Burundi : Leta ya Nkurunziza yakuriye inzira ku murima abifuza Guverinoma y’ inzibacyuho

Nyuma y’ ibiganiro byahuzaga zimwe mu mpande zitavuga rumwe ku kibazo cy’ u Burundi, Ambasaderi w’ iki gihugu mu Bufaransa yatangaje ko nta Guverinoma y’ ubumwe izabaho nk’ uko abahuza babyifuje. Mu kiganiro na France 24, aca intege abatavuga rumwe na Leta ya Pierre Nkurunziza , Ambasaderi Christine Niyonsavye yavuze ko ibiganiro by’ amahoro byaberega […]

Rayon Sports yatsinzwe na Etincelles 1-0, ihusha amahirwe yo kuyobora urutonde rwa shampiyona

Umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Etincelles, urangiye ari kimzwe cya Etincelles kuri zero ya Rayon Sports, biyibuza amahirwe yo kurara ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona “Azam Rwanda Premier League 2017/2018”. Abakinnyi babanje mu kibuga Etincelles : Taiga, Gikamba, Akayezu Jean Bosco, Nahimana Isiaq, Kayigamba Jean Paul, Jumapili Iddy, Nsengiyumva I. […]

Diamond ndamukunda, niyongera kwiyandarika ntabwo nzamubabarira- Zari Hassan

Umuherwe Zari Hassan avuga ko umugabo we, Diamond Platnumz niyongera kwiyandarika amuca inyuma atazamubabarira. Uyu mugore w’umuherwe ibi yabitangarije muri Uganda, igihugu avukamo, akaba ahari kubera igitaramo “white party” agomba kwitabira ku wa Kane tariki ya 21 Ukuboza 2017. Aganira na Sanyu FM, uyu mugore w’umuherwe yabajijwe ku mubano we na Diamond nyuma yo kumenya […]

Misiri: Umusirikare ufite ipeti rya colonel yatangaje ko aziyamamariza kuba perezida arafungwa

Umusirikare ufite ipeti rya Colonel mu gisirikare cya Misiri yakatiwe imyaka 6 y’igifungo azira gutangaza ko aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo mu mwaka utaha nk’uko byemezwa n’umwunganizi we mu mategeko ndetse n’umugore we. Urukiko rwa gisirikare ngo rukaba rwarasanze Col. Ahmed Konsowa w’imyaka 42 ahamwa n’icyaha cyo kugaragaza ibitekerezo bye bya politiki kandi […]

Angola: Isabel dos Santos mu mazi abira nyuma yo kwirukanwa ku buyobozi bwa Sonangol

Iperereza ku kunyereza umutungo bishoboka ko kwakozwe na Isabel dos Santos, umukobwa wa perezida Edouardo dos Santos, ryatangijwe kuri uyu wa Kabiri n’Ikigo cya leta gishinzwe ubucukuzi bwa peteroli kitwa Sonangol uyu mugore yahoze ayobora mbere yo gukurwa ku mirimo ye mu minsi ishize. Biravugwa ko Isabel dos Santos yaba yarategetse kwishyura n’urujya n’uruza rw’amafaranga […]

Perezida Trump arategura urugendo rwerekeza mu Bwongereza, abaturage baho batangiye kumwamagana

Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yatangaje ko mu kwezi kwa Gashyantare 2018 azasura u Bwongereza mu muhango wo gutaha Ambasade nshya y’Amerika ariko akanavuga ko atazabonana n’Umwamikazi Elizabeth II. Daily Mail dukesha iyi nkuru ivuga ko perezida Trump azajya muri kiriya gihugu mu rwego rwo kwitabira ubutumire bwa Minisitiri w’Intebe, Theresa May […]

Nyarugenge: Nkundabanyanga uregwa ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano yasabiwe gufungwa imyaka 7

Nyuma y’aho kuri uyu wa Kabiri, uwitwa Nkundabanyanga Eugenie atabashije kuburana icyaha cyo guhindura amazina mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kimwe muri bine akurikiranweho, bitewe n’uko umwunganizi we atabashije kuboneka , kuri uyu wa Gatatu yaburanye ku cyaha cya kabiri ariko avuga ko ibyo yemeye yanasinyiye mu bugenzacyaha atabyibuka ubushinjacyaha bumusabira gufungwa imyaka 7. Kuri uyu […]

Umugabo yatunguye abantu ubwo yajyanaga umwana we kwa muganga ku ngorofani (Amafoto)

Umugabo wo mu gace ka Imo muri Nigeria yatunguye abantu ubwo yatungukaga kwa muganga atwaye umwana we mu ngorofani aje kumuvuza ibikomere. Uyu mugabo avuga ko umwana we aherutse gukora impanuka ariko akaba nta bushobozi bwo kumutegera imodoka cyangwa ikindi kinyabiziga ngo amujyane kwa muganga mu gihe we atabashaga kwigenza ngo babe bajyanye n’amaguru ndetse […]

Dr Kimonyo agereranya intego za FPR-Inkotanyi n’amasezerano y’Abayisirayeli

Inzobere muri politiki , Dr. Kimonyo asanga Umuryango wa politiki FPR/Inkotanyi wari ufite amasezerano afitanye isano n’ urugendo Abanyesirayeli bagize ubwo bavaga mu bucakara muri Misiri bajya mu gihugu cyabo cy’ isezerano. Amateka ya Isirayeli mu bihe bitandukanye yagiye yerekana uburyo abaturage barenganaga ku ngoma zinyuranye bagacibwa ariko bikarangira bisuganyije aho babaga bahungiye mu mahanga […]

Ndi umugore w’imyaka 34, ese nka databukwe utinyuka akansaba ko turyamana musubize iki? mungire inama, NKORE IKI?

Mbanje kubasuhuza mbifuriza amahoro y’Imana, ikindi nkaba mbasa inkunga y’inama ndetse n’amasengesho kuko ndabona databuke atanyoroheye. Imyaka ishize ari 4 mbana n’umugabo wanjye, dufitanye umwana umwe gusa, umugabo wanjye akora ubucuruzi mu Rwanda na Uganda, icyumweru kimwe aba ari mu Rwanda ikindi akaba ari Uganda. Kwa databukwe turaturanye, ni ibipangu bibiri bifatanye, si navuga ko […]

Umuvugabutumwa ari mu mazi abira ashinjwa gusambanya umugore utari uwe

Umuvugabutumwa wo muri Tanzania, Joseph Mwingira unavuga ko ari umuhanuzi yaciwe akayabo ka miliyoni 7.5 z’Amashilingi ya Tanzania nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umugore uteri uwe. Uyu muvugabutumwa mu itorero, Efata Ministry arashinjwa kuryamana n’umugore wo mu itorero rye, uwo akaba ari umugore w’umugabo w’umudogiteri wo muri Amerika waje muri Tanzania gukorayo, nyuma agasubira […]

Uganda: SSP Agasirwe ushinjwa gushimuta Lt Joel Mutabazi arashinjwa gushimuta undi Munyarwanda

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye mu ntangiriro z’iki cyumweru rwasomeye umupolisi SSP Nixon Agasirwe ibirego bishya ashinjwa bifitanye isano no gushimuta binyuranyije n’ingingo 239 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ya Uganda. Agasirwe w’imyaka 47, kuri ubu ukurikiranweho ibyaha bibiri byo gushimuta afatanyije n’abandi bantu 8 mu Rukiko rwa Gisirikare, kuri uyu wa Mbere yashinjijwe […]

Ese ishyaka CNDD FDD ntiryaba rishishikajwe n’amatora kurusha uko ryakunga Abarundi?

Nyuma yaho ibiganiro byaberaga i Arusha muri Tanzania birangiriye, ingingo ebyiri zitabonewe igisubizo, ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi, ritangaza ko ritazongera kwitabira ibi biganiro, ikiriraje ishinga ni amatora ateganyijwe mu 2020. Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD FDD, Evariste Ndayishimiye, ni we wahamije ko iri shyaka ritazasubira i Arusha mu biganiro. Ati “Ibyo tutahurijeho […]

Umunyarwanda Hon Martin Ngoga ni we watorewe kuyobora EALA

Nyuma y’impaka zidasanzwe mu Nteko ishinga amategeko y’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EALA, umunyarwanda Martin Ngoga ni we waje gutorerwa umwanya w’ubuyobozi bwa yo. Ibitangazamakuru bitandukanye byatangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2017, ko aya matora yaranzwe n’impaka zidasanzwe mu Nteko ya EALA guhera kuwa mbere w’iki cyumweru, aho bamwe mu bagize Inteko batatinyaga […]

Uganda: Abasirikare bakuru 6 bakatiwe igifungo bazira gusohora amabanga ya gisirikare

Komite ishinzwe ikinyabupfura mu rwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda(CMI) yashinje ndetse ihanisha abasirikare bakuru batandatu igifungo cy’amezi abiri muri gereza ya gisirikare ya Makindye bazira kumena amabanga ya gisirikare bakoresheje imbuga nkoranyambaga. Aba basirikare barimo ba Lieutenant na ba Captain mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 19 Ukuboza 2017, nibwo bagejejwe imbere […]

Muri 2017 hishwe abanyamakuru 65 mu gihe hafunzwe 326 – RSF

Mu mwaka wa 2017 abanyamakuru 65 hirya no hino ku isi barishwe, abagera kuri 326 ubu barafunze, mu gihe abagera kuri 54 bashimuswe nk’uko byemezwa n’imibare Umuryango w’Abanyamakuru batagira umupaka (RSF) yashyize ahhagaragara kuri uyu wa Mbere, itariki 18 Ukuboza 2017. Iyi mibare ya RSF y’ihohoterwa abanyamakuru bagiye bakorerwa mu 2017 igaragaza ko abanyamakuru 65 […]

Igisirikare cya Uganda kirashinjwa kwitambika amasengesho yaberaga mu nteko

Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga, kuri uyu wa 19 Ukuboza yahagaritse imirimo y’inteko kugeza saa munani z’amanywa ngo habanze hasobanurwe ibivugwa ko abasirikare bigaruriye ahantu hakorerwaga amasengesho mu nteko bakabuza uwo ari we wese kuhinjira. Iki kibazo cyazamuwe na Hon. Lucy Akello, umuyobozi wa shapele y’Abagatolika wavuze ko yabwiwe n’abasanzwe bashinzwe gusukura […]

Ali Kiba ugiye gutaramira Abanyarwanda ni muntu ki? Menya byinshi mu byaranze ubuzima bwe

Ali Saleh Kiba (King Kiba) wamamaye nka Ali Kiba, icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba, akomoka muri Tanzaniya, ni umwanditsi w’indirimbo, umubyinnyi, umuhanzi,… yavutse tariki ya 29 Ugushyingo 1986 . [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ali Kiba ni umugabo w’abana ba 3; Amaya Kiba, Sameer Kiba, Samira Kiba mu gukura kwe, yakuze akunda umuziki agera ku rwego rwo gukora zimwe […]

Nyarugenge: Urubanza rw’umugore wahamijwe uruhare muri jenoside ukuriranweho no guhindura imyirondoro rurakomeza

Mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa kabiri, itariki 19 Ukuboza, saa munani, harakomeza urubanza ruregwamo uwitwa Nyirankundabanyanga ibyaha bitandukanye birimo guhindura amazina mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bivugwa ko ibi yabikoze mu rwego rwo gukwepa ubutabera nyuma yo gukatirwa adahari igifungo cy’imyaka 30 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi […]

LDGL ihakana gukorera ku gitsure cya Leta, nubwo HRW ibarusha ubushobozi

Urugaga rw’ amasendika aharanira uburengazira bwa muntu mu Rwanda (COSYLI) n’impuzamiryango iharanira ubwo burenganzira mu karere k’ibiyaga bigari(LDGL) ivuga ko hari intambwe u Rwanda rwateye mu gukemura ibibazo by’abantu baburirwa irengero, kandi ko idakorera ku gitsure cya Leta y’U Rwanda. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu kiganiro n’abanyamakuru tariki ya 17 Ukuboza, iyi miryango yavuze ku myanzuro y’isuzuma […]

USA: Uwishe umwana w’umwirabura amurashe mu 2012 arateganya no kugira umuraperi Jay-Z ibiryo by’ingona

Uwitwa George Zimmerman, wishe arashe umusore w’umwirabura w’imyaka 17 witwa Trayvon Martin mu 2012, kuri ubu biravugwa ko yatangaje ko azakubita umuraperi Jay-Z yarangiza akamugaburira ingona. Biravugwa ko uyu muraperi, Jay-Z, arimo gukora filimi mbarankuru y’ibice 6 yitwa “ The Trayvon Martin Story ” ivuga ku iyicwa rya Martin. Ikinyamakuru The Blast kikaba kivuga ko […]

Igisubizo ku bagabo bifuza kunyaza na barangiza vuba

Mu gihe cyo gutera akabariro hari ibintu umuntu ashobora gukora atabishaka ahubwo akaza kubyicuza nyuma bikaba byanamutera isoni n’ikimwaro bitewe nuko aba yabikoze asa n’uwataye ubwenge kubera ubushake bwinshi. Abenshi iyo bari muri iki gikorwa bihutira kwivana ku nkeke baba batewe n’ubushake umubiri wabo uba ufite ,ndetse hari n’abakora ibidakwiye gusa bo batabizi ariko bakabikora […]

U Bushinwa: Abantu 10 bakatiwe urwo gupfa imbere y’imbaga y’abaturage

Ibihumbi by’abaturage mu gace ka Lufeng, gaherereye mu ntara ya Guangdong iherereye mu majyepfo y’igihugu cy’u Bushinwa bateraniye muri sitade kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Ukuboza 2018, barebera hamwe uko abagabo bagera kuri 12 bakatirwa igihano cy’urupfu, nyuma abantu 10 muri bo bahita bajyanwa kwicwa. Ibitangazamakuru bitandukanye biravuga ko aba baturage bahamagajwe n’inzego […]

Mu 2024 Abanyarwanda 35% bazaba baba mu mijyi — Minisitiri w’Intebe

U Rwanda rurateganya gukora ibishoboka ku buryo mu myaka 7 iri imbere Abanyarwanda batuye mu mijyi bazava kuri 17% bakagera kuri 35% nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu Nama y’Umushyikirano ku nshuro ya 15, agaragaza imirongo migari igaragaza aho u Rwanda rwifuza kugera muri iyi myaka irindwi iri […]

Zimbabwe: Umugaba w’ingabo yeguye ku butegetsi ngo azabe Visi perezida

Kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Ukuboza 2017, nibwo hamenyekanye amakuru ko umugaba mukuru w’ingabo muri Zimbabwe, Constantino Chiwenga yeguye ku mwanya yari ariho, amakuru akaba avuga ko ashobora gutorerwa kuba Perezida wungirije w’igihugu. Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko uyu Constantino Chiwenga ari nawe wari uyoboye ingabo zahiritse perezida Robert mugabe ku butegetsi aho yari […]

Bharti Airtel Ltd mu nzira zo kugura 100% by’imigabane ya Tigo Rwanda

Ikigo cy’itumanaho Bharti Airtel Limited kiratangaza ko cyemeye kugura 100% by’imigabane ya Tigo Rwanda Limited, ishami ry’ikigo Mpuzamahanga cy’itumanaho cya Millicom International Cellurar S.A. Ikigo cya Airtel gisanzwe gikorera mu Rwanda, kwigarurira Tigo bikaba bigiye kurushaho gukomeza isoko ry’itumanaho no gushyira Airtel ku mwanya wa 2 muri serivisi z’itumanaho mu Rwanda. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Chairman wa […]

Opozisiyo yasabye ibihugu bitera u Rwanda inkunga ko Victoire Ingabire yarekurwa

Nyuma yaho, Urukiko Nyafurika ruharanira uburenganzira bwa muntu(CADHP) rwanzuye ko Victoire Ingabire arengana rukanasaba ko arekurwa, abanyamuryango bagize icyicaro P5 nabo barasaba abaterankunga b’ u Rwanda ko uyu munyapolitiki yarekurwa mu maguru mashya. Agendeye ku myanzuro ya CADHP, amashyaka AMAHORO-PC, FDU — INKINGI, PDP — IMANZI, PS — IMBERAKURI na RNC basabye u Buholandi, U […]

Perezida Kabila yasuye agace ka Goma ku mpamvu z’umutekano n’ubukungu

Nyuma y’ icyumweru kimwe ,abasirikare bagera kuri 14 bo mu ngaboza Tanzania biciwe mu gace ka Semuliki muri Teritwari ya Beni muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Joseph Kabila yageze kuri Goma ku gicamunsi cyo kuwa 18 Ukuboza 2017. Amakuru dukesha Radio Okapi avuga ko Perezida Joseph KABILA yaje kuyobora inama ya 6 y’ […]

Uganda: Dr Sam Ruvuma yatawe muri yombi akekwaho uruhare mu gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda

Dr Sam Ruvuma, ufite umuvandimwe w’umukoloneli mu ngabo za Uganda(UPDF) kuri iki Cyumweru gishize nawe yiyongereye ku bantu bamaze gutabwa muri yombi bashinjwa uruhare mu gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda kuri ubu bakurikiranwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye. Hari kuwa 17 Ukuboza ahagana saa yine z’amanywa ubwo Dr Sam Ruvuma, yerekezaga ku rusengero rwa […]

Kinigi: Abafatanyabikorwa mu bukerarugendo batangiye kwinubira impinduka

Kuva aho igiciro cyo gusura ingagi mu Birunga kizamuriwe mu mpera za Nzeli 2017, abafatanyabikorwa batandukanye b’ Ikigo cy’ igihugu gishinzwe iterambere RDB barinubira uburyo imikorere yabo yatangiye gusubira inyuma. Mu kiganiro na Bwiza.com bamwe mu bafatanyabikorwa mu by’ ubukerarugendo (abafite amasosiyete acuruza amatike , ayatwara abakerarugendo, ba nyir’ amacumbi n’ abaturage batwazaga abakerarugendo imizigo […]

Ethiopia: Abasaga 60 bamaze kugwa mu mirwano hagati y’amoko

Abantu babarirwa muri 61 ni bob amaze kubarurwa ko bamaze kugwa mu mirwano hagati y’amoko 2 atandukanye iri kubera mu gace ka Oromia mu gihugu cya Ethiopia guhera mu mpera z’icyumweru gishize. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko nta mpamvu iramenyekana yaba yarateye aba baturage basangiye ubwenegihugu bo mu moko y’abaSomalis n’abo mu bwoko bwa […]

“Twahanganye n’ibibazo byinshi kandi biremereye, ndetse bimwe bitanashoboka, ariko twashoboye kwiyubaka”-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame avuga ko abanyarwanda bakwiye kwishimira intambwe ikomeye bamaze gutera mu bijyanye no kwiyubaka haba mu mibanire, mu iterambere n’ibindi dore ko hanarwanywe urugamba rutoroshye kugira ngo ibyo bigerweho. Ibi ni bimwe mu byo yatangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza 2017 mu ijambo yagejeje ku bari […]

Humble Jizzo mu buryohe n'umugore we I New York (Amafoto)

Tariki 15Ukuboza 2017 ahagana kugicamunsi nibwo umuhanzi ubarizwa mu itsinda rya Urban Boyz Humble G yahagurutse Kukibuga mpuzamahanga cya Kigali I kanombe hamwe n’umugore Amy berekeza Muri leta zunze ubumwe za Amerika aho bagiye mu myiteguro yo kwibaruka imfura yabo y’umukobwa. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Amakuru agera kuri Bwiza.com arahamya ko uyu Humble G amerewe neza aho […]

Ese kumurikira Abana Imana bivuze iki?- Pst. Jimmy Muyango

Nyuma yo gutanga inyigisho zavugaga ko abana ari impano Imana icisha ku babyeyi kugirango umugambi wayo ukorwe, Senior Pastor wa Potter’ s Hand Ministry , Jimmy Muyango yatangiye ashimangira ko imiryango ya gikiristu igomba kurangwamo na gahunda yo gusengera abana ndetse no kubamurikira Imana. Mu nyigisho nyir’ izina Pst. Muyango yatangiye yibaza ndetse anabaza ese […]

Guverinoma y'u Rwanda igiye gufasha Abanyarwanda bari mu cyiciro cy’ubukene n’icy’ubukene bukabije kwigira

Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente avuga ko Guverinoma y’u Rwanda ifite muri gahunda y’iterambere y’imyaka 7 gufasha abaturage bari mu byiciro by’ubukene n’iby’ubukene bukabije kwigira no kwiteza imbere. Ibi ni bimwe mu byo yatangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza 2017, ubwo yari mu nama y’umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 15, aho yavuze […]

Impungenge ni zose kuri Rayon Sport idafite Pierrot na Shasir

Kuri iki cyu mweru tariki 17 ukuboza2017 Rayons Sport yaraye ikinye umukino wikirarane na magaju i Nyagisenyi aho umukino waranguye ari igitego 1-0 bw’Amagaju gusa icyagiye kigaragara n’icyuho cyabakinnyi bayo (Rayon Sports) badahari aribo Pierrot na Shasir bari bitabiriye CECAFA aho bakiniraga uburundi bwamaze no gutahana umwanya wa 4 mu irushanwa. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ubwo Umutoza […]

Uganda: Abadepite bikanze abarinda umuyobozi wabo biteza imvururu mu Nteko

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza 2017, Abadepite bo mu nteko ishinga amategeko ya Uganda babyukiye mu biganiro ku nshuro ya 7, aho bari kwiga ku ngingo ya 102 igena imyaka y’igomba kwiyamamariza kuyobora Uganda, ingingo yateje impagarara mu gihugu kuva mu mezi yashize. Ni muri urwo rwego, bamwe mu […]

Harategurwa inama ya ONU yigira hamwe uko Amerika yahabwa akato kubera ikibazo cya Yerusalemu

Akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’Abibumbye kari gutegura inama idasanzwe izahuriramo n’ibindi bihugu bikomeye ku isi bitandukanye ndetse n’indi miryango, iyi nama ikaba igamije gusiga Amerika ari yo yonyine ishyigikiye ko Yerusalemu iba umurwa mukuru wa Israel. Iyi nama iri gutegurwa kuri uyu wa Mbere yariki ya 18, ikaba ishishikaje cyane ibihugu by’Abarabu ndetse Misiri […]

Gufuha ni indwara yo kwikundira mu wundi, ariko irakira

Abakunda n’abakundwa, Bwiza.com irabasuhuje ibifuriza kwirinda gufuha cyane, umukunzi muzima ni ubasha kubengukwa n’umubonye, kuko utari bene uwo ntarabona umwihebera.Umugore yabwiye umugabo ati, « Ariko Kigali isigaye ibamo abakobwa beza gusa gusa », umugabo aramusubiza ati, « None se ko ababi twabarongoye bakarangira ? » Ntawe utagira agashiha iyo atemberana n’umukunzi, agatoki ku kandi bishimye, […]

Rubavu: Hifashishwa imikino mu kurwanya ibiyobyabwenge na SIDA mu rubyiruko

Bamwe mu rubyiruko rwahoze mu biyobyabwenge bakaza kwitabira imikino, bavuga siporo ariyo yatumye babireka, basubira mu mashuri n’imirimo inyuranye kandi baniteza imbere. Duhimbazimana Elissa w’imyaka 18 ubu ukina umupira w’amaguru mu kigo cya Vision Jeunesse Nouvelle kiri mu mujyi wa Rubavu. Avuga ko mbere yanywaga ibiyobyabwenge ariko nyuma y’aho yaziye muri icyo kigo, yabiretse ubu […]

Burundi: Abagore mu myiyerekano ishyigikira ko Perezida Nkurunziza ahindura Itegekonshinga

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2017, abagore bibumbiye mu muryango WAP (Women in Action for Peace) mu gihugu cy’u Burundi babyukiye mu mihanda n’inyandiko ndetse banaririmba indirimbo zishyigikira ko Perezida Nkurunziza ahindura Itegekonshinga bityo akazakomeza kuyobora u Burundi. Uru rugendo rwitiriwe urw’amahoro mu gihugu cy’u Burundi, rwatangiriye ku kicaro cy’Umuryango w’Abibumbye (ONU), […]

RDC: Ingabo za Uganda ziyobowe na Maj Gen. Muhoozi ziritegura igitero simusiga kuri ADF

Igisirikare cya Uganda(UPDF) kirimo gutegura igitero simusiga ku nyeshyamba z’umutwe wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa Congo. Ni nyuma y’igitero gikomeye cyahitanye ingabo za Loni zikomoka muri Tanzania mu minsi ishize, ariko Uganda ikaba ivuga ko iki gitero cyari mu rwego rwo kujijisha hagamijwe kugaba ibitero ku butaka bwa Uganda. Amakuru yizewe aturuka muri minisiteri […]

Hari rusunitsi zikura abantu mu cyaro, na rukuruzi zibazana mu mujyi, harimo n’abayobozi- Barafinda

Umuhanga, umuhanzi utarahanzweho akaba n’umunyapolitike itogota mu rutirigongo nk’uko abyivugira, Barafinda Sekikubo Fred; kuri uyu wa gatandatu yagiranye ikiganiro na Radio Ubuntu butangaje, maze agaragaza ko mu cyaro hari ibibazo byinshi bisunika abantu bagana umujyi, aho hari za rukuruzi. Barafinda avuga ko n’abayobozi benshi bakomoka mu cyaro ariko bagera I Kigali ntibarote gusubiza amaso inyuma […]

Pakistan: Urusengero rwa ba nyamucye b’Abakirisitu rwagabweho igitero cy’iterabwoba

Mu gihugu cya Pakistan ku rusengero rw’abakirisitu ruri mu Mujyi wa Quetta kuri iki Cyumweru hagabwe igitero cy’iterabwoba hataramenyekana abantu bakiguyemo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Amakuru y’ibanze amaze kujya ahagaragara aravuga ko abantu benshi bitwaje ibirwanisho bateye urusengero rwa ba nyamucye b’abakirisitu hagati mu mujyi wa Quetta uherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Pakistan ubwo aba bakirisitu bari […]

“Incubation Centers”-ibigo bigiye korohereza urubyiruko rwize imyuga rudafite igishoro

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro , WDA, kivuga ko hirya no hino mu turere hagiye gushyirwaho ibigo byiswe INCUBATION CENTERS aribyo abanyeshuri barangije mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi-ngiro, bazajya bifashisha, babikoreramo ibyo bize, mu gihe batarabona igishoro kibafasha kujya kwihangira imirimo ubwabo. Urubyiruko rwize mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro rukunze guhura n’ikibazo cyo kubura […]

Uganda: Abantu 4 bo mu muryango umwe bishwe batemaguwe

Umukecuru w’imyaka 55 witwa Specioza Nalugwa n’abuzukuru be 3 bishwe batemaguwe n’umuntu witwaje umuhoro. Uyu muryango wo mu gace ka Kabalinga bishwe mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 15 Ukuboza, ubwo umugizi wa nabi yabasangaga mu nzu baryamye basinziriye agahera ruhande atemagura akabasiga ari intere. Aba bana barimo Sarah Mamata w’imyaka 17, Fred Musasizi […]

Ruhango: Bamwe mu bakobwa babyariye iwabo baracyahohoterwa n’imiryango yabo, bigatuma bajya kubunga

Bamwe mu bakobwa babyariye iwabo batuye mu Kagari ka Kirengeri, Umurenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango bavuga ko bagihura n’ihohoterwa bakorerwa n’imiryango bavukamo aho ababyeyi babo babirukana bakabura iyo bajya bakabunga. Bamwe muri aba bibera mu nzu ngo yahoze ari ishuri ryigishirizwagamo imyuga, ubu itagikorerwamo aho bavuga ko babayeho nabi, dore ko rimwe na rimwe […]

Lt.Gen Adolphe Nshimirimana yari yarikanze ko atazasoza 2015

Amakuru imwe mu nshuti zo hafi za Lt.Gen Adolphe Nshimirimana yatangaje akoresheje imbuga nkoranyambaga yemeza ko uyu musirikare ukomeye uri no mu bantu bashinze ishyaka CNDD-FDD yari amaze igihe avuga ko umwaka w’ I 2015 utazamworohera. Ibi byashimangiwe kuri uyu wa 16.12.2017 n’ umwe mu nshuti za Lt.Gen Adolphe Nshimirimana ubwo yagiraga ati” Mfashe akanya […]

Kuki umukobwa yaba afite uburanga ariko akabura igikundiro ku bahungu ?

Bisanzwe b iz w i ko abakobwa b’ uburanga babona abakunzi vuba ariko hari bamwe muri bo usanga badakurura abahungu, ku buryo babarambagiza. Impamvu zibitera ngo zishingiye ku myitwarire iyi n’iyi ari na cyo gituma umuntu aba asabwa kwitwararika kuko ubwiza bugaragara inyuma atari bwo bugenderwaho gusa mu kurambagiza. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ushobora kuba uri umukobwa […]

Urukiko Mpuzamahanga rugiye kujya ruburanisha icyaha cy’ubushotoranyi hagati y’ibihugu

Inama Rusange y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwongereye icyaha cya kane mu byaha rwari rufitiye ububasha bwo gukurikirana, ariko kikigibwaho impaka z’urudaca, kuko uru rukiko rwari rusanzwe rukurikirana gusa ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’intambara n’ibyaha bya jenoside, kuri ubu rukaba rushobora gukurikirana n’ibyaha by’ubushotoranyi hagati y’ibihugu. Nk’uko byari biteganyijwe muri statut y’ibanze y’Urukiko Mpuzamahanga, ibyaha by’ubushotoranyi byakunze […]

Ibyo perezida Kagame asanga abanyamuryango ba FPR bakwiye kwitwararika

Ubwo yatangizaga Kongere ku rwego rw’igihugu ya FPR Inkotanyi Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yibukije abanyamuryango badakwiye kwirara ngo bahere mu kwigamba ibyo bagezeho kuko inzira ikiri ndende kandi hari byinshi bitaragerwaho. Iyi kongere iteraniye ku Cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo mu Karere ka Gasabo, yatangiye kuri uyu wa Kane ikazasozwa ku […]

Paris: Indiri itegurirwamo amacenga ku ihanurwa ry’ indege ya Juvenal Habyarima

Mu gihe impande 2 zitungwa agatoki mu guhanura indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarima n’ abagenzi be, agaciro u Bufaransa buha iyi dosiye, bukaba bunafite agasanduku ku mukara(boà®te noire ) k’ iyo ndege, ibi ni bimwe bamwe baheraho bavuga ko u Bufaransa bufite icyo bwicyeka. Ubufaransa bushyira iki cyaha ku basirikare ba FPR/Inkotanyi ndetse bugashakisha […]

Icyoba ni cyose ku mupaka wa Uganda na Congo nyuma y’igitero cya ADF kuri Monusco

Igisirikare cya Uganda (UPDF) ndetse n’icya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) byagiranye inama y’umutekano nyuma y’ibitero bikomeye byubuwe n’umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda ariko ukorera muri Congo. Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano akaba avuga ko ku murongo w’ibyigwa hariho guca integer uyu mutwe wa ADF ndetse no gukaza umutekano ku mupaka wa […]

Uganda: Umunyarwanda ukomeye muri RPF ari mu maboko ya CMI ashinjwa ubutasi

Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) rwataye muri yombi Umunyarwanda, Fidel Gatsinzi, ashinjwa ibyaha by’ubutasi no kujya mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano wa Uganda. Uyu Gatsinzi akaba yakuwe muri supermarket yo mu gace ka Ntinda, muri Kampala ari kuwa Gatandatu, ku itariki 09 Ugushyingo 2017. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Umujyanama wa mbere wa Ambasade y’u […]

Huye: Inzu y’iguriro ry’imboga yatumye ubucuruzi bwabo burushaho kunozwa

Abakora ubucuruzi bw’imboga mu murenge wa Maraba batangaza ko kuva bubakirwa inzu y’iguriro ry’imboga barushijeho kunoza ubucuruzi bwabo ndetse n’igihombo cyo kwangirika kw’imboga kiragabanuka. Ubuyobozi bw’akarere ka Huye bukavuga ko buzakomeza guteza imbere ubuhinzi bw’imboga hongerwa ubuso zihingwaho kugira ngo bahaze isoko ryo mu mujyi wa Huye. Bamwe mu bacuruzi b’imboga bakorera mu isoko rya […]

Umutoza wa Police Fc afata abakinnyi be nk’abadakuze cyane mu mutwe

Ku wa Kane tariki ya 14 Ukuboza, nyuma y’uko Police Fc itsinzwe na Rayon Sport s FC 1-0 kuri stade ya Kicukiro, umutoza wa Police FC, Seninga Innocent yavuze ko yatsinzwe kubera afite abakinnyi badakuze cyane mu mutwe ku buryo babasha guhanagana n’umurindi w’abafana ba Rayon Sports. Hari ku mukino w’ikirarane cy’umunsi wa Gatanu wa […]

Cassien Ntamuhanga watorotse gereza ya Mpanga yaba ari muri Afurika y’Epfo?

Amakuru aturuka mu gitangazamakuru gikorera mu mahanga avuga ko umunyamakuru Cassien Ntamuhanga uherutse gutoroka gereza mpuzamahanga ya Mpanga aherereye muri Afurika y’ Epfo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi byagaragaye mu nkuru yanditswe n’ iki kinyamakuru kuri uyu wa 14 Ukuboza 2017, mu nyandiko tudafitiye gihamya ko ari iya nyir’ ubwite(Cassien Ntamuhanga) aho bivugwa ko Ntamuhanga n’ abagenzi […]

Namufashe aryamanye n'undi musore mbona ntacyo bimubwiye kandi dukundana-nkore iki?

Umukunzi wacu yatwandikiye yifuza ko twamufasha kumugira inama nyuma y’ibibazo yahuye nabyo mu rukundo ndetse ahamya adashidikanya ko inama zanyu zizagira icyo zimufasha. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aragira ati”Nitwa Kalisa (amazina yahinduwe). Nakundanye n’umukobwa witwa isingizwe claire wiyitaga Evilyne hashize imyaka 2 dukundana tukajya tuganira bisanzwe , biza gukomera ndetse nza kumusaba urukundo nawe ntiyatinda aranyemerera ahubwo […]