RDC: Abantu hafi 50 bishwe n’impanuka y’ubwato abasaga 100 baburirwa irengero

Nibura abantu 49 bapfuye abandi 120 baburirwa irengero nyuma y’uko ubwato bwarohamye kuri uyu wa Gatandatu ushize ku ruzi ruherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi. Nk’uko byatangajwe na guverineri wungirije w’intara, Taylor Nganzi, ngo iyi mpanuka yabereye mu mujyi wa Mbandaka ku mugezi wa Congo mu Ntara ya […]

Bwiza izindukiye mu muriro w’amasasu

Umutwe witwaje intwaro wa ARC/M23 watangaje ko ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, na FDLR babyutse bagaba ibitero bikomeye mu nkambi y’impunzi ya Bwiza muri teritwari ya Masisi. Ni amakuru yemejwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa kuri uyu wa 15 Ukwakira 2023, aho yagize ati: “Nyuma yo gutsindwa bagahunga ejo, FARDC/FDLR basubukuye […]

Tshisekedi yasabwe kwirukana Gen. Numbi muri FARDC

Umuryango La Voix des Sans Voix (VSV) uhirimbanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Repubulika ya demukarasi ya Congo urasaba Perezida w’iki gihugu, FĂ©lix Tshisekedi, gukoresha ububasha afite nk’Umugaba w’Ikirenga, akirukana mu gisirikare GĂ©nĂ©ral John Numbi uri mu buhungiro. Gen. Numbi wayoboye igipolisi n’igisirikare cya RDC yahunze mu mwaka w’2021 ubwo yamenyaga ko ari gukorwaho iperereza ryashoboraga gutuma […]

Abanyarwanda nibabura ibyo kurya, leta bizayigora kubayobora bashonje: Depite Habineza

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party), Dr. Frank Habineza, asanga Leta y’u Rwanda ikwiriye kongera nkunganire itanga ku biciro birimo ibikomoka kuri Peteroli, mu rwego rwo guca intege ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro bikomeje gutumbagira ku masoko. Depite Habineza yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira, ubwo yari mu karere ka […]

Igisasu cya Israel cyahitanye umunyamakuru, gikomeretsa bagenzi be benshi

Igisasu ingabo za Israel zarashe ku mupaka wayo na Lebanon cyahitanye umunyamakuru umwe muri benshi bakurikiranaga inkuru y’intambara igiye kumara icyumweru, abandi batandatu barakomereka. Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, bimaze gutangaza ko uwishwe n’iki gisasu ari umunyamakuru Issam Abdallah ufata amashusho w’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters. Reuters yamaze kwemeza aya makuru y’urupfu rwa Issam wari umaze […]

Wanyarwanda nchini Israel wako salama – Balozi

Raia wa Rwanda ambao kwa sasa wako nchini Israel wako salama, na hakuna hata mmoja wao aliyejeruhiwa wakati wa mapigano yanayoendelea kati ya Israel na magaidi wa Hamas, balozi wa nchi hiyo nchini Rwanda, Einat Weiss, amesema. Mzozo huo mkali ulizuka Jumamosi, Oktoba 7 wakati kundi la kigaidi la Hamas liliposhambulia Israel, na kurusha maelfu […]

Umusirikare wa FARDC yishe umwana we akomeretsa umugore yashakaga kwica

Umusirikare wo mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) yarashe yica umwana ufite nk’umwaka akomeretsa nyina. Ibi byabereye i Mwenda, umudugudu uherereye mu Murenge wa Ruwenzori muri Teritwari ya Beni (Kivu y’Amajyaruguru) mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuri uyu Kane ushize. Nk’uko byatangajwe na Meleki Mulala, umuhuzabikorwa wa sosiyete sivile nshya […]

EAC yamaganye abavuga ko ingabo zayo muri RDC zikorana n’inyeshyamba

Umunyamabanga Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, Dr Peter Mathuki, yamaganye abakomeje kuvuga ko ingabo ziri mu butumwa bwawo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, zizwi nka EACRF, zikorana n’imitwe yitwaje intwaro. Mu itangazo Dr Mathuki yashyizeho umukono kuri uyu wa 12 Ukwakira 2023, yavuze ko uyu muryango uhangayikishijwe kandi wamagana imirwano yubuye hagati […]

Kenya: Uwiyitaga umwavoka kandi watsinze imanza zose yaburanye yafashwe

Kuri uyu wa Kane ushize, uwo bivugwa ko yiyitaga umunyamategeko atari we w’i Nairobi yafunzwe n’ubuyobozi buvuga ko yibeshyeye ko ari umwunganizi mu by’amategeko w’Urukiko Rukuru rwa Kenya. Amakuru avuga ko uyu munyamategeko yaburanye imanza 26 imbere y’abacamanza bo mu Rukiko Rukuru, n’abacamanza b’urukiko rw’ubujurire mbere y’ifatwa rye, kandi zose yazitsinze. Yatawe muri yombi n’ishyirahamwe […]

The crisis in eastern DRC requires a political and not a military solution – USA

In eastern DRC, fighting is intensifying between a coalition of armed groups (Wazalendo) and the M23 rebels, while the Congolese army says it is observing the ceasefire in accordance with regional resolutions. These clashes which caused deaths and a movement of population displacement worry the USA. In a statement released Thursday, the US Embassy in […]

Kenya igiye gusimbuza ingabo zayo ziri mu butumwa bwa EAC muri RDC

Aba ni abitegura gusimbura bagenzi babo mu butumwa bwa EAC

Kenya igiye gusimbuza ingabo zayo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, EAC. Ingabo za Kenya zatangiye ubutumwa bwa EAC muri RDC mu Gushyingo 2022, hashingiwe ku byemezo by’abakuru b’ibihugu bo muri uyu muryango, byo gushakira amahoro n’umutekano uburasirazuba bw’iki gihugu bwazahajwe n’ibikorwa by’imitwe yitwaje […]

UK: Bizafata andi mezi ngo hatangwe umwanzuro ku kohereza abimukira mu Rwanda

Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza ku wa Gatatu rwavuze ko bizafata amezi mbere y’uko rutanga umwanzuro niba guverinoma ishobora gukomeza gahunda yayo yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda. Abunganira guverinoma bagiye impaka mu minsi itatu muri iki cyumweru bavuga ko urukiko rugomba gukuraho icyemezo cyo muri Kamena cyemeje ko gahunda yo kohereza ibihumbi by’abasaba ubuhungiro mu […]

Tuzatsinda M23 n’ubwo byatwara igihe kirekire: Minisitiri Bemba

Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, yagaragaje ko afite icyizere cy’uko ubutegetsi bwabo buzatsinda umutwe witwaje intwaro wa M23 n’ubwo byatwara igihe kirekire. Ibi yabivugiye i Kinshasa kuri uyu wa 12 Ukwakira 2023, ubwo yatangizaga umushinga w’umutekano n’amahoro witwa ‘Unis pour la paix et securité’. Nk’uko asanzwe abivuga, kimwe n’abandi […]

Amafoto: Abapolisi bo muri Centrafrica mu masomo ya special forces mu Rwanda

31447.jpg

Umuyobozi Mukuru wa Polisi (IGP) Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Kane, itariki ya 12 Ukwakira, yafunguye ku nshuro ya 12 amasomo y’ibanze ya special Forces mu kigo cy’amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye Mayange mu Karere ka Bugesera. Abapolisi bagera kuri 293, barimo abanyeshuri 44 bo mu nzego z’umutekano zo muri Repubulika ya Centrafrique (CAR), […]

Kenya yikanze ibitero bya Al Shabaab byo gushyigikira Hamas

Kuri uyu wa Kane, abapolisi ba Kenya bashinzwe kurwanya iterabwoba baburiye ko hashobora kuba ibitero by’imitwe yitwaje intwaro, nka Al-Shabaab, mu rwego rwo kugaragaza “kwifatanya na Hamas”. Kenya, ishyigikiye igihugu cya Israel mu rugamba kirimo kurwana n’umutwe wa Hamas w’abayisilamu bo muri Palesitine, yibasiwe inshuro nyinshi n’ibitero by’umutwe wa Al Shabaab , ufitanye imikoranire n’umutwe […]

Le Rwanda atteint un accĂšs à  l’électricitĂ© de 70 % et s’apprĂ ÂȘte à  accueillir une confĂ©rence sur l’énergie

Le Rwanda a fait des progrĂšs remarquables dans sa quĂ ÂȘte d’un accĂšs universel à  l’Ă©lectricitĂ©, atteignant un taux d’accĂšs de 70 pour cent, dont 20 pour cent sont attribuĂ©s à  des solutions hors rĂ©seau telles que les systĂšmes solaires domestiques et les mini-rĂ©seaux, a dĂ©clarĂ© Cesar, le conseiller technique en chef chargĂ© de l’Ă©nergie au […]

Gabon: Umugore wa Ali Bongo wahoze ari perezida yafunzwe

Umugore wa Perezida Ali Bongo, uherutse guhirikwa ku butegetsi muri Gabon, yatawe muri yombi nk’uko umwunganizi we mu mategeko yabitangarije AFP kuri uyu wa Kane. Abasirikare ba Gabon bahiritse ubutegetsi ku itariki ya 30 kanama, basesa ibyavuye mu matora nyuma gato yo gutangaza ko Perezida Bongo yatsinze, bavuga ko amatora atari yizewe. Ali Bongo wari […]

Ubujurire ku ruhare rw’abategetsi b’u Bufaransa muri Jenoside bwageze mu maboko y’ubutabera

Ku nshuro ya mbere, ubujurire ku ruhare rw’abategetsi b’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda buri mu maboko y’ubutabera. Urubuga rwa Afrique XXI rwabihishuye kuri uyu wa gatatu, itariki ya 11 Ukwakira ruvuga ko: muri Mata 2023, abahohotewe n’amashyirahamwe abiri batanze ubujurire mu rukiko rw’ubuyobozi rwa Paris. Kugeza ubu, abahohotewe bari bitabaje ubutabera mpanabyaha […]

Umuntu wese ubarizwa muri Hamas ni umupfu – Netanyahu

Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko buri munyamuryango wa Hamas ari “umupfu” nyuma y’inama ya mbere ya guverinoma y’igitaraganya. Iruhande rwe, utavuga rumwe n’ubutegetsi, Benny Gantz, yavuze ko “ari igihe cy’intambara”. Ariko Perezida wa Amerika, Joe Biden, yavuze ko yavuganye na Netanyahu kandi asobanura neza ko Israel igomba “gukurikiza amategeko y’intambara”. Abapfuye muri […]

Mozambique: TotalEnergies yajyanwe mu nkiko kubera igitero cy’iterabwoba muri Palma

Abantu barindwi cyangwa imiryango y’abahohotewe barokotse igitero cyamennye amaraso cy’abajihadiste muri Palma muri Werurwe 2021 batanze ikirego kirega “ubwicanyi budaturutse ku bushake no kudafasha umuntu uri mu kaga” ikigo cya TotalEnergies, icyo gihe cyari kiyoboye umushinga wa gaz muri ako karere. Iki kigo mpuzamahanga gihakana ibyo kiregwa. Abatanze ikirego bafite ubwenegihugu bwa Afurika y’Epfo n’u […]

King Charles III and Camilla on state visit to Kenya at the end of the month

King Charles III and his wife Camilla will make a state visit to Kenya from October 31 to November 3, the king’s first trip to a Commonwealth country since his coronation, Buckingham Palace announced on Wednesday. This visit, at the invitation of Kenyan President William Ruto, will be an opportunity to “celebrate the warm relations […]

Rutshuru: Milipuko kutoka kwa silaha nzito na nyepesi imesikika karibu na Kiwanja

Milipuko kutoka kwa silaha nzito na nyepesi imesikika tangu 1:50 p.m. kilomita chache kaskazini mashariki mwa Kiwanja katika eneo la Rutshuru (Kivu Kaskazini). Taarifa ya kwanza inayopatikana kwa wahariri wa lesvolcansnews.net inazungumzia uwezekano wa mapigano kati ya M23 na vikundi vya kujilinda katika eneo hili la mashambani lililoko chini ya kilomita 10 kutoka Kiwanja. Wakichukua […]

RDC: Nyuma y’imirwano yaramukiye muri Bwiza ubu intambara irasatira i Kiwanja

Nyuma y’imirwano yaramukiye mu giturage cya Bwiza, muri Teritwari ya Masisi kuri uyu wa Gatatu, itariki 11 Ukwakira, ubu urugamba rukomereje mu nkengero za Kiwanja aho bivugwa ko guhera mu ma saa saba n’igice urusaku rw’imbunda nto n’iziremereye rwumvikanaga mu birometero bicye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Kiwanja muri Teritwari ya Rutshuru. Amakuru y’ibanze agera ku […]

Minisitiri Musafiri yaburiye abatizwa ubutaka bw’abananiwe kububyaza umusaruro

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, yasabye abantu batijwe ubutaka bw’abananiwe kububyaza umusaruro muri iki gihembwe cya mbere cy’ihinga kutabubohoza. Ubwo yaganiraga n’abadepite kuri uyu wa 10 Ukwakira, Minisitiri Musafiri yagize ati: “Ntabwo dufite gahunda yo kubambura ubutaka, ubutaka buguma ari ubwa bene bwo. Tukababwira tuti ‘Rero ubwo udashoboye kubuhinga muri iyi season’, tukabuha umuntu […]

Umutwe uri muri Wazalendo wateguje ingabo za EAC ko ugiye kuzirasaho

Umutwe witwaje intwaro wa APCLS uri mu yigize ihuriro rya Wazalendo wateguje ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba muri Repubulika ya demukarasi ya Congo ko ugiye gutangira kuzirasaho. Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa APCLS, Hertier Ndagendange mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Kivu Morning Post, ikinyamakuru gikorera mu kwaha kwa Leta ya RDC. Ndagendange […]

M23 yabyukiye mu mirwano ikaze na FARDC/Wazalendo bashaka kuyirukana muri Bwiza

fg-3.jpg

Amakuru aturuka muri Rutshuru aravuga ko kuri uyu wa gatatu habyukiye imirwano hagati ya M23 na FARDC/Wazalendo, aho izi nyeshyamba zishyigikiye leta zazindutse zishaka kwirukana M23 mu birindiro bikuru byayo muri Bwiza. Mu masaha ya saa tatu n’igice, kuri uyu wa Gatatu, itariki 11 Ukwakira, amakuru yatangajwe n’abanyamakuru begereye leta kuri twitter avuga ko udusozi […]

Urugomero rw’amashanyarazi ava kuri gaz methane rwamaze guhuzwa n’umuyoboro w’igihugu

31339.jpg

U Rwanda rwamaze guhuza urugomero runini rutanga amashanyarazi akomoka kuri gaz methane n’umuyoboro w’igihugu , bituma haterwa indi ntambwe igana ku masooko atandukanye kandi ahendutse y’amashanyarazi hifashishijwe gaz iri munsi mu Kiyaga cya Kivu. Uruganda rwa methane rwahujwe mu gihe igihugu cyafunze inganda zose zikoreshwa na mazutu, zari zihenze cyane mu masooko yose y’ingufu. Nubwo […]

Urubuga rwa X/twitter rushobora gufungwa mu masaha 48 muri EU

Urubuga rwa X rwahoze rwitwa ‘Twitter’ rw’umuherwe Elon Musk rushobora gukumirwa mu bihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) kubera ibikomeje kurunyuzwaho harimo n’ibijyanye n’Intambara iri hagati ya Isiraheli na HAMAS. Ibaruwa yo ku wa 10 Ukwakira 2023 yandikiwe Elon Musk yashizweho umukono n’uwitwa Thiery Brenton, akaba ari komiseri wa EU ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu bihugu […]

Israel iritegura igitero cyo ku butaka muri Gaza nyuma yo kuyisukaho amabombe

Minisitiri w’ingabo muri Israel, Yoav Gallant, yiyemeje kugaba igitero cyo ku butaka muri Gaza nyuma y’igitero cya Hamas gitunguranye ku butaka bwa Israel nk’uko tubikesha Al Jazeera. Israel ivuga ko ingabo zigera ku 300.000 zateraniye hafi y’uruzitiro rwa Gaza kandi ko zitegura gutera ku butaka. Hagati aho, ibitero by’indege kuri Gaza byakomeje ku munsi wa […]

Tshisekedi yohereje abasirikare muri Kitshanga

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi Tshilombo, yohereje intumwa z’abasirikare mu mujyi wa Kitshanga uherereye muri teritwari ya Masisi kugira ngo zigeze ubutumwa ku baturage baho. Ofisiye wari uyoboye izi ngabo kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023, yabwiye abatuye Kitshanga ati: “Mu gihe mbihanganisha, ndabagezaho ubutumwa bwa Papa wacu, Perezida wacu FĂ©lix […]

Israel irigamba kwivugana abayobozi 2 bakuru muri Hamas

Minisitiri w’ubukungu wa Hamas n’undi munyamuryango mukuru muri biro politiki bishwe kuwa Mbere n’Ingabo za Israel, nk’uko byatangajwe n’Igisirikare cya Israel (IDF). Urupfu rwabo rwatangajwe kuri uyu wa Kabiri nyuma gato y’uko IDF igabye ibitero birenga 100 by’indege kuri Gaza. Nyuma Hamas yemeje ko abo bagabo bombi bapfuye ku rubuga rwayo rwa interineti, ivuga ko […]

UNHCR yifashishijwe mu kurwanya gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, ryifashishijwe mu rukiko rw’ikirenga rw’u Bwongereza mu kurwanya gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda. Kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023, abanyamategeko ba guverinoma y’u Bwongereza basubiye mu rukiko rw’ikirenga, barusaba gutesha agaciro umwanzuro w’urukiko rw’ubujurire wo muri Kamena 2023, wateshaga agaciro gahunda yo kohereza abamukira mu Rwanda. Muri […]

Ofisiye wa RCS uvugwaho gukubita umukarani yafunzwe

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi ofisiye w’urwego rushinzwe igorora, RCS, uvugwaho gukubita umukarani wari utwaye ibinyobwa ku ngorofani y’icyuma. Aya makuru yatanzwe n’uwitwa Brune Kirezi mu ijoro ryo kuri uyu wa 9 Ukwakira 2023, agira ati: “Uyu mugabo utwara imodoka ya GR yafashe umunota w’umunsi we, aza gukubita undi wari utwaye […]

Umwana wari waratoranyijwe mu baziga mu ishuri rya Bayern Munich aratakamba

Umwana wo mu kagari ka Kabona, umurenge wa Kinazi mu karere ka Huye witwa Ishimwe Innocent, aratakamba nyuma y’aho ashyiriweho icyo yita ‘amananiza’ yo kutajya mu ishuri rya FC Bayern Munich mu Rwanda kandi yaratsinze irushanwa rimwinjizamo. Iri rushanwa ryabereye mu karere ka Bugesera muri Nzeri 2023, ryateguwe ku bufatanye bwa FC Bayern n’ishyirahamwe ry’umupira […]

Umuyobozi wa Chechenia uvuga ko ashyigikiye Palestine yiteguye kohereza ingabo

Kuri uyu wa Mbere ushize, Umuyobozi wa Chechenia, Ramzan Kadyrov, yatangaje ko ashyigikiye Palesitine anasaba ko yakohereza abasirikare be gukemura amakimbirane hagati ya Israel n’umutwe w’abarwanyi ba Hamas. Kadyrov mu butumwa yanyuije ku muyoboro wa telegram yagize ati: “Ndabwira abayobozi b’ibihugu by’abayisilamu, gushyiraho ihuriro o kugera kuri abo mwita inshuti, u Burayi ndetse n’Uburengerazuba bwose, […]

Le Parlement adopte une loi accordant une autonomie accrue au RDB

Le Conseil de dĂ©veloppement du Rwanda (RDB) est sur le point d’acquĂ©rir une autonomie significative dans sa gestion financiĂšre et de ses ressources humaines, englobant le recrutement du personnel et les marchĂ©s publics, suite à  l’adoption d’une nouvelle loi par la chambre basse du Parlement, lundi 9 octobre. Cette nouvelle lĂ©gislation, en attente d’Ă ÂȘtre promulguĂ©e […]

Uwahoze ayobora Banki Nkuru y’u Burundi yatawe muri yombi

Uwahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru y’u Burundi (BRB) afungiwe muri kasho z’urwego rw’igihugu rw’ubutasi, SNR, mu Mujyi wa Bujumbura nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye birimo RFI. DieudonnĂ© Murengerantwari yatawe muri yombi kuwa Gatandatu ushize ariko ubuyobozi ntiburatangaza impamvu z’itabwa muri yombi rye. DieudonnĂ© Murengerantwari yari yasimbuwe na à‰douard Normand Bigendako mu mpinduka ziherutse gukorwa. Uyu […]

Rubavu: ‘Abakene’ baravuga ko ibirayi bihenda kuko bihingwa n’abifite gusa

Mu minsi ishize mu duce tumwe na tumwe tw’u Rwanda batunguwe n’itumbagira ry’ibiciro by’ibirayi byagaragaye hirya no hino ku masoko bituma abantu batandukanye bavuga ko batakibyikoza bitewe n’ubushobozi bucye. By’umwihariko rero mu Karere ka Rubavu hari bamwe mu baturage bavuga ko batibuka igihe baherukira kurya ibirayi kandi ubundi ariwo wari umwihariko wabo mu bijyanye n’amafunguro […]

Jenoside: Mu Bubiligi, urubanza ruregwamo Abanyarwanda babiri rutangiye rusubikwa

Urukiko rwa rubanda r’i Buruseli rwasubitse, kuri uyu wa mbere, urubanza rw’abanyarwanda babiri, Basabose Pierre na Twahirwa Seraphin, bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Iri subikwa ryatewe n’uburwayi bw’umwe muri bo, Basabose Pierre ngo ufite uburwayi bwo mu mutwe. Ubwo urubanza rwatangiraga kuri uyu wa mbere, urukiko rwa rubanda rwatangiye n’ubundi rusuzuma […]

Hamas yijeje kwica imbohe y’Umunya-Israel buri uko urugo rw’Umunyapalestine rurashweho

Umutwe w’abarwanyi ba kislamu witwa Hamas wateye ubwoba ko uzajya wica imbohe y’Umunya-Israel uko Israel izajya itera igisasu ku rugo rw’Umunyapalestine nta nteguza, mu gihe Israel yahamagaje inkeragutabara 300.000 ngo zongere gufata intwaro kandi igakupira amazi n’umuriro akarere ka Gaza, bigatera ubwoba ko iteganya kugaba igitero byo ku butaka. Imirwano kugeza ubu yahitanye abantu barenga […]

Colonel Kamanutsi wa Nyatura aravuga ko ari kugorwa n’urugamba rwabo na M23

Ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo riravuga ko riri kugorwa n’urugamba rwaryo na M23 muri teritwari ya Masisi, kuko ngo yo ifite intwaro zihagije. Ibi byatangajwe na Colonel Nkurikiyinka Kamanutsi Clement uwo we n’abarwanyi ayoboke muri Nyatura baganirizaga abatuye mu mujyi wa Kitshanga, ubwo M23 yahagenzuraga kuva tariki ya 7 Ukwakira yari imaze kuhava. Col. […]

U Rwanda rwagaragaje ko ruhangayikishijwe n’ibikorwa bya Wazalendo, FDLR ku basivili

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ihangayikishijwe n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR ku basivili b’Abanyekongo, cyane cyane Abatutsi bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda. Ibi ni Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Rwakazina Marie Chantal, wabigaragarije komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, i Geneva kuri uyu wa 9 Ukwakira 2023. Yagize ati: “Imvugo z’urwango no gukangurira gukora […]

U Bwongereza: Abanyamategeko ba guverinoma basabye urukiko kwizera u Rwanda

Abanyamategeko ba guverinoma y’u Bwongereza basabye urukiko rw’ikirenga kwizera u Rwanda, bakemera ko rwakira abimukira binjiye mu gihugu cyabo mu buryo butemewe n’amategeko, bakoresheje ubwato buto. Kuri uyu wa 9 Ukwakira 2023 ni bwo aba banyamategeko b’inararibonye bayobowe na Sir James Eadie KC bageze mu rukiko rw’ikirenga, aho bari bagiye kurusaba gutesha agaciro umwanzuro w’urw’ubujurire […]

M23 yemeye ko yambuwe Kitshanga

Umutwe witwaje intwaro wa M23 wemeye ko wambuwe umujyi wa Kitshanga muri teritwari ya Misisi nyuma y’igihe kitagera ku minsi ibiri yirukanyemo ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) n’imitwe ihuriye muri Wazalendo. Amakuru y’uko uruhande rwa Leta ya RDC rwafashe Kitshanga yatangiye kuvugwa kuri uyu wa 8 Ukwakira 2023, bigendanye n’uko abarwanyi ba […]

Lt Gen Mubarakh Muganga yaba aherutse guterana amagambo na Ychaligonza wa FARDC

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, biravugwa ko yaba aheruka guterana amagambo na mugenzi we wungirije w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo bari muri Ethiopia. Ku wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira ni bwo i Addis Ababa habereye inama y’inyabune y’abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu by’akarere, ikaba yarigaga ku bibazo bya […]

U Bubiligi: Basabose uregwa ibyaha bya jenoside ntiyabonetse mu rubanza

Umunyarwanda Pierre Basabose uregwa ibyaha bya jenoside, ibyibasiye inyokomuntu n’iby’intambara ntabwo yabonetse mu rukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi kugira ngo atangire kuburanishwa mu mizi. Basabose yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri mu majyaruguru y’u Rwanda mu 1947. Nk’umusirikare, yatwaraga Colonel Sagatwa Elie wari muramu akaba n’Umunyamabanga wihariye wa JuvĂ©nal Habyarimana. Yanakoraga ishoramari […]

Museveni yatangaje ko Uganda ikeneye abaguzi b’ibigori n’amata mu baturanyi

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko igihugu cye gikeneye abaguzi ba toni miliyoni 5 z’ibigori n’amata mu bihugu by’abaturanyi birimo u Rwanda. Ibi yabivuze kuri uyu wa 8 Ukwakira 2023 ubwo yari mu masengesho yo ku rwego rw’igihugu hamwe n’abandi bayobozi barimo umugore we, Janet Museveni, usanzwe ari Minisitiri w’uburezi na siporo. Museveni […]

Ubutinganyi bunyuranyije n’inyigisho za Bibiliya – Guverineri Barasa

Guverineri wa Kakamega mu gihugu cya Kenya, Fernandes Barasa, yamaganye icyemezo cyo kwemerera abanyamuryango ba LGBTQ (abaryamana bahuje igitsina n’abihinduje) gushinga amashyirahamwe n’imiryango itegamiye kuri Leta. Barasa yasobanuye ko inyigisho z’amadini mu gihugu zemerera gusa gushyingiranwa kw’abantu badahuje ibitsina, anenga Urukiko rw’Ikirenga ku cyemezo ruherutse gufata. Ati: “Nka bayobozi muri guverinoma no mu rusengero, ntitwemera […]

Muyaya yasingije Wazalendo

Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo akaba na Minisitiri w’itumanaho, yasingije imitwe yitwaje intwaro igize ihuriro rya Wazalendo Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 8 Ukwakira 2023, Muyaya yavuze ko Wazalendo iri kurinda igihugu, irwanya umutwe witwaje intwaro wa M23, bityo ko idakwiye kwitwa ihuriro ry’imitwe y’abagizi ba nabi. Yagize ati: “Mu […]

Ingabo z’u Burundi zahindutse abacancuro: Major Ngoma

M23 irashinja ingabo z'u Burundi kwifatanya na Leta ya RDC

Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Major Willy Ngoma, yatangaje ko ingabo z’u Burundi ziri mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru zahindutse abacancuro, zifatanya n’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo n’indi mitwe byifatanyije mu bikorwa bibi. Maj. Ngoma, mu kiganiro yagiranye na BWIZA kuri uyu wa 8 Ukwakira 2023, yatangaje ko […]

Inyeshyamba za Wazalendo ziravuga ko zisubije Kitshanga, Nturo n’igice cya Kilolirwe

Inyeshyamba za Wazalendo ziravuga ko zongeye kwigarurira Kitshanga, imidugudu ya Nturo ndetse n’igice cya Kilolirwe kuri iki Cyumweru, itariki ya 8 Ukwakira. Ariko amakuru aturuka aho agera kuri Radio Okapi aravuga ko izi nyeshyamba za Wazalendo zidafite amasasu ahagije yatuma zikomeza kugenzura ibyo bice, mu gihe FARDC ikomeje kuvuga ko yubahiriza ihagarikwa ry’imirwano. Kuri iki […]

Umupolisi wa Misiri yishe arashe Abanya-Israel muri Alexandria

Umupolisi wo mu Misiri yarashe ba mukerarugendo mu mujyi wa Alexandria wo ku Nyanja ya Mediaterane, ahitana nibura abenegihugu ba Israel babiri n’Umunyamisiri umwe. Umuyoboro wa televiziyo witwa Extra News wegereye cyane inzego z’umutekano za Misiri, wasubiyemo umuyobozi ushinzwe umutekano utavuzwe amazina avuga ko undi muntu yakomerekeye muri icyo gitero cyagabwe ku itsinda rya ba […]

Gen. Gihanga Smith wa FARDC yarekuwe nyuma y’ukwezi kurenga afunzwe

Gen. Major Gihanga Mutara Smith, umuyobozi wa FARDC muri Haut Katanga wari umaze ukwezi kurenga afunzwe mu rwego rw’iperereza yongeye kwidegembya. Uyu musirikare wakekwagaho uruhare mu inyerezwa rya toni 120 za cuivre z’ikigo TFM, yarekuwe kuri uyu wa Gatandatu, itariki 7 Ukwakira 2023 nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru Pascal Mulegwa, uhagarariye ibitangazamakuru nka RFI na France 24 […]

Nyaruguru: Umuryango uherutse kwibaruka impanga eshatu urasaba ubufasha

Umuryango wa Uwimana Josiane na Komezusenge Jean Baptiste, utuye mu mudugudu wa Rasaniro, akagari ka Maliba, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, uherutse kubyara abana batatu b’impanga, urasaba ubufasha ngo ushobora gukuza abo bana no kubarinda igwingira kuko uvuga ko ubwawo utishoboye. Nk’uko BWIZA yabitangaje, uyu mubyeyi Uwimana Josiane, w’imyaka 32, yibarutse impanga eshatu (abahungu […]

Colonel mu ngabo za Israel yiciwe mu bitero bya Hamas

Igisirikare cya Israel, IDF, cyatangaje ko komanda wa Brigade ya Nahal irinda imipaka y’iki gihugu, Colonel Jonathan Steinberg, yiciwe mu bitero bigari by’umutwe w’iterabwoba wa Hamas. IDF yatangarije ku rubuga rwa X mu ijoro ryo kuri uyu wa 7 Ukwakira 2023 iti: “Komanda wa Nahal Brigade, Col Jonathan Steinberg yiciwe uyu munsi mu mirwano n’ibyihebe. […]

M23 yirukanye FARDC na FDLR mu mujyi wa Kitshanga

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu wigaruriye umujyi wa Kitshanga, nyuma yo kuwirukanamo abarimo Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro bakorana. Amakuru BWIZA yamenye ni uko imirwano yo gufata uyu mujyi yatangiye mu ma saa tanu yo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2023. Kitshanga yari imaze iminsi […]

Le Rwanda et le BrĂ©sil signent un accord d’exemption de visa

Les Rwandais titulaires de passeports diplomatiques et officiels pourraient bientĂŽt se rendre au BrĂ©sil sans visa, suite à  un accord signĂ© entre les deux pays. C’est ce qu’indique un communiquĂ© publiĂ© le 6 octobre par le ministĂšre des Affaires Ă©trangĂšres et de la CoopĂ©ration internationale. Selon le communiquĂ© de presse, le ministre rwandais des Affaires […]