Nasuye umusore turaryamana ansaba ko mpaguma, twari tumaranye ukwezi none yancitse- NKORE IKI?

Mbere na mbere mbanje kubasuhuza, ubu mbasuhuza mfite n’ikibazo nkaba mbagisha inama. Mu kwezi gushize, nibwo nasuye umusore w’inshuti yanjye, aba muri Kigali, nibwo bwa mbere nari musuye ariko ndabona urwo yambwiraga ankunda ndabona rwarangiye. Ubwo naramusuye tugirana ibihe byiza, biba ngombwa ko ansaba ko twagumana, anyereka imishinga myinshi y’uburyo tuzakoramo ubukwe, ko atari ngombwa […]

Bujumbura: Abantu batanu bakomerekejwe na gerenade

Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 5 Ukuboza 2017 , ahagana saa moya, nibwo muri zone ya Bwiza iherereye mu Mujyi wa Bujumbura, hatewe gerenade ikomeretsa abantu 5. Ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Polisi y’u Burundi yemeje aya makuru, ivuga ko iyo gerenade yatewe ahasanzwe haparika imodoka zitwara abagenzi hazwi ku izina […]

Ingingo z'ibanze umukobwa uri mu rukundo akwiye kumenya ku musore bakundana

Ubusanzwe gukunda ni ibintu biba ku muntu bitewe n’ ibyiyumviro bye akumva akunze umuntu runaka. Gusa buri wese yifuza kuba yakundwa urukundo nyakuri kuko urukundo iyo rujemo kubeshyanya rurushaho kubiha. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Urubuga whowafica ruvuga ko hari ibintu bigera kuri 6 by’ingenzi bishobora kukwemeza ko umusore agukunda by’ukuri . 1. Agumana nawe waba uri mu […]

RNC yikomye ikinyamakuru cyatangaje ko yatangiye gukusanya abazatera u Rwanda

Ihuriro RNC rigizwe na bamwe mu bahoze ari abayobozi bakuru muri Leta y’ u Rwanda bakaza guhunga, ryikomye ikinyamakuru The Standard gikorera i Nairobi nyuma yo gutangaza ko iri huriro riri mu bikorwa byo gushakisha abarwanyi bazatera u Rwanda. Imaze kuvugwaho gushakisha urubyiruko rw’ Abanyarwanda ruri mu nkambi z’ impunzi muri Uganda, RNC ibicishije mu […]

Kirehe: Umuyobozi w’umudugudu aravugwaho gutorokana amafaranga y’Ubudehe asaga miliyoni

Abaturage bo mu mudugudu wa Munini mu kagari ka Rwanyamuhanga, umurenge wa Mushikiri, akarere ka Kirehe, bashinja umuyobozi w’umudugudu, Turacyayisaba Gerard kunyereza amafaranga asaga miliyoni n’ibihumbi cumi na bitatu y’ubudehe. Aba baturage bavuga ko Turacyayisaba yatorotse, kuva mu kwezi gushize ko nta we urongera kumuca iryera, bagakeka ko yatorekeye mu gihugu cya Uganda. Turacyayisaba ngo […]

Mu ndirimbo “Timbuktu” Jean Paul Samputu yamaganye ibikorerwa Abanyafurika muri Libya

Umuhanzi mpuzamahanga w’ umunyarwanda ukorera muzika mu Bwongereza, Jean Paul Samputu abaye mu ba mbere ku Isi mu gushyira hanze indirimbo irwanya inamaganira kure ubucakara bukomeje gukorerwa abirabura muri Libya. Mu ndirimbo ” Timbuktu Mon Amour”, Jean Paul Samputu agerageza gutanga ubuhamya bwerekana ishusho y’ umwirabura unaniwe, urushye, wambuka Ubutayu bwa Sahara ndetse n’ Inyanja […]

Hasohowe Raporo igaragaza ko Perezida Kabila yitabaje M23 aho urugamba rwari rukomeye

Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu (Human Rights Watch), wasohoye raporo igaragaza ko abategetsi bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bakoresheje abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23 mu guhosha imyigaragambyo y’abatavuga rumwe na Leta umwaka ushize. Uyu muryango uravuga ko abahoze ari abarwanyi ba M23 barenga magana abiri bategetswe gukoresha ingufu zica mu guhangana n’abari mu […]

Isaac Anyar w’imyaka 94 yasezeranye n’umukunzi we ufite 90- AMAFOTO

Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2017, nibwo Isaac Anyar w’imyaka 94 y’amavuko yasezeranye n’umukunzi Eunice Atoo w’imyaka 90, bombi bakomoka muri Uganda. Aba bombi bakoze umuhango wa gakondo barasezerana mu 1947, ariko banze kuva kuri isi babana gipagani bahitamo gusezerana imbere y’Imana, mu itorero “Onegwok Christ Church” riherereye mu gace ka Oyam muri […]

Ugomba kumenya inkomoko y’ ibihome n’ ingaruka zabyo ndetse n’ uburyo wabisenya- Pst. Deo Muvunyi

Pst. Deo Muvunyi wo mu ‘Itorero Potter’ s Hand’ yongeye gushimangira ku nyigisho zo gusenya ibihome mu buzima bw’ abizeye ubwo yavugaga ko kugirango umukristu akubite hasi ibinyoma agomba kumenya uburyo byubatse. Ati “Umuvumo ni igihome tugomba kwibaza impamvu twemera ko byubakwa mu buzima bwacu kugirango tunamenye inzira byacamo mu kubisenya”. Pst. Muvunyi yifashishije amagambo […]

Bujumbura: Umupolisi wari wasinze yarashe mugenzi we ahita apfa

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2017, ahagana saa tanu z’ijoro, nibwo muri zone ya Kanyosha mu mujyi wa Bujumbura humvikanye urusaku rw’amasasu, ubuyobozi bwa Polisi bukaba butangaza ko ari abapolisi bari ku izamu barashwe na mugenzi wabo witwa Ntirampeba wari wasinze. Uku kutumvikana kw’aba bapolisi kwajemo no kurasana, kwasize uwitwa […]

Ubukwe bw'umukozi wa Diamond bwatashywe n'imbaga y'ibyamamare muri muzika- REBA AMAFOTO

Umukozi wa Diamond Platnumz ushinzwe ibijyanye no kumuvangira imiziki (DJ) , Rommy Jones yakoze ubukwe budasanzwe bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byo muri Afurika cyane cyane muri Tanzania. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi birori by’akataraboneka byabaye ku wa 01 Ukuboza 2017, nyuma y’igihe kitari gito ari mu rukundo n’uwo bashakanye, ubu bukwe bwatashywe n’ibyamamare birimo Diamond n’umugore we Zari […]

Ibirori by'ubukwe bw'umu DJ wa Diamond byitabiriwe n'ibyamamare- REBA AMAFOTO

Umukozi wa Diamond Platnumz ushinzwe ibijyanye no kumuvangira imiziki (DJ) , Rommy Jones yakoze ubukwe budasanzwe bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byo muri Afurika cyane cyane muri Tanzania. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi birori by’akataraboneka byabaye ku wa 01 Ukuboza 2017, nyuma y’igihe kitari gito ari mu rukundo n’uwo bashakanye, ubu bukwe bwatashywe n’ibyamamare birimo Diamond n’umugore we Zari […]

Kigali: Abaturiye ikimoteri cya Nduba batarimurwa barasaba gutabarwa vuba

Bamwe mu baturage baturiye ikimoteri cya Nduba kimenwamo imyanda yose yo muri Kigali, baratangaza ko babangamiwe n’umwanda uvanze n’umunuko, bagasaba kwimurwa vuba mu gihe iki kimoteri cyaba gikomeje kuhaguma. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Hashize igihe kinini umujyi wa kigali wijeje abaturage baturiye iki kimoteri cya Nduba mu mujyi wa Kigali, kuhimuka bakahava kubera umunuko ukomeye hamwe n’amasazi […]

Imfashanyo y’ ibiribwa yagenerwaga impunzi z’ Abarundi mu Rwanda yagabanutseho 10%

Kuva mu Ugushyingo 2017, inkunga y’ ibiribwa yagenerwaga impunzi z’ Abarundi zibarizwa mu nkambi ya Mahama yagabanyijweho 10%. Ibi byatangajwe n’ abayobozi b’ ishami rya Loni ryita ku mpunzi(HCR) ubwo bemezaga ko iyi nkunga yagenerwaga izi mpunzi zituye mu nkambi ya Mahama mu Rwanda ingana na 50% bagereranyije n’ izindi zituye muri Tanzanie, Kenya ndetse […]

Uganda: Abanyarwanda barimo gutabwa muri yombi bitwa intasi

Mu gihe havugwa umwuka mubi wa politiki ndetse n’ intambara y’ ubutita hagati y’ u Rwanda na Uganda, biravugwa ko Abanyarwanda bakomeje gutabwa muri yombi bagafungirwa mu magereza atandukanye mu gihugu cya Uganda, bamwe bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda. Aya makuru yemeza kandi ko aba banyarwanda babarizwa mu magereza makuru yo muri iki gihugu, abenshi […]

Dore ingeso 9 ziranga abakobwa usabwa kwirinda niba wifuza gushinga urugo

Gushinga urugo ni kimwe mu byemezo bifatwa habanje gusesengura neza kuko uba ugiye guhitamo uwo muzabana ubuzima bwose niyo mpamvu kuri wowe wifuza umufasha (umugore) Twagerageje kugukusanyiriza bimwe mu bintu by’ingenzi biranga umukobwa udafite gahunda yo kurushinga. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] 1. Akabya gukunda gusenga Uyu azi imirongo ya Bibiliya yose mu mutwe we, avuga Imana buri […]

Burundi: Agatsiko k’amabandi kasenye inzu ya Minani, umwe mu batavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza

Ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2017, nibwo inzu y’uruganiriro iri kuri hoteli ya Dr Minani Jean , umuyobozi w’impuzamashyaka (CNARED) atavuga rumwe na Leta y’u Burundi, yasenywe n’agatsiko k’amabandi kataramenyekana. Iyo nzu yasenywe iri kuri hoteli ya Minani, iherereye mu Ntara ya Kirundo. Ku ruhande rw’igipolisi cy’u Burundi bakaba bavuga ko abakoze ibyo […]

USA: Umuhungu wa Dr Leopold Munyakazi ufungiye mu Rwanda yaba yiyahuye

Amakuru aturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aravuga ko kuri uyu wa gatanu ushize, Nyirinkwaya Herve, umuhungu wa Dr Leopold Munyakazi ufungiye mu Rwanda akurikiranweho uruhare muri jenoside, yasanzwe mu nzu yitabye Imana, iruhande rwe hari imbunda bikekwa ko yakoresheje yiyahura. Uyu musore w’imyaka 29 wari utuye muri Leta ya Carolina y’Amajyaruguru, yari afite […]

Ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko rw'u Rwanda gikomeje gufata intera

Leta y’u Rwanda iravuga ko mu myaka irindwi iri imbere izateza imbere urwego rw’uburezi mu mugambi wo kugira ubukungu bw’igihugu bushingiye ku bumenyi. Icyakora imibare y’abarangiza mu mashuli yisumbuye, amakuru na za kaminuza ntibabone icyo gukora ikomeje kwiyongera. Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente yizeje abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi ko iki kibazo bazakibonera umuti. Ari […]

Sudani y’Epfo: Perezida Salva Kiir yirukanye uwari minisitiri w’imari wungirije

Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo yirukanye minisitiri w’imari wungirije, Mou Ambrose Riiny Thiik, nyuma y’iminsi micye uyu yemeye ku mugaragaro ko guverinoma idafite amafaranga yo guhemba abakozi bal eta. Itangazo ry’iyirukanwa rye rikaba ryatangajwe kuri televiziyo ya Sudani y’Epfo, SSTV, kuri uyu wa Gatandatu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Muri urwo rwego, perezida wa sudani y’Epfo mu […]

Uko amakipe y’ibihugu azahura mu Gikombe cy’Isi cya 2018

Ibyavuye muri tombola y’uko amakipe y’ibihugu azahura mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2018 izabera mu Burusiya byashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu ushize I Kremlin mu Burusiya. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Dore uko amakipe azahura: Itsinda A : Russie, Arabie Saoudite, Egypte, Uruguay Itsinda B : Portugal, Espagne, Maroc, Iran Itsinda C : France, Australie, […]

Rulindo: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 5 y'abantu bishwe muri jenoside

Kuri uyu wa gatandatu, itariki 02 Ukuboza 2017 imibiri itanu y’ abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu Mirenge ya Mbogo, Rusiga, Shyorongi na Tumba yashyinguwemu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rusiga mu Karere ka Rulindo. Ni igikorwa cyabanjirijwe no gusabira izo nzirakarengane ndetse n’ abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Umushumba w’ […]

Ubutegetsi ntibuhererekanwa nk’ibicurane — Perezida Museveni

Mu nama yagiranye n’abagize inama njyanama y’Umujyi wa Kampala bitabiriye amahugurwa y’icyumweru y’imiyoborere ahitwa Kyankwanzi nubwo bari batewe ubwoba n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, akaba yabakiriye ku ngoro ye I Entebbe bagera kuri 200, perezida Museveni yababwiye ko ubutegetsi budahererekanwa nk’ibicurane. Mu ijambo yabagejejeho Museveni yavuze ko abo batekereza ko ubuyobozi ari nk’ibicurane bifata umuntu bizabashyira mu […]

Ndota kuzasubira mu Rwanda umunsi umwe, atari nk’umwami uri mu buhungiro, ahubwo nk’umwami — Yuhi VI Bushayija

Uwiyita Umwami w’u Rwanda, Yuhi Vi Bushayija ngo ni umufana ukomeye w’Umwamikazi w’u Bwongereza, ndetse ngo yaba ari n’umwe mu bagaragu be nawe w’umwami. Ibi Yuhi Vi Bushayija uvuga ko afite inzozi zo kuzagaruka mu Rwanda nk’umwami, yabitangaje mu kiganiro yagiranye na The Sunday Times yo mu Bwongereza. Muri iyi nkuru yacyo, iki kinyamakuru cyavuze […]

Rusizi: Abagize itsinda Tugende heza Gitambi boroje bagenzi babo 23 batagiraga itungo

Itsinda Tugende heza Gitambi rigizwe n’abanyamuryango 43 barishinze bagamije kwikura mu bukene rikaba rimaze umwaka rikorera mu kagari ka Gahungeri muri uyu murenge wa Gitambi mu karere ka Rusizi,abarigize ngo batangiye kuzamurana borozanya amatungo magufi,kuko batangiye abenshi muri bo nta tungo bafite. Iri tsinda nk’uko bamwe mu barigize babibwiye Bwiza.com, ngo babonye bagiye kuzahazwa n’ubukene,imiryango […]

RDC: Gen Mundos wa FARDC arashinjwa kugerageza gushinga umutwe w’inyeshyamba

Urubanza rw’abakekwaho kuba mu mutwe wa ADF n’abo bafatanya bashinjwa kwica abasivili I Beni muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa gatanu ushize, itariki 01 Ukuboza rwarakomeje urukiko rwa gisirikare rwumva abatangabuhamya bashinja n’abashinjura komanda wa bridage ya 31 y’ingabo za FARDC ushinjwa nawe kugira uruhare muri ubwo bwicanyi. Umwe mu batangabuhamya witwa […]

Muhanga: Ingo 267 ziganjemo iz’abatishoboye, zigiye koroherezwa kubona amashanyarazi

Mu karere ka Muhanga, ubu habarurirwa ingo 267 zibarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe, zimaze igihe kirekire zidacana kubera ikibazo cyo kubura amikoro yo cashpower, ubuyobozi bw’akarere n’ikigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’umuriro w’amashanyarazi (REG) ishami rya Muhanga bavuga ko mu rwego rwo gucyemura iki kibazo, bagiye kubafasha kubona umuriro nabo bagacana. Ubwo abasenateri […]

Umugore amazeho ibintu ajyana mu nsengero, abo yita abahanuzi baramubwira akaza agaterura, ndabona n’uburiri nzasanga yabutanze- Mungire inama, NKORE IKI?

Muraho neza bavandimwe bo kuri uru rubuga rutwigisha rukanatwubakira, njye ndi umugabo wubatse ariko umugore wanjye yarakijijwe ndishima ariko ibintu arabimara mu rugo pe. Ntavuze byinshi, ubundi umugore wanjye tubyaranye 3, yari umugore wakundaga inzoga pe, kuko njye ntakunze kuba mu rugo, mpagera muri week end, narazaga nkasanga yibereye mu kabari n’abandi bagore. Nta buraya […]

Isirayeli yarashe igisasu cya misile ahari ububiko bw'intwaro z'igisirikare cya Syria

Ibitangazamakuru bya leta muri Syria biravuga ko Isiraheli yagabye igitero cya misile kibasiye kandi kikangiza ibirindiro bya gisirikare hafi y’umujyi wa Damas. Kugeza ubu, nta kiratangazwa ku bantu iki gisasu cyaba kishe cyangwa se kigakomeretsa. Hari abandi bavuga ko ahantu harashwe hari ububiko bw’intwaro zikoreshwa n’igisirikare cya Syria n’abagitera inkunga ariko Isiraheli ntacyo yari yabivugaho. […]

Mugabo, dore ibimenyetso 5 umugore azakugaragariza ukamenya ko umunezeza mu buriri

Nta kintu gishimisha umugabo nk’iyo abasha kwitwara neza mu gitanda agashimisha umugore we mu gihe cyo gutera akabariro. Iyo umugabo yitwara neza mu buriri bisobanuye ko aba abasha gutuma umugore we agera ku byishimo bya nyuma, akabigeraho vuba kandi biyumvanamo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ni muri urwo rwego rero usanga hari ibimenyetso biranga umugore, iyo umugabo abyitwaramo […]

Bugeshi: Ucumbikiye batandatu batahutse muri Congo aratabaza akarere

Nyirakabanza Rachel utuye mu mudugudu wa Gashaka, akagari ka Kabumba, arasaba ubufasha bwihuse kuko acumbikiye umuryango w’abantu batandatu batahutse, barimo umubyeyi n’abana batanu bafite ubuzima buzahaye. Uwo mubyeyi Cyimpaye Muhawe, yarahungutse abo muryango baramwihakana imitungo y’iwabo bigabije, nyuma ubuyobozi bumucumbikisha kwa Nyirakabanza Rachel utuye mu marembo y’umurenge. Bari mu nzu iri ku muhanda mu marembo […]

CECAFA: Kapiteni Bakame afitiye icyizere abakinnyi 23 b’Amavubi umutoza azakinisha

Kapiteni w’Amavubi, Ndayishimiye Eric bita Bakame afitiye icyizere abakinnyi 23 Umutoza we, Antoine Hey yajyanye muri CECAFA y’ibihugu izabera muri Kenya. Umunyezamu akaba na Kapiteni w’ikipe y’igihugu cy’u Rwanda ‘Amavubi’ ahamya ko ikizere ari cyose ndetse ko biteguye neza,. Agira ati “navuga ko ari imikino twiteguye neza, hari aho twageze kugirango tube twarikarifiye muri CHAN […]

Burundi : Leta yateye utwatsi ibyo gusangira ubutegetsi na Opozisiyo

Mu gihe Abarundi bari biteze ko bashobora kubona agahenge gaturutse mu biganiro by’ amahoro biri kubera i Arusha muri Tanzania, abahagarariye Leta y’ u Burundi batangaza ko badashobora gusaranganya ubutegetsi na opozisiyo. Leta yateye iyi ngingo utwatsi mu gihe abahuza muri aya makimbirane bifuzaga ko hashyirwaho Guverinoma y’ ubumwe yahurirwamo n’ impande zombi. Umwe mu […]

1962- 2017: Abaminisitiri b’ Intebe 11 bayoboye u Rwanda, 8 baturutse mu ishyaka MDR

Mu gihe FPR/ Inkontanyi imaze imyaka 23 iyoboye u Rwanda, MDR yamaze imyaka itarenze 15 iyoboye igihugu, niryo shyaka rya politiki rimaze kugira Abaminisitiri b’ Intebe benshi kuva igihugu cyabona ubwigenge. Gusa igitangaje ni uko kuva ku itariki ya 5 Nyakanga 1973, ubwo Juvenal Habyarimana yafataga ubutegetsi yari yatangaje ko MDR itazangora kugira umwanya mu […]

Ubukene bwa mbere ni ugukena mu bitekerezo- Humble Jizzo

Manzi James uzwi nka Humble Jizzo, umwe muri babiri bagize itsinda ‘Urban Boyz” arakangurira abantu gushora imari mu mishinga ibyara inyungu kandi agashimangira ko gukena kubi ari ugukena mu bitekerezo. Ni kenshi usanga abantu bitirirwa ibyo bakora, ugasanga amazina y’akazi bakora niyo abantu babaziho kuruta amazina yabo bwite, Gitifu, Bakame, Rwarutabura, kwa mwarimu n’ayandi mazina […]

Rubavu: Abaturage batishoboye bamaze amezi atatu badahembwa amafaranga bakoreye

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu, biganjemo abari mu zabukuru ndetse banabarurwa mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe hamwe n’abandi batoranijwe nk’abatishoboye, baravuga ko bamaze amezi atatu badahembwa amafaranga bakoreye, bakora isuku mu mihanda yo mu muri uwo murenge uri mu karere ka Rubavu. Aba baturage bavuga ko babayeho nabi, […]

Kigali: Abaturage beretswe uburyo bwo kurwanya imirire mibi bitabasabye ibihambaye

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko bwahagurukiye kurwanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu, bumwe mu buryo buzifashishwa ni ugukangurira ababyeyi guhinga uturima tw’igikoni, guhinga ibijumba bikize kuri vitamini hagamijwe kurya indyo yuzuye. Mu rwego rwo gukomeza ibikorwa by’icyumweru cyahariwe kurwanya imirire mibi, ubuyobozi bw’Umujyi bufatanyije n’Umuryango mpuzamahanga uteza imbere Ibikomoka ku […]

Njye na Bushombe tuba twerekana ko n’abakene bashobora gukundana- Kankwanzi ukina mu Urunana

Muhutukazi Marie Mediatrice w’imyaka 54 y’amavuko yamenyekanye cyane ku izina akoresha akina mu “Ikinamico Urunana” rya Kankwanzi, atangaza ko urukundo rutagenewe abatunze ibyamirenge ahubwo ko n’abakene bakundana kandi bakajya inama. Kankwanzi avuga ko iyo akina aba atanga ubutumwa, cyane cyane mu Urunana akinana na Bushombe ngo aba yerekana ko urukundo rutagenewe abatunzi gusa ahubwo ko […]

Mahama: Abanyeshuri b’ impunzi z’Abarundi bahawe amahirwe yo kwiga kaminuza ku buntu

Iki cyemezo cyafashwe na Guverinoma y’ u Rwanda ibicishije muri Kigali Integrated College (KIC), iha amahirwe adasanzwe abanyeshuri b’ Abarundi bari mu nkambi y’ impunzi ya Mahama bifuza gukomeza kongera ubumenyi. Aba banyeshuri barangije amashuri yisumbuye bahawe amahirwe yo kuzishyurirwa ibikenewe byose kugirango bashobore gukomeza icyiciro cya Kaminuza nta mafaranga bishyura ahubwo bakanagenerwa ibikenewe byose […]

Umupolisi arahigwa bukware nyuma yo gupanga kwiba Airtel amaze gufata ku ngufu umukozi wayo

Igipolisi cya Uganda ahitwa Bushenyi kiri guhigisha uruhindu umupolisi wacyo wakoreraga kuri station ya polisi ya Ishaka ukurikiranweho gupanga igikorwa cyo kwiba iduka rya Airtel nyuma yo gushimuta umukozi wo muri iri duka akanamusambanya ku ngufu kuri uyu wa Mbere ushize. Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’igipolisi mu karere ka Bushenyi, Martial Tumusiime, ngo, SPC Deus Tumusiime […]

Urutonde rw’ abantu 18 bagaragaye mu buzima bw’ igihugu mu 2017

Uko imyaka igenda yicuma ni nako abantu batandukanye bagenda bigaragaza mu bikorwa bifitiye igihugu akamaro mu rwego rwa politiki, ubukungu, ubukerarugendo mu myidagaduro n’ ibindi, ibyo bigatuma bafatwa nk’ indashyikirwa mu rwego mpuzamahanga ndetse no mu gihugu imbere. Uru rutonde rwakozwe na Bwiza.com ntirwakurikije ibarurishamibare (statistiques) ariko rwagendeye ku bintu bifatika bishingiye ku bihari ikindi […]

Ese Aline Gahongayire yari ategereje gatanya kugirango asubire mu rukundo?

Mu gihe hashize iminsi 3 gusa Umuririmbyi mu kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire atandukanye na Gahima Gabriel mu buryo bwemewe n’ amategeko yakomoje ku kuba yakongera kwinjira mu bijyanye n’urukundo. Ku bijyanye n’uko ahagaze ku bijyanye no kuba azongera kwinjira mu bijyanye no gukundana , Gahongayire agaragaza ko ari ibintu yiteguye ko bizaba ariko […]

Uko abahanga babona intambara hagati ya Amerika na Koreya ya Ruguru yagenda

Intambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya ya ruguru muri iki cyumweru yasaga nk’ishoboka cyane nyuma y’aho kuri uyu wa kabiri ushize ubutegetsi bwa Kim Jong Un bugeragereje igisasu cya kirimbuzi buvuga ko cyagera ku mugabane wa Amerika wose. Kim Jong Un na Donald Trump bamaze iminsi baterana ubwoba umwe avuga ko […]

Guverinoma yiyemeje gutanga uburezi budaheza kandi mu byiciro byose- PM Ngirente Edouard

Minisitiri w’Intebe, Ngirente Edouard, avuga ko buri Munyarwanda wese afite uburenganzira ku burezi, ashingiye kuri gahunda ya Guverinoma yo kutagira uwo ibuhezamo. Ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma birebana n’uruhare rw’uburezi mu kubaka igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi, kuri uyu wa 1 Ukuboza 2017, Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko uburezi ari […]

Kugereranya Kantano, Ngeze, Bemeriki, ..n’umunyamakuru w’ubu ni ugupfobya ibyagezweho na Leta y’Ubumwe – Dr Kayumba

Mu kiganiro kuri Radio Flash FM kuri uyu wa gatanu, abatumirwa bagarutse ku magambo ya Ministiri Uwizeyimana Evode yavuze mu nteko asobanura uko abanyamakuru bazajya bahanwa mu itegeko riri gutegurwa. Ni nyuma y’iminsi mike hacicikanye amakuru ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Min Evode yise abanyamakuru”IMIHIRIMBIRI”. 
 Ba Kantano na Ngeze bavugaga ko Abatutsi ari inzoka […]

Uganda: Umuyobozi w’igipolisi yarashwe ahita yirukanwa no ku kazi

Uwari umuyobozi w’agateganyo w’igipolisi mu Karere ka Gulu, mu gihugu cya Uganda, ASP Joseph Ayiki, yirukanwe mu kazi nyuma y’umunsi umwe anarashwe n’ushinzwe umutekano w’ikigo cyigenga. ASP Ayiki yakomerekejwe n’amasasu mu kavuyo kadutse mu kigo cy’imyidagaduro kizwi nka TAKS (Through Arts Keep Smiling) giherereye muri Gulu mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri ushize. Uyu […]

Wari uziko gutera akabariro kenshi gashoboka ku bashakanye bifitiye umubiri akamaro?

Ibi bishobora kuba ari bishya mu matwi yawe, gusa ni ukuri nkuko bigaragazwa n’abahanga mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bagaragaza ko gukora imibonano mpuzabitsi bifitiye akamaro gakomeye ubuzima bw’ababikoze mu gihe ikozwe neza [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nk’uko dukomeza tubitangarizwa na forbes.com, igaragaza akamaro gakomeye n’inyungu nyinshi imibiri yunguka mu gihe hakozwe imibonano mpuazabitsina. 1. Kongera ubushobozi bwo […]

Gicumbi : Abakozi b’akarere baherutse gutabwa muri yombi bagejejwe imbere y’urukiko

Kuri uyu wa Kane, itariki 30 Ugushyingo 2017, abakozi bagera kuri bane bo mu Karere ka Gicumbi baherutse gutabwa muri yombi na Polisi bacyekwaho ibyaha birimo gutanga amasoko ya leta binyuranyije n’amategeko no gukoresha inyandiko mpimbano bitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi . Aba bakozi ni uwari umukozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Kagwene Viateur; ushinzwe iterambere, Habyarimana […]

CECAFA:Amavubi arerekeza muri Kenya,Bakame ashobora kudakina

Kuri uyu wagatanu tariki 01 Ukuboza 2017 nibwo ikipe y’igihugu Amavubi ahaguruka i kanombe yerekeza muri Kenya aho yitabiriye amarushanwa ya CECAFA Senior Challenge Cup gusa igikomeje gutera urujijo ni imvune y’umunyezamu wa mbere Ndayishimiye Eric Bakunze kwita Bakame wavunitse urutugu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nyuma y’imyitozo yo ku munsi wejo tariki 30 ugushyingo 2017 Bakame yatangarije […]

Uganda: UPDF irakataje mu guha ubushobozi igisirikare kirwanira ku butaka

Brig. Gen. Sam Kavuma wari wungirije umugaba mukuru w’igisirikare kirwanira mu kirere mu ngabo za Uganda, UPDF, yazamuwe mu ntera agirwa Major Gen. ahita anoherezwa kungiriza umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka. Ibi ngo bikaba bikozwe mu rwego rukomeje rwo kongerera ubushobozi igisirikare kirwanira ku butaka. Chimpreports dukesha iyi nkuru iravuga ko ibi byatangajwe mu […]

Intara y'Amajyaruguru ku isonga mu miyoborere no gutanga serivisi

Ubushakashatsi bukorwa buri mwaka n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) hagamijwe kugaragaza igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivisi hashingiwe k’uko abaturage babibona, bwagaragaje ko uyu mwaka wa 2017 Intara y’amajyaruguru iza ku mwanya wa mbere mu miyoborere n’imitangire ya serivisi n’amanota 70.9%. Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko mu Turere icumi twa mbere, tune ari utwo mu Ntara […]

Isirayeli yagereranyije Paul Kagame n’ umwubatsi w’ umuhanga ugiye kubahuza na Afurika

Kuba Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame yiswe umuyoboro uhuza igihugu cya Isirayeli n’umugabane wa Afurika byakomeje gushimangirwa na Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga y’ iki gihugu. Ibi bibaye mu gihe Leta ya Isirayeli yifuza kurushaho kwegera Afurika yifashishije diplomasi nk’ uko bikubiye muri politiki ya Minisitiri w’ Intebe wa Isirayeli, Benyamin Netanyahu. Mu rurimi […]

Rubavu: Abagore mu matsinda 113 yo kuzigama bageze kuri miliyoni 100 mu gihembwe

Abagore bo mu karere ka Rubavu bahagurukiye kwibumbira mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya ngo biteze imbere. Nk’uko bitangazwa na Ndakengerwa Moise ushinzwe izamurabukungu mu kigo Vision Jeunesse Nouvelle cyatangije uwo mugambi, amatsinda amaze kuba 113 yiganjemo abagore, ngo muri iki gihembwe cya mbere bageze kun bwizigame bw’amafaranga 102,864,984. Buri tsinda riba rigizwe nibura n’abantu […]

Mu mafoto: Reba indege zabayeho n’izigihari zakozwe mu buryo bw’igitangaza

Uko imyaka ihita indi igataha niko inganda zikora indege zigenda zivugurura zirushaho gukomeza imikorere ari nako rimwe na rimwe zagiye zikora indege ureba ukabona ziratangaje bitewe n’ukuntu zubatswe. Ni muri urwo rwego twifashishije urubuga knowledgedish.com twifuje kubereka amafoto y’indege zabayeho n’izigihari zitangaje. Reba amafoto: [xyz-ihs snippet=”google-pub”] [xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ntabwo twari tuzi iby’igitero ku mpunzi y’Umunyarwanda — Igipolisi cya Uganda

Igipolisi cya Uganda cyahakanye ko hari impunzi z’Abanyarwanda ziherutse kurokoka gushimutwa muri iki cyumweru mu gace ka Ntinda muri Kampala. Umwe muri izi mpunzi z’Abanyarwanda utifuje ko imyirondoro ye ijya ahagaragara ku mpamvu z’umutekano we, yavuze ko yagabweho igitero ubwo biteguraga kugeza ubwishingane bwabo ku muyobozi w’inteko ishinga amategeko ku bikorwa byo kubashimuta ngo bamaze […]

Arusha: Amayobera ku cyizere kivugwa ku biganiro by’ amahoro ku Burundi

Nubwo ibiganiro by’ amahoro ku kibazo cy’ u Burundi bibera I Arusha muri Tanzania byakomeje guhura n’ ibibazo byinshi, kuri iyi nshuro ya 4 ibyari amata bishobora kuzabyara amavuta. Ibi biganiro bitangiye gutanga icyizere mu gihe opozisiyo itavuga rumwe na Leta ya Perezida Pierre Nkurunziza itari yizeye ko ari ikintu kizima kizamo kuko Ihuriro CNARED […]

Mu mafoto: Reba indege zabayeho n’izigihari zakozwe mu buryo bw’igitangaza

Uko imyaka ihita indi igataha niko inganda zikora indege zigenda zivugurura zirushaho gukomeza imikorere ari nako rimwe na rimwe zagiye zikora indege ureba ukabona ziratangaje bitewe n’ukuntu zubatswe. Ni muri urwo rwego twifashishije urubuga knowledgedish.com twifuje kubereka amafoto y’indege zabayeho n’izigihari zitangaje. Reba amafoto: [xyz-ihs snippet=”google-pub”] [xyz-ihs snippet=”google-pub”]   Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse […]

Kivuye na Rurembo: Kumenya itegeko rishya ry’umuryango byabateje imbere

Abatuye imirenge ya Kivuye mu karere ka Burera na Rurembo muri Nyabihu, bavuga ko basobanukiwe uburinganire, ngo kuba umugore n’umugabo bombi ari abayobozi b’umuryango byatumye ingo zabo zitera imbere. -Narikanze na bagenzi banjye, twumva abagore badufatanye igihugu -Urugo rw’iganzwa rutera imbere, kwa “mfite ijamboo” na “ndavuze ngo”, abana ntibiga, ntibarya, ntibakaraba, bariba,… -Itegeko ryaje rirengera […]

Ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize EAC n’ahandi hasigaye burarushaho kugenda buzamba

Raporo yo muri uku kwezi ku bucuruzi n’ishoramari mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) iravuga ko ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize uyu muryango n’ahandi hasigaye ku Isi bwagabanyutseho 19,5% mu myaka ibiri ikurikiranye mu 2016. Umwaka ushize, ubucuruzi rusange muri aka karere busanzwe bukomeye muri Afurika bwagabanutse bukagera kuri miliyari 44,6 z’Amadolari, mu gihe mu 2015 […]