Nyamasheke: Batewe impungenge n’umuhanda ubahuza na Rusizi ugiye gucikamo kabiri

Abaturage bo mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke n’abandi bakoresha umuhanda wa Ntendezi- Bugarama na Nyakabuye mu karere ka Rusizi, barasaba ubuyobozi bw’akarere gusana uyu muhanda ugiye gucikamo ibice bibiri. Bavuga ko uramutse ucitse ubuhahirane n’indi mirenge, harimo n’iya Nyakabuye na Bugarama mu karere ka Rusizi bwaba buhagaze kandi bwari bubafatiye runini ndetse […]

Maze guhirikwa ku butegetsi Imana niyo yansubijeho- Perezida Nkurunziza

Iyi ntero Perezida Nkurunziza yayishimangiye ubwo yigishaga mu itorero rye mu Mujyi wa Bujumbura, atangaza ko nyuma yo guhirikwa ku butegetsi ku itariki ya 13 Gicurasi 2015, Imana yamusubijeho kuko ngo byari byamurangiranye. Ibi bikubiye mu buhamya bwe bw’ iminota 9 n’ amasekonda 29 avuga ko mbere yo guhamagazwa igitaraganya mu nama y’ abakuru b’ […]

Uganda: Ese Johnson Nuunu uherutse gushimutwa yaba ari kuzira ko ajya aza mu Rwanda?

Ku Cyumweru gishize nibwo bwiza.com yabagejejeho inkuru y’Umugabo w’Umugande ariko ufite inkomoko mu Rwanda, Johnson Nuunu, ibabwira ko yashimuswe akaba yaraburiwe irengero, kuri ubu hari amakuru avuga ko uyu mugabo yajyaga aza i Kigali, kuko anahafite abakobwa babiri bahashatse, hakaba hakekwa ko ishimutwa rye ryaba rifitanye isano n’ibibazo bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Uganda. […]

Perezida Kagame yashimiye anaha impanuro Ingabo z’u Rwanda muri ino minsi mikuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yaganiriye ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Ukuboza, 2017 n’Ingabo z’igihugu, azishimira ubwitange n’umuraza zagaragaje muri uyu mwaka uheze wa 2017, ndetse anazisaba gukomeza kuba maso kuko uyu mwaka ugiye gutangira nta wuzi ibyawo bityo bakaba bagomba guhora biteguye guhangana n’icyaza gishaka guhungabanya umudendezo w’Abanyarwanda. Mu ijambo […]

Babiri bahoze bakuriye MRND muri bane bahamijwe ibyaha bya jenoside boherejwe gufungirwa muri Senegal

Igihugu cya Senegal nicyo cya gatatu ku mugabane wa Afurika cyemeye kwakira Abanyarwanda bahamijwe ibyaha bya jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda boherejwe muri iki gihugu mu ntangiriro z’Ukuboza 2017. Mu boherejwe kurangiriza igihano cyabo muri Senegal hakaba harimo abari abayobozi bakuru babiri ba MRND, Eduard Karemera ndetse na Matayo Ngirumpatse bombi bakatiwe igifungo […]

Emmanuel Eboué wahoze ari myugariro wa Arsenal arembejwe n’ ubukene

Nyuma yo kugirana ikibazo gikomeye cy’ amafaranga n’ umuntu ushinzwe kurebera inyungu ze, umukinnyi mpuzamahanga wa Ivory Coast, Emmanuel EbouĂ© wahoze ari myugariro wa Arsenal muri 2006 aratabaza avuga ko arembejwe n’ ubukene. Iki kibazo yagiranye n’ ushinzwe gukurikirana inyungu ze nicyo cyatumye EbouĂ© ahagarikwa umwaka umwe ndetse aza no gutandukana n’ umugore atwara n’ […]

Umupasiteri yiyahuye nyuma yo kohereza amafoto ye yambaye ubusa abayoboke be atabishaka

Umupasiteri witwa Pastor Letsego wo muri Repubulika y’Afurika y’Epfo aherutse kwiyahura nyuma yo koherereza abayoboke be amafoto y’abambaye ubusa atabishaka, aya mafoto ngo akaba yarashakaga kuyoherereza umugore we batari bari kumwe ahubwo akayashyira muri gurupe ya Whatsap y’abayoboke be. Uyu muvugabutumwa mu itorero, Christ Embassy church ngo yoherereje aba bayoboke be amafoto y’igitsina cye mu […]

Uko ibihugu byo muri EAC birutana mu mafaranga bishora ku gisirikare

Amafaranga agenda ku gisirikare cy’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba yaragabanyutse cyane mu mwaka ushize wa 2016 bitewe ahanini n’uko ingengo y’imari y’igisirikare cya Sudani y’Epfo yagabanyutse kurenza 50% bitewe n’ibibazo bya politiki n’intambara hagati y’abaturage bikomeje kwibasira iki gihugu. Imibare yatanzwe n’Ikigo Mpuzamahanga ku bushakashatsi mu bijyanye n’amahoro cyo muri Sweden kizwi nka […]

Ingeso abagore basabwa kureka zituma abagabo babaca inyuma

Mu mubano w’umugore n’umugabo habaho bimwe mu bintu buri umwe aba akeneye ku wundi kugirango habeho kuzuzanya, mu gihe rero kimwe kibuze bishobora gutuma umwe ayoboka inzira zinyuranyije n’izagenwe mu mibanire y’abakundana. aha twabakusanyirije zimwe mu ngeso abagore bakunze kugaragaza zikaba zabaviramo gucibwa inyuma n’abagabo babo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Kuba sibindeba: Buri mugabo aho ava akagera […]

Imikoranire ivugwa hagati y’ inzego z’ iperereza za Uganda na RNC iteye inkeke

Nyuma y’ igihe kini gishize havugwa ibibazo by’ intambara y’ ubutita hagati y’ ibihugu by’ u Rwanda na Uganda, hari amakuru akomeza kuvugwa ko inzego z’ ipereza za Uganda zikorana n’ Umutwe wa RNC mu buryo bumwe cyangwa ubundi. N’ubwo Leta y’ u Rwanda itakunze kugira icyo itangaza kuri iki kibazo ishobora kuba ifitanye na […]

Umugabo yatawe muri yombi afite agahanga ka mwene se wapfuye mu myaka 7 ishize

Umugabo w’imyaka 45 witwa Mwamadhi Isiko wo mu gace ka Iganga muri Uganda aherutse gutabwa muri yombi na polisi nyuma yo gufatanwa agahanga ka mu rumuna we umaze imyaka 7 apfuye. Uyu mugabo yatawe muri yombi kuwa Gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2017, nyuma y’uko ashyikirijwe polisi ikorera mu gace atuyemo afite ibisigazwa by’umubiri wa […]

RDC: Inyeshyamba zisaga 100 za ADF zaba zariciwe mu bitero by’ingabo za Uganda

Inyeshyamba zisaga 100 zo mu mutwe wa ADF biravugwa ko ziciwe mu bitero by’indege n’imbunda ziremereye by’igisirikare cya Uganda byo kuwa Gatanu ushize. Amakuru aturuka mu gisirikare cya Uganda,UPDF, no mu gisirikare cya repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,FARDC, agera ku kinyamakuru SoftPower, aravuga koibitero ku nkambi za ADF muri Beni kuwa Gatanu ushize byahitanye inyeshyamba […]

Hamisa yatutse mukeba we Zari ko ari umukinnyi wa Filimi z’ubusambanyi

Mu cyumweru gishize nibwo Zari Hassan na mukeba we, Hamisa Mobeto bari muri Uganda, bose bitabiriye ibitaramo bitandukanye, aba bose bagiye babazwa byinshi ndetse no ku mugabo (Diamond) bose basangiye, Hamisa akaba yaratangaje amagambo atuka Zari ko ari umukonnyi wa filimi za Porono (Pornographic films). Zari yatangarije imwe muri Radiyo zo muri Uganda ko Diamond […]

Perezida Trump arashinjwa kwibasira abimukira b'abanyafurika, Haiti ndetse n'Afghanistan

Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump aherutse gutungura abantu avuga ko banyamahanga baba mu gihugu cye ariko ukaba usanga nta mugambi wo gusubira iwabo Afite. Mu nama yabaye ku itariki ya 23 uku kwezi, nibwo Perezida Trump yavuze ijambo agaragaza icyo atekereza ku mpunzi n’abimukira baba muri Amerika, agaruka cyane ku bihugu nka […]

RDF yungutse abapilote bashya ba kajugujugu

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyungutse abapilote bashya 11 b’indege za kajugujugu nyuma yo gusoza amasomo y’ibanze yo gutwara indege y’amezi 16 baherewe mu ishuri ryigisha ibyo gutwara indege rya Akagera Aviation Academy. Imihango yo gusoza aya masomo witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri minisiteri y’ibikorwaremezo, Ir. Jean de Dieu Uwihanganye wari kumwe n’Umugaba mukuru […]

Perezida Museveni yasuye ingabo za Tanzania zakomerekeye mu gitero cya ADF ku ngabo za Monusco

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda kuri iki Cyumweru yasuye abasirikare ba Monusco bakomoka muri Tanzania bari kuvurirwa mu Bitaro bya Nakasero muri Kampala nyuma yo gukomerekera mu gitero umutwe wa ADF wagabye ku birindiro byabo kigahitana bagenzi babo 15 abandi benshi bagakomereka. Aba basirikare ba Tanzania bakomerekeye mu gitero bagabweho kuwa 08 Ukuboza 2017, n’inyeshyamba […]

Uganda: Umugabo ufite inkomoko mu Rwanda yaburiwe irengero nyuma yo gushimutwa

Ngo iyi ishobora kuba Noheri itari nziza ku muryango w’Umugande ufite inkomoko mu Rwanda, Johnson Nuunu wo mu Karere ka Ntungamo nyuma yo gushimutwa mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri ushize akuwe mu kabari. Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya Uganda, NTV, dukesha iyi nkuru, Julius Nuunu, umuhungu w’umuvandimwe wa Johnson Nuunu witwa Eric […]

Brazil: Abapolisi bariwe n’inzuki, 7 muri bo bajyanwa kwa muganga

Abapolisi bagera kuri 7 bo mu gipolisi cya Brazil bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kuribwa n’inzuki bari mu bikorwa byo gushakisha abanyabyaha mu mashyamba. Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko polisi yarimo ishakisha abanyabyaha mu ishyamba riherereye mu gace ka Resende kari mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’umujyi wa Rio de Janeiro kuwa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya […]

Amerika yafatiye ibihano bikaze umuherwe wo muri Israel uvuga rikijyana muri Congo

Department ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe ubukungu yafatiye ibihano by’ubukungu umuherwe ukomoka muri Israel, Dan Gertler, wakunze gushyirwa mu majwi inshuro nyinshi mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na peteroli bitavugwaho rumwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kubera uburenganzira bwa muntu bwabigenderagamo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uru rwego rushinzwe ubukungu rwa Leta Zunze Ubumwe za […]

Abavugabutumwa 2 bateranye ingumi bapfa amaturo (Amafoto)

Abagabo babiri basanzwe bazwiho kuba ari abavugabutumwa mu gace ka Kumasi ko mu gihugu cya Ghana baherutse guterana ingumi mu muhanda bapfa kutavuga rumwe ku kijyanye n’amaturo baba baturishije mu bayoboke babo. Aba bagabo bagendana Bibiliya n’ibindi bitabo bigisha ijambo ry’Imana aho bageze hose, ngo si ubwa mbere bashwanira mu nzira mu gihe baba bananiwe […]

Iburengerazuba: Biyemeje gukaza umutekano mu bihe by'iminsi mikuru

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba arasaba ubuyobozi bw’Uturere tugize Intara gukangurira abaturage gufasha inzego z’umutekano kurushaho kubumbatira umutekano muri ibi bihe by’impera z’umwaka wa 2017. Ibi Guverineri Munyantwali Alphonse yabibasabye mu nama y’umutekano yaguye y’Intara yabereye i Karongi ku cyicaro cy’Intara, kuwa 21 Ukuboza 2017. Muri iyi nama yari yitabiriwe n’inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara n’Uturere ndetse […]

RDC: UPDF yakoresheje ibitwaro biremereye n’ibirasa kure bitungura ADF

Igisirikare cya Uganda cyakoresheje ibitwaro birasa kure bigatungura inyeshyamba za ADF muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko bamwe mu bayobozi ba UPDF babitangarije Chimpreports mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru. Umuvugizi wa UPDF, Brig. Richard Karemire, kuwa Gatanu ushize nibwo yatangaje ko batakoresheje imbunda ziremereye gusa ahubwo bakoresheje n’izirasa kure mu kurasa ku nkambi […]

Zimbabwe : Uwayoboye urugamba rwo guhirika perezida Mugabe yagizwe Visi Perezida

Nyuma y’uko uwari perezida w’igihugu cya Zimbabwe, Robert Mugabe akuweho habayeho cout d’etat ikozwe mu ibanga, hakimikwa Emmerson Mnangagwa wari uri ku ruhembe rwa Zimbabwe mu bijyanye n’igisirikare, kuri ubu uwayoboye urwo tugamba, Constantino Chiwenga yamaze kugirwa visi perezida. Perezida Mugabe w’imyaka 93 y’amavuko yegujwe ku butegetsi mu mpera z’Ugushyingu nyuma y’uko yari maze igihe […]

Uganda iritegura gusubiza u Rwanda ku birego byo guhohotera bamwe mu Banyarwanda no ku gufatanya na RNC

Abayobozi ba Uganda barateganya gutanga ibisobanuro ku birego by’Umunyarwanda, Fidele Gatsinzi, uvuga ko yakorewe iyicarubozo n’abakozi b’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) muri imwe mu nzu yabo y’ibanga muri Kampala. Gatsinzi akaba yaratawe muri yombi ubwo yari i Kampala kuwa 09 akuwe mu isoko rizwi nka Capital Shoppers riri ahitwa Ntinda. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Amakuru […]

El Clasico: FC Barcelona yandagaje mukeba wayo Real Madrid

Mu mukino wahuzaga ikipe ya Real Madrid na Fc Barcelona, warangiye ikipe Real Madrid inyagiwe imvura y’ibitego 3 ku busa. Uyu mukino wa shampiyona yo mu gihugu cya Espagne (La liga), wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2017, warangiye ibihangange Messi, Suarez na Vidal byandagaje iyi kipe nkeba.     [xyz-ihs snippet=”google-pub”] […]

Uganda: Perezida Museveni akomeje gukora impinduka zidasanzwe mu ngabo ze

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akomeje gukora impinduka zidasanzwe mu gisirikare (UPDF )mu rwego rwo kuvugura imikorere no gukomeza inzego. Ni muri urwo rwego nyuma yo kurangiza amashuri ye mu ishuri rikuru rya gisirikare mu Buhinde, Brig. Gen Leopold Kyanda yagizwe umugaba mukuru w’ ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda. Umuvugizi wa UPDF, Brig […]

Pasiteri yahaye umukobwa we w’imyaka 6, impano y’imodoka ya miliyoni 120- AMAFOTO

Pasiteri Shepherd Bushiri wo muri Afurika y’Epfo, yahaye umukobwa we w’imyaka itandatu y’amavuko impano y’imodoka ihenze, ifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni 120. Iyi modoka yayiguriye umukobwa we, ayimuha ku munsi mukuru we w’amavuko, nyuma amafoto ayasangiza imbaga kuri facebook. Yagize ati “Nizihiza ivuka ry’umwami wanjye, Yesu kiristo wadupfiriye, nkanizihiza isabukuru y’umukobwa wanjye w’imfura Israella Bushiri”. […]

Abanyamadini bo mu Rwanda ntibavuga rumwe ku mwuka mubi Trump yazuye hagati ya Isirayeli na Palestine

Nyuma yaho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangarije ko zigiye kwimurira ambasade yayo mu Mujyi wa Yeruzalemu ndetse na Isirayeli ikaboneraho gutangaza ko Yerusalemu igiye gusubira kuba umurwa wayo mukuru, abanyamadini mu Rwanda barabibona mu buryo butandukanye. Mu rwego rwo kumenya icyo abanyamadini b’ abanyarwanda babivugaho Bwiza.com yaganiriye n’ umupasiteri umwe w’ umushakashatsi mu bijyanye […]

Senegal yemeye kwakira abahamwe n'ibyaha bakoze muri jenoside mu Rwanda

Nyuma yo gukatirwa igifungo n’ Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda I Arusha muri Tanzania abajenosideri 4 b’ abanyarwanda bajyanywe kurangiriza igifungo cyabo I Dakar muri Senegal mu Burengerazuba bwa Afurika. Aba banyarwanda bajyanywe gukorera igihano cyabo muri iki gihugu bahamwe n’ ibyaha byo kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ I […]

UPDF yatangije ibitero yari imaze iminsi itegura kuri ADF mu burasirazuba bwa Congo

Igisirikare cya Uganda cyari kimaze iminsi kirunda abasirikare n’ibikoresho ku mupaka wa Congo, kuri uyu wa gatanu nyuma ya saa sita cyatangiye kugaba ibitero ku nkambi z’inyeshyamba z’umutwe wa ADF mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi bikaba bije bikurikira igitero inyeshyamba z’umutwe wa ADF ziherutse kugaba ku ngabo za Monusco muri Beni […]

Opinion : U Rwanda rwatoye neza mu kwifata gushyigikira Donald Trump

Nyuma yaho u Rwanda rugaragara mu bihugu 35 byifashe bikirinda kugira aho bibogamira mu gushyigikira cyangwa kwamagana icyemezo cya Perezida wa Leta Zunze za Amerika , Donald Trump cyo kwimurira ambasade y’ igihugu cye muri Yerusalemu , abatari bacye basanga iki gihugu cy’ igihangange cyasebye. Umusesenguzi muri politiki ndetse no mu bijyanye n’ umubano mpuzamahanga, […]

Ese gutuka Umwuka wera ni gute? Umuntu yabyirinda ate?

Iyo usomye mu butumwa bwiza bwanditse muri Yohana 1:29, havugaa ko Yesu Kristu yaje mu isi gukuraho ubwandu bwose bw’icyaha, nyamara Yesu ubwe ni we utubwira ko hari icyaha kimwe rukumbi kitababarirwa aricyo cyaha cyo gutuka Umwuka wera. Gutuka Umwuka wera ni iki? Muri Matayo 12:24 handitse ngo ariko Abafarisayo babyumvise baravuga bati “Uyu nta […]

Uganda: UPDF ikomeje kurunda ibitwaro n’ingabo ku mupaka wa Congo yitegura kujya kurandura ADF

Igisirikare cya Uganda gikomeje kurunda ingabo kabuhariwe n’ibikoresho bikomeye ku mupaka wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hitegurwa kwinjira muri iki gihugu kujya kurwanya no kurandura burundu umutwe wa ADF uherutse kwica abasirikare ba Monusco. Ibimodoka by’intambara (tanks) n’izindi modoka z’imitamenwa nyinshi byarunzwe hafi y’umupaka wa Uganda na Congo, mu gihe izi ngabo za Uganda […]

Jonathan McKinstry wigeze gutoza Amavubi mu bahatanira gutoza ikipe y’igihugu ya Uganda

Uwahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Jonathan McKinstry ari mu bahatanira gutoza ikipe y’igihugu cya uganda the Cranes. Uyu mutoza yagaragaye ku rutonde rw’abatoza 4 bahatanira kuzatoza ikipe yo muri uganda, urwo rutonde rukaba rwashyizwe ahagaragara na federasiyo y’umupira w’amaguru muri uganda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2017, FUFA. Aba […]

RDC: Inyeshyamba za FDLR/CNRD zivuganye umukuru w’inyeshyamba za Nyatura/FDDH

Umukuru w’inyeshyamba z’umutwe wa Nyatura/FDDH, Kasongo Kalamo, kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 20 Ukuboza 2017, yiciwe mu mirwano yahuje inyeshyamba ze n’inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa FDLR/CNRD yabereye ahitwa Bukama, agace gaherereye mu birometero nka 15 uvuye mu mujyi wa Kitshanga muri Masisi, ho muri Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru aturuka ahabereye iyi mirwano avuga […]

Kenya: Abana 5 b’abanyeshuri bahitanywe na gerenade barimo kuyikinisha

Abana 5 b’abanyeshuri bafite imyaka 12-16 bo mu gace ka Banisa muri Kenya baturikanywe n’igisasu cyo mu bwoko bwa Gerenade bahasiga ubuzima. Daily nation dukesha iyi nkuru ivuga ko aba bana batoraguye iki gisasu mu mirima y’ikigo aho inka zirisha bagakomeza kugikinisha batazi icyo aricyo. Umuyobozi w’agace ka Banisa, Mathias Chisambo avuga ko iki gisasu […]

RDC: Abarwanyi 3 ba FDLR bafatiwe mu mirwano yabahuje na FARDC habohozwa n’imbohe 3

Inyeshyamba 3 zo mu mutwe wa FDLR zishinjwa ibikorwa byo gushimuta zatawe muri yombi ndetse habohozwa imbohe 3 mu bikorwa bya gisirikare byatangijwe kuwa kabiri ushize n’igisirikare cya Congo mu murenge wa Kaseke muri Teritwari ya Rutshuru. Ibi bikorwa byatangijwe na Sokola 2, bigamije kugarura umutekano muri Kaseke no mu nkengero zaho. Aka gace ngo […]

Abanyita indaya ni abatazi amateka y’umugabo wanjye (Ivan)- Zari Hassan

Zari Hassan yavuze byinshi ku mugabo we, ibyiza n’ibibi, by’umwihariko ko abirirwa bamushinja, bamwita indaya ari abatazi amateka ye (Ivan Ssemwaga). Ibi Zari yabitangarije imwe muri radiyo z’i Kampala muri Uganda, aho yari yagiye mu gitaramo “Zari all White party” ubwo yari abajijwe ku ugutandukana kwe n’uwahoze ari umugabo we Ivan, waje gupfa muri Gicurasi. […]

Burundi : FRODEBU yikomye Agathon Rwasa imwita ikirumirahabiri

Mu gihe Leta ya Pierre Nkurunziza yatangiye gahunda yo gukangurira abaturage kwitabira amatora ya Kamarampaka , ishyaka FRODEBU(The Front for Democracy in Burundi) ritavuga rumwe na Leta, rirahamagarira abanyamuryango baryo gutora OYA. Iri shyaka ryigeze kuyobora u Burundi imyaka itari mike, rikomeje na none gushyira mu majwi Agathon Rwasa rivuga ko uyu munyapoliti ari ikirumirahabiri […]

Umukobwa avuga uko bamuhaye amafaranga ngo aryamane n’imbwa

Umukobwa w’imyaka 26 y’amavuko wo mu gihugu cya Nigeria, avuga uburyo bagenzi be bamuhaye amafaranga ngo aryamane n’imbwa nawe akabikora bitewe n’uburyo yabaga ayakeneye kandi nta yandi mahitamo afite. Uyu mukobwa utatangajwe amazina akomeza avuga ko bagenzi be b’abakire ari bo baterateranyije amafaranga kugira ngo baze kumuha atubutse hanyuma akorane imibonano mpuzabitsina na nyarubwana, aba […]

Kigali: Abanyeshuri baziraga gutwika amacumbi ya Riviera High School bagabanyirijwe ibihano

Abana b’abanyeshuri batatu ba Riviera High School bari bafunze bazira icyaha cyo gutwika icumbi bararagamo, kuri uyu wa Kane, itariki 21 Ukuboza bagabanyirijwe ibihano n’umucamanza bigera munsi y’amezi atanu y’igifungo ndetse bararekurwa. Atangaza icyemezo cy’Urukiko Rukuru, umucamanza nta byinshi yagiyemo ku miburanire y’ababuranyi bombi usibye gutangaza gusa ko inteko iburanisha uru rubanza yasuzumye ubujurire bw’abaregwa […]

Ubutore ni uburere bufatira ku rugero, kandi ubutoza si ubufongisiyoneri- Rugemintwaza

Itorero ry’igihugu rimaze kugera ku byiciro byinshi by’Abanyarwanda, nyamara umusaruro ukaguma ugerwa ku mashyi. Inyigisho zuje amagambo meza, imigani iganisha u Rwanda heza, imikoro-ngiro yuzuye ubwenge; byose byerekana ko hari aho u Rwanda ruzagera rufite Abanyarwanda barukunda by’ukuri, abarutuye bakanga ikibi. Aho ni cya gihe umutoza atazaba ari umukozi wa Leta ugamije indonke, ahubwo ari […]

Ghana : Umwalimu muri kaminuza avuga ko Bibiliya yose ishingiye ku binyoma

Umuabo witwa Dr Obadele Kambon akaba n’umwalimu muri kaminuza ya Ghana aherutse gutungura abantu ubwo yavugaga ko Bibiliya ari igitabo gishingiye ku binyoma no ku nyandiko mpimbano gusa. Dr Obadele avuga ko Bibiliya yanditswe hifashishijwe izindi nyandiko zirimo inyandiko ya mbere yagaragaye mu gihugu cya misiri yari ikunze gukoreshwa muri za piramide, bakazigenderaho bandika ibyo […]

France: Hasojwe iperereza ryakorwaga ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Abacamanza bashinzwe gukurikirana ibyaha by’iterabwoba mu Bufaransa basoje iperereza bakoraga ku gitero cya missile cyagabwe ku ndege ya perezida Habyarimana mu 1994 nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane na bamwe mu bafite aho bahuriye n’ubutabera. Igisigaye ni uko Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bukuraho burundu ibirego bwashyiriyeho abayobozi bakuru barindwi b’u Rwanda cyangwa hagatangizwa urubanza kuri bo. […]

Umuhanzi Pedro Someone watumiye Barafinda mu gitaramo cye, avuga ko imyiteguro bayigeze kure

Niyigena Jean Pierre uzwi ku izina rya Pedro Someone, avuga ko imyiteguro yo gushyira hanze umuzingo (album) ya mbere ayigeze kure. Ni mu gitaramo kizabera i Kigese mu karere ka Kamonyi, kikazagaragaramo udushya mu ndirimbo no mu rwenya dore ko cyatumiwemo Barafinda Sekikubo Fred benshi babonyemo impano yo gusetsa, Mbata n’abandi bahanzi barimo Fireman, … […]

Umusore twamenyaniye kuri facebook arimo kunsaba ko tubana, hashize amezi 4 tumenyanye- NKORE IKI?

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani nibwo umusore yanyoherereje friend request kuri facebook ansaba ubucuti, narabyemeye duhera ubwo dutangira kuganira, muri ayo meza ane ashize, arifuza ko twabana bitarenze mu kwa kabiri 2018. Yanyatse nimero ndayimuha, mbese uretse ibyo kuganira kuri facebook gusa, twagiye tunahamagarana, ageze aho ambwira ko yankunze, biba impaka ndende ariko ngeze aho […]

Umugabo akurikiranyweho gutera inda umwana we w’imyaka 10

Umugabo witwa Kenneth Abuya ukomoka mu gace ka Ikeja muri Nigeria akurikiranyweho gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 10 y’amavuko akanamutera inda. Kuwa Mere w’iki cyumweru tariki ya 19 Ukuboza 2017, nibwo urukiko rw’ibanze rwo muri kariya gace rwaburanishije uyu mugabo rumutegeka gutanga amande angana n’ibihumbi 500 by’amafaranga akoreshwa muri kiriya gihugu. Umushinjacyaha mukuru w’urukiko rwa […]

Uganda iracyemeza ko umubano n’u Rwanda ari mwiza, mu gihe rwo ruyishinja gufasha abashaka kurutera

U Rwanda rwandikiye minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda rusaba ibisobanuro ku itabwa muri yombi rya hato na hato ry’Abanyarwanda muri Uganda no ku makuru y’uko Kayumba Nyamwasa, umuyobozi wa RNC, arimo kwinjiza impunzi z’Abanyarwanda mu mutwe we wa gisirikare ushaka gutera u Rwanda, mu gihe Uganda yo ikomeje gushimangira ko umubano wayo n’u Rwanda wifashe […]

1990 -1993 : Hari icyo Kiliziya Gatolika yikanze itangira kuburira abayoboke bayo

Imyumvire y’ Abanyarwanda batari bacye yizeraga ko nta muntu wahungira kuri Kiliziya ngo yicwe kuko amateka anyuranye ya politiki y’ u Rwanda muri Repubulika ya 1 agaragaza uburyo Gregoire Kayibanda yari umutoni w’ abamisiyoneri. Gusa Gen. Major Juvenal Habyarimana akimara gufata ubutegetsi yaje guhinduka abazungu b’ abapadiri mu cyayenge akajya anabakoresha mu nyungu zo gushimangira […]

Isekere: Mu nama y’ abagore, abwira umugabo we ati “ndagukunda”

Mu nama y’abagore, umuyobozi arabaza ati: ni bande bakunda abagabo babo? Abagore bose bamanika intoki. Arongera ati : muheruka kubabwira ko mubakunda ryari? Bamwe bati, uyu munsi, abandi bati ‘mukanya’… Arongera arababwira ati : nimufate Telefoni zanyu muboherereze sms ivuga ngo « ndagukunda mugabo wanjye ». Bose barabikora. Hashize akanya arababwira ati : nimugurane tefefoni […]

Undi musirikare wa Koreya ya Ruguru yacikiye muri Koreya y’Epfo nyuma y’ukwezi undi acitse

Undi musirikare wa Koreya ya Ruguru yahungiye muri Koreya y’Epfo yambutse umupaka uzwi nka DMZ nk’uko byemezwa na minisiteri y’ingabo ymuri Seoul. Ni nyuma y’igihe gito undi musirikare acikiye muri iki gihugu agakurikizwa amasasu. Amakuru aravuga ko uyu musirikare wok u rwego rwo hasi bivugwa ko afite imyaka 19 y’amavuko, yagaragaye ku burinzi bwa Koreya […]

U Rwanda rwahagaritse ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byaturukaga muri Afurika y’Epfo

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yahagaritse ku mugaragaro ibiribwa birimo inyama, amata, imbuto n’imboga byaturukaga mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, mu rwego rwo kwirinda indwara iri kubica bigacika mu gace kiriya gihugu giherereyemo ya Listeriosis, ikaba imenyerewe ku izina rya Kaba. Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, Geraldine Mukeshimana rivuga ko ibi bicuruzwa byibanzemo […]

RDC: Abaturage bitwaje intwaro gakondo bagabye igitero ku basirikare babambura imbunda

Abasirikare babiri ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bagabweho igitero n’abaturage bitwaje intwaro gakondo babambura imbunda zabo ahagana mu gace ka Tse ko muri Teritwari ya Djugu, mu birometero nka 60 uvuye muri Bunia, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatatu, itariki 20 Ukuboza, n’umuvugizi wa FARDC muri Ituri. Andi makuru aturuka aha akaba avuga ko […]

Amateka ya Chris Kyle, umusirikare kabuhariwe mu kurasa (Sniper), wishe abantu 255- AMAFOTO

Christopher Scott “Chris Kyle” yavutse ku itariki ya 8 Mata 1974, ni umusirikare wamenyekanye cyane mu gisirikare cya Amerika, mu mutwe w’abarwanira mu kirere, mu mazi ndetse no ku butaka (United States Navy’s “Sea, Air and Land Teams) by’umwihariko akaba yari azwi nk’umuhanga muri ba mudahusha ku rugamba (Snipers). Uyu musirikare ni umwe mu bagiye […]

Uganda: Perezida Museveni yemerewe kuzongera kwiyamamaza mu 2021

Abadepite bavuguruye ingingo yo mu Itegeko Nshinga ya Uganda yavugaga ko nta muntu wemeye kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika arengeje imyaka 75. Mu matora yaberaga mu Nteko Nshingamategeko ya Uganda yamaze iminsi 3 , abadepite 315 nibo batoye YEGO naho 62 batora OYA nk’ uko tubikesha RFI. Nyuma yaho Abadepite bahinduye iyi ngingo itumye […]

Uganda: Iminsi 12 irashize Umunyarwanda Gatsinzi afashwe na CMI, haravugwa ko arimo gukorerwa iyicarubozo

Kuri uyu wa Kane, itariki 21 Ukuboza hashize iminsi 12 urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda(CMI) rutaye muri yombi Umunyarwanda, Fidele Gatsinzi bivugwa ko yari yagiye muri Uganda gusura umuhungu we uba muri Kampala. Biravugwa ko muri iki gihe amaze nta muntu umugeraho ndetse ntawe bavugana nk’uko byemezwa n’abo mu muryango we. Nk’uko twabibagejejeho mu […]

Nyamata: Amahugurwa ku bijyanye n’iperereza no gukurikirana ibyaha byo gucuruza abantu ararimbanyije

Guhera kuri uyu wa Gatatu, itariki 20 kugeza kuri uyu wa 22 Ukuboza 2017, i Nyamata mu Karere ka Bugesera harimo kubera amahugurwa y’abazahugura abandi ku bijyanye n’iperereza no gukurikirana abakora ibyaha byo gucuruza abantu. Ni amahugurwa yateguwe na Minisiteri y’Ubutabera ku bufatanye bw’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ubwicanyi (United Nations Office on Drugs […]