Rwamagana: Abagabo bagira ipfunwe ryo kuvuga ko bakubiswe n'abagore babo

Abagabo bo mu karere ka Rwamagana baterwa ipfunwe no kugaragaza ihohoterwa bakorerwa n’abagore babo, batinya ko bakwitwa inganzwa na bagenzi babo. Umuturage utuye mu murenge wa Kigabiro ahamya ko abagabo bahohoterwa mu ngo zabo, bagakubitwa n’abagore babo, ariko kubera kwanga guhabwa urw’amenyo bagahitamo kuryumaho. Agira ati “hari abagore bakubita abagabo, turabazi, nko mu mudugudu wacu […]

Ese icyifuzo cya Senderi cyo gusubizwa muri Guma Guma kizahabwa agaciro?

Umuhanzi Senderi International Hit kuri ubu kwifata byamunaniye agira icyo asaba abashinzwe gutegura amarushanwa ya PGGSS (Primus Guma Guma Super Stars) ko yahabwa andi mahirwe yo kurisubiramo. Senderi atangaje ibi nyuma y’amabwiriza yashyizweho ko umuhanzi urengeje imyaka y’amavuko 35 atemerewe kwitabira iri rushanwa, kandi we akaba yarayirengeje. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, […]

Gen. Prime Niyongabo arashyirwa mu majwi ko afasha Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo gutera u Rwanda

Leta y’u Burundi irashyirwa mu majwi ko ifatanya n’iya Uganda mu gutera inkunga ishyaka RNC riyobowe na Kayumba Nyamwasa, mu gutoza urubyiruko rwo mu nkambi z’impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Uganda, kuba abanyamuryango bashya baryo mu mugambi wo kubuza umudendezo u Rwanda. Ikinyamakuru Virungapost dukesha iyi nkuru, gitangaza ko hamaze iminsi hatangijwe inkambi nshya ya RNC […]

Abaperezida 10 ba Afurika bagiye bishingikiriza imbaraga z'abapfumu zikabatenguha

Bitewe n’ imyemerere yabo, abaperezida bayoboye ibihugu bya Afurika bagiye bavugwaho gukorana n’ abapfumu kugirango bagume ku butegetsi batinya guhirikwa ariko bikarangira badahiriwe. Hamwe na hamwe muri Afurika hari baperezida bagiye bavugwaho kugira abajyanama b’ abapfumu, iyi myumvire rero ifitanye isano n’ umuco nyafurika wa kera aho wasangaga buri mwami akikijwe n’ abapfumu ndetse n’ […]

Misiri: Abafana 28 bakatiwe n’urukiko kubera kwambara imyenda iriho amagambo ashotora leta

Urukiko rwa Misiri rwahanishije igifungo cy’umwaka kuri buri wese, abafana b’umupira w’amaguru bagera kuri 28 bazira kwambara imyenda igaragaza ibintu byabaye mu myaka 5 ishize ndetse no kwibasira leta. Aba bafana bagaragaye mu kibuga mu kwezi kw’Ukwakira 2017, bambaye imipira yanditseho amagambo agira ati “Twibasire leta duteze akaduruvayo, aba bafana bakaba barambaye iyi myenda mu […]

Uganda/Kisoro: Ni iki cyihishe inyuma yo kwirukana Abanyarwanda 75 n’ abanyekongo 65?

Abashinzwe umutekano muri Uganda, mu gace ka Kisoro kegereye umupaka wa Bunagana birukanye Abanyarwanda 72 n’ Abanye Congo 65 bamwe muri bo baranafungwa ku bw’impamvu zitaramenyekana. Aba bantu bose birukanwe ngo bakekwaho kuba ari abahoze mu mutwe wa M23 mu gihe Leta ya Uganda itangaza ko ihangayikishijwe n’ ibikorwa by’ ubugizi bwa nabi ndetse n’ […]

Safi wemeza ko atarakora ubukwe na Judithe yahishuye igihe bazabanira mu nzu imwe

Umuhanzi nyarwanda Niyibikora Safi wamenyekanye ku izina rya Safi Madiba mu itsinda rya Urban Boys, amaze amezi asaga 3 asabye akanakwa uwo yahisemo ko azamubera mutima w’urugo , Niyonizera Judithe ndetse aba bombi bakaba baranasezeranye imbere yamategeko ariko kugeza magingo bakaba batabana nk’umugore n’umugabo, gusa akaba yatangaje igihe bazabanira mu nzu imwe. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu […]

U Rwanda rwafunguye amarembo ariko ntirwayarangaje- Amb Nduhungirehe

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rwugururiye amaremgo abanyamahanga ngo baze bashore imari mu gihugu ariko ko rutatereye iyo ngo rwe gukurikirana ibikorerwa ku mipaka n’ahandi binjirira. Ni nyuma y’uko guhera ku itariki ya mbere Mutarama 2018, abanyamahanga biganjemo abo ku mugabane w’Afurika batangiye […]

Umupadiri yemeza ko Ikuzimu hatabaho ahubwo ko ari ibihimbano

Umupadiri mu idini ry’Abepisikopi muri Amerika, John Shelby Spong atangaza ko ikuzimu hatabaho ahubwo ko ari ibintu byahimbwe ngo abantu babashe kwigishwa bemere ibyo babwiwe kubera ubwoba no gutinga aho hantu. Mu buhamya bwe yatanze mu minsi mikuru, uyu mukozi w’Imana yagize ati “Sinizera ko ikuzimu habaho, gusa nemera ko hari ubuzima nyuma y’urupfu.” Uyu […]

Uganda: Buri mudepite watoye yego ku ikurwaho ry'ingingo ya 102 mu Itegekonshinga yahawe umurinzi ufite imbunda

Abadepite basaga 300 mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda bamaze gusinyira abazajya babarindira umutekano gusa aba bakaba biganjemo abo mu ishyaka riri ku butegetsi NRM. Ikinyamakuru spyreports kivuga ko buri mudepite wayoye “Yes” mu matora aherutse muri uganda agamije gukuraho ingingo yageneraga imyaka umukuru w’igihugu mu Itegekonshinga rya Uganda ubu yamaze kubona umurinzi ubifitiye ububasha, […]

Dogiteri yakoze amasaha 18 ataruhuka birangira apfiriye imbere y’abarwayi— AMAFOTO

Dr Zhao Bianxiang wari ufite imyaka 43 y’amavuko, ukomoka mu Ntara ya Shanxi, mu Bushinwa, yakoze amasaha 18 avura abarwayi arananirwa cyane birangira abaguyemo ahita apfa. Ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2017, nibwo Dr Zhao Bianxiang yapfiriye mu bitaro yari asanzwe akoramo ” Yuci District Hospital” mu mujyi wa Shanxi. Nk’uko bitangazwa na […]

Rubavu: Abayobozi babiri mu murenge wa Nyamyumba batawe muri yombi

Abayobozi babiri mu murenge wa Nyamyumba ho mu karere ka Rubavu bari mu maboko ya polisi bacyekwaho kunyereza amafaranga ya mituweli bahawe n’abaturage. Abo, ni nmukuru w’umudugudu wa Kabiza, Musabyimana Innocent n’umuyobozi w’abajyanama b’ubuzima mu kagari ka Rubona mu murenge wa Nyamyumba uyu mudugudu uherereyemo witwa Uwayezu Emmanuel. Mu kiganiro Itangazazamakuru ryagiranye n’umunyabanga Nshingwabikorwa w’umurenge […]

Burundi: Interahamwe zinjijwe mu mutwe kabuhariwe ushinzwe kurinda Perezida Nkurunziza

Umwe mu basirikare bakuru mu bari bashinzwe kurinda umutekano wa Perezida w’ u Burundi, Pierre Nkurunziza yemeza ko abarwanyi b’ Abanyarwanda ‘ Interahamwe’ binjijwe mu mutwe kabuhariwe w’ingabo zishinzwe kurinda abayobozi bakuru b’ igihugu cy’ u Burundi. Ku ruhande rumwe , aya makuru avuga ko Interahamwe ziri mu ngabo z’ u Burundi yigeze kuvugwa nyuma […]

Umuhanzi Jah Bone D yasobanuriye Chezidek amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi

Mu ijoro ryo ku wa 1 Mutarama 2108, Umuhanzi w’ icyamamare ku Isi ukomoka muri Jamaica, Chezidek yamaganiye kure jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo gusobanurirwa amateka yayo na mugenzi we, Jah Bone D Kageme utuye mu Busuwisi. Kageme yagerageje kubwira Chezidek incamake y’ amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994 ndetse bafata n’ […]

Yabwiriye mukuru we mu rusengero ko yari yamutanze ikuzimu — REBA VIDEO

Imbere y’imbaga y’abakiristo, mu itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR) i Rwamagana, umugabo yatangaje uburyo yajyaga ikuzimu by’umwihariko anahishurira mukuru we ko na we yari yamutanzemo igitambo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Amaze gusengerwa na bwo kumufata bigoranye nk’uko bigaragara muri video, uyu mugabo yahawe mikoro, atanga ubuhamya. Ati “Haleluya, mumpere Imana icyubahiro, 
reka nsabe mukuru wanjye ahaguruke […]

DRC: Felix Tshisekedi yatangaje ko Joseph Kabila atakiri Perezida

Umuyobozi w’ amashyaka arwanya Leta ya Congo-Kinshasa, Felix Tshisekedi yatangaje ko kuva ku itariki ya 1 Mutarama 2018, Joseph Kabila adafite uburengenzira bwo kwitwa Perezida wa Repubulika byaba mu gihugu cyangwa se hanze yacyo. Umukeba wa Joseph Kabila kimwe na Se Etienne Thisekedi, Felix Tshisekedi yabitangarije i Kinshasa mu kiganiro yagiranye n’ itangazamakuru ubwo yemezaga […]

Dore zimwe mu ngeso usabwa kureka kuko zishobora kukuviramo urupfu mu gihe cy'akababriro

Kumva ko umuntu ashobora gupfa ari gukora imibonano mpuzabitsina si ibintu wahita wumva ako kanya, gusa ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga 7sur7 bwerekanye ko abantu bakora imibonano mpuzabitsina abasaga 93% bapfa bazize ingaruka ziterwa no kubikora nabi. Dore zimwe mumpavu zishobora gutuma umuntu apfa ari gukora imibonano mpuzabitsina: Guca inyuma uwo mwashakanye [xyz-ihs snippet=”google”] Ntabwo bihita byumvika […]

Igitekerezo: Rubavu ikeneye kuvugutirwa umuti urenze guhindura abayobozi

Aka karere ntikahwemye kumvikana nk’akarimo ibibazo, kuva ku bwa ba Munyakayanza Samuel, Bahame Hassan na Sinamenye Jeremie, none na Habyarimana Gilbert aho aziye biracyakomeza. Akarere ka Rubavu niko kaherekeje utundi mu mihigo y’umwaka 2016-2017. Umwanda wabonywe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ubwe, ubwambuzi butuma abaturage bahora batonze ku karere, 
..kugera n’aho abajyanama baje gutora Meya […]

Rusizi: Hari abamara umwaka wose batarya inyama bakimara ipfa ku Bunani

Kimwe mu byaranze ibyishimo by’umunsi mukuru w’ubunani mu mirenge yose igize akarere ka Rusizi, ni ukurya inyama bakimara ipfa kuko hari ababa bamaze umwaka wose batabasha kuzigura. Bamwe muri aba baturage baganiriye na Bwiza.com, bayibwiye ko kurangiza umwaka bagatangira undi ari ibintu baha agaciro cyane, uretse kujya mu nsengero bagashima Imana ko yabarinze, hari amafaranga […]

Igisirikare cya Uganda, UPDF cyangiwe kwinjira muri RDC guhangana na ADF

Perezida Museveni yatangaje ko Umuryango w’Abibumbye ndetse n’inzego z’ubuyobozi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo banze kumuha uburenganzira ngo igisirikare cye kinjire imbere mu mashyamba ya Congo guhangana n’umutwe wa ADF. Mu minsi ishize, nibwo ingabo guverinoma ya Uganda yohereje abasirikare batagira ingano ku mupaka uhuza Uganda na RDC mu rwego rwo guhangana n’ingabo za […]

Gahunda yo kureka abanyamahanga bakinjira mu Rwanda nta Viza yatangiye kubahirizwa

Guhera ku itariki ya Mbere mutarama 2017, u Rwanda rwatangiye kwakira abanyamahanga baje nta byangombwa byanditse bitwaje, mu gihe bemerewe kumara iminsi itarenze 30 mu Rwanda. Guhera mu kwezi kwa 11 umwaka ushize, ni bwo u Rwanda twatangaje ko abantu baturutse mu bihugu byo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba bemerewe kumara amezi 6 mu Rwanda, aho […]

Opinion: Ibiyaga bigali, ikibuga Umufaransa n’ Umunyamerika bakiniraho bapimana imbaraga

Kuva jenoside yakorewe Abatusti yahagarikwa mu Rwanda muri 1994, akarere k’ Ibiyaga Bigali ntikigeza kagira ituze n’ umudendezo bisesuye mu rwego rwa politiki kuko kagiye karangwamo intambara zishingiye ku nyungu bwite z’ ibihugu by’ ibihangange biyoboye isi. Ubutunzi karemano aka karere u Rwanda ruherereyemo niyo ntandaro yo guhangana hagati y’ ibihugu bikomeye ku isi nka […]

Umugabo yakase umutwe w'inzoka ayinywa amaraso ahita apfa ako kanya

Umugabo witwa Elies Lenturio wo mu mujyi wa Sorsogon muri Philippines wari usanzwe azwi ku izina rya “Cobra King” yarumwe n’inzoka y’ubumara yari afite, n’umujinya mwinshi ashaka kwihorera, yahise ayifata ayikata umutwe anywa amaraso yayo, yahise apfa muri ako kanya. Inzoka yamurumye ni iyo mu bwoko bwa Cobra, ariko ubusanzwe ngo yajyaga arumwa n’inzoka z’amoko […]

Hagiye kubaho ibiganiro by’amahoro n’ubuhahirane hagati ya Koreya zombi

Perezida wa Koreya y’Epfo, Moon Jae-in yatangaje ko yiteguye gukoranira bya hafi na mugenzi we kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru, mu gihe ibi bihugu byombi biri mu myiteguro yo guhuzwa n’amarushanwa y’imikino Olimpike mu minsi iri imbere. Mu ijambo rye yagejeje ku banyagihugu mu muhango wo gusoza umwaka, Moon Jae-in, yatangaje ko mu […]

Nyamasheke: Abakorera mu isanteri ya Kirambo ntibavuga rumwe n'akarere kagiye kuyimura

Nyuma y’inkuru y’iyimurwa ry’isanteri y’ubucuruzi ya Mugonero iherereye mu murenge wa Mahembe mu karere ka Nyamasheke, amakuru agera kuri Bwiza.com aranavuga iyimurwa ry’indi y’ubucuruzi ya Kirambo iri mu murenge wa Kanjongo muri aka karere. Ubuyobozi buvuga ko iri mu gishanga, abayicururizamo bo bakavuga ko batarabiganirizwaho. Aganira na Bwiza.com,umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Ntaganira […]

Umusore wanteye inda dufana Man.United anyigaramye ku munota wa nyuma, yanze ko tubana, ngo azatwara umwana we nakura, NKORE IKI?

Umwaka mushya kuri mwese, mu rugo ni i Nyanza nkaba ndi umufana w’ikipe ya Manchester United hamwe na Rayon Sports, ubu mbabwira nahuye n’ibizazane, umusore yanteye inda, nyuma yo kunyiyegereza buhoro buhoro kuko twafanaga ikipe imwe. Urukundo rwaduhuzaga mbere rwari rushingiye ku ikipe, nyuma twaje kuba inshuti ndetse tunisanga twanaryamanye, twari twemeranyije ko tuzajya mu […]

Perezida wa Koreya ya Ruguru aremeza ko intwaro za kirimbuzi bafite zarimbura Amerika

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jon- Un, yavuze ko igihugu cye gifite intwaro za kirimbuzi za nuclear zishobora kurasa Amerika. Perezida Kim ibi yabitangaje mu ijambo rye ry’umwaka mushyaka yavugiye kuri radiyo na televiziyo by’igihugu, ahamya ko kuba Amerika izi neza ko bafite ibitwaro bya kirimbuzi byayisenya, ari yo mpamvu nayo itatinyuka kuyigabaho ibitero. […]

Dore ingingo 20 zo kuzirikana niba ushaka kwigarurira umutima w'uwo ukunda

Ni kenshi usanga abantu barira ngo inkundo zarabananiye cyangwa se ugasanga bavuga ko batazi gutetesha abakunzi babo nyamara ari ubushake bucye baba babishyizemo, Bwiza.com twagerageje kubakusanyiriza bimwe ushobora gukoresha igihe uganiriza umukunzi wawe ukigarurira umutima we wose. [xyz-ihs snippet=”google”] 1. Mufate neza mu buryo bwose bugushobokeye 2. Fata umwanya uhagije wo kumuvugisha 3. Musangize amwe […]

Rusizi: Abikorera baranenga uburyo gare ya Rusizi itabyazwa umusaruro

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko gare ya Rusizi yatwaye akayabo ka miliyoni zirenga 600 mu kuyubaka, abikorera bo banenga uburyo yubatswemo ndetse ikaba itanabyazwa umusaruro ukwiye. Nta bikorwa remezo bigaragara biyirimo, abagabo n’abagore bahurira mu bwiherero bumwe kubera ko n’ibikorwa remezo byangiritse bitinda gusanwa, nta nyubako zihari umugenzi ashobora gufatiramo icyo akeneye cyangwa aha […]

Abahanzi Ali Kiba na Sheebah Karungi basesekaye i Kigali, biteguye gutaramira Abanyarwanda

Ali Saleh Kiba uzwi nka Ali Kiba, Sheebah Karungi, bari buririmbe mu gitaramo cya East African Party kuri uyu 01 Mutarama 2018, bose bamaze kugera mu Rwanda ndetse imyiteguro bayigeze kure mu gihe habura amasaha make ngo igitaramo gitangire. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Alikiba nushaka umwite King Kiba, ni umwe mu bahanzi bakuze mu muziki kandi akaba […]

Barahinyura yayobotse FPR-Inkotanyi kubera umujinya w’umuranduranzuzi yatewe na Leta ya Habyarimana

Ahagana mu 1990, Barahinyura Shyirambere Jean yari umwe mu ntitizi zari zizwi mu gihugu ndetse anakorana na Leta yari ihiro mu Rwanda aza kwitandukanya nayo kubera umujinya w’umuranduranzuzi yatewe nayo ubwo yamufungiraga umugore. Barahinyura yagize agahinda kenshi yatewe n’ igihano cy’ igifungo cy’ imyaka 6 Leta ya Habyarimana yakatiye umugore we, mu kugaragaza uwo mujinya […]

RDC: Abantu 8 baguye mu bikorwa by’imigaragambyo yo kwamagana perezida Kabila

Mu gitondo cyo ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 31 Ukuboza 2017, muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo habyukiye ibikorwa by’imyigaragambyo yari igamije kwamagana perezida Joseph kabila, kugeza ubu abagera ku 8 bakaba bamaze kuyigwamo. Ibitangazamakuru bitandukanye byatangaje ko abantu 8 b’Abasivili ari bob amaze gupfa kubera ibikorwa by’urugomo biri gukorwa mu izina ry’imyigaragambyo, […]

Burera: Umushoferi yatawe muri yombi apakiye imyenda ya Caguwa yinjiye mu gihugu idasoze

Polisi ikorera mu karere ka Burera yataye muri yombi kuwa 30 Ukuboza 2017, umushoferi w’imodoka yo mu bwoko bwa Dyna ipakiye amabaro agera kuri 60 y’imyenda ya caguwa ndetse n’uwo bari kumwe bikekwa ko ari we nyiri uwo muzigo. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko […]

Umugore n’umugabo bafashwe basambanira ku muhanda ku manywa y’ihangu

Umugore n’umugabo mu gihugu cya Senegal baherutse gufatwa bari gusambanira ku muhanda bakuyemo imyenda yose ku manywa y’ihangu nta cyo bibabwiye. Uyu mugore n’umugabo batatangajwe amazina bafotowe n’abihitiraga bari mu bikorwa byo gushimisha imibiri gusa ngo bakaba nta cyo byari bibabwiye kuko bari bameze nk’abibereye mu rugo rwabo. Ibitangazamakuru bitandukanye muri kiriya gihugu byatangaje ko […]

Thailand: Umugabo w’imyaka 34 yakatiwe imyaka 13,275 y’igifungo

Urukiko rwo muri Thailande rwakatiye igifungo cy’imyaka 13275 umugabo witwa Pudit Kittithradilok w’imyaka 34, wari ukurikiranweho kubeshya abantu akabambura abizeza gushora amafaranga muri business ze abizeza inyungu z’umurengera. Biravugwa ko abantu basaga 40,000 baguye mu mutego we bagashora amafaranga agera muri miliyoni 160$ muri izo business ze. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Urukiko rwasanze uyu mugabo yaragiye mu […]

Afrika y’Epfo: Umunyeshuri w’umukobwa arashinja umuhungu wa Grace Mugabe kumutera inda akamwihakana

Umukobwa w’imyaka 22 wo muri Repubulika y’Afurika y’Epfo arashinjwa umuhungu w’uwahoze ari perezida wa Zimbabwe, Grace Mugabe, Russell Goreraza umukutera inda bari ku ishuri. Uyu mukobwa witwa Dineo Gwendoline Kekana avuga ko yatangiye gukundana n’uyu musore Grace Mugabe yabyaye ku mugabo we wa mbere guhera muri 2016 bakaza kuryamana akaba yaramuteye inda. Ikinyamakuru the Herald […]

Kenya: Abantu bagera kuri 36 baguye mu mpanuka y’imodoka abandi benshi barakomereka

Abantu bagera kuri 36 ni bo babarurwa mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2017, ko baguye mu mpanuka y’imodoka, mu gihe abandi bagera kuri 18 bayikomerekeyemo bikabije. Daily nation dukesha iyi nkuru kivuga ko imodoka y’ikamyo yaturukaga mu mujyi wa Nakuru-Eldoret ubwo yagonganaga n’imodoka nini itwara abagenzi nay o yari mu cyerekezo ikamyo […]

Rubavu: TI Rwanda yahamurikiye ibyavuye mu bushakashatsi bwayo kuri ruswa

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (Transparency International Rwanda),wamurikiye ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba n’Uturere tiyigize ubushakashatsi wakoze kuri ruswa nto mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2017 mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Rubavu kuwa 28 Ukuboza. Nk’uko byasobanuwe na Bwana, Mupiganyi Appolinaire, umuyobozi nshingwabikorwa wa TI-RW ngo ubushakashatsi bugamije kugaragaza ibibazo abaturage bahura nabyo mu […]

Abagore bakunze kugaragara mu buzima bwa politiki y’u Rwanda

Aba ni bamwe mu bagaragara mu buzima bwa politiki y’ u Rwanda mu gihe rukomeje kuba intangarugero mu kugira umubare munini w’ abagore mu myanya yo hejuru ifata ibyemezo mu buyobozi bw’ igihugu [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Jeannette Kagame : Kuva tariki ya 24 Werurwe 2000, Jeannette Kagame yinjiye mu mateka y’u Rwanda n’isi muri rusange nka […]

Hamisa Mobetto aravuga ko Zari Hassan ashobora kuba intandaro yo gutuma nyina apfa vuba

Intambara y’amagambo irarimbayije hagati y’abagore 2 b’umuhanzi Diamond, nyamara nubwo nta wapfa kumenya iherezo, ariko inkomoko ya byo ni ifuhe ry’aba bagore Hamisa Mobetto na Zari Hassan basangiye umugabo. Ikibazo cy’amagambo hagati y’aba bagore si icya vuba aha, kuko nta munsi utambuka batavuzwe mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga baterana amagambo, ngaho kwitana indaya, gushinjanya […]

Misiri: Morsi wahoze ari perezida yakatiwe imyaka 3 y’igifungo hamwe na bagenzi be

Mohamed Morsi wahoze ari perezida w’igihugu cya Misiri yakatiwe igifungo cy’imyaka 3 hamwe n’abandi bagera kuri 19 barimo abahoze ari Abadepite, abanyepolitiki mu nzego zitandukanye ndetsen’abanyamakuru 3 bazira gutuka ubutabera. Jeunarique dukesha iyi nkuru ivuga ko Morsi yakatiwe iyi myaka 3 yiyongera ku yindi igera kuri 45 yari yarakatiwe ku byaha yashinjwaga by’ubwicanyi muri 2013. […]

RDC: FARDC yataye muri yombi umuyobozi ushinjwa gutegeka iyicwa ry’impuguke za Loni

Igisirikare cya Congo kiratangaza ko mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu ushize, itariki 30 Ukuboza, cyataye muri yombi uwitwa Constantin Tshidime Bulabula, akaba ari umuyobozi w’igiturage cya Moyo Musuila, ushinjwa kuba ari we wategetse iyicwa ry’impuguke 2 za Loni zishwe muri Werurwe, uyu mwaka. Umuyobozi w’ingabo muri Kasai, Gen. Assumani akaba yemeje ko uyu […]

Imashini igabanya amavuta mu mubiri n’ ibiro yavumbuwe

Itsinda ry’ abashakashatsi bo muri Kaminuza y’ Ikoranabuhanga muri Singapour ryavumbuye igikoresho kizajya gifasha abantu bifuza kugabanya ibiro n’ umubyibuho ukabije. Iki gikoresho cyiswe patch gifite ubushobozi bwo kugabanya umubyibuho w’ amavuta kugeza ku kigero cya 30% mu minsi 28. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aba bashakashatsi bo muri Nanyang Technological University muri Singapour berekanye ko ubu buryo […]

U Rwanda rwatangije umushinga wo kohereza icyogajuru mu kirere bitarenze 2020

Ku Bufatanye n’ u Buyapani u Rwanda rwatangije umushinga wo kohereza mu kirere icyogajuru kizarushaho kurufasha mu guteza imbere itumahano. Mu Rwanda, uyu mushinga w’ icyogajuru wabanjirijwe no gushinga ikigo cy’ ubumenyingiro mu by’ ikirere n’ ibyogajuru nk’ uko byatangajwe n’ Ikigo cy’ u Buyapani JICA ifatanyije na RURA n’ abandi bafatanyabikorwa banyuranye. Hagati mu […]

Ese ni ngombwa gusenga uhagaze, wicaye, cyangwa upfukamye?

Inshuro nyinshi, amasengesho afatwa nk’aho hari uburyo runaka bwagenwe budahinduka umuntu yakoresha igihe asenga. Hari n’abantu batekereza ko batavuze ibintu byiza, cyangwa badasenze bari ahantu heza Imana idashobora kubumva kuburyo isubiza amasengesho yabo. Ariko ibi bihabanye na Bibiliya. Imana ntisubiza amasengesho yacu igendeye ku gihe dusengeye, uburyo dusenga tumeze, aho twasengeye cyangwa n’amagambo tuba twakoresheje. […]

Amajyaruguru: Ikibazo cy'ibiyobyabwenge cyahagurukije abaminisitiri batatu

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2017 mu Karere ka Burera habereye igikorwa cyo gukangurira abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge no kubashishikariza kwitandandukanya na byo. Iki gikorwa cyayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Francis Kaboneka, kitabiriwe kandi na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane, uw’Urubyiruko Mbabazi Rosemary, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, […]

Nyina wa Diamond yivanze mu ntambara y'amagambo iri hagati y'abakazana be (Zari na Mobeto)

Sanura Kassim, nyina wa Diamond Platnumz, igihanganjye muri muzika ya Afurika y’Iburasirazuba, asa n’umaze kurambwira ikinamico iri hagati y’abagore b’umuhungu we , Hamisa na Zari Hassan. [xyz-ihs snippet=”google”] Kuva aho bimenyekanye ko Hamisa Mobeto yabyaranye na Diamond wari usanzwe afite umugore babana mu nzu, umwuka wabaye mubi hagati yaba bombi (Zari &Mobeto) kugeza n’aho nyirabukwe […]

Déo Mushayidi yari yarihaye Imana nyuma yinjira muri Politiki ashidikanya imugwa nabi

Nyuma yo gukomeretswa n’ amateka mabi yaranze u Rwanda akanahitana abo mu muryango we, byatumye Mushayidi atekereza kwinjira wese wese muri politiki nyuma y’aho FPR/Inkotanyi itangiriye urugamba rwo kubohora igihugu rwayihuje n’ ingabo za Leta yayoboraga u Rwanda. Mushayidi yabaye umufurere: Mbere yo kwinjira muri politiki, Mushayidi yabaye mu bihayimana (FrĂšres JosĂ©phites) imyaka 12, anigisha […]

Burundi: Agathon Rwasa aramagana icyemezo cyo guhindura abari bashinzwe umutekano we

Visi perezida w’Inteko ishinga amategeko y’u Burundi, Agathon Rwasa, aramagana icyemezo cyo kumuhindurira abasanzwe bamurinda bitewe n’impungenge z’umutekano we kuva mu 2010. Biravugwa ko Agathon Rwasa wari usanzwe urindwa n’abasirikare kuri ubu yahawe uburinzi bw’abapolisi, ariko akaba atishimiye iki cyemezo nk’uko yabigaragaje mu ibaruwa yandikiye ababishinzwe asaba guhagarika iki cyemezo. [xyz-ihs snippet=”google”] Muri iyi baruwa, […]

Nzamwita de Gaule wahataniraga kuyobora FERWAFA akuyemo kandidatire ye ku munota wa nyuma

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ukuboza 2017, mu cyumba k’inama cya Lemigo Hotel , hari kubera igikorwa cyo gutora umuyobozi wa Federasiyo y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Nzamwita Vincent De Gaule wari usanzwe ayiyobora ndetse wari wanongeye kwiyamamaza, yatangaje ko akuyemo kandidatire ye. Bicishijwe ku rukuta rwa Twitter rwa Ferwafa, bagize bati “Ku […]

Tanzania: Komiseri w’Akarere yategetse guta muri yombi abanyeshuri 55 batewe inda

Komiseri w’Akarere muri Tanzania witwa Sebastian Waryuba yategetse igipolisi guta muri yombi abana 55 b’abanyeshuri mu mashuri yisumbuye batwaye inda mu myaka 2 ishize. Ubwo yavugaga mu nama ya komite ngishwanama y’Akarere ka Tandahimba kuwa mbere ushize, Waryuba yavuze ko aba bana b’abanyeshuri n’ababyeyi babo bakwiye gufungwa mu gihe iperereza rikomeje. Ibi ngo bikaba biri […]

Ndi umukobwa w’imyaka 24, mba kwa mukuru wanjye, iyo bari mu cyumba bagakora imibonano mba mbyumva, bikanshumuza- NKORE IKI?

Mbanje kubasuhuza mbifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2018, icyo nsaba hano kuri bwiza.com ni inama, ntabwo ndibuvuge byinshi. Nk’uko natangiye mbivuga, mfite imyaka 24, ndi umukobwa ukijijwe rwose utajya wishora mu bigare by’abakobwa wenda ngo mbe nanywa inzoga cyangwa ngo nsambane. Mba kwa mukuru wanjye i Kigali, mpamaze igihe gito kuko nahaje ubwo […]

Mbarushimana wari ukurikiranweho uruhare muri jenoside yakatiwe igifungo cya burundu

Icyumba kidasanzwe kiburanisha ibyaha mpuzamahanga cy’Urukiko Rukuru kuri uyu wa Gatanu, itariki29 Ukuboza 2017, cyakatiye igifungo cya burundu Emmanuel Mbarushimana kubera uruhar rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Mbarushimana yohererejwe u Rwanda muri Nyakanga 2014 avuye muri Denmark nyuma yo kugerageza uko ashoboye kose kutoherezwa harimo no kwitabaza urukiko rw’uburenganzira bwa muntu […]