Nyarugenge: Urukiko rwahaye umugisha ikirego cya Bakame, rutegeka Rayon Sports kumwishyura

Mu gitondo cyo kuri uyu wagatanu tariki 1 Gashyantare 2019 nibwo hasakaye itangazo cy’icyemezo cy’urukiko rwa Nyarugenge ritegeka  ikipe ya Rayon Sports kwishyura Ndayishimiye Eric Bakame amafaranga asaga miliyoni  7 kubwo  kumwirukana bidakurikije amategeko. Uyu munyezamu wahagaritswe ku kazi amezi arenga 6 bivugwa ko azira ubugambanyi, yaje gutanga ikirego cye  murukiko rwa Nyarugenge cy’uko  yarenganyijwe […]

Imirambo ine y’abasirikare b’u Burundi yarohowe mu ruzi rwa Rusizi

Imirambo ine y’abasirikare b’u Burundi yamanuwe n’amazi y’uruzi rwa Rusizi iva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarohorewe mu Ntara ya Cibitoke, Komini Buganda, mu gace ka Kaburantwa. Amakuru agera kuri SOS/ Burundi dukesha iyi nkuru, ngo ni iy’abasirikare babiri bari ku rwego rwa Ofisiye n’abandi babiri ba Su- Ofisiye, ngo bakaba baraburiye ubuzima mu […]

Bobi Wine yatangaje ku mugaragaro umugambi wo kuzahatana na Museveni mu matora yo mu 2021

Depite Robert Kyagulanyi Sentamu uzwi nka Bobi Wine, yatangarije Televiziyo yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko yiteguye kuzahatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu gihugu cya Uganda mu 2021. Ibi Depite Kyagulanyi yyabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa CNN, Robyn Curnow. Uyu muhanzi w’umunyapolitiki ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’urugendo […]

Perezida Pierre Nkurunziza yongeye gukwepa inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza yongeye kwanga kwitabira inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba igomba kubera Arusha kuri uyu wa Gatanu, itariki 01 Gashyantare 2019, yohereza Visi Perezida wa Mbere, Gaston Sindimwo. Inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango wa EAC yagombaga kuba mu mwaka ushize ariko isubikwa kabiri bitewe no kutitabirwa n’u […]

Umupaka wa Sudani na Eritrea wari umaze umwaka ufunze wongeye gufungurwa

Perezida Omar al-Bashir wa Sudani yategetse ko umupaka uhuza igihugu cye na Eritreya ufungurwa. Uwo mupaka wari wafunzwe umwaka ushize. Hari hashize umwaka uwo mupaka ufunzwe nyuma y’imvururu zabaye mu gace ka Kassala kari mu burasirazuba bwa Sudani. Atangaza ko afunguye uwo mupaka, perezida Bashir yavuze ko nubwo politike itandukanya abantu bidakuraho ko abanya-eritreya ari […]

Nyabihu: Abanyamadini bibukijwe uruhare bafite mu gukumira ihohoterwa n’amakimbirane mu muryango

Abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye akorera mu karere ka Nyabihu basabwe kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha by’umwihariko ihohoterwa ndetse n’amakimbirane mu muryango kuko bigira ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage bikanahungabanya umutekano. Ni mu biganiro byabereye mu murenge wa Mukamira  kuri uyu wa 30 Mutarama, bigahuza Polisi  n’abayobozi b’amadini n’amatorero agera kuri 60 akorera mu […]

Kigali: Hibazwa impamvu hatihutiwe gukemura ibura ry’amazi aho kuba izamuka ry'ibiciro

Imwe mu myanzuro yafashwe n’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 28 Mutarama 2019 iyobowe na Perezida wa Repulika, harimo uwerekeranye n’ibiciro bishya by’amazi mu mijyi. Uyu umwanzuro ntiwakiriwe neza n’abamwe mu baturage bo mu duce dusanzwe turangwamo ibura ry’amazi  rya hato na hato aho bibaza niba kuzamura ibiciro aribyo byihutirwaga aho gukemura ibura ry’amazi usanga […]

Umuhanzi wo muri Jamaica yiyemeje kuzatera inkunga Bobi Wine nazaba yiyamamarije kuba Perezida

Icyamamare muri muzika cyo muri Jamaica, Mr. Vegas atangaza ko yiyemeje kuzashyigikira Depite Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine, nazaba yiyemeje kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Uganda mu mwaka wa 2021. Ibi Mr. Vegas yabitangaje ubwo yagiraga icyo avuga ku guhura kwa Bobi Wine na Rev. Jackson, uzwi cyane nk’impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu […]

Ntitwumva icyo Abarundi n'Abanyarwanda bashaka kutwicira- Umuturage wo muri Uvira

Bamwe mu baturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane abo muri Uviri, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bavuga ko bamaze kurambirwa imirwano ibahoza ku nkeke iba irimo Abarundi n’Abanyarwanda. Aba baturage bavuga ko bamaze igihe kirenga umwaka bataryama ngo basinzire kubera imirwano rimwe na rimwe ihuza inyeshyamba ngo zaturutse i Burundi no […]

Ndi umukobwa w’imyaka 24, nisanze nkora mu rugo rw’umusore w’umuselibateri, ndumva mfite ubwoba- NKORE IKI?

Nitwa Olive, mfite imyaka 24 y’amavuko, nize amashuri abanza n’ayisumbuye ndayarangiza. Iwacu ni mu karere ka Ruhango ariko nkaba nkorera akazi ko mu rugo mu Mujyi wa Kigali, Kimironko. Inkuru yanjye ni ndende ariko ndagerageza nyihine, nkaba mbasaba inama kuko nisanze mu ihurizo ritoroshye. Mva mu rugo, nahamagawe n’undi mukobwa twiganye ambwira ngo ngiye gukora […]

Perezida Museveni yatumije igitaraganya umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yatumije shisha itabona Umuyobozi w’Urukiko rw’ Ikirenga, Baart Katureebe ku mpamvu zitaramenyekana. Katureebe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yahagaritse inama y’abacamanza yari iteganyijwe yerekera Entebe ku ngoro y’umukuru w’igihugu. Uyu yabwiye umwungirije ati “ Murambabarira kuko nta kibashije kwitabira inama. Ubu nerekeje Entebbe.” Ibi bibaye nyuma y’aho […]

RDC: Abantu 16 biciwe mu mirwano hagati y’imitwe y’inyeshyamba itandukanye

Abantu 16 baguye mu mirwano yadutse kuri uyu wa kabiri ushize, itariki 29 Mutarama hagati y’imitwe y’inyeshyamba itandukanye ahitwa Bashali-Mokoto, muri Teritwari ya Masisi nk’uko amakuru ava mu nzego z’umutekano za Congo avuga. Usibye abapfuye, abandi benshi bakomerekeye muri iyi mirwano yatumye abaturage benshi bata ibyabo bagahunga. Iyi nkuru dukesha Radio Okapi iravuga ko imirwano […]

Impamvu yo guhisha itariki y'ubukwe bwa Diamond yamenyekanye

Muri iyi minsi mu bitangazamakuru byo muri Tanzaniya na Kenya nta munsi ushira hatanditswe inkuru ivuga ku bukwe bwa Diamond Platnumz na Tanasha Donna(umunyamakurukazi ukomoka mu Gihugu cya Kenya), gusa ikiri kuvugwa ubu ni uko uyu Tanasha yamaze guhishura  ko idini riri mu bintu byitambitse mu myiteguro y’ubukwe bwabo, kuko we asengera mu bakirisitu mu […]

Tarehe Sita: Maj.Gen Fred Rwigema yinjiye Kampala ashagawe nk’umwami

Umunyarwanda Maj. Gen Fred Rwigema ni we wagararagaye ashagawe nk’umwami, yicaye ku gifaru aherekejwe n’ingabo nyinshi n’abaturage bari barajwe ishinga no kureba abasirikare bahiritse ubutegetsi bw’ingihangange, Milton Obotte. Gisa Fred Rwigyema ni umwe mu basirikare bakuru bari bayoboye igitero gikomeye cyatangije urugamba rwo kubohora Uganda 6 Gashyantare 1981. Tarehe Sita ufatwa nk’umunsi w’igikorwa cy’ubutwari muri […]

Abakozi 2 ba Rwandair mu bashinjwa kugurisha amatike y’indege ku biciro byo hejuru

Abakozi babiri ba Rwandair ndetse n’abakozi batatu b’Abahinde bakorera ikigo kitwa SATGURU Travel Agency bakurikiranweho n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda icyaha cyo kugurisha amatike y’indege ku biciro byo hejuru bitandukanye n’ibisanzwe. Kuri uyu wa gatatu, itariki 30 Mutarama 2019 nibwo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge  haburanishijwe urubanza Ubushinjacyaha  bukurikiranyemo abakozi 3 b’Abahinde  b’ikigo cyitwa SATGURU Travel Agency ikorera […]

Perezida Yoweri Museveni yakoze mu ijisho Somalia mu ijambo yagezaga ku bacamanza

Abanyasomaliya barakariye bikomeye Perezida Yoweri Museveni wa Uganda kubera amagambo aherutse gutangaza ku gihugu cyabo bafashe nko kubasuzugura ubwo yatangizaga inama y’abacamanza ngarukamwaka kuri uyu wa Mbere ushize, abasobanurira itandukaniro riri hagati y’amagambo atatu y’Icyongereza asobanura igihugu ariko mu buryo butandukanye. Perezida Museveni ati: “Leta n’iki? Leta itandukanye n’igihugu (Country) na Nation. Ayo magambo atatu […]

Umuyobozi w’inyeshyamba ushinjwa kwicira umugore ku Karubanda amuciye umutwe ari mu bishyikirije Leta

Abayobozi batatu b’umutwe w’inyeshyamba ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishyikirije ubutegetsi bw’iki gihugu barimo n’ushinjwa kwicira umugore ku Karubanda urw’agashinyaguro. Nk’uko bitangazwa na AFP, ngo umwe muri aba bayobozi batatu ni uwitwa  Mubiayi Dewayi, akaba ashinjwa kuba yariciye ku Karubanda umugore w’uwahoze ari umuyobozi wa teritwari (territoire) ya Luebo mu ntara […]

Rwamagana:Umuvunyi Mukuru yasigiye akarere ihurizo ryo gukemura uruhuri rw’ibibazo by’akarengane

Abaturage batuye mu mirenge ya Kigabiro ,Munyaga na Muhazi kuwa kabiri tariki ya 29 Mutarama bazindukiye ku kibuga cya Polisi bazanywe no kugeza ku Muvunyi Mukuru, Anastase Murekezi ibibazo bijyanye n’akarengane ariko abenshi muri abo baturage ntibabashije kugaragaza akarengane kabo bamwe muribo bataha batishimiye ko batabonye umwanya nkuko bagenzi babo bahawe umwanya . Umuvunyi Mukuru, Anastase […]

Icyogajuru cya mbere cy’u Rwanda kizoherezwa mu kirere muri uyu mwaka

U Rwanda rurateganya kohereza icyogajuru cyarwo cya mbere mu kirere muri uyu mwaka wa 2019, ari nako ruhita rujya ku rutonde rw’ibihugu bikeya byo muri Afurika byamaze kohereza ibyogajuru byabyo mu kirere. Ni umugambi u Rwanda rufatanyije n’Ikigo cy’u Buyapani cy’ubufatanye mpuzamahanga (JICA) ndetse n’Ikigo cy’iki gihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (JAXA). Aya makuru mashya y’uko […]

Hadutse uguterana amagambo akarishye hagati ya Zari na Tanasha  

Uwahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, Zari Hassan yatangiye guterana amagambo na Tanasha Donna biteganyijwe ko azashyingiranwa n’uyu mugabo muri Gashyantare 2019. Urugamba rw’amagambo hagati y’aba bagore rwatangiriye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho abakurikirana Tanasha bamubwiye ko amabere ye yamaze kugwa mu gihe aya Zari agihagaze n’ubwo afite abana batanu. Tanasha yasubije ko amabere ye […]

Ku myaka 24 yabyaye abana batandatu bose barapfa habura n’umwe usigara

Umugore w’imyaka 24 y’amavuko wo mu gihugu cya Uganda ari mu gahinda gakabije nyuma yo kwibaruka abana batandatu ariko bose ntibabashe gukomeza ubuzima akabura n’umwe acyura ahumeka. Biravugwa ko uyu mugore ukiri muto witwa Haula Namakula wari watawe n’umugabo we nyuma yo kumenya ko atwite abana barenze umwe, yabyariye abana batandatu kuwa kabiri ushize mu […]

Opozisiyo yasabye abakuru b’ibihugu bya EAC gufatira ibihano Leta y’u Burundi

Abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi bari hanze y’igihugu bandikiye abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba,EAC, babasaba gufatira ibihano Leta y’u Burundi. Mu itangazo bandikiye Perezida Museveni wa Uganda, umuhuza mu biganiro w’Abarundi akaba n’umuyobozi mukuru wa EAC, bamusabye gufatira Leta y’u Burundi ibihano mu buryo bwihuse, ngo kugira ngo  hirindwe intambara y’abaturage […]

Abimukira hafi 2500 baguye mu nyanja bagerageza kujya i Burayi

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR, ryatangaje ko umubare w’abimukira bapfa bagerageza kugana ku mugabane w’u Burayi banyuze mu Nyanja ya Mediterane wiyongereye bikabije umwaka ushize. HCR ivuga ko nibura abantu batandatu bagiye bapfa buri munsi bagerageza kwambuka Mediterane bavuye ku mugabane w’Afurika. Imibare y’iryo shami igaragaza ko abantu 2,275 bapfuye cyangwa baburirwa irengero […]

Perezida Museveni yasabye inzego z’iperereza gusuzuma iby’irasa rya Gen Kasirye Ggwanga

Perezida Museveni akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda yasabye Urwego rw’Iperereza rya Gisirikare (CMI) n’Urushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu (ISO) gukora iperereza bafatanyije na polisi mu kumenya neza icyatumye Rtd. Maj. Gen. Kasirye Ggwanga  arasa imodoka y’umuhanzi w’Ishyaka NRM, Catherine Kusasira. Ikinyamakuru Spyreports kivuga ko amakuru cyakuye ahantu hizewe ari uko Museveni wari warakaye yasabye […]

Huye/Ruhango: Babiri bafatanwe litiro zisaga 30 za Kanyanga

Mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, Polisi ikorera  mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Huye na Ruhango kuri uyu wa 29 Mutarama,yafashe  abagabo babiri bafite litiro zisaga 30 za kanyanga ndetse n’ibikoresho bakoreshaga mu kuyiteka. Ibi bikorwa byafatiwemo Mushirarungu Christine wo mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye amaze guteka litiro 20 za […]

Ku nshuro ya Gatandatu, inoti ya 500 n'iya 1000 zirahinduwe

Mu gihe hari abari bagitegereje ko inoti ya 500 isimburwa n’igiceri gishya cya 500, Leta y’u Rwanda yatangaje ko hagiye gusohoka inoti nshya ya 500 Frw n’iya 1000 Frw. Mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 28/01/2019, harimo umwanuzuro ugira uti: “Inama y’Abaminisitiri yemeje :   Iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya y’igihumbi y’amafaranga y’u Rwanda […]

Rwanda: Miliyali 11 nizo zikenewe buri mwaka ku ngengo y'imari kubera mwalimu

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr.Ndagijamana Uziel avuga ko kuzamura umushahara wa mwalimu 10% bizasaba Leta kongera amafaranga y’u Rwanda miliyali 11 ku ngengo y’imari ya buri mwaka. Ibi byatangajwe mu nama yahuzaga za minisiteri mu biro bya minisitiri w’intebe ku kimihurura. Mu itangazo ry’imyanzuro y’inama y’abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Kagame Paul, harimo ingingo ivuga ko […]

Duhanganye n’abantu bigiye ku bibi-  Bobi Wine

Umudepite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine atangaza ko ‘People Power’ ye irwana urugamba rutoroshye cyane ko abo ihangana nabo ari abantu bagiye bigira ku mikorere mibi. Bobi Wine kuri ubu uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu itangazo yashyize ahagaragara avuga ko People Power  ihitamo gukoreha inzira z’amahoro n’ubwo urubuga rwa politiki ikiniraho […]

Umubano w'u Rwanda n'u Burundi nturi mu bizaganirwaho mu nama ya EAC igiye kuba – Amb. Nduhungirehe

Mu gihe amakuru aturuka mu kinyamakuru The Citizen cyo muri Tanzania ndetse yagarutsweho na kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda avuga ko mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC hazagarukwa ku kibazo cy’umubano w’u Rwanda n’u Burundi utifashe neza, Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, aranyomoza aya makuru avuga ko […]

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kugura Jules Ulimwengu wa Sunrise

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kugirana amasezerano y’imyaka ibiri na rutahizamu w’ikipe ya Sunrise, Jules Ulimwengu. Radiotv10 itangaza ko ikipe ya Sunrise yamaze kumvikana na Rayon Sports ikemera kurekura uyu musore kuri miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda yifuzaga, akaba azasinya amasezerano y’imyaka ibiri. Bitangazwa ko Jules yari yararangije kumvikana na Rayon Sports ariko atagereje ko […]

Itegurwa rya Jenoside mu yahoze ari Ruhengeri: Kwica Abatutsi binyuze mu gukora amarondo

Nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yakoze ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari perefegitura ya Ruhengeri, Abatutsi bagiye bicwa binyuze mu gukora amarondo. Guhera ku itariki ya 1 Ukwakira 1990, hashyizweho bariyeri ahantu hatandukanye mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, hashyirwaho gahunda yo gukora amarondo. Nubwo amarondo yashyizweho mu […]

Uganda: Maj.Gen. (Rtd) Ggwanga aravugwaho kurasa imodoka y’umuhanzi ukomeye wa NRM

Igipolisi cya Uganda muri Kampala kiri mu iperereza ku iraswa ry’imodoka y’umuhanzi w’ishyaka NRM, Catherine Kusasira, bivugwa ko yarashwe na Maj. Gen. (Rtd) Kasirye Ggwanga. Ibi bikaba byabereye muri Makindye mu nkengero za Kampala kuri uyu wa Kabiri. Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa polisi muri Kampala, Spt Patrick Onyango, ngo kurasa byatewe n’ubwumvikane bucye hagati y’abana […]

Haruna Niyonzima arashinjwa gutoroka umwiherero

Umukinnyi w’Umunyarwanda ukina mu Ikipe ya Simba yo muri Tanzania, Haruna Niyonzima we na bagenzi be barimo  Pascal Wawa bashinjwa gutoroka umwiherero barimo mbere yo kujya gucakirana na Al Ahly yo mu Misiri. Mbere yo kwerekera mu Misiri, Kuwa Kabiri tariki ya 29 Mutarama, yatangarije ikinyamakuru Millardayo cyo muri Tanzania  ko  mu by’ukuri atigeze atoroka […]

Itsinda B2C ryakoranye indirimbo na The Ben ryambuwe izina rifata irindi

Itsinda ry’abahanzi batatu bo mu gihugu cya Uganda rikomeje kuzamuka byihuse rizwi nka Born 2 Conquer (B2C), ngo ryaba ryatakaje iri zina ryaryo rikaba rigiye kwitwa Kampala Boyz kubera amakimbirane atarangira rifitanye n’uwahoze ari manager waryo, Andy Events. Iri tsinda rigizwe na Julio, Mr Lee na Bobby ryabanje kurebererwa na Andrew Mugerwa uzwi nka Andy […]

Uruganda rwa Nike rwokejwe igitutu kubera Logo itishimiwe n’Abasilamu rwashyize ku nkweto

Uruganda rwa Nike rumenyereweho gukora imyambaro n’inkweto rukomeje kotswa igitutu nyuma yo gusohora ubwoko bushya bw’inkweto bwa Air Max, aho benshi bakomeje kurushinja gutuka imyizerere ya kisilamu kubera logo uru ruganda rwashyize kuri uru rukweto ahagana munsi y’ikirenge. Ubusabe bwamagana uru kweto rwa Nike Air Max bwatangirijwe ku rubuga change.org, bivugwa ko iyi logo iri […]

Afurika y’Epfo iravugwaho kutakira neza impapuro zo guta muri yombi Kayumba Nyamwasa

Guverinoma y’u Rwanda yongeye gusohora impapuro zo guta muri yombi Kayumba Nyamwasa, umuyobozi w’ishyaka RNC, ndetse na bagenzi be bahuriye mu ihuriro P5 rishinjwa kugira uruhare mu bitero byitwaje intwaro biherutse kugabwa mu majyepfo y’u Rwanda ndetse rikaba rikomeje kwisuganyiriza muri Kivu y’Amajyepfo rigamije gutera u Rwanda. Izi mpapuro zo guta muri yombi Nyamwasa ariko […]

Amabere yanjye atuma Diamond asara- Tanasha Donna

Umukobwa uteganya kubana n’Umuhanzi Diamond Platnumz, Tanasha Donna Oketch yasubije abamunenga kuba afite amabere yamaze kugwa, banamugereranya na Zari Hassan. Amabere ya Tanasha yagaragaye ku karubanda mu birori byari byabereye kuri hoteli ya Hyatt Regency mu Mujyi wa Dar Es- Salaam ubwo yari kumwe na Diamond. Bifashishije instagram, bamwe mu bakurikirana (following) uyu mukobwa bavuze […]

RIB ikomeje kongererwa ubushobozi no kwigarurira inshingano zari iza polisi

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rukomeje kongererwa ubushobozi rwongerwamo abakozi bo kuyobora amashami yarwo y’ingenzi nk’uko tubikesha imyanzuro y’inama y’abaminisitiri yo kuwa 28 Mutarama yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. RIB yashinzwe mu mwaka ushize igomba gukora akazi k’iperereza ku byaha kari gasanganywe Igipolisi cy’u Rwanda. Uru rwego rurebererwa na Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye, […]

Miss Wema Sepetu yakomoje ku munezero yendaga kuvana kuri Idris Sultan

Wema Sepetu wabaye nyampinga wa Tanzania mu mwaka wa 2006, yagiye akundana n’abasore benshi b’ibyamamare barimo n’umunyarwenya, Idris Sultan  yibutsa umunezero yendaga kumuha mu gihe gito bamze bakundana. Sultan ni umunyarwenya uzwi cyane muri Tanzania, akaba yarizihije isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 26 ku wa 28 Mutarama 2019, aribwo uyu mukobwa yayimwifurije ndetse anamwibutsa ibihe byiza […]

RDC: Havumbuwe ibyobo rusange bigera kuri 15 byashyinguwemo abantu

Umuryango w’Abibumbye uratangaza ko mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Congo hagaragaye ibyobo rusange byashyinguwemo abantu bigera kuri 15 nyuma y’amakimbirane ashingiye ku moko yabaye mu kwezi gushize nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Monusco kuri uyu wa Kabiri. Mu ntangiriro za Mutarama muri uyu mwaka wa 2019 nibwo Umuryango w’Abibumbye watangaje ko byibuze abantu 890 bishwe muri ayo […]

Kaminuza ya Gitwe baravuga ko Inteko nitabakemurira ikibazo, Perezida Kagame azabarenganura

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Mutarama 2019, nyuma y’uko hatangajwe ifungwa ry’amashami abiri ya Kaminuza ya Gitwe ariyo Laboratwari n’iry’ubuvuzi, iyi Kaminuza yatangaje ko Inteko Nshingamategeko nitabarenganura baziyambaza Perezida Kagame. Ibi bije nyuma yaho ku wa Kabiri tariki ya 29 Mutarama 2019,  inama yahuzaga Minisiteri y’Uburezi, Inama Nkuru Igenga Amashuri Makuru na za […]

Gen Kale Kayihura aravugwaho kujya mu bitaro bitewe no kunywa ibisindisha

Uwahoze ayobora Polisi ya Uganda, Gen Kale Kayihura aravugwaho kujyanwa mu bitaro bya Kampala bitewe no kunywa ibisindisha byinshi. Gen Kale Kayihura yirukanwe ku kazi muri Mata 2018. Kuri ubu yitaba urukiko rimwe mu kwezi ku byaha birimo kunanirwa gucunga ibikoresho by’intambara no kugira uruhare mu itegurwa n’ishimutwa ry’impunzi z’Abanyarwanda baba muri Uganda. Mu mpera […]

Umusore w’imyaka 30 yakubise se ishoka mu mutwe amwica amuziza amashilingi 100

Mr Wilson Chepkicho Yegon w’imyaka 65 yishwe akubiswe ishoka mu mutwe n’umuhungu we, Eric  Kibiwot w’imyaka 30 wamukubise ishoka mu mutwe amuziza amashilingi 100. Nk’uko aya makuru yemejwe n’umuyobozi wungirije mu gace ka Elburgon muri Kenya, Bwana Harun Koima, ngo aya mahano yabaye ahagana saa mbiri z’ijo ryo ku wa Mbere tariki ya 28 Mutarama […]

Nyanza: Uwari utegerejweho gushinja Mugimba Jean Baptiste yamushinjuye

Nyabyenda Jean Marie Vianney ufungiye muri gereza ya Mpanga mu karere ka Nyanza, ku byaha yahamwe bya jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ubu akaba yaranahawe igihano cy’igifungo cya burundu, yatunguranye mu rukiko mu gihe yari yitezweho gushinja Mugimba J. Baptiste, ahubwo akamushinjura. Mugimba Jean Baptiste yari umukozi wa Banki Nkuru y’Igihugu akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya […]

RDC: Umunani bapfiriye mu mirwano yahuje inyeshyamba za Red Tabara n’Imbonerakure

Abantu umunani baburiye ubuzima mu mirwano yabaye kuva ku Cyumweru tariki ya 27 Mutarama 2019, yahuje inyeshyamba za Red Tabara n’Imbonerakure za Leta y’u Burundi. Iyi mirwano yabereye ahitwa i Murambi, hafi y’agace ka Kiryama, mu misozi miremire y’i Lemera, Teritwari ya Uvira, mu Ntaraya Kivu y’Amajyepfo. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono na Depite […]

Rulindo: Ndahayo Freedom wanyunyuzaga imitsi y’abaturage yiyita umukozi wa EUCL yafashwe

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Mutarama, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo mu murenge wa Shyorongi yafashe umugabo  wiyitaga umukozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe gukwirakwiza umuriro (EUCL) wakaga abaturage amafaranga abizeza ko azabagezaho bimwe mu bikoresho bizabafasha kubona amashanyarazi. Ndahayo Freedom w’imyaka 23 ukomoka mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Rwezamenyo […]

Umuryango wa Diamond uramushimagiza nyuma yo gusomana na Tanasha ku karubanda

Abantu bo mu muryango wa Diamond  Platnumz barimo mushiki we, Esma Platnumz  bagaragaje ko bashimiye isomana ry’uyu mugabo na Tanasha bateganya kubana ryebereye ku karubanda. Diamond na Tanasha bagaragaye basomana buri kanya ubwo bari muri hoteli  yitwa Hyatt Regency yo muri Tanzania. Ni ibirori bari batumiwemo n’Ushinzwe Itumanaho mu Ikipe ya Simba, Haji Manara. Mushiki […]

Uganda yatangaje ko hari ibiganiro ku ihohoterwa rikorwa n’u Rwanda ryibasira abacuruzi bayo  Katuna

Leta ya Uganda itangaza ko binyuze muri Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’Ibihugu byombi, hari ibiganiro kugira  ngo haganirwe ingingo yo kuba buyobozi bw’u Rwanda buhohotera abacuruzi b’Abanyayuganda bakorera ku mupaka wa Katuna. Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari,  David Bahati wahishuye ko hari ibiganiro ku mutekano muke ugaragara Katuna mu Karere ka Kabale. Uyu […]

Perezida Museveni aranenga uburyo abantu ‘bapfa nk’isazi’ muri Congo kandi Loni ihari

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni aranenga imikorere y’Umuryango w’Abibumbye uburyo ufite abawuhagarariye barimo n’ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuva mu 1960, ariko n’ubu abantu bakaba bakicwa umusubirizo. Perezida Museveni yavuze aya magambo ku wa mbere tariki ya 28 Mutarama 2019, mu nama ngarukamwaka y’abakora mu rwego rw’ubucamanza rw’iki gihugu cya Uganda. Avuga ko […]

Nshaka kuba urubuga rutuma tugira ibyo tubaza Leta- Diane Rwigara

Umunyapolitiki Diane Rwigara atangaza ko azakomeza ibikorwa bye bya politiki nta nkomyi kuko ashaka kuba urubuga rutuma rubanda babaza  Leta ibibakorerwa. Mu iburanisha ryo kuwa Kane tariki ya 6 Ukuboza 2018, umucamanza mu rukiko rukuru mu Rwanda yagize umwere Diane Rwigara ku byaha yaregwaga  kuko ngo ibyo ubushinjacyaha bwamuregaga nta shingiro byari bifite. Urukiko rwemeje […]

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abapolisi 4385

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yazamuye mu ntera abapolisi 4385 ba Ofisiye, Su-Ofisiye ndetse n’abapolisi bato. Iri zamurwa mu ntera ry’abapolisi riri mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 28 Mutarama 2019, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba Ofisiye bato 618 na ba Su-Ofisiye n’Abapolisi Bato 3767 […]

FARDC yiyemeje kuburizamo umugambi wa Kayumba Nyamwasa na FDLR wo gutera u Rwanda

Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Crispin Atama Tabe mu butumwa yagejeje ku ngabo z’iki gihugu, yazimenyesheje ko hari umugambi uhuriweho n’inyeshyamba za FDLR na Kayumba Nyamwasa wo gutera u Rwanda baturutse ku butaka bwa Congo. Ibi Minisitiri Atama yabitangaje ku wa 18 Mutarama 2019, ndetse binashimangirwa n’intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye […]

Hagiye gushyirwaho inoti y’ 1,000  n’iya 500 nshya

Leta y’u Rwanda itangaza ko igiye  gushyiraho inoti nshya y’amafaranga 1,000 n’iya 500 zizaba zifite agaciro mu Rwanda. Icyi cyemezo kiri mu byafatiwe  mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa mbere tariki ya 28/01/2019  ku ngingo yayo ya gatanu yemeza amateka y’abayobozi batandukanye. Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe  Bwiza.com yabonye riragira riti “ Iteka rya […]

Leta y’u Rwanda yongereye umushahara w’abarimu

Leta y’u Rwanda itangaza ko igiye kongera umushahara w’abarimu b’amashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta n’afatanya nayo ku kigero cy’icumi ku ijana guhera muri Werurwe 2019. Icyi cyemezo kiri mu byafatiwe  mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa mbere tariki ya 28/01/2019  ku ngingo yayo ya  gatatu. Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe  Bwiza.com yabonye riragira riti […]

Rwamagana: Abaturage babangamiwe n’umwanda uva muri gereza

Abaturage bo  mu mudugududu wa Kingondo, mu kagari ka Karitutu, Umurenge wa Muhazi, mu Karere ka Rwamagana, baratakamba  basaba gutabarwa hagakemurwa ikibazo  cy’umwanda uva muri gereza ya Rwamagana ubangamiye ubuzima bwabo. Uyu mwanda umanukana n’amazi akoreshwa n’abagororwa muri gereza ya Rwamagana unyujijwe mu miferenge mito. ndetse amazi agakomeza ajya mu gishanga kiri nko muri metero […]

Abatari bake bakomeje kunuganuga ko Perezida Nkurunziza ashobora kuzasimburwa n’umugore we

Mu gihe habura umwaka umwe ngo mu Burundi habe amatora y’umukuru w’igihugu, kuri ubu abatari bake bakomeje gutunga agatoki, Denise Nkurunziza, kuzasimbura umugabo we, Pierre Nkurunziza kuri uyu mwanya. Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Perezida Nkurunziza yatangaje ko ataziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu 2020, ibinyamakuru bitandukanye mu gukora intonde z’abayobozi bashobora kuzavamo umwe […]

Chris Brown n’uwo babyaranye ntiborohewe

Nyuma y’aho umuhanzi Chris Brown afatiwe mu Bufaransa ashinjwa gufata ku ngufu umugore, uwo bayaranye, Nia Guzman na we yibasiwe n’abajura. Abajura binjiye mu rugo rwa Guzman ruri muri Los Angeles bamwiba imyenda n’ibindi by’agaciro birimo n’iby’umukobwa we mukuru n’iby’uwo yabyaranye na Chris Brown, Royalty. Ikinyamakuru TMZ dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu mugore bamwibye […]

Gasabo: Uwera yemeye icyaha arengwa cyo kujugunya uruhinja rwe mu musarani

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo bwaregeye  Urukiko dosiye y’uwitwa Jeannette Uwera ukekwaho kubyara umwana akamujugunya mu musarani ari muzima. Uyu mugore yemeye icyaha. Uwera Jeannette yari umukozi wo mu rugo mu Kagari ka Karuruma, Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo ho mu  Mujyi wa Kigali.Yaje gutwita ariko abihisha  ba nyiri urugo . Ku itariki […]