Sinigeze mbona Idi Amin ariko ntekereza ko Museveni ari mubi kumurusha â Bobi Wine
Bobi WineUmuhanzi wo muri Uganda akaba nâumudepite mu nteko ishinga amategeko, Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, aravuga ko Perezida Museveni ari umuyobozi mubi kurusha Idi Amin wigeze kuyobora iki gihugu. Ni mu kiganiro na televiziyo Citizen kuri uyu wa Gatatu. Bobi Wine ati: â Sinigeze mbona Idi Amin ariko ntekereza ko Museveni ari mubi […]
Ubuhanuzi bwo mu nsengero zo muri iyi minsi, buracura iki mu Rwanda?
Bamwe biyise abakozi bâImana, abahanuzi, intumwa zâImana, abavugabutumwa,⊠ibyo babwira abayoboke babo hari ibibakura imitima cyangwa bikayibarema bitewe nâuburyo yoroshye cyangwa ikomeye, ese ubu buhanuzi buba ari ubwâukuri cyangwa buba bugamije gushakisha indamu cyangwa ubundi butunzi ku biyise ayo mazina? Abagabo babiri ubwo bahuraga batari baherukanye, umwe ubwo yamuganyiraga ko imyaka ibaye myinshi ari umushomeri, […]
Koreya yâEpfo irateganya gukuriraho ibihano iya ruguru mu gihe Trump atabikozwa
Igihugu cya Koreya yâEpfo kirateganya gukuriraho Koreya ya Ruguru bimwe mu bihano cyayifatiye mu rwego rwo kurushaho kuzana ubwumvikane muri dipolomasi hagamijwe kurushaho kuzahura imibanire no gukemura ikibazo cyâibitwaro bya kirimbuzi nkâuko byatangajwe kuri uyu wa gatatu na minisitiri wâububanyi nâamahanga. Ibintu Donald Trump ariko avuga ko iki gihugu kitagomba gukora Leta Zunze Ubumwe za […]
HRW irasaba u Rwanda gukuraho ibirego bishinjwa ba Rwigara no gufungura izindi mfungwa
Human Rights Watch iravuga ko mu gihe irekurwa ryâimfungwa riheruka mu Rwanda rishobora kuba ari ikimenyetso cyâigika gishya no gufungura urubuga rwa politiki, hari ibindi bikenewe gukora mu kugaragaza ko koko hari impinduka. Yaboneyeho gusaba ko ibirego bishinjwa Diane Rwigara na nyina bikurwaho ndetse nâizindi mfungwa za politiki ziri mu magereza zigafungurwa. Ni mu gihe […]
Mu mafoto: Min. Mushikiwabo yagaragaje ubuhanga afite mu kubyina Kinyarwanda
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 10 Ukwakira 2018, nibwo muri Armenie habereye igitaramo cyo gususurutsa abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa bahateraniye mu muhango wo gutora Umuyobozi Mukuru w’Umuryango byibumbiyemo wa OIF (Organisation internationale de la Francophonie), Min. Mushikiwabo Louise wiyamariza kuwuyobora yatunguranye abyina imbyino Nyarwanda. Min. Mushikiwabo ni umwe mu bakandida bafite […]
Rusizi: Ambasaderi wâu Bwongereza mu Rwanda arashima intambwe rwateye
Ambasaderi wâu Bwongereza mu Rwanda,  Jo Lonas avuga ko u Rwanda ari igihugu kigaragaza impinduka zikomeye mu iterambere ryâubukungu no kubahiriza uburenganzira bwâibanze bwâabaturage barwo mu rwego rwo guharanira imibereho myiza yabo. Ni bimwe mu byo yavugiye mu karere ka Rusizi ku wa Kabiri tariki ya 9 Ukwakira 2018, ubwo yifatanyaga nâumuryango âStrive Foundation Rwandaâ […]
Burundi: Abashinjwa kwica umukuru wâImbonerakure bakamuca umutwe bakatiwe
Abantu batatu bashinjwa kwica umuyobozi wâImbonerakure nâumugore we mu Ntara ya Kayanza mu Majyaruguru yâu Burundi kuri uyu wa Kabiri, itariki 09 Ukwakira bakatiwe igifungo cya burundu nâUrukiko Rukuru rwâIntara, ndetse bategekwa gutanga amande angina na miliyoni 20 zâAmarundi. Aba bantu bashinjwa kwica Ngendakumana Daniel nâumugore we, Nikiza Elisabeth nkâuko iyi nkuru dukesha urubuga Ubmnews […]
Rulindo: Batanu batawe muri yombi bashinjwa kwiba amabuye y'agaciro
Abaturage bo mu murenge wa Shyorongi mu kagari ka Bugaragara mu ijoro ryo  kuri uyu wa kabiri tariki 09 Ukwakira bagize uruhare mu gufata abasore batanu(5) bitwikiraga ijoro bakajya gucukura amabuye yâagaciro rwihishwa mu kirombe cyâamabuye yâagaciro. Abafashwe  ni Ikirizamukwiheba Eric ufite imyaka 23, Twizeyimana Jean Claude wâimyaka 26, Hakizimana Alphonse wâimyaka 25 , Hakorimana […]
Uganda: Umucuruzi wâUmunyarwanda yatawe muri yombi ashinjwa kuba intasi
Umunyarwanda Alex Abinshuti ukorera ubucuruzi mu Karere ka Hoima muri Uganda yatawe muri yombi kuwa 3 Ukwakira 2018 ashinjwa kuba intasi yâU Rwanda. Uyu mugabo yatawe muri yombi nâinzego bivugwako ari izâubutasi bwa gisirikare bwa Uganda (CMI)Â ku byâaha ikinyamakuru Virunga Post dukesha iyi nkuru kivuga ko ari ibihimbano. Umuryango wâyu mugabo uvuga ko yatawe […]
Abapolisi bo mu Buhinde babujijwe kongera guseka
Abapolisi bakora ku bibuga by’indege mu Buhinde bahawe amabwiriza yo kugabanya guseka mu gihe bigaragara ko urugwiro bagiranaga nâabantu rushobora guteza ibyago. Ikigo cy’Ubuhinde cy’umutekano w’inganda, ari na cyo gishinzwe umutekano w’indege, cyatangaje ko gishaka ko abakozi bacyo “baba maso kurushaho uko bagira urugwiro.” Ikinyamakuru Indian Express cyo mu Buhinde gitangaza ko ibi biraterwa n’impungenge zâuko urugwiro […]
Sinakwihanganira uburyo tubayeho mu Rwanda â Diane Rwigara
Diane Rwigara uherutse gufungurwa byâagateganyo yatangaje ko atakwihanganira uburyo babayeho mu Rwanda, avuga ko yari yaratangije itsinda ryâagakiza ryitwa Itabaza azakomezanya naryo. Ni mu kiganiro Newsday cya BBC aho yatangaje ubuzima bwa gereza yanyuzemo avuga ko atari bwiza ariko yagombaga guhangana nabwo. Diane Rwigara ndetse na nyina, Adeline Rwigara barekuwe by’agateganyo mu cyumweru gishize, nyuma […]
Kenya: Huddah Monroe yigabanyirije imyaka abafana baramwanjama
Huddah Monroe ni umunyakenyakazi wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto ye yâurukozasoni, ubu akaba ari mu ntambara yâamagambo nâabafana be bamushinja kwigabanyiriza imyaka. Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Huddah yagize ati âUmwaka urarangiye, mu minsi ine ishije nujuje imyaka 23â. Ibi abafana babyuririryeho bamushinja kwigabanyiriza imyaka. Abafana bamwibukije ko ubwo yahagarariraga igihugu cya […]
USA: Carlson arashinjwa kwitwaza Jenoside yakorewe Abatutsi mu kubiba inzangano
Umusesenguzi mu bya politiki wa Televiziyo Foxnews, Tucker Carlson, yatangaje ko icyo Abademokarate bashaka nta kindi kitari itsembabwoko ryâAbazungu, aho yagereranyije ibyo batangaza nkâibyatangazwaga na Guverinoma yashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, abandi basanga ntaho bihuriye kuko abademokarate atari bo bari ku butegetsi ahubwo bagasanga ashaka kwangisha Abazungu andi […]
Ethiopia nayo yakuyeho kubanza gusaba visa ku Banyafurika bayisura
Igihugu cya Ethiopia kigiye kujya giha visa abagenzi bâAbanyafurika bagisura bageze ku kibuga cyâindege nkâuko byatangajwe na Perezida wâiki gihugu, Mulatu Teshome ubwo hafungurwaga inteko ishinga Amategeko kuri uyu wa Mbere ushize. Perezida Teshome wa Ethiopia yavuze ko igihugu cye kigiye kujya giha visa Abanyafurika bamaze kukigeramo mu rwego rwo koroshya inzira byanyuragamo kugirango ushaka […]
Ishyaka rya Mwenedata Gilbert ririshimira irekurwa rya Diane Rwigara na nyina
Ishyaka IPAD-Rwanda rya Mwenedata Gilbert washakaga kwiyamamariza ku mwanya wa Perezida wâu Rwanda, ritangaza ko ryishimiye irekurwa rya Rwigara Diane na nyina Mukangemanyi Adeline. Itangazo ryashyizweho umukono nâumunyamabanga mukuru wâiri shyaka, Musabyimana Charles, rivuga ko bishimiye iki cyemezo cyafashwe nâubutabera bwâu Rwanda. Bagize bati âNyuma yâifungurwa rya Ingabire Umuhoza Victoire, Perezida wâishyaka FDU-Inkingi kimwe nâizindi […]
Perezida Nkurunziza arashinja u Rwanda na Congo kuba inzira yâubusahuzi bwâumutungo wâu Burundi
Perezida wâu Burundi, Pierre Nkurunziza, yasabye inzego zâumutekano ndetse nâabaturage cyane cyane abaturanye nâu Rwanda na Congo, kurushaho kuba maso byâumwihariko ku mipaka yâibi bihugu ashinja kuba ari byo binyuzwamo imitungo yâigihugu mu buryo bwa magendu. Ibi Perezida Nkurunziza yabitangarije kuwa Mbere, itariki 08 Ukwakira, mu Ntara ya Muyinga, ahari hagiye gutangizwa ku mugaragaro ibikorwa […]
Umubyeyi wa Steven Kanumba yababariye Lulu ushinjwa urupfu rwe
Flora Mtegoa, ubyara icyamamare mu gukina filimi, Steven Kanumba wapfuye mu mwaka wa 2012, yateye intambwe yo guha imbabazi umukobwa witwa Elizabeth Michael, uzwi ku izina rya Lulu washinjwe kugira uruhare mu rupfu rwâumuhungu we. Lulu wari inshuti ya Kanumba muri icyo gihe yapfiriyemo, yakatiwe nâurukiko rwâi Dar es Salaam igifungo cyâimyaka ibiri  ashinjwa kugira […]
Nyamasheke: Urujijo ku itemwa ry'inka ya Girinka
Mu rukerera rwo ku cyumweru ushyira ku wa Mbere tariki ya 8 Ukwakira 2018, ni bwo abaturage nâubuyobozi bwâumudugudu wa Rutare, akagari ka Miko mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke bahurujwe nâumwe mu bahungu bâumukecuru witwa Mukamusoni ConsolĂ©e wari warahawe inka muri gahunda ra Girinka ko imaze gutemwa nâabagizi ba nabi. Nkâuko Bwiza.com […]
Nzagukata ibyo binwa byawe binini- Eddy Kenzo abwira umugore wamwibasiye
Umuhanzi Eddy Kenzo yatangaje ko azatemagura iminwa yâumugore uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, Ritah Kaggwa amuryoza ko yamunenze ku mbuga nkoranyambaga. Ritah Kaggwa yavugaga ko Eddy Kenzo ari uwo kunengwa kubera uburyo yatandukanye nâumugore we, Remah Namakula. Eddy Kenzo abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yavuze ko Kaggwa natarekeraho gukomeza kumuvugaho azamutemagura iminwa nâubwo atazi […]
Abanyekongo byibuze 10 biciwe muri Angola
Abanyekongo byibuze 10 biciwe muri Angola nyuma yâamakimbirane bagiranye nâabaturage ndetse nâabapolisi nyuma yâicyemezo cya guverinoma cyo kubasubiza iwabo muri Congo. Televiziyo ya leta muri Angola, TPA kuri uyu wa kabiri yatangaje ko Abanyekongo 10 nâumupolisi umwe wa Angola biciwe mu makimbirane yadutse ahitwa Lucapa, mu Ntara ya Lunda Norte. Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya […]
Uganda: Umukinnyikazi wa filimi, Keeza, akomeje kuburirwa irengero
Umukinnyikazi wa filimi wo mu gihugu cya Uganda, Patience Kahirita, alias Keeza, amaze icyumweru cyose aburiwe irengero nyuma yo gutwarwa nâabagabo batamenyekanye bamukuye aho akorera muri Kampala. Umuvandimwe we, Judith Kabashambo, aravuga ko uburyo bwose bagerageje bwo kumubona nta musaruro butanga. Yagize ati: â Murumuna wanjye yatwawe nâabagabo saa 3h50 kuwa Gatanu, itariki 28 Nzeri. […]
Muhanga: Polisi yafashe umucuruzi wari unyereje imisoro ingana na Miliyoni 4.5 kuri Caguwa
Hirya no hino mu gihugu Polisi yâu Rwanda imaze iminsi iri mu bikorwa byo kurwanya abantu bambutsa ibicuruzwa bakabyinjiza mu gihugu bidasoze. Ni muri urwo rwego Tariki 08 Ukwakira ku bufatanye nâabaturage bo mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye, Polisi yakoze igikorwa cyo gusaka umuturage witwa Bizimana Edouard, mu nzu ye basangamo amabalo […]
Abana ba Ingabire Victoire mu nzira yerekeza i Kigali
Ingabire UmuhozaVictoire  atangaza ko abana be batatangajwe umubare bateganya kuza mu Rwanda bavuye mu Buholandi mu rwego rwo kureba uko U Rwanda rumeze. Ibi ni  ibyemezwa nâIbiro by’Ubugenzacyaha (RIB) mu itangazo bwashyize hanze  kuri uyu wa 9 Ukwakira 2018 Bwagize butiâ Yavuze ko ari gutegura urugendo rwâabana be hano mu Rwanda muri gahunda yo kuza […]
Kamonyi: Abafungiye ibyaha bya Jenoside barasaba guhuzwa nâabo bahemukiye
Mu biganiro byahuje ubuyobozi bwâAkarere ka Kamonyi, abayobozi ba Gereza ya Muhanga ndetse nâabayifungiyemo bakomoka mu karere ka Kamonyi , kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Ukwakira 2018, bamwe mu bahafungiye bakoze icyaha cya jenoside basabye ubuyobozi bwâaka karere kubahuza nâabo bahemukiye muri jenoside yakorewe Abatutsi bakabasaba imbabazi. Uturuka mu murenge wa Rukoma witwa […]
Perezida wa Koreya ya Ruguru yatumiye Papa Francis
Ibiro bya Perezida wa Koreya ya Ruguru, bitangaza ko Perezida Kim Jong-un, yatumiye Umushumba wa Kiliziya Gatulika, Papa Francis. Ubutumwa bukubiyemo ubu butumire bwo gusura umurwa mukuru wa Koreya ya Ruguru, Pyongyang, buzasohozwa na mugenzi we wa Koreya y’Epfo, Perezida Moon Jae-in, uzagirira uruzinduko i Vaticani mu cyumweru gitaha mu rugendo azasuramo ibihugu bimwe by’Uburayi. […]
Ingabire Victoire yahaswe ibibazo na RIB ku bintu amaze iminsi atangaza
Umuyobozi wâishyaka FDU-Inkingi ritemewe mu Rwanda, Ingabire Victoire, kuri uyu wa Kabiri, itariki 09 Ukwakira yitabye Ibiro byâUbugenzacyaha (RIB) bavugana ku bintu amaze iminsi atangaza cyangwa ibimaze iminsi bimuvugwaho birangira yemeye ko ibyo yakoze yabitewe no kudasobanurirwa amategeko bihagije cyangwa kumva inama mbi yemeza ko agiye gukurikiza ibisabwa nâamategeko. Dore itangazo ryashyizwe ahagaragara na RIB […]
Senegal igiye kuzakira imikino Olimpike bwa mbere muri Afurika
Igihugu cya Senegal nicyo kizakira imikino ya Olempike iteganyijwe mu 2022 nkâuko byatangajwe na Komite Mpuzamahanga yâImikino Olempike (IOC) mu gihugu cya Argentine. Iyi ikazaba ibaye inshuro ya mbere igihugu cyo muri Afurika cyakiriye iyi mikino. Senegal yari ihanganye nâibihugu bya Afurika bigera kuri bitatu byose byifuzaga kuzakira iyi mikino ari byo; Botswana, Nigeria na […]
Uganda: Yahisemo kwirongora ku giti cye ngo akire igitutu cyâababyeyi
Umukobwa wâimyaka 32 wâUmugandekazi yafashe icyemezo cyo kwirongora ubwe mu rwego rwo kugabanya igitutu yotswaga nâumuryango we wamusabaga gushaka umugabo bakabana. Uyu witwa Jemimah Lulu, wiga muri Kaminuza yo muri Oxford mu Bwongereza, yateguye umunsi mukuru utunguranye kuwa 27 Kanama 2018 mu kabari kitwa Quepasa Bar muri Kampala, aho yari yatumiye inshuti ze za hafi […]
Nyamasheke: Imyumvire yo kwita ku buzima bwâumubyeyi nâubwâumwana iragenda ihinduka
Ubuyobozi bwâakarere ka Nyamasheke nâubwa zone yâibitaro bya Kibogora bukorera mu mirenge icyenda kuri 15 ikagize, buravuga ko hamaze gukorwa byinshi mu kwita ku buzima bwâumubyeyi nâumwana, bukanishimira uko imyumvire yâabaturage igenda izamuka mu kubwitaho. Byagarutsweho ubwo muri aka karere kimwe no mu gihugu hose hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubuzima bwâumubyeyi nâubw’umwana, ahazakorwa byinshi mu gukomeza […]
Umushinga Radio yashakaga gukorera ku butaka yaguze mu Rwanda wamenyekanye
Byamenyekanye ko nyakwigendera Moses Nakitinje Sekibogo wari uzwi nka Mowzey Radio yateganyaga gukora umushinga ku bijyanye nâimyidagaduro yâabana ku butaka yaguze mu Rwanda . Amakuru atariho ivumbi Bwiza.com ikesha Ugblizz avuga ko uyu mugabo  Mowzey Radio yateganyaga gushora imari mu bijyanye nâibiruhuko maze akubaka ikigo cyâimyidagaduro yâabana ku butaka bivugwa ko ari bunini yaguze mu Rwanda […]
Abantu 10 ba mbere bavuga rikijyana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Kimwe cya kabiri cyâabantu 50 bavuga rikijyana ku Isi ni Abanyamerika. Aba bantu ni abaherwe babarirwa za miliyari, abayobozi bâibigo bikomeye (CEOs), abanyapolitiki nâabantu bafite umutungo utakwirengagiza kandi bagira uruhare mu guha Isi icyerekezo. Ni muri urwo rwego Bwiza.com yahisemo kugeza ku basomyi bayo urutonde rwâabantu 10 bavuga rikijyana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. […]
Ibaruwa Perezida Habyarimana yandikiwe na Capt. Simbikangwa Pascal
Umushakashatsi akaba nâumusesenguzi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, avuga ko ibyandikwaga nâabashinzwe iperereza ku buyobozi bwa Perezida Habyarimana Juvenal, bigaragaza ko batari bazi Inkotanyi. Mu nkuru yacishije ku rubuga rwe acishaho ibitekerezo, Tom Ndahiro agaruka ku mbwirwaruhame ya Habyarimana yo mu 1979, aho yavugaga ko kudeta yo mu 1973 yakozwe hagamijwe kubumbira hamwe Abanyarwanda […]
Kwihagararaho kwa Marina byatumye abura umukunzi
Umuhanzi umaze kwamamara mu gihe gito hano mu Rwanda uzwi nka Marina yatangaje ko yamaze gusiba mu bitekerezo bye umusore yakunze akabura uko abimubwira. Ubwo yaganiraga na Eachamps dukesha iyi nkuru yavuze ko yigeze gukunda umusore bikamuheramo akabura uko arikocora kugeza ubwo abivuyemo burundu. Yagize ati â Indirimbo Love You ifite aho ihuriye nâubuzima bwanjye kuko […]
Umutoza Masoud Djuma arahakana kujya muri Yanga
Nyuma yâaho ikipe ya Simba yo muri Tanzania ifatiye icyemezo cyo gutandukana nâumutoza Masoud Djuma, uyu nawe yitangarije ko adashaka kugira byinshi atangaza ariko abajijwe ibijyanye nâuko yaba ari kuvugana nâikipe ya Yanga asubiza asa nkâutunguwe agira ati: â Ngiye muri Yanga njyewe !â Ikipe ya Simba SC iherutse gusubika amasezerano yari ifitanye nâUmutoza Masoud […]
Ijisho ryâumwana wapfiriye kwa muganga ryanogowe riribwa
Abashinzwe inzu yâuburuhukiro ku bitaro bya Kaminuza byâi Port Harcourt  muri Nigeria, batawe muri yombi bashinjwa kunogora ijisho ryâumwana wari wapfuye. Nkâuko ikinyamakuru  The Sun kibitangaza, ngo ubwo se wâumwana yari agiye kwishyura amafaranga yâuburuhukiro ngo atahane umurambo wâumwana we, Chuma wâamezi 18, ngo ajye kuwushyingura, nibwo  yahise avumbura ko ijisho rye ryakuwemo rikibwa. Muri […]
FDU-Inkingi iravuga ko Twagirimana Boniface yaba yishwe aho gutoroka gereza
Visi perezida wa FDU-Inkingi, Boniface Twagirimana, yatorotse Gereza ya Mpanga kuri iki Cyumweru gishize, itariki 07 Ukwakira nkâuko byatangajwe nâUrwego rushinzwe imfungwa nâabagororwa (RCS). Ariko, abayoboke bâiri shyaka ritemewe nâamategeko mu Rwanda baravuga ko bafite ubwoba bwâuko yaba yishwe. Bivugwa ko Boniface Twagirimana byamenyekanye ko yatorotse mu gitondo cyo kuwa Mbere ubwo habagaho kubara imfungwa […]
Atlanta: Umuraperi Lil Wayne yarusimbutse
Umuraperi Lil Wayne mu ijoro ryakeye ryo ku cyumweru yararusimbutse nyuma yaho umwe mu bari bitabiriye igitaramo ateye hejuru avuga ko hari umuntu urashe. Inkuru dukesha CNN ivuga ko Lil Wayne yahise asubika igitaramo cye gusa bamwe mu bari bitabiriye barahakomerekeye bidakomeye. Umukozi wa Polisi yo mu mujyi wa Atlanta ushinzwe ibyâitumanaho, Jurius Daughtery yabwiye […]
Masisi: Hagabwe igitero gihitana ubuzima bwâabantu 14
Igitero cyagabwe nâabantu bataramenyekana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu karere ka Masisi ahitwa muri Rubaya, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, cyahitanye  ubuzima bwâabantu 14. Ubuyobozi muri aka gace butangaza ko abandi bantu barenga 20 bakomerekeye muri icyo gitero cyagabwe n’abantu batari bamenyekana ku cyumweru tariki ya 7 Ukwakira 2018. BBC iganira n’umudepite wo […]
Rubavu: Yafatanwe udupfunyika 2000 tw'urumogi
Ku bufatanye nâinzego zâumutekano mu Karere ka Rubavu, mu murenge wa Rubavu kuri uyu wa 07 Ukwakira 2018 Polisi yâu Rwanda yafatanye Habimana Jonas udupfunyika 2000 twâurumogi. Habimana Jonas wâimyaka 28 yâamavuko yafatiwe mu kagari ka Byahi mu mudugudu wa Rurembo mu masaha yâijoro atwaye ijerikani. Inzego zâumutekano zari mu kazi muri ayo masaha zihutiye […]
2018 : Ese ifungurwa rya Deo Mushayidi nâ abasigaye bavugwa ryahesha u Rwanda sura ki ?
Mu gihe Perezida wâ u Rwanda , Paul Kagame ayoboye Umuryango Wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ndetse na Louise Mushikiwabo yiteguye kuyobora OIF , imuryango Mpuzamahanga yitaye kumenya uburyo demokrasi yubahirizwa mu gihugu. Ibi biterwa ahanini ni uburyo amashyirahamwe yâ uburenganzira bwa muntu yagiye ashyira mu majwi u Rwanda ko rufunga abanyapoliti batavuga rumwe narwo. […]
Kigali: Umunyamakuru Mugabe Robert yafunguwe byâagateganyo
Urukiko rwâibanze rwa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, umujyi wa Kigali, rukurikiranyeho umunyamakuru Mugabe Robert icyaha cyo gusambanya abakobwa babiri bava inda imwe, rwanzuye kumurekura byâagateganyo. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Ukwakira 2018 nibwo urukiko rwanzuye kumufungura byâagateganyo mu gihe yaburanaga ifungwa cyangwa ifungura ryâiminsi 30 yâagateganyo. Robert Mugabe akurikiranyweho icyaha […]
Abahanzi barasabwa gutanga ubutumwa bukumira ibyaha
Polisi yâU Rwanda (RNP) yasabye abahanzi nyarwanda ko mu butumwa batanga bazajya bongeraho nâubukumira ibyaha bitandukanye bitaraba . RNP ivugako abahanzi nkâabantu bakurikirwa cyane ,bagira uruhare rwo kurwanya ibyaha urubyiruko rwijandikamo. Iragira  iti âKuba umubare munini wâabahanzi ari abari mu cyiciro cyâurubyiruko,uruhare rwabo mu gukwirakwiza ubutumwa bwo kwirinda ibyaha bituma nâurundi rubyiruko ruharanira kwiteza imbere […]
Hafi yâumupaka wâu Rwanda nâu Burundi hagabwe igitero gihitana batatu
Abantu batatu barimo umugore witwa EspĂ©rance , umwana wâimyaka 13 nâundi wâumwe nâigice, bishwe nâagatsiko kâabantu bagabye igitero mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 7 Ukwakira 2018, muri Zone ya Ruziba, umusozi wa Camakombe, muri Komini Mugina, Intara ya Cibitoke. Nkâuko bitangazwa nâikinyamakuru cya Leta, Ikiriho, ngo abantu babiri bapfiriye aho mu gihe umwana […]
Impamvu Afurika ari yo ahazaza ha Francophonie
Umugabane wa Afurika niwo hazaza hâUmuryango wâibihugu bikoresha ururimi rwâIgifaransa (Francophonie). Uyu mugabane ufite ibihugu bisaga icya kabiri cyâibigize uyu muryango ndetse abaturage benshi bakoresha Igifaransa niho ubasanga kurusha ahandi. Iki kikaba ari ikigaragaza ko umwanya wâUbunyamabanga Bukuru bwa OIF ugomba kugaruka muri Afurika. Mu minsi mikeya iri imbere (ku itariki 12 Ukwakira 2018), Umunyamabanga […]
Urutonde rwâimijyi 10 yo muri Afurika iza mu ihenze ku Isi- AMAFOTO
Imwe mu mijyi yo mu bihugu bya Afurika iza ku isonga mu ihenze ku Isi, iyi mijyi si uko yose ari iyâibihugu bikomeye kuri uyu mugabane ahubwo ni uburyo ubuzima buba buhagaze nâibiciro byâibiyibonekamo. 1.Lusaka/ Zambia Lusaka ni umwe mu mijyi irimo kugenda itera imbere cyane mu bihugu biherereye mu Majyepfo ya Afurika, uyu mujyi […]
Abadepite babyaje umugore nyuma yo gutereranwa nâabaganga-Amafoto
Abadepite batatu bari mu bagize Akanama kâUbuzima muri Uganda babyaje umugore wari mu bitaro yabuze ubufasha bwâabaganga. Inkuru dukesha Azam TV ivuga ko aba badepite bari mu ruzinduko rwâakazi bahisemo gutanga ubu bufasha dore ko abaganga batari bigeze bamufasha. Iyi nkuru ivuga ko aba badepite bafashije uyu mubyeyi wari ubabaye ari ku bise mu gihe […]
Umunyamakurukazi wo muri Bulgaria yishwe nyuma yo gufatwa ku ngufu
Umunyamakuru wo muri Bulgaria, Viktoria Marinova yasanzwe muri pariki iherereye mu majyaruguru yâiki gihugu yishwe nyuma yo gufatwa ku ngufu nkâuko byatangajwe kuri iki Cyumweru nâubushinjacyaha. Umuryango wâAbanyamakuru batagira Umupaka (Reporters Without Borders) basabye abayobozi kurinda bagenzi be bâabanyamakurukazi. Viktoria Marinova wâimyaka 30 wakoreraga televiziyo yo muri Burgaria yitwa TVN, yasanzwe yapfuye muri pariki yâumujyi […]
Kanye West yahagaritse gukoresha  Twitter na Instagram
Umuraperi Ye wamenyekanye cyane nka Kanye West yamaze guhagarika gukoresha imbuga nkoranyambaga zirimo twitter na instagram. Uyu mugabo afashe iki cyemezo nyuma yaho abantu benshi bamwibasiye bamunenga bitewe no gushyigikira ibitekerezo bya Perezida Donald Trump. Nâubwo Ye ataratangaza impamvu yamuteye guhagarika gukoresha izi mbuga nkoranyambaga, birakekwako yaba yabitewe no kuba abantu bari bamumereye nabi kubera […]
RDC: Abagera kuri 14 basize ubuzima mu gitero cyâabitwaje intwaro
Abantu 14 biciwe mu ijoro ryo kuwa Gatandatu ushize mu gitero abantu bitwaje ibirwanisho bagabye mu gasantere ka Rubaya, muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu yâAmajyaruguru, ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Muri abo bantu 14 bapfuye, harimo abagore batatu, nâumwana umwe wâimyaka 5 nkâuko byatangajwe na sosiye sivile ya Rubaya. Iyi […]
Israel: Umufasha wa Minisitiri w'Intebe Netanyahu yagejejwe mu rukiko
Sara Netanyahu, umufasha wa Minisitiri wâIntebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, kuri iki Cyumweru, itariki 07 Ukwakira yagejejwe imbere yâabacamanza ashinjwa icyaha cyo gukoresha nabi amafaranga yâumusoreshwa. Icyaha kiyongera ku iperereza riri gukorwa ku mugabo we kuri ruswa. Ibihumbi 80 byâAmayero yâibyo kurya Sara Netanyahu yagejejwe imbere yâabacamanza bâurukiko rwa Yerusalemu kuri iki Cyumweru ashinjwa forode […]
Kayumba Soter arigushakishwa n'amakipe abiri akomeye mu karere
Umukinnyi ukina mu binyuma mu ikipe ya AS Kigali Kayumba Soter amaze imyaka 8 akinira iyi Kipe yo karere arimo AFC Leopards na Tusker FC, ndetse biteganyijwe ko yerekeza mu gihugu cya Kenya muri iki cyumweru. Nyuma yaho Kayumba yerekeje Addis Ababa muri Ethiopia mu gushaka uko yasinya muri Saint George Sports Club nkuko byakomeje […]
Selena Gomez yahumurijwe nâuwo bahoze bakundana
Muri iki gihe Selena Gomez ari mu bihe bitoroshye bitewe na Justin Bieber, umwe mu bo bigeze gukundana na we, Zedd yamuhumurije. Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter kuwa 6 Ukwakira 2018, Zedd yashimiye Selena Gomez ku ndirimbo ye nshya yise âTaki Takiâ amubwira ko yayikunze. Yagize atiâ @djsnake, @selena Gomez Taki Taki ni umuriroâ […]
Melania Trump yari yivuganwe nâicyana cyâinzovu muri Kenya
Melania Trump, umufasha wa perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa gatanu ushize, itariki 05 Ukwakira yari atuwe hasi nâicyana cyâinzovu ubwo yari yasuye ikigo kirera ibyana byâinzovu bitagira ababyeyi kizwi nka David Sheldrick Wildlife Trust giherereye i Nairobi muri Kenya. Iyi nkuru dukesha kimwe mu binyamakuru byo muri Kenya, […]
Umwana wiga mu wa mbere wisumbuye yabyariye ku ishuri agerageza no kwihekura
Muri iki cyumweru gishize ubwo hari kuwa Gatatu, ku ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Gonzaga habyukiye umwuka udasanzwe nyuma yâaho umwana wâumukobwa wiga mu mwaka wa mbere abyariye umwana ari ku ishuri yarangiza akamujugunya mu musarani. Nkâuko bitangazwa nâumuyobozi wâiri shuri, Aloysius Mawulugungu, ngo batunguwe no kumva ayo makuru yâuko umwana yajugunywe mu musarani wâishuri. Uyu […]
Perezida Kagame avuga ko imvururu zigaragara hirya no hino ku Isi zitakemurwa nâigihugu kimwe
Perezida wâu Rwanda, Paul Kagame akaba nâUmuyobozi wâUmuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, avuga ko hakwiye ubufatanye kugira ngo imvururu zigaragara hirya no hino ku Isi zihagarare. Perezida Kagame yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 7 Ukwakira 2018, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama y’Akanama Nyobozi k’Umuryango witiriwe Mo Ibrahim, yaberaga i Londre mu Bwongereza. Ni inama […]
Nyamasheke: Barasabwa guhuza imbaraga kugira ngo babashe kwesa imihigo
Mu gihe bamwe mu baturage bâakarere ka Nyamasheke bakomeje kotsa igitutu abayobozi babo babasaba kugarura akarere ku mwanya wa mbere wâimihigo kigeze mu mwaka wâimihigo wa 2010-2011, ubuyobozi bwâaka karere nâabafatanyabikorwa bako baravuga ko bakomeje gushakisha icyashimisha aba baturage, bikaba byagerwaho ari uko bahuje imbaraga. Ni bimwe mu byo bamwe muri bo baganiriye mu mwiherero […]
Igenzura rya MINEDUC ryagaragaje mudasobwa nyinshi zidakoreshwa
Itsinda ryâabagenzuzi ba Minisiteri yâuburezi ryagaragaje ko mu bigo byinshi mudasobwa zagenewe abana zidakoreshwa uko bikwiye; zimwe ziracyabitswe, hari izikoreshwa nâabatabigenewe, izibwe nâizapfuye ubuyobozi bugaterera iyo. Ubwo hizihizwaga umunsi wa mwarimu ku wa Gatanu tariki 5 Ukwakira 2018, ni nabwo itsinda ryâabagenzuzi ba Minisiteri yâUburezi ryari rikubutse mu turere twose rikora ubugenzuzi. Nubwo batageze mu […]
âIndege ikaruruka ntibakome imbere, Rusumbaboseâ ibisingizo, Ntaganda yifuza guha Perezida Kagame
Aya niyo mazina azitwa uwari umenyerewe nkâIntore izirusha intambwe, umukuru wâigihugu akaba nâumuyobozi wâishyaka riri ku butegetsi FPR INKOTANYI, nyakubahwa Kagame Paul. Aya mazina mashya ngo niyo Ntaganda Bernard azamwita umunsi yafashe umwanzuro wo gufungura abandi banyapolitiki bagifunze, nkâuko yamaze kubikorera Diane Rwigara, Adeline Mukangemanyi, Ingabire Victoire Umuhoza na Kizito Mihigo. Me Ntaganda Bernard, wiyita […]
Ku myaka 10 yâamavuko, Dj Switch akomeje kwamamara
Erica Tandoh wâ imyaka 10 yâ amavuko ukomoka muri Ghana amaze kwamamara ku isi biturutse ku mpano ya muzika aho aherutse kuba umu DJ nyuma yâ amahugurwa yakoze mu minsi 5 gusa. Uyu Erica Tandoh uzwi ku izina rya DJ Switch aherutse gususurutsa abaperezida batandukanye bo ku Isi ubwo bahuriraga mu nama rusange ya 15 ya […]
U Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga wâAbageze mu zabukuru
Kuri iki Cyumweru, itariki 07 Ukwakira 2018 u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wâabageze mu zabukuru, aho wizihirijwe hirya no hino mu midugudu mu gihe ku rwego wâigihugu wizihirijwe mu Karere ka Gicumbi. Ku itariki ya 14 Ukuboza 1990, nibwo Inteko Rusange ya LONI, mu myanzuro yayo no 45/106, yemeje itariki ya 1 Ukwakira nkâumunsi ngarukamwaka […]