Perezida Kagame yakiriye ku meza 6 bagize Kongere ya Amerika

Perezida Paul Kagame yaraye yakiriye ku meza abashingamategeko batandatu bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, anagirana na bo ibiganiro. Abo Umukuru w’Igihugu yaganiriye na bo barimo Senateri Mike Rounds, Rep. Brian Mast, Senateri Kevin Cramer, Senateri Pete Ricketts, Depite Ronny Jackson na Major-General Trent Kelly. Perezidansi y’u Rwanda ibinyujije ku […]
Amashirakinyoma ku byo kuba Yampano n’umukunzi we batorokeye mu Bubiligi

Uworizagwira Florien, wamamaye nka Yampano, yageze mu Bubiligi ari kumwe n’umukunzi we, ibintu byahise bitera ibihuha byinshi ku mbuga nkoranyambaga harimo n’abemezaga ko “batorotse” u Rwanda. Gusa amakuru ava mu bantu ba hafi b’uyu muhanzi ahamya ko uru rugendo rwe rufitanye isano n’akazi ka muzika, atari ukuburanira kure cyangwa guhunga ikibazo. Abakorana na Yampano bemeza […]
Miss Muheto yifurije se ikiruhuko cyiza cy’izabukuru

Nshuti Muheto Divine, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, yagaragaje urukundo n’ishimwe kuri se, ACP Muheto Francis, washyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru hamwe n’abandi bapolisi 74. Ku mugoroba wo ku wa Kabiri ni bwo Polisi y’u Rwanda yatangaje urutonde rw’abagiye mu kiruhuko, barimo ba komiseri ACP Sam Rumanzi na ACP Muheto Francis. Mu butumwa yanyujije ku […]
Perezida Kagame yageze i Washington (Amafoto)

Perezida Paul Kagame yageze i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku rubuga rwabyo rwa X, byavuze ko Umukuru w’Igihugu i Washington “azahura na Perezida Donald Trump anitabire isinywa ry’amasezerano ya Washington.” Ku wa […]
Donald Trump aravuga ko adashaka Abasomali muri Amerika

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko adashaka abimukira bo muri Somaliya muri Amerika, abwira abanyamakuru ko bagomba “gusubira aho baturutse” kandi ngo “igihugu cyabo ntabwo ari cyiza kubera impamvu”. Ku wa Kabiri, mu nama y’abaminisitiri yagize ati: “Simbashaka mu gihugu cyacu, ndababwiza ukuri.” Trump yavuze ko Amerika “izagenda iba nabi […]
Uko byifashe ku rugamba muri Kivu y’Amajyepfo aho M23 ikomeje guhanganira na FARDC n’abayifasha

Imirwano ikomeye ikomeje gusakiranya umutwe wa AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo. Impande zombi zaramutse zihanganiye mu bice bitandukanye by’iriya ntara, nyuma y’indi mirwano ikomeye yazisakiranyije ku wa Mbere tariki ya 1 Ukuboza 2025. Nko mu ma saa moya z’igitondo, impande zombi zarimo […]
Gen MK Mubarakh yitabiriye Imurikagurisha rya 4 ry’ibya gisirikare mu Misiri

Kuri uyu wa Kabiri, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen MK MUBARAKH, yitabiriye Imurikagurisha rya 4 ry’ibya gisirikare ryateguwe n’igihugu cya Misiri, anagirana ibiganiro na mugenzi we, Lt Gen Ahmed Fathi Ibrahim Khalifa. Ibi biganiro byibanze ku buryo bwo gukomeza gushimangira ubufatanye ndetse bungurana ibitekerezo ku ngingo zifitiye inyungu impande zombi. Abagaba bakuru b’Ingabo […]
ADEPR yavuze ku byo kwanga gusezeranya Vestine Ishimwe n’Umukunzi we

Itorero ADEPR ryahakanye amakuru yavugaga ko ryanze gusezeranya umuramyi Vestine Ishimwe n’umukunzi we Idriss Jean Luc OuĂ©draogo. Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Ndayizeye IsaĂŻe, yavuze ko ibyo byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga nta shingiro bifite. Ibi yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 2 Ukuboza 2025, cyagarutse ku myaka 85 ADEPR imaze ishinzwe n’ibikorwa by’ivugabutumwa byakozwe […]
Sudani irateganya kwemerera u Burusiya kuhubaka ibirindiro bya gisirikare igahabwa za sukhoi

Biravugwa ko Sudani n’u Burusiya byasubukuye ibiganiro ku masezerano yari amaze igihe kirekire atinzwa azaha Moscou uburenganzira bwo kubaka ibirindiro byabwo bya mbere by’igisirikare kirwanira mu mazi muri Afurika, azatuma igisirikare kigera ku Nyanja Itukura kugira ngo Sudani na yo ibone intwaro ziteye imbere. Ikinyamakuru Wall Street Journal ku itariki ya 1 Ukuboza cyatangaje ko […]
Maj. Gen Ruki Karusisi yahawe inshingano nshya

Maj. Gen Ruki Karusisi wahoze ari umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe (Special Operations Force), amaze igihe yarahawe inshingano nshya. Kuri ubu Maj. Gen Ruki ni we muyobozi wa Diviziyo ya gatanu y’Ingabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni inshingano yasimbuyeho Brig. Gen (Rtd) Pascal Muhizi umaze amezi ane ashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru. Muri Werurwe uyu […]
Kivu y’Amajyepfo: Umunsi wa kabiri w’imirwano ikaze mu Kibaya cya Rusizi

Muri Kivu y’Amajyepfo hongeye kubyukira imirwano ikomeye ku munsi wa kabiri mu Kibaya cya Ruzizi na Kaziba muri Walungu hagati y’Ingabo za AFC/M23 n’Ingabo za FARDC. Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 3 Ukuboza, imirwano yongeye kubura i Katogota kuva saa kumi za mu gitondo hagati y’ihuriro rya FARDC-Wazalendo-FDNB n’Inyeshyamba za AFC/M23. Muri iki gitondo, […]
Bunia: Abasirikare ba UPDF bishe abasirikare 2 ba FARDC

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 2 Ukuboza, abasirikare babiri ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) bishwe n’abasirikare ba Uganda (UPDF) ubwo barasanaga muri Djugu-centre, mu birometero 75 mu majyaruguru ya Bunia mu Ntara ya Ituri; undi musirikare wa FARDC arakomereka bikabije. Ibi byabaye biturutse ku guterana amagambo hagati y’izi ngabo z’ibihugu byombi zisanzwe […]
Sindi umuswa: umutoza wa APR FC

Nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego 2–1 mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 3, umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yongeye kugaruka ku bihuha bimaze iminsi bimuvugwaho n’ibinyamakuru n’imbuga zitandukanye. Kuva shampiyona yatangira, hari inkuru zimunenga ko ikipe ye ititwara neza, ko ikina nabi ndetse ko akwiye kwirukanwa. Taleb yavuze ko ibyo byose atabisobanura nk’umuntu utarabimenyereye, […]
Ndayishimiye yageze kwa Trump

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yaraye ageze i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu masaha y’ijoro ni bwo Perezidansi y’u Burundi yatangaje ko Perezida Evariste Ndayishimiye yageze muri Amerika, ndetse ko akihagera yakiranwe ubwuzu n’Abarundi bahaba. Amafoto […]
Umugaba w’Ingabo za Centrafrica yashimye uko RDF ikomeje kubaka ubushobozi bwa FACA

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrica (FACA), Maj Gen ZĂ©pherin Mamadou yashimye abarimu ba gisirikare b’u Rwanda ku bw’imbaraga bakomeje gushyira mu kongera ubushobozi bw’abakozi ba FACA. Yashimangiye kandi ubufatanye bukomeye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi. Ibi Gen. Mamadou yabitangaje ubwo we n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, basuraga […]
Abarasiwe mu myigaragambyo bashakaga kumpirika ku butegetsi: Perezida Samia SuluhuÂ

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yagaragaje ko ashyigikiye inzego z’umutekano z’igihugu cye zishinjwa kwica amagana y’abigaragambyaga, avuga ko bari bagambiriye guhirika ubutegetsi bwe. Samia mu ijambo yagejeje ku baturage b’igihugu cye, yavuze ko abiganjemo urubyiruko bari bishyuwe ngo bigabize imihanda, nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 29 Ukwakira yasize yongeye gutorerwa kuyobora Tanzania […]
Uwabaye Perezida wa Honduras yavuye muri gereza nyuma y’imbabazi za Trump

Uwahoze ari Perezida wa Honduras, Juan Orlando Hernandez, yavuye muri gereza yo muri Amerika, nyuma gato yo guhabwa imbabazi na Perezida Donald Trump. Ku wa Kabiri, itariki 2 Ukuboza 2025, umugore we yemeje ko yarekuwe. Hernandez yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 45 kubera gucuruza ibiyobyabwenge n’imbunda, afungirwa muri gereza irinzwe cyane i Hazelton, muri Virginia y’Uburengerazuba. […]
Ba ACP Rumanzi na Muheto mu bapolisi bagiye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuruÂ

Polisi y’Igihugu yatangaje ko yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi 74, barimo babiri bo ku rwego rwa ba Komiseri. Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo ACP Sam Rumanzi wakoze imirimo irimo kuba Umuhuzabikorwa w’urwego rwunganira akarere mu by’umutekano-DASSO ku rwego rw’Igihugu. Barimo kandi ACP Francis Muheto wakoze imirimo itandukanye muri Polisi, irimo kuyobora Polisi y’u Rwanda mu […]
Cyusa yashyize hanze album yitiriye nyirakuru

Umuhanzi w’umuziki Gakondo, Cyusa Ibrahim, yashyize ku mugaragaro alubumu ye ya kabiri yise “Muvumwamata”, izina yakuye kuri nyirakuru kugira ngo amushimire ku ruhare rukomeye yagize mu buzima bwe no mu iterambere ry’inganzo ye. Iyi alubumu yashyizwe hanze ku wa 1 Ukuboza 2025, ikaba igizwe n’indirimbo 14 zubatse ku muco nyarwanda no ku butumwa bwimbitse bujyana […]
Indege za FARDC zibasiye ibice bituwe muri Nyabiondo

Indege zitagira abadereva z’ingabo z’ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa kuri uyu wa Kabiri zagabye igitero ku baturage i Nyabiondo, muri Teritwari ya Masisi nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka. Uruhande rwegereye Leta ya Kinshaasa rwo ruvuga ko mu gihe imirwano ikomeje hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 na FARDC/Wazalendo i Kinyumba, ibirindiro by’inyeshyamba i Bususu, […]
Ndayishimiye yavuze ku bucuti bwa Jenerali wa RDF n’uwa FDNB

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yagaragaje ubucuti busanzwe buri hagati y’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi na Lt. Gen Silas Ntigurirwa wo mu ngabo z’u Burundi, ari ikimenyetso cy’uko ibibazo biri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda bizarangira. Lt. Gen Ntigurirwa usanzwe ari umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare mu biro bya Perezida […]
Ibisasu by’ingabo za RDC byishe abantu i KamanyolaÂ

Abantu batatu bo mu gace ka Kamanyola muri Kivu y’Amajyepfo bishwe n’ibisasu by’ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abandi batanu barakomereka. Ni nyuma y’imirwano ikomeye yaramutse isakiranya ihuriro ry’ingabo za Kinshasa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23, muri Kamanyola no mu bindi bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo. Umuvugizi wa AFC/M23, […]
U Budage: Abantu batazwi bibye amasasu ibihumbi yari agenewe abasirikare

Abagizi ba nabi batamenyekanye bibye amasasu ibihumbi n’ibihumbi yari ari mu ikamyo ashyiriwe ikigo cy’igisirikare cy’igihugu (Bundeswehr) mu Mujyi wa Burg muri Saxony-Anhalt nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Budage kuri uyu wa Kabiri. Biravugwa ko ubujura bwabaye ku wa Kabiri, itariki 25 Ugushyingo, nk’uko minisiteri y’ingabo yabihamirije igitangazamakuru cya leta MDR n’ikinyamakuru Der Spiegel gisohoka […]
RDC: Minisitiri n’umugaba b’ingabo z’u Bubiligi baragenzwa n’iki i Kinshasa?

Ubufatanye mu bya gisirikare hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’Ubwami bw’u Bubiligi buragenda burushaho gukomezwa, mu gihe iki gihugu gito cyo mu Burayi gikomeje gushinjwa gushaka gukomeza guhungabanya akarere aho gushyigikira inzira y’ibiganiro cyane cyane mu bibazo bya RDC. Ni muri urwo rwego, Minisitiri w’Ingabo w’u Bubiligi n’Ubucuruzi bwo hanze, Theo Francken, aherekejwe […]
Imana ifashe AFC/M23 kugira ngo umutekano uri i Goma uzarambe: Musenyeri Ngumbi

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Goma, Msgr Willy Ngumbi, yashimye umutwe wa AFC/M23 kuba warabashije kugarura umutekano mu mujyi wa Goma, asaba Imana gukomeza kuwufashakugira ngo amahoro ari muri uriya mujyi azarambe. Musenyeri Ngumbi yashimiye AFC/M23 mu misa yo kwibuka umunsi wahariwe umuhire Anuarite iheruka kubera i Goma. Ni misa yitabiriwe n’abayobozi bo ku ruhande […]
Perezida Museveni agiye gukomorera Facebook muri Uganda

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko guverinoma iri gusuzuma uburyo bwa nyuma bwo kongera gufungura urubuga rwa Facebook, rumaze imyaka irenga itanu rufunze mu gihugu. Urubuga Facebook rwigeze kuba urubuga ruyoboye mu itumanaho, ubucuruzi no kwamamaza kuri interineti muri Uganda, rwahagaritswe mu gihe cy’amatora yo mu 2021. Kuva icyo gihe, Abanya-uganda barenga miliyoni […]
Igitsure cya Bonnie Mugabe muri FERWAFA

Ku wa 1 Ukuboza 2025 ni bwo habaye umuhango wo guhererekanya ububasha muri FERWAFA hagati ya Mugisha Richard wari usanzwe uyobora ubunyamabanga by’agateganyo na Bonnie Mugabe wemejwe nk’umunyamabanga mushya mu myaka ine iri imbere. Nyuma y’uyu muhango, Bonnie Mugabe yashimiye Mugisha Richard ku kazi yakoze mu mezi atatu ashize ndetse anakangurira abakozi bose ba FERWAFA […]
U Bwongereza bwavanye ishoramari ryabwo mu mushinga wo gushaka gaz muri Cabo Delgado

Guverinoma y’u Bwongereza yavuye mu byo gushora imari mu mushinga wa gaz muri Mozambique. Aya, ni andi makuru mabi kuri uyu mushinga wa gaz usanzwe utavugwaho rumwe uyobowe na sosiyete TotalEnergies yo mu Bufaransa. Ni inguzanyo irenga miliyari imwe y’amadolari itagitanzwe. Guverinoma y’u Bwongereza kuri uyu wa Mbere, itariki ya 1 Ukuboza yavuze ko ibona […]
Urujijo ku rusaku rw’amasasu rwumvikanye hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Kigoma

Urusaku rw’amasasu hataramenyekana impamvu yarwo rwumvikanye kuri uyu wa Mbere, itariki ya 1 Ukuboza, hafi y’ikibuga cy’indege gito (aĂ©rodrome)cya Kigoma mu Muri Walikale centre. Amakuru aturuka aho agera kuri ACTUALITE.CD avuga ko urusaku rw’intwaro nto rwumvikanye ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba ku isaha yaho, rwamaze igice cy’isaha. Nta mpamvu n’imwe yatanzwe y’ayo masasu. […]
‘Jenerali’ Ndayishimiye yazindukiye kwa Trump

Perezida w’u Burundi, GĂ©nĂ©ral-Major Evariste Ndayishimiye, yazindutse iya rubika yerekeza i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ukuboza, ni bwo Ndayishimiye yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye […]
Minisitiri w’Ingabo wa Nigeria yegujwe ku mirimo ye

Minisitiri w’Ingabo muri Nigeria, Mohammed Badaru Abubakar, yeguye ku mirimo ye, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere ushize na perezidansi yongeyeho bihita bitangira gukurikizwa. Umuvugizi wa Perezida, Mayo Onanuga, mu itangazo rye yavuze ko Abubakar yaretse akazi kubera impamvu z’ubuzima nubwo ababikurikiranira hafi basanga yegujwe kubera kunanirwa inshingano ze zo kurinda abanyagihugu. Umuvugizi yagize ati: […]
Visi-Guverineri Manzi Willy yavuze ku nkuru zavugaga ko yatawe muri yombiÂ

Visi-Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ushinzwe politiki, ubuyobozi, n’amategeko; Ngarambe Manzi Willy, yanyomoje amakuru yavugaga ko yarawe atawe muri yombi. Inkuru z’uko Manzi Willy usanzwe ari uwo ku ruhande rwa AFC/M23 yaraye atawe muri yombi, zakwirakwizwaga n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bigaragara ko bahengamiye ku ruhande rwa Leta ya RDC. Aba bavugaga ko yafatiwe muri Canada n’inzego […]
Gatsibo: Umwarimu wigishaga mu ishuri ribanza yasanzwe mu mugozi

Umwarimu witwa Justin Hakizimana wigishaga ku Ishuri Ribanza rya EAR mu riherereye mu Karere ka Gatsibo yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye. Hakizimana yari umwarimu ku ishuri riherereye mu Kagari ka Taba, mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo. SP Hamdun Twizeyimana Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yabwiye itangazamakuru ko mu […]
Umuriro w’amasasu ya M23 na FARDC n’abayifasha mu bice byinshi bya Kivu y’Amajyepfo

Kuva mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ukuboza 2025, inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 zaramukiye mu mirwano ikomeye n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru y’iyi mirwano aremezwa n’abayobozi batandukanye bo ku ruhande rwa AFC/M23, yaba Lawrence Kanyuka uvugira […]
Gen (Rtd) James Kabarebe yahawe inshingano nshya

Perezida Paul Kagame yakoze impinduka nke muri Guverinoma zasize ahaye imirimo mishya abarimo Gen (Rtd) James Kabarebe. Itangazo Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Ukuboza, ryerekana ko Umukuru w’Igihugu yagize Dr Telesphore Ndabamenye, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi. Dr. Ndabamenye wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yasimbuye […]
Ndayishimiye na we azaherekeza Perezida Kagame na Tshisekedi kwa Trump

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yemeje ko ateganya kwerekeza i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahazabera umuhango wo kwemeza amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni umuhango byitezwe ko uzabera i Washington ku wa Kane tariki ya 4 Ukuboza, ahategerejwe ba Perezida Paul Kagame na FĂ©lix Antoine Tshisekedi. […]
Perezida Zelenskyy ari i Paris mu Bufaransa

Kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yageze i Paris kugira ngo aganire na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu rwego rw’ibikorwa bya dipolomasi bigamije guhagarara intambara imaze imyaka ine ibera muri Ukraine. Uruzinduko rwa Zelenskyy i Paris rwaje rukurikira inama yahuje abayobozi ba Ukraine na Amerika muri Florida ku Cyumweru, aho […]
Djihad akurikiranyweho ibirego 9

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabibwiye abanyamakuru ku wa 1 Ukuboza 2025 ko mu myaka itatu ishize, RIB yakiriye ibirego 9 birega Cyprien Uzabakiriho uzwi nka Djihad. Ku wa 26 Ugushyingo, Djihad na Kwizera Nestor bafashwe na RIB bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho y’ubusambanyi ya Yampano. Bukeye bwaho, dosiye yabo yahise ijyanwa mu bushinjacyaha. Dr […]
Yampano ari gukorwaho iperereza ku mashusho y’urukozasoni ye

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yavuze ko hakiri gukorwa iperereza ngo hamenyekane niba Yampano yagize uruhare mu gusakazwa kw’amashusho ye n’umukunzi we bari mu bikorwa by’ubusambanyi. Ibi yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa Mbere, tariki ya 1 Ukuboza 2025. Dr. Murangira yavuze ko babonye ayo mashusho bagira ngo hari ikindi kibazo yaba afite cyatumye […]
Ndayishimiye yongeye kwikoma Perezida KagameÂ

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yongeye kwikoma mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda, amushinja kwinjiza impunzi z’Abarundi ziba mu Rwanda mu gisirikare mbere yo kuzohereza kurwana mu mutwe wa AFC/M23 yavuze ko ufite Icyicaro Gikuru cy’Ingabo i Kigali. Ndayishimiye yongeye guzura ibi birego kuri Perezida Kagame ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu biro bye, […]
Kinshasa: Umuturage yagaragaye ahohoterwa azira ‘gusa na Kagame’

Mu mujyi wa Kinshasa, umuturage ukomoka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yagabweho igitero gikomeye n’abasivili bamushinja kuba Umunyarwanda, kuko afite “isura isa n’iya Kagame”. Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, abari bafashe uwo muturage bumvikana bamuhatira kwemera ko ari Umunyarwanda, mu gihe we yumvikana abasubiza ko akomoka muri Kivu y’Amajyaruguru. Bati: “Wowe mugabo uri Umunyarwanda. […]
U Bubiligi buri gukoresha u Burundi nk’ibirindiro byabwo bya gisirikare mu ntambara ya DRC

U Bubiligi buragenda bwongera igihagararo cyabwo cya gisirikare mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), u Burundi bukaba ari ihuriro ry’ibikorwa byabwo kubera ko Bujumbura ikomeje gushyigikira igisubizo cya gisirikare cya Perezida Felix Tshisekedi kandi ikaba iri hafi y’akarere karimo amakimbirane. Amakuru aturuka mu Gisirikare cy’u Burundi yemeza ko guverinoma yabo yemereye mu […]
Perezida Kagame si umunyedini: Richard Nick Ngendahayo ku ifungwa ry’insengeroÂ

Umuramyi w’Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Richard Nick Ngendahayo, yagarutse ku ifunga ry’insengero mu Rwanda mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’igitaramo gikomeye yakoreye muri BK Arena, cyitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 10. Nyuma yo kuririmba indirimbo ze zamenyekanye mu myaka myinshi amaze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Ngendahayo yabajijwe ku nsengero […]
Amerika yateguje indi myigaragambyo muri Tanzania

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko muri Tanzania hateguwe imyigaragambyo mishya, nyuma y’indi ikomeye yakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu kwezi gushize. Ambasade ya Amerika muri Tanzania mu butumwa buburira Abanyamerika yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Ukuboza, yavuze ko mu gihe iyo myigaragambyo yamagana Guverinoma ya Tanzania yagombaga kuba ku itariki […]
Mbayahaga yifatiye ku gahanga M23

Umuvugabutumwa Mbayahaga Isidore wo mu gihugu cy’u Burundi, yifatiye ku gahanga umutwe wa AFC/M23 avuga ko ingabo zawo zananiwe urugamba, nyuma yo kuneshwa n’iz’u Burundi. Uyu mugabo usanzwe azwiho gufasha ubutegetsi bwa Perezida w’u Burundi akanaba inshuti ye magara, Evariste Ndayishimiye, yabigarutseho mu kiganiro aheruka guha umuyoboro wa YouTube witwa African TV. Ni ikiganiro yatanze, […]
Israel: Baraye mu myigaragambyo isaba perezida kutazaha imbabazi Netanyahu

Imbaga y’Abisiraheli barakaye yateraniye hanze y’urugo rwa Perezida Isaac Herzog i Tel Aviv, mu rwego rwo kwigaragambya bamagana icyifuzo cya Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, gisaba imbabazi ku byaha bya ruswa. Iyi myigaragambyo yadutse mu ijoro ryo ku Cyumweru nyuma y’amasaha make Netanyahu, ufite imyaka 76, asabye imbabazi za perezida mu rubanza rwe rumaze igihe kuri […]
Ramaphosa yamaganye iterabwoba rya Trump ryo kumuheza mu nama ya G20 itaha

Ku Cyumweru, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yamaganye iterabwoba rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ryo guheza Pretoria mu nama ya G20 y’umwaka utaha, nubwo yemera ko Afurika y’Epfo ari umunyamuryango washinze uyu muryango. Ku itariki ya 22-23 Ugushyingo, Washington yanze kwitabira inama y’abayobozi b’ibihugu 20 bigize uyu muryango yayobowe […]
Nigeria: Umupasiteri n’Abakirisitu bashimutiwe mu rusengero

Nibura abantu cumi na babiri, barimo umushumba w’itorero, bashimuswe ku Cyumweru, itariki ya 30 Ugushyingo, basanzwe mu rusengero rwo mu cyaro rwagati muri Nigeria, ibi bikaba ari rimwe mu ruhererekane rw’ishimutwa ribaye muri iki gihugu mu byumweru bike gusa. Itorero ryo mu mudugudu wa Ejiba riherereye mu gace ka Yagba West muri Leta ya Kogi, […]
Icyo France Mpundu avuga kuri Juno Kizigenza bavuzwe mu rukundo

Nyuma y’igihe kingana n’amezi abiri ari muri Afurika y’Epfo mu marushanwa ya Secret Story Afrique, France Mpundu yagarutse mu Rwanda. Akigera i Kigali, yatangaje byinshi birimo n’uburyo ahagaze mu rukundo rwe na Moctar, umusore wamwambikiye impeta muri iryo rushanwa, ndetse n’inkuru zagiye zimuzwa na Juno Kizigenza mu rukundo. France yashimye Imana n’abamushyigikiye kuba yarabashije gutahana […]
AFC/M23 yongeye kwikoma u Burundi

Umutwe wa AFC/M23 ku Cyumweru tariki ya 30 Ugushyingo, wongeye kwikoma igihugu cy’u Burundi, ugishinja kuba nyirabayazana y’ibitero bitandukanye bimaze igihe bigabwa mu bice bitandukanye bituwe n’abaturage benshi bo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umuvugizi w’Ishami rya Politiki rya AFC/M23, Lawrence Kanyuka, abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko “Ibitero byose […]
Kenya: Ubwandu bushya bwa HIV bwafashe intera muri Nairobi

Intara ya Nairobi yanditse umubare munini w’abanduye virusi itera SIDA muri Kenya, aho mu mwaka ushize habaruwe abantu barenga 3.000 bashya, nk’uko imibare yashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru, itariki ya 30 Ugushyingo 2025 avuga. Mu gihugu hose, Kenya yabaruwemo abantu bashya 19,991 banduye mu mwaka ushize, bazamutseho 19% ugereranije n’umwaka ushize. Urubyiruko rufite hagati y’imyaka […]
Netanyahu yandikiye Perezida wa Israel asaba imbabazi

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yashyikirije perezida w’iki gihugu, Isaac Herzog, ibaruwa yo gusaba imbabazi. Ibiro bya perezida byavuze ko Herzog ategereje ibitekerezo by’abashinzwe ubutabera mbere yo gusuzuma “icyifuzo kidasanzwe gifite akamaro gakomeye”. Netanyahu amaze imyaka itanu aburanishwa ashinjwa ibyaha bya ruswa, uburiganya no kurenga ku kizere yagiriwe mu manza eshatu zitandukanye. Yahakanye ibyaha […]
California: Nibura abantu 4 bishwe barasiwe mu isabukuru y’umwana

Nibura abantu bane bishwe n’amasasu mu birori byo kwizihiza isabukuru y’umwana muri Leta ya California,mu burengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abandi bantu icumi bakomerekeye mu iraswa ryabereye muri resitora, mu mujyi wa Stockton uherereye mu majyaruguru mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, rishyira kuri iki Cyumweru, iitariki 30 Ugushyingo. Polisi yaho ivuga ko abahohotewe […]
Byinshi ku masezerano y’u Rwanda na Turkiya yo kubaka uruganda rw’intwaro na drones i Kigali

U Rwanda rwamaze kunoza amasezerano y’ingenzi yo gukora ibikoresho bya gisirikare ku bufatanye na Turkiya, ibyo bikaba ari imwe mu ntambwe zikomeye za Kigali ziganisha ku kubaka uruganda rw’ibikoresho bya gisirikare rw’igihugu. Ubu bufatanye bukubiyemo kuvugurura ubuyobozi bw’ingabo bw’u Rwanda mu kugenzura, itumanaho, n’ubutasi kugira ngo bihuze n’ibipimo by’igisirikare kigezweho nk’icya NATO. Aya masezerano akubiyemo […]
Perezida Embalo wahiritswe ku butegetsi ageze i Brazzaville avuye i Dakar

Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Umaro Sissoco Embalo wavanwe ku butegetsi muri Guinea-Bissau yageze mu murwa mukuru wa Repubulika ya Congo, Brazzaville, nyuma y’iminsi mike igisirikare gifashe ubutegetsi, nk’uko bamwe mu bamwegereye babitangarije Reuters. Ku wa Gatatu, abasirikare bahiritse Guverinoma ya Embalo mbere y’uko ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu n’abadepite bishyirwa ahagaragara, byongera urugero rw’imidugararo […]
Nta gushyira hamwe cyangwa kuvanga mu masezerano n’u Rwanda – Tshisekedi

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi, aganira na diaspora y’Abanyekongo muri Serbia, ku wa Gatanu, itariki ya 28 Ugushyingo, yatanze ibisobanuro birambuye ku masezerano yasinywe n’u Rwanda bigizwemo uruhare na Amerika yemeza ko azayemeza vuba, ndetse yongera gushimangira ko nta kuvanga ingabo kuzongera kubaho. “Nzajya i Washington kwemeza amasezerano twasinye n’u Rwanda […]
Senegal: Yatawe muri yombi azira kwangiza ifoto ya Perezida Diomaye Faye

Muri Senegal, umusore wagaragaye muri videwo yamamaye acagagura ifoto y’akazi ya Perezida Bassirou Diomaye Faye yongeye gufungwa by’agateganyo kuri uyu wa Gatanu, itariki 28 Ugushyingo. Iyi videwo ye ije mu bihe bya politiki bitoroshye aho abarwanashyaka benshi bashyira amashusho nk’aya ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe hari amakimbirane hagati ya perezida na minisitiri w’intebe. Muri iyo […]
Richard Ngendahayo yasubiye ku rubyiniro i Kigali nyuma y’imyaka 17 (Amafoto)

Umuramyi Richard Ngendahayo, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu myaka ya 2000, yongeye gutaramira mu Rwanda nyuma y’imyaka irenga 17. Ni mu gitaramo cyafunguriye BK Arena ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, yacyise “Niwe Healing Concert.” Ngendahayo, uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2008, […]
FACA yungutse abasirikare bashya barenga 500 batojwe na RDF

Igisirikare cya Repubulika ya Centrafrique (FACA), kuri uyu wa Gatandatu cyungutse abasirikare bashya 545 barangije amahugurwa yabo y’ibanze ya gisirikare bahawe n’abarimu b’Ingabo z’u Rwanda (RDF).  Muri uyu muhango kandi hari aba Suzofisiye 121 barangije amahugurwa y’amezi atandatu yo kuyobora na yo yatanzwe n’abarimu ba RDF. Ibirori byo gusoza ayo mahugurwa byabereye mu kigo cya […]
FDNB yashyinguye abasirikare bayo benshi muri Kasika mbere yo kuhatsindirwa na M23: Willy NgomaÂ

Umutwe wa AFC/M23 wigambye kuba Ingabo zawo ziheruka gukubita ahababaza iz’u Burundi, ubwo impande zombi zarwaniraga mu gace ka Kasika muri iki cyumweru. AFC/M23 yemeje aya makuru biciye mu muvugizi w’igisirikare cyayo (cyitwa ARC), Lt. Col. Willy Ngoma. Uyu Ofisiye mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yagize ati: “Birakwiye kumenyesha ko abasirikare benshi […]