U Burundi ku rutonde rw’ ibihugu bivugwamo indwara zandura

Koreya y’Epfo yashyize u Burundi ku rutonde rw’ ibihugu 59 bifite indwara zandura (maladies contagieuses) nka macinya, indwara y’umuriro w’igikatu (fièvre jaune), iyi ikaba ari indwara ikwirakwizwa n’umubu, igatera ubushyuhe bwinshi bwo mu mubiri, kuva amaraso nko mu mazuru, kuruka n’ibindi, OMS ikaba itangaza ko hafi 50% byabafashwe nayo baba bafite ibyago byo kubura ubuzima. […]

RDC: Umuryango w’Abibumbye witambitse ibitero UPDF yagabaga kuri ADF

Perezida Museveni, akaba ari nawe mugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo za Uganda, yahagaritse ibikorwa byo kurwanya inyeshyamba za ADF muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’icyumweru kimwe bitangijwe. Amakuru aturuka hejuru mu biro bikuru bya UPDF muri Mbuya agera ku rubuga rwa Spyreports dukesha iyi nkuru, avuga ko Museveni yategetse abayobozi ba UPDF kuguma mu […]

Dore ibintu 5 biranga abantu bashaka guhorana akanyamuneza mu buzima bwabo

Hari abavuga ko ntacyo wakora ngo ubeho wishimye, ariko abo ni abirengagiza ko hari abantu babaho bishimye, abandi bakabaho bababaye.Uko biri kose ababaho bishimye hari icyo barusha abahora bababaye. [xyz-ihs snippet=”google”] Niba ushaka guhora wishimye, dore ibyo usabwa: 1.Guhangana n’ibibazo Nta na rimwe mu buzima guhunga ibibazo byigeze bifasha mu kubikemura.Hari gihe biba bikomeye ariko […]

Ese haba hari ingaruka zizavuka mu gihe USA izaba yagabanyije inkunga yageneraga u Rwanda?

Iki kibazo gitangiye kwibazwaho cyane mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangarije ko zigiye kugabanya inkunga zageneraga ibihugu bikiri mu nzira y’ amajayambere harimo n’ u Rwanda nk’ uko byatangajwe na Perezida Trump mu ntangiriro za 2017. Inkunga yatewe u Rwanda rwonyine muri 2016 yagenewe ibikorwa by’ iterambere, ubuvuzi n’ ubuzima ndetse n’ ibikorwa […]

James Sano wari ukurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa WASAC yagizwe umwere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2017, urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwagize umwere James Sano wahoze ari umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura ry’amazi nyuma akaza gutabwa muri yombi ashinjwa gukoresha nabi umutungo wa leta. Ni nyuma y’uko uyu Sano atawe muri yombi mu ntangiriro z’ukwezi kwa cyenda, ubushinjacyaha bugasaba […]

Icyo igisirikare n’igipolisi bya Uganda bivuga ku Banyarwanda bamaze iminsi batabwa muri yombi

Mu minsi ishize nibwo u Rwanda rwandikiye Uganda ruyisaba ibisobanuro ku itabwa muri yombi rya hato na hato rikomeje gukorerwa Abanyarwanda baba cyangwa bagenda muri Uganda ntirubimenyeshwe, ndetse no ku gukorana na RNC, u Rwanda rwita umutwe w’iterabwoba. Usibye ibi, imiryango y’aba Banyarwanda bafatwa ikomeje kwitabaza inzego zitandukanye ivuga ko itazi aho abantu babo bafungiye, […]

Kirehe: Babangamiwe n'imbwa zo mu gasozi zigiye kubamaraho amatungo

Abaturage bo mu murenge wa Mushikiri mu karere ka Kirehe bavuga ko babangamiwe no korora amatungo akaribwa n’imbwa ziba mu gasozi. Abaturage bavuga ko kuva mu kwezi kwa cyenda imbwa zimaze kurya amatungo arimo ihene n’intama ku buryo hatagize igikorwa nta muturage wazongera korora aya matungo magufi. Mutezimana Daniel atuye mu Kagali ka Cyamugurwa, mu […]

RDC: Imirwano hagati y’umutwe wa Mai Mai n’ingabo za leta yaguyemo 7

Umusirikare umwe wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’abandi 6 bo mu mutwe wa Mai Mai baguye mu mirwano yahuje aba bombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ukuboza 2017 mu gace ka Kasindi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Imirwano hagati y’aba barwanyi n’igisirikare cya Congo yakajije umurego kuva mu ntangiriro […]

Nyagatare: Abana bafunguwe kubera imbabazi za Perezida basuye bagenzi babo bakiri muri gereza

Mu cyumweru gishize, muri gereza y’abana ya Nyagatare(Nyagatare Juvenile Prison) habereye igikorwa kiswe “Garuka ushime’’, aho abana bahoze bafungiye muri iyi gereza bakaza guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika kubera ko batsinze ibizamini bya Leta, basuye abana bagifungiye muri iyi gereza babasaba kwitwara neza no kwita ku masomo bahabwa. Aba ni abana batsinze ibizamini by’amashuri […]

Uganda: Umwaka wa 2017 uhitanye ibikomerezwa byinshi byiganjemo abanyepolitiki

Umwaka wa 2017 ni umwaka utaragendekeye neza igihugu cya uganda nubwo ari ibyabaye n’ahandi hatandukanye mu karere, ku kijyanye no gutakaza abantu bakomeye haba mu bijyanye na politiki ndetse no mu butunzi. Aba ni bamwe muri abo bantu bagiye batakaza ubuzima muri uyu mwaka dusoza bikamenyekana haba muri Uganda imbere ndetse no hanze yayo bitewe […]

Mugore, dore uburyo wakoresha niba ushaka kurangiriza rimwe n’umugabo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Akenshi uzasanga umugore ataryohewe mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina amakosa ayagereka ku mugabo, ariko buri gihe ntabwo ari umugabo uba ugomba kuyobora iki gikorwa cyose, na we mugore ugomba kumufasha kugirango mwese muryoherwe kandi munubake urugo rwanyu neza. Ni muri urwo rwego bwiza.com yabateguriye, bimwe mu bishoboka umugore agomba kugirango abashe kurangiriza rimwe n’umugabo we, erega […]

Uganda: Gen. Tumukunde yahishuye ko NRM iri gushaka uzasimbura perezida Museveni ukiri muto

Minisitiri w’umutekano wa Uganda, Lt. Gen. Henry Tumukunde, aratangaza ko ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda ririmo gutegura umuntu uzasimbura perezida Museveni kubw’ibyo ivugurura ry’ingingo y’itegeko nshinga yagenaga imyaka umukuru w’igihugu atagomba kuba arengeje rikaba ntawe rikwiye gutera impungenge. Ibi minisitiri Tumukunde yabitangaje kuri uyu wa Kane, avuga ko Abagande badakwiye gutinya iri vugurura […]

Umugabo utagira amaboko n’amaguru yongeye kwibaruka abyara impanga

Mu gihe abantu benshi bari mu byishimo byo kuba basoje umwaka amahoro, abandi barira ko baburiye babo mu mpanuka zitandukanye n’ibindi, ibyishimo ni byose ku mugabo Nick Vujicic wamenyekanye cyane hirya no hino mu bitangazamakuru bitandukanye, ku mibereho ye itangaje atagira amaguru habe n’amaboko. Uyu mugabo, Nick akomoka mu gihugu cya Australia, yibarutse abana 2 […]

Umuherwe Jack Ma uheruka mu Rwanda yahuriye na Jet li muri filimi igaragaramo imirwanire ihambaye

Umuherwe Jack Ma, uzwi no mu Rwanda dore ko aherutse kurusura, akaba umwe mu bagabo bakize cyane kurusha abandi mu Bushinwa, ari nawe washinze urubuga rw’ubucuruzi kuri internet ruzwi nka Alibaba, yatangiye no kugerageza gukina sinema, aho yatangiriye muri filimi ngufi yiswe Gong Shou Dao (GSD) igaragaramo imirwanire ihambaye ahuriramo n’ibyamamare muri kung-fu nka Jet […]

Ibihugu bya Uganda na Congo ngo byabaye ijuru ry’abajenosideri bacitse ubutabera

Ibihugu bya Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byaba byarabaye ijuru ry’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk’uko amakuru ikinyamakuru KTPress dukesha iyi nkuru gifite avuga. Urutonde iki kinyamakuru cyabashije kubona rugaragaza ko ibihugu bya Uganda na Congo bicumbikiye hafi 55% by’abantu 835 bashakishwa n’ubushinjacyaha mu bihugu 34 ku isi. [xyz-ihs snippet=”google”] Muri aba […]

Perezida Uhuru Kenyatta yashimiye George Weah ku ntsinzi yo mu matora y’umukuru w’igihugu

Bidasubirwaho, uwahoze ari umukinnyi w’umupira wa Ruhago ukomoka muri Liberia, George Weah yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu. Nyuma y’uko bitangajwe ko ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu muri Liberia byerekana ko uyu mugabo, Weah ari we watsindiye kuyobora kiriya gihugu, abandi bakuru b’ibihugu bitandukanye muri Afurika barimo na perezida Kenyatta wa Kenya, bafatanyije na we kubyina intsinzi. […]

Umutekano wa Perezida Paul Kagame wavugishije itangazamakuru mpuzamahanga

Mu gihe umutekano w’ abaperezida bo mu bihugu bya Afurika birangwamo ibikabyo, usanga kenshi mu bashinzwe kubarinda bacye ari bo babyigiye ndetse banafite ibikoresho kabuhariwe. « Uburyo Perezida Paul Kagame arindwa ntibisanzwe kuko tutarabibona no ku banya-Israel ndetse n’ Abanyemerika » , Ibi byashimangiwe na Jeune Afrique ubwo Perezida Kagame yasuraga u Bufaransa bwa mbere […]

Rubavu: Abashoferi n’aba konvwayeri bazamura ibiciro by’ingendo uko bishakiye

Mu gihe ibiciro bya RURA byemeza ko kuva mu Mujyi wa Gisenyi werekeza mu Murenge wa Nyakiriba n’uwa Kanama muri centre y’ubucuruzi ya Mahoko, abagenzi batagomba kurenza amafaranga 300frw, abaturage bakoresha umuhanda uva Gisenyi ujya muri Gare ya Mahoko barinubira ibiciro by’ingendo bakwa na bamwe mu bashoferi n’abakonvwayeri b’amatagisi akorera muri uwo muhanda, aho bavuga […]

Amavubi agiye gukina imikino ya gicuti na Sudani na Algeria ari nako yitegura CHAN 2018

Ikipe y’ igihugu y’ umupira w’ amaguru y’ u Rwanda, Amavubi yahisemo kuzajya gutegurira amarushanwa ya CHAN 2018 muri Tunisia. Amavubi azagera i Tunis muri Tunisia ku itariki ya 1 Mutarama 2018, ikazageza ku ya 10 Mutarama 2018, aho azakina imikino 2 ya gishuti. Muri iyi imikino ya gishuti Amavubi azabanza gukina na Sudani ku […]

Kenya: Umupolisi yishe umukuriye anakomeretsa bagenzi be babiri

Polisi ya Kenya iri guhiga bukware umupolisi wacitse nyuma yo kwivugana umukuriye amurashe ndetse akanakomeretsa abandi bagenzi be babiri. Dailynation dukesha iyi nkuru. ivuga ko uyu mupolisi yafashwe n’uburakari mu buryo butunguranye agahita akongeza umuriro ku muyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Makueni ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2017, akoresheje […]

Uganda: Imiryango y’Abanyarwanda 6 batawe muri yombi bashinjwa ubutasi irasaba ubutabera

Imiryango y’Abanyarwanda 6 batawe muri yombi n’Ubuyobozi bw’Ubutasi bwa gisirikare muri Uganda barasaba abayobozi ba UPDF ko benewabo bakomeje gufungwa bagezwa imbere y’urukiko cyangwa bagafungurwa. Aba banyarwanda biravugwa ko batawe muri yombi kuwa 19 na 20 Ukuboza bakuwe Nalufenya n’abakozi b’inzego z’umutekano babashinja ibikorwa by’ubutasi n’iterabwoba. [xyz-ihs snippet=”google”] Aba bafashwe ni; Herbert Munyangaju, Freddy Turatsinze, […]

Kuri Santimetero ze 135, akinira ikipe ikomeye ku isi mu mukino wa Basketball-Amafoto

Umugabo w’imyaka 32 y’amavuko witwa, Jahmani Swanson akoeje gutungura abantu batandukanye kubera imyitwarire ye idasanzwe mu mukino wa Basketball ugereranyije n’ubugufi bwe bukabije ku buryo umuntu atatinya kuvuga ko ataberanye no gukina uyu mukino. Uyu mukinnyi wabiciye bigacika guhera mu myaka yashize, akomeje gutangaza abantu kubera uburebure bwe budahwanye n’iby’akora mu kibuga, dore ko akinana […]

Icyaha cyo gusebanya cyakuwe mu mushinga w’itegeko rigena ibyaha n’ibihano byabyo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, itariki 28 Ukuboza 2017 abagize Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda bize ndetse banatora umushinga w’itegeko rigaragaza ibyaha n’ibihano muri rusange ariko icyaha cyo gusebanya gikurwa mu byaha bihanwa n’amategeko. Iki ni ikibazo cyari kimaze imyaka gihanganisha itangazamakuru ryo mu Rwanda na bamwe mu nzego za leta ndetse n’izigenga […]

Abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda mu myiteguro yo gushoza intambara

Nyuma yo kubona urugamba rwa politiki rusa nk’urutazabahira, Abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kuri ubu basa nk’abagiye kuyoboka inzira y’intambara, aho kugirango babone amafaranga azabafasha mu rugamba bateganya gushyira ku isoko impapuro z’agaciro (Bons du TrĂ©sor) zifite agaciro ka miliyoni 10 z’Amayero. Izi mpapuro ngo zishobora kuzongerwa bitewe n’ibizakenerwa nyuma yo kwigwa n’impuguke nk’uko bigaragara mu […]

Umuhanuzi Mboro mu mazi abira nyuma y’uko umwana apfiriye mu rusengero rwe bamuzanye ngo amusengere

Umuvugabutumwa wabiciye bigacika muri leta y’Afurika y’Epfo, Paseka Motsoeneng umenyerewe ku izina rya Mboro yatawe muri yombi hamwe na bamwe mu bayoboke b’itorero rye, Incredible Happenings Ministries nyuma y’uko bananiwe gusengera umwana muto w’umukobwa ngo akire ahubwo akabagwa imbere. Ibitangazamakuru byo muri kiriya gihugu biravuga ko ku munsi wok u cyumweru tariki ya 24 Ukuboza […]

Maréchal De Gaulle wizihije isabukuru y'imyaka 50, arashima Imana yamurinze

Ufiteyezu Ismail uzwi ku izina ry’ ubuhanzi rya MarĂ©chal De Gaulle nyuma yo kwizihiza isabukuru y’ imyaka 50 amaze avutse aranatangaza ko akomeje gushimira Imana ku buryo yamurinze ndetse akaba anayisaba ubushobozi bwo guhigura umuhigo yari yarahize wo kuyikorera. Umuhanzi MarĂ©chal De Gaulle utuye muri Canada, ubu akaba abarizwa mu Bubiligi, ni umuririmbyi ndetse n’ […]

Umupolisi wo mu muhanda ayobora imodoka aceza nka nyakwigendera M. Jackson (Amafoto &Video)

Umupolisi wo mu gihugu cy’u Buhinde, Ranjeet Singh, ashinzwe kuyobora imodoka mu muhanda ahamenyerewe nko muri Feu rouge. Amafoto ndetse n’amashusho ye yatumye yamamara ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uburyo yitwara mu kazi ke ka buri munsi, aho abamubonye banakererwa bitewe n’uburyo aba asa n’urimo kurapa ariko akabikora anaha imodoka icyerekezo zigomba gucamo. Abamubonye bakanamufotora, bavuga […]

Kirehe: Impunzi z’Abarundi ziravugwaho kujujubya abaturage zibiba

Abaturage bo mu karere ka Kirehe bavuga ko impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama ziyisohokamo zikiba imyaka bahinze ndetse bamwe bakanamena inzu . Abatuye imirenge ya Mahama, Nyarubuye, Mpanga na Nyamugari nibo bavuga ko bajujubijwe n’izi mpunzi ziba imyaka mu mirima yabo ndetse abandi bakabamenera inzu bakinjiramo bakiba. Mukeshimana Valentine, avuga ko bahinga imyaka […]

Guverinoma y'u Rwanda ntiteganya kwihanganira abatuzuza amasezerano bagiranye

Umwiherero wa 14 w’Abayobozi bakuru b’Igihugu wabaye kuva tariki ya 25 Gashyantare kugeza ku itariki ya 02 Werurwe 2017 wasabye ko hanozwa imitegurire n’imicungire y’amasezerano Leta igirana na ba rwiyemezamirimo, guhana abagize uruhare mu guteza Leta igihombo, kurangiza kugaruza imitungo yanyerejwe ku bahamwe n’ibyaha no gukurikirana abatarashyikirizwa inkiko. Mu gushyira mu bikorwa uyu mwanzuro, kuwa […]

Umugabo wanjye yamvunnye akaboko anziza kunywa inzoga, nari naravuye mu itorero nsebya pasiteri, natinye gusibirayo-NKORE IKI?

Ubwo abandi barimo kwishimira iminsi mikuru, njyewe nikoreye akaboko nyuma yo gukubitwa nkanavunwa n’umugabo wanjye anziza inzoga, ubusanzwe nari naraziretse burundu ariko shitani sinzi uko yongeye kunshora muri iki gishuko. Hari itorero narinsanzwe nsengeramo, n’umugabo wanjye yarihozemo nyuma aragwa, arivamo asubira ku nzoga, njye nakomeje gusenga ariko ibigare by’abagore nibyo byankuyemo. Umwe muri twe yashwanye […]

Uganda: Undi musirikare mukuru muri Sudani y’Epfo yibwe amafaranga kuri konti ye muri KCB

Igipolisi cya Kampala muri Uganda cyataye muri yombi umuyobozi muri banki ya KCB, ukurikiranweho gufatanya n’abandi bantu bataratabwa muri yombi, kubikuza mu buryo bunyuranyije n’amategeko miliyoni 40 z’amashilingi kuri konti y’umusirikare mukuru mu gisirikare cya Sudani y’Epfo. Iyi akaba ari inshuro ya kabiri abasirikare bakuru ba Sudani y’Epfo bibwe amafaranga yabo muri iyi banki. Uyu […]

RDC yataye muri yombi impunzi z’abanyasudani zahungiragayo

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri gufunga abantu bo mu gihugu cya Sudani y’Epfo bari guhungirayo, barahunga imirwano irimo kuba hagati y’igisirikare cya Leta ya Salva Kiir n’abo mu mutwe wa SPLA-IO wo ku ruhande rwa Riek Mashar wahoze ari Visi Perezida. Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi yatangaje ko umutekano wakajijwe ku mipaka ihana […]

Nyamasheke: Umurambo w’umusore wari umaze iminsi 4 yarabuze, wabonwe mu Kivu

Amakuru aturuka mu murenge wa Shangi avuga ko umurambo w’umusore witwa Sibomana Jean Claude ukomoka mu mudugudu w’amahoro, akagari ka Nyamugari mu murenge wa Shangi, ho mu karere ka Nyamasheke, wari umaze iminsi 4 yaraburiwe irengero, wabonetse mu kivu nyuma y’iminsi ashakishwa n’abaturage hamwe n’izego z’umutekano. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangi, Ndindayino […]

Kayumba Nyamwasa na Dr. Rudasingwa mu nzira yo kwiyegereza Perezida Emmanuel Macron

Mu ibaruwa ifunguye yandikiye Perezida w’ u Bufaransa, Emmanuel Macron, ku wa 26 Ukuboza 2017, Dr. ThĂ©ogene Rudasingwa yagaragaje ko ihuriro rya politiki abarizwamo ridashyigikiye icyemezo Leta y’ u Rwanda iherutse gutangaza ko igiye gusohora impapuro zita muri yombi abafaransa bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma y’ ibaruwa asohoye amaze igihe kinini atagaragara mu […]

Messi ni umuhanga cyane kurusha Cristiano Ronaldo- Eden Hazard

Eden Hazard umusore w’imyaka 26 y’amavuko ukinira ikipe ya Chelsea, avuga ko Lionel Messi ukina muri FC Barcelona, ari umuhanga cyane kurusha Ronaldo wa Real Madrid. Aganira na Chelsea TV, Eden yagize ati “iyo ukina umupira (football) uba ushaka gukina uhanganye n’abahanga, ikipe ya mbere, abakinnyi bubatse izina ku isi,…Messi ni umukinnyi wa mbere ku […]

Rwamagana: Umuforomo yatawe muri yombi akekwaho kwiba imiti

Ku wa kabiri tariki 26 Ukuboza 2017, umuganga witwa Maniriho Faustin yatawe muri yombi na Polisi y’ u Rwanda akekwaho kwiba imiti mu kigo nderabuzima cya Munyaga giherereye mu murenge wa Munyaga, mu karere ka Rwamagana. Maniriho Faustin yifashishaga imiti y’ikigo nderabuzima agiye gusiramura abashaka kwisiramuza nk’uko byemezwa n’umukozi ukora ku kigo nderabuzima cya Munyaga […]

Ibihano ONU yafatiye Koreya ya Ruguru bishobora kuba imbarutso y’intambara n'Amerika

Nyuma y’uko Umuryango w’Abibumbye ufatiye ibihano abayobozi 2 bakomeye mu gukora no kugerageza ibisasu muri Koreya ya Ruguru, iki gihugu cyatangaje ko ibi bihano bishobora kuba imbarutso y’intambara hagati yacyo n’Amerika. Kwa Gatanu w’icyumweru cyashize tariki ya 22 Ukuboza 2017, nibwo hateranye inama y’Umuryango w’Abibumbye yemeza ko abayobozi babiri bakomeye mu guturitsa ibisasu muri Koreya […]

Abapolisi bakuwe umutima n’uburebure bw’inzoka basanze yambukiranya umuhanda- IFOTO

Abapolisi bo muri Australia ubwo bari ku irondo rya nijoro, bakubitanye n’inzoka ndende, ibakura umutima bategereza ko ibanza kurangiza kwambuka umuhanda bakabona gukomeza urugendo. Polisi mu gace ka Queensland, aho iyo nzoka yabonywe, yafashe ifoto y’iyo nzoka n’umupolisi wari uyiri hafi, iyishyira kuri twitter, ariko abantu benshi batangarira iki gikururanda, ari nako bagira byinshi bakivugaho. […]

Umugabo yivuganye umugore we kuri Noheli amuziza gutinda gutaha

Umugabo utatangajwe amazina w’imyaka 35 wo mu gace ka Iganga muri Uganda ari guhigwa bukare na polisi ikorera muri kariya gace nyuma yo gutema umugore we akamwica kuri Noheri yarangiza agahita acika. Uyu mugabo ashinjwa kuba yarishe atemye umugore we Betty Anyokoti w’imyaka 25 amukekeraho kuba yari ari kumwe n’abandi bagabo ubwo yatahaga atinze ku […]

Nyamasheke: Imyenda y’umusore umaze iminsi ine yarabuze, yatoraguwe ku Kivu

Umusore witwa Sibomana Jean Claude ukomoka mu mudugudu w’amahoro, akagari ka Nyamugari mu murenge wa Shangi, ho mu karere ka Nyamasheke, amaze iminsi 4 yaraburiwe irengero, ariko imyenda yari yambaye yatoraguwe ku nkengezo z’i Kivu. Nk’uko bwiza.com yabitangarijwe na mukuru w’uyu musore witwa Hakizimana Joseph, ngo murumuna we w’imyaka 18 y’amavuko, babanaga i Kigali, ku […]

Uganda: Brig Karemire mu ntambara y'amagambo na Dr Kizza Besigye amushinja gutoba politiki

Igisirikare cya Uganda UPD cyateranye amagambo n’umunyepolitiki, Dr kizza Bessigye nyuma y’amagambo aherutse gutangaza ubwo uganda yoherezaga ingabo guhangana n’umutwe wa ADF uri gukorera mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Mu minsi ishize, ubwo guverinoma ya Uganda yatangazaga umugambi wo kohereza ingabo muri Congo, Dr Bessigye yavuze amagambo agira ati “Kohereza hanze ingabo […]

Menya inkomoko y'amwe mu mazina y'abahanzi bazwi mu Rwanda

Ubusanzwe mu buzima bwa buri kiremwamuntu, iyo umuntu avutse ahabwa izina rizamuranga mu gihe azaba ari ku isi ndetse na nyuma yo kuyivaho, iryo zina rikomeza gushinga imizi, gusa ibi birahinduka iyo ushaka kuba icyamamare, aha usanga abantu bihutira gushaka izina risa niriryoheye amatwi ya benshi kandi rimwe na rimwe ugasanga bene ayo mazina akunze […]

U Rwanda rwaje ku mwanya wa 4 mu kurwanya ruswa muri Afurika

  N’ubwo havugwa ruswa imunga ubukungu muri Afurika, hari ibihugu bikoresha imbaraga nyinshi mu kuyirwanya, bikorera mu mucyo ndetse binashimangira amahame shingiro ya Demokrasi. Botswana, Cap-Vert , Iles Maurice, Rwanda ndetse na Namibia nibyo bihugu byo ku mugabane wa Afurika bikomeje kuza mu myanya ya mbere mu kurwanya ruswa. 5-Namibia : Iki gihugu ni intangarugero […]

Kigali: Past. Jimmy Muyango agiye kumurika igitabo yise 'The Pathway to Destiny'

Mu rwego rwo guteza imbere umurimo w’ Imana , Senior Pastor w’ Itorero Potter’s Hand Ministry, Jimmy Muyango yateguye gahunda yo kumurika igitabo yise “The Pathway to Destiny” . Muri iki gitabo “ The Pathway to Destiny”, dukenekereje mu Kinyarwanda “ Inzira igana ku mugambi Imana igufitiye ,Pst. Jimmy Muyango yifashisha ibyanditswe ahumuriza abantu bose […]

Loni yatsimbararaga kuri Leta ya Habyarimana, yagize ikimwaro mu maso ya FPR-Inkotanyi

Abakurikirana amateka ya politiki y’ u Rwanda kuva muri 1959, kugeza FPR/Inkotanyi itangiza urugamba rwo kubohora igihugu mu Ukwakira 1990 kugeza muri Kanama 1993 mu mishyikirano ya Arusha bikangaga ko gutsindwa kw’ ingabo za Habyarimana bitari gusiga igihugu amahoro nk’ uko byaje kugaragara muri 1994. N’ubwo gutsindwa kwa FAR no kwicwa kwa Perezida Juvenal Habyarimana […]

Sudani y’Epfo: Umukuru w’abarwanyi ba Riek Machar yishwe arashwe hamwe n’abamurindaga 2

Umugaba mukuru w’abarwanyi bo ku ruhande rw’uwahoze ari visi perezida wa Sudani, Riek Mashar yaguye mu gitero cyari cyahuje aba barwanyi ba SPLA-IO ndetse n’abandi barwanyi bitwaje intwaro mu gace ko mu majyepfo ya Equateur muri Sudani y’Epfo. Umuvugizi w’ingabo za Riek Mashar, Paul Lam Gabriel yatangarije Radio Tamazuj kuri uyu wa Kabiri tariki ya […]

Mugabo, dore uburyo uzajya ukoresha niba wifuza kurangiriza rimwe n’umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Iyo tuvuze gukora imibonano mpuzabitsina hari ababyumva nabi, bakabifata nk’ibyoroshye cyangwa se ari igikorwa wakora uko wiboneye, oya, ni igikorwa gikubiyemo amabanga menshi kandi yo kubaka urugo. Uyu munsi turahanura abagabo, mugabo niba utera akabariro ukarangiza mbere y’umugore wawe menya ko utazi gukora neza iki gikorwa, ese ubwo uba umusize he? Aha nakubwira ko uba […]

Moto zose zitwara abagenzi zigiye gushyirwaho utwuma turanga aho zigeze (GPS)

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukurikirana imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, cyatangaje ko abakoresha moto mu gutwara abagenzi n’ibintu bagiye guhabwa utwuma tuzajya dutuma aho iyo moto iherereye (GPS) hamenyekana bityo bikazafasha guhangana n’abakora amakosa mu kazi ko gutwara. Imibare itangwa na polisi y’u Rwanda, igaragaza ko mu mpanuka zo mu muhanda zigera kuri 162 […]

2017: Abaperezida 3 bashinjwaga kuyoboza igitugu bagakurwa ku buyobozi ku nabi

Umwaka wa 2017 wabaye mubi ku bayobozi batatu bashinjwaga kuyoboza igitugu mu bihugu bya Afuri ka ariko biba umwanya wo kwiyongerera icyizere ku baturage bari barahagorewe. Byatangiriye muri Gambia aho Perezida Yahya Jammeh yari amaze imyaka 22 ku butegetsi yabuvuyeho atareba inyuma muri Mutarama 2017. Yahya Jammeh yategetse Gambia imyaka 22 kugeza ubwo ahindura Itegeko […]

Misiri: Abantu 15 bashinjwa kugaba ibitero kuri Sinai bishwe bamanitswe

Leta ya misiri yishe kuri muri iki cyumweru abarwanyi bagera kuri 10 bahamwe n’ibyaha byo kugaba igitero mu gace ka Sinai muri 2013, abatari bacye bakahasiga ubuzima. Aba barwanyi bari bamaze igihe bafungiye muri gereza zitandukanye, bahamijwe ibyaha by’ubugizi bwa nabi muri kariya gace, nyuma yo gutabwa muri yombi no gukorerwa iperereza bakaba bahanishijwe kunyongwa. […]

Abunganira impunzi z'Abanyarwanda muri Uganda zafashwe zijya Tanzania bitabaje urukiko

Abunganizi mu mategeko b’impunzi z’Abanyarwanda 45 ziherutse gutabwa muri yombi bikavugwa ko zari zijyanywe mu myitozo ya gisirikare ya RNC bagejeje ikirego mu rukiko bamagana ko zikomeje gufungwa zitamenyeshwa ibyaha zishinjwa. Izi mpunzi zo mu nkambi ya Nakivale zafatiwe ku mupaka wa Kikagati uhuza Uganda na Tanzania kuwa 11 Ukuboza ziri kujya muri Tanzania, aho […]

Umwana w’imyaka 17 yarohamye mu bwogero rusange (Piscine) ari kwishimisha kuri Noheri

Polisi yo mu mujyi wa Kampala muri Uganda iri gukora iperereza ku mwana w’umuhungu w’imyaka 17 wasanzwe yapfiriye mu kidendezi cyo kogeramo ku munsi mukuru wa Noheri. Uyu mwana wari ukiga mu mashuri abanza, ngo yapfiriye mu kidendezi cya Silver Springs hotel iherereye mu mujyi wa Kampala, akaba yarapfuye ari kogana n’abandi benshi mu byishimo […]

Kicukiro: Nkeshimana Emmanuel uvuga ko yarokotse jenoside aratabaza

Nyuma yo gukoreshwa imirimo y’ ububoyi no gusiragizwa ku myaka 23 y’ amavuko, Nkeshimana Emmanuel wacitse ku icumu rya jenosde yakorewe Abatutsi arasaba ko ubuyobozi bwamufasha kugirango abone uko akomeza amashuri ye. Mu buhamya bwe, Nkeshimana Emmanuel avuga ko ajya kumenya ubwenge yisanze mu kigo cy’ imfubyi cy’ i Nyanza ya Butare ariko ku rundi […]

Uganda: Umudepite yahawe ijambo mu rusengero, abantu bose bahita bisohokera

Ku munsi w’ejo tariki ya 25 Ukuboza, ubwo abantu barimo baramya Imana bishimira ko umukiza yabavukiye, kuri Cathedral ya Bugembe ho abari bagiye mu misa banze kumva ubutumwa umudepite wo muri ako gace yari yabageneye ubwo yahabwaga micro bahitamo kwisohokera bose. Daily monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mudepite witwa Nelson Lufafa yahawe mikoro […]

Canada yirukanye ambasaderi wa Venezuela ku butaka bwayo yihimura

Intambara ya dipolomasi hagati ya Canada na Venezuela irakomeje, aho nyuma y’aho umudipolomate w’Umunyacanada, Craig Kowalik, yirukaniwe n’umukuru w’inteko ishinga amategeko kuwa 23 Ukuboza, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Canada nayo yirukanye Ambasaderi wa Venezuela n’undi mukozi mukuru. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Canada yasobanuye ko ambasaderi wa Venezuela, Wilmer Barrientos, […]

Umusore yanteye inda kuri Noheli ya 2015, yanze kumfasha anahindura nimero ya telefoni , ubu arimo kuntesha umutwe ngo arashaka kureba umwana- NKORE IKI?

Mbifurije Noheli nziza nabasa inama, imyaka ibaye ibiri, naryamanye n’umusore kuri Noheli, ndabyibuka hari ku itariki ya 25 Ukuboza 2015, gusa yambereye umuhemu. Uwo musore yari asanzwe ari inshuti yanjye ariko twari tumaranye igihe gito twitana abasheri, nyuma yo gusambana reka mbyite gutyo, nibwo yatangiye kunkwepa namuhamagara akanga kwitaba kugeza ubwo ahinduriye telefone. Naramuretse ndatwita, […]

Liberia: Bazindukiye mu cyiciro cya kabiri cy’amatora ya perezida

Mu gihugu cya Liberia kuri uyu wa kabiri, itariki 26 Ukuboza baramukiye mu cyiciro cya kabiri cy’amatora ya perezida ugomba gusimbura Ellen Johnson Sirleaf umaze imyaka 12 ayoboye iki gihugu. Amatora yo kuri uyu wa kabiri akaba ahuza abakandida babiri; George Weah w’imyaka 51 wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, ndetse na Joseph Boakai, […]

Rwemalika wiyamamariza kuyobora FERWAFA ashyize agatima no ku bahoze bakinira ikipe y’igihugu

Rwemalika Felecite, umugore wiyamamariza kuyobora Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), avuga ko mu byo yakora aramutse atowe, harimo no guha agaciro abakiniye ikipe y’igihugu (Amavubi). Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ku wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2017, yabatangarije ko afite imbaraga n’ubushake byo kuyobora iyi federasiyo, akanagaruka ku bakinnyi bahoze bakinira ikipe y’igihugu, ko […]

RDC: Inzu ya perezida Kabila yatwitswe irakongoka

Inzu ya perezida Joseph Kabila wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yagabweho igitero n’abantu bitwaje ibirwanisho bataramenyekana mu gitondo cyo kuri Noheri basiga bayitwitse irakongoka. Iyi nkuru dukesha Radio Okapi iravuga ko hari ahagana saa kumi za mugitondo kuri uyu wa Mbere, itariki 25 Ukuboza 2017 ubwo inzu ya perezida Kabila iherereye ahitwa Musienene, mu […]