteganyagihe kivuga ko indi mvura nyinshi cyane iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru ikaba ishobora gukurikirwa n’ibiza biruse iyi imaze iminsi. Mu bantu batanu bishwe n’ibiza […]
Umunyarwanda avuga ko ibicuruzwa bye bihwanye na Frw miliyoni umunani byaheze i Kampala
Umucuruzi w’Umunyarwanda, Cephas Nshimyumuremyi avuga ko hari ibicuruzwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliiyoni umunani yaranguye muri Uganda ariko bikaba byarahezeyo kubera ibibazo byo kwambuka imipaka. Nshimyumuremyi usanzwe atunganya ibicuruzwa byitwa ‘Uburanga’ yabwiye The East African dukesha iyi nkuru ko ibi bicuruzwa byaheze Uganda ari ibyo gupfunyikamo amavuta yo kwisiga ku mubiri, amasabune yo mu […]
Abashyigikira amoko nibajye mu kuzimu- Perezida Museveni
Perezida wa Uganda Yoweli Museveni yasabye abayobozi ba Sudani y’Amajyepfo gushyira imbaraga mu gukora ibyateza imbere abaturage babo. Yasabye ko ibibatandukanya nk’irondamoko bikwiriye kutabaranga kuko ngo ari uguta igihe. Museveni wari mu biganiro by’amahoro bihuza abanyepolitiki bo muri Sudan mu Murwa Mukuru Juba, yavuze ko nta terambere ryagerwaho abantu bakomeje gushyira imbere iby’amoko. Ati “ […]
Gen. Dallaire avuga ko nta magambo yasobanura uko yakiriye icyemezo cya LONI cyo kwanga gutabara mu gihe cya jenoside
Umunya-Canada, Lt. Gen. Romeo Dallaire avuga ko yumva nta magambo ahagije yavuga uko yiyumvise ubwo yamenyeshaga Umurayango w’Abibumbye (ONU) ngo itabare kuko yabonaga hari imigambi yo kwica Abatutsi mu 1994. Gen. Dalliare wari uhagarariye ingabo za LONI zari mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi kuwa 11 Mutarama 1994 yohereje icyiswe “ genocide […]
Kirehe: Bamwe mu barimu barijujutira guhora bakwa ibyangombwa uko umwaka utashye
Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri yo mu Murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe bavuga ko barambiwe guhora bakwa n’ubuyobozi bw’Akarere ibyangombwa buri mwaka kandi baba barabitanze mbere yo guhabwa akazi. Bamwe muri aba baganiriye na Bwiza.com kuwa 14 Ukwakira uyu mwaka, bavuga ko bakwa ibyangombwa buri uko habaye igenzura kandi baba bazi ko […]
Ukwigamba intambara kabiri mu cyumweru kimwe kwa Gen. Muhoozi guhatse iki?
Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Uganda mu bya operasiyo zidasanzwe, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba amaze kugaruka inshuro ebyiri mu cyumweru kimwe ku ishyano ryagwira uwahirahira gatera Uganda. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa 8 Ukwakira uyu mwaka ubwo igihugu cye cyizihizaga Umunsi Mukuru w’Ubwigenge kuwa 9 Ukwakira , Gen. Muhoozi yavuze ko […]
Umunyarwandakazi ari mu nkiko ku bwo kwinjira muri Amerika abeshye
Umunyarwandakazi, Beatrice Munyenyezi wo mu Mujyi wa Concord muri Leta ya California yagejejwe imbere y’ubutabera ashinjwa ku beshya inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zo muri Amerika yiyita impunzi. Urubanza rwabaye mu 2012 rwatumye Munyenyezi mu 2013 ahamwa n’iki cyaha ndetse akatirwa afungwa imyaka 10 no kwamburwa n’ubwenegihugu yari yarahawe nyuma yo kuva mu Mujyi wa Manchester […]
U Rwanda ruzavuga ku kibazo cy’inkuru zirwibasira mu nama izabera i Kampala
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko u Rwanda ruzagaruka ku nkuru zandikwa n’ibinyamakuru byo muri Uganda rwo rubona ko zidafite ishingiro. U Rwanda rumaze kugaragaza inshuro ebyiri ko hari inkuru zanditswe n’ikinyamakuru The New Vision zirimo “ Puropaganda yibasira u Rwanda.” Ibi bihabanye n’mazezerano (MoU) yashyizweho umukono […]
Kamonyi/Kayenzi: Batandatu n’umukecuru w’imyaka 80 bafashwe biba ibicuruzwa mu iduka
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira ni bwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu murenge wa Kayenzi mu karere ka Kamonyi yafashe abasore batandatu n’umukecuru umwe ufite imyaka 80 bamaze kwiba ibicuruzwa muri butike ya Gatete Janvier, umucuruzi mu isantere ya Kayenzi. Abafashwe ni Nirere Pacifique w’imyaka 23, Ukwizagira Eric ufite […]
U Rwanda rwavuze ku nkuru yerekeye uwishe Gen. Fred Rwigema yakwirakwiye muri Uganda
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko muri Uganda hongeye kwandikirwa indi nkuru yise ‘ikinyoma’ ivuga ku waba yarishe Gen. Fred Rwigema wayoboye urugamba rwo kubohoza u Rwanda. Ni inkuru y’ikinyamakuru bivugwa ko kiri mu kwaha kwa cya Leta ya Uganda cyitwa The New Vision. Mu nkuru cyashyize […]
Kimironko: Ntiharamenyekana icyatumye umugabo atera undi icyuma mu rubavu na we akikata ijosi
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kimironko, Angelique Uwinkindi atangaza ko hari amakuru y’umugabo witwa Yozefu w’imyaka 35 wateye icyuma mugenzi we witwa Isaie mu rubavu aramukomeretsa cyane nyuma na we akikata ijosi agahita apfa. Gitifu Uwinkindi yabwiye Umuseke dukesha iyi nkur ko ib byabaye ahagana saa munani z’amanywa kuwa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira mu mudugudu […]
Igicucu ni cyo cyakora ibyo- Umugore wa Diamond
Umugore w’Umuhanzi Diamond Platnumz, Tanasha Donna avuga ko nta bwenge bwaba burimo ku kuba yabeshya ku bijyanye n’itariki y’amavuko y’umwana we w’umuhungu. Ibinyamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga ntibahwemye kwerekana ko bigoye kwizera ko umwana wa Diamond na Tanasha yaba yaravutse ku munsi umwe n’uwo Se yizihirizaho isabukuru y’amavuko. Abenshi bemeza ko uyu mwana w’umuhungu […]
Muhanga: Ubuyobozi bwavuze ku kibazo cy’umuturage ubushinja kumugabaho igitero nijoro
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu, Jean Claude Nshimiyimana, atangaza ko ibyatangajwe n’umuturage ayobora witwaEmiliyana Nyirampfakurera wo mu karere ka Muhanga ko yatewe n’ubuyobozi atari uko byagenze. Nyirampfakurera wo mu Kagari ka Gasharu, Umudugudu w’Ubuhoro aherutse kubwira BBC mu minsi ishize ko ku wa Kane tariki ya 10 Ukwakira uyu mwaka, yatewe n’abantu bazindutse mu gaturuturu […]
Uganda: Amasasu atandatu yaheze mu gituza cy’umwe mu bapolisi bakuru
Umupolisi wo ku rwego rwa ASP, Ian Natukunda yarashwe n’impunzi yo muri Sudani y’Epfo yitwa Abubakar amasasu atandatu mu gituza ku wa Gatandatu mu Karere ka Moyo, mu majyaruguru ya Uganda. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na polisi rivuga ko ASP Natukunda yarashwe n’iyi mpunzi mu girondo cyo kuwa Gatandatu tariki 12 Ukwakira ndetse rikavuga uko […]
Ange Kagame avuga ko hari igitegereje abanenga Perezida Kagame kuri Twitter
Umukobwa wa Perezida w’u Rwanda, Ange Kagame avuga ko hari igitegereje abantu bakomeje kuvuga ibitari byiza kuri Se, Paul Kagame by’umwihariko abamunenga. Uyu mukobwa uherutse kubaka urugo rwe avuga ko aba bantu bakora ibi basigaje kwandika ubutumwa bumwe kuri Twitter (one tweet) ubundi hagasabwa ko batakongera kugira icyo bandika kuri uyu mukuru w’igihugu. Ubwo yasubizaga […]
Perezida Magufuli avuga ko ashobora kuzafata umwanzuro abaturage bakagwa mu kantu
Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli avuga ko ashobora kuzafata icyemezo gikakaye ku buryo Abanya-Tanzania bazatungurwa bitewe n’imyitwarire y’abayobozi mu matora y’inzego z’ibanze. Magufuli kuri uyu wa 12 Ukwakira mu ruzinduko yagiriye mu Ntara ya Katavi, yabwiye abayobozi bose ko agace kazananirwa gufasha abaturage ngo biyandikishe kuri lisiti y’amatora, abakayoboye bashobora kuzafatirwa umwanzuro utangaje. […]
RIB ivuga ko iri gukurikirana ikibazo cy’umuryango wemeza ko ushobora guhunga ku bwo kwibasirwa n’abayobozi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko ruri gukurikirana neza ikibazo cy’umuturage witwa Nyirampfabakuze Emeliana wo mu mudugudu wa Buhoro mu kagari ka Gisharu Umurenge wa Kibangu mu karere ka Muhanga uherutse gutangaza ko we n’umuhungu we baturanye, bagabweho igitero n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu gicuku. Mu minsi micye ishize, uyu muturage yabwiye BBC ko abayobozi barimo […]
Ibi bitwibutsa ko kugira icyo ukora bidasaba kuba umaze igihe ku butegetsi- Dr Kayumba
Impuguke muri politiki akaba n’umushakashatsi, Dr Christopher Kayumba avuga ko kuba Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yahawe Igikombe cy’Amahoro cyitiriwe Nobeli, ari ikimenyetso cy’uko kugira icyo ubutegetsi bukora. Dr Abiy Ahmed ni we watangajwe ko ari wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel muri uyu mwaka wa 2019. Abiy yatsindiye iki gihembo cyane cyane kubera umuhate […]
Nanyuze muri byinshi ndi kumwe na Rema-Eddy Kenzo
Umuhanzi Edrissa Musuuza uzwi nka Eddy Kenzo atangaza ko kubana n’umuhanzi mugenzi we, Rema Namakula bitari byinshi bitewe n’ibyo yagiye anyuramo. Eddy Kenzo yatandukanye na Rema bari bafitanye abana babiri ndetse uyu mugore ahita ashaka undi mugabo w’Umuganga Mulago, Hamza Ssebunya. Benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko Rema yatandukanye na Kenzo utaramuhaga agaciro. We si […]
Gisagara: Abaturage ntibumva uko umuntu utunzwe no guhingira abandi yaba mu cyiciro cya kane
Abaturage bo mu Karere ka Gisagara bavuga ko batanyuzwe n’ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo ku buryo umuntu utunzwe no guhingira abandi yaba mu cyiciro cya kane. Ibi babitangaje ubwo basurwaga na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, wabasuye mu minsi micye ishize. Hagendewe ku miterere y’ibyiciro by’ubudehe bishingiye ku bushobozi bw’imibereho y’abaturage , leta y’u Rwanda yashyize abaturage mu […]
Muhanga: Batanu biganjemo abakiri bato baguwe gitumo bacukura amabuye y'agaciro rwihishwa
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga yafashe Ngezahayo Thelesphore ufite imyaka 26, Musafiri Charles w’imyaka 40, Nizeyimana Jean Claude ufite imyaka 40, Nshimiyimana Silas w’imyaka 23 na Buregeya Jean Baptiste ufite imyaka 25. Aba bafashwe kuwa 10 Ukwakira mu kirombe cy’amabuye y’agaciro RUDNIK (cyahagaritswe), giherereye mu murenge wa Nyarusange. Umuvugizi wa Polisi mu […]
Hari uturere tugiye kwibasirwa n'inkangu n'imyuzure mu minsi itatu iri imbere
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) gitangaza ko hari uturere tuzibasirwa n’imvura nyinshi kuva kuwa 10 kugeza kuwa 13 Ukwakira 2019. Mu itangazo riburiria Bwiza.com yabonye, Meteo Rwanda ivuga ko imvura yo kuwa 10 Ukwakira nimugoroba izaba iringaniye ariko ko izaba nyinshi cyane mu minsi itatu izakurikiraho by’umwihariko mu turere two mu Ntara y’Amajyaruguru ari two: […]
Amafaranga macye yagufasha kwiga indimi muri Kaminuza ya CHUR
Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) itangaza ko yatangije ikigo kizajya kigisha indimi z’amahanga ku banyeshuri bayo n’abarimu ndetse no ku bandi bifuza kwiga indimi z’amahanga zitandukanye ku giciro gito. Ubuyobozi bw’iyi kaminuza butangaza ko indimi zigishwa harimo Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili, Ikidage n’Ikinye-Koreya… Umuyobozi ushinzwe kwandika abanyeshuri muri iyi kaminuza, Dieudonne Hakizimana yabwiye Bwiza.com […]
Uzahangara Uganda azahinduka umuyonga-Gen. Muhoozi Kainerugaba
Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba atangaza ko ibyago bitegereje uwo ari wese uzagerageza gushaka kugirira nabi igihugu cye. Gen. Muhoozi ni umujyanama wa Perezida Yoweli Museveni mu bijyanye na operasiyo zidasanzwe. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa 8 Ukwakira uyu mwaka ubwo igihugu cye cyizihizaga Umunsi Mukuru w’Ubwigenge […]
Kirehe: Babonye umukobwa we yambara neza, bamukura mu bahabwa ingoboka
Umukecuru utuye mu Kagari ka Rwesero, mu Murenge wa Kirehe, Athanasie Mukamurenzi avuga ko ashobora kwicwa n’inzara bitewe no kutagira imbaraga zo gukora ndetse agakurwa no ku rutonde rw’abahabwaga inkunga y’ingoboka, ihabwa abageze mu zabukuru batishoboye bitewe n’umukobwa we umusura yambaye neza, bigakekwa ko akize. TV 1 dukesha iyi nkuru ivuga ko Mukamurenzi aba mu […]