Imirwano ikaze ya M23 na FARDC irasatira Goma

Imirwano ikaze hagati y’umutwe witwaje intwaro wa M23 n’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, hamwe n’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo, yakomereje muri Gurupoma ya Kibumba, teritwari ya Nyiragongo, mu bilometero bibarirwa muri 20 werekeza mu mujyi wa Goma. Aya makuru amaze kwemezwa mu kanya gashize na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, wagize ati: “Muri […]

Syria: Ingabo za Amerika zarashe drone ya Turkiya

Pentagon iravuga ko indege z’intambara za Amerika zarashe drone ya Turkiya, yafatwaga nk’ibangamiye ingabo zayo muri Syria, mu gikorwa gishobora guteza amakimbirane hagati y’abanyamuryango ba NATO. Ibi byabaye kuri uyu wa Kane ushize ubwo Turkiya yibasiraga inyeshyamba z’Abakurde muri Syria nyuma y’igitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe mu murwa mukuru, Ankara, kigambwe n’ishyaka PKK (Kurdistan Workers’ Party ) […]

Waomba hifadhi 109 warejea Burundi kutoka Malawi

Zaidi ya raia mia moja wa Burundi waliokuwa wakiishi katika kambi ya Dzaleka huko Dowa wamerejea Burundi. Wizara ya Usalama wa Ndani kwa kushirikiana na Shirika la Umoja wa Mataifa la Kuhudumia Wakimbizi (UNHCR) imewarejesha nyumbani raia 109 wa Burundi kutoka kambi ya Dzaleka kwa hiari. Afisa Mahusiano ya Umma wa Usalama wa Taifa Patrick […]

UK’s plan to deport migrants to Rwanda heads to top court

The British government will try next week to persuade judges at the country’s top court to overturn a ruling which declared unlawful its divisive plan to deport to Rwanda asylum seekers who arrive in small boats across the Channel. In a blow to Prime Minister Rishi Sunak’s government and his pledge to “stop the boats”, […]

Martin Fayulu ntiyizeye ko amatora azaba nubwo yatanze kandidatire

Aherekejwe n’imbaga y’abayoboke b’ishyaka rye rya politiki Engagement pour la Citoyenneté et Développement (ECiDé), umunyapolitiki Martin Fayulu amaze gutanga kandidatire ye muri Komisiyo y’amatora (CENI) ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, itariki ya 4 Ukwakira, ntibyamubujije kugaragaza ko nta cyizere afite cy’uko amatora azaba nk’uko iyi nkuru dukesha politico.cd ivuga. Amaze kuva mu biro bya […]

Abadepite basanze abarimo uwigeze guhunga ubuyobozi barigizaga nkana

Abadepite bagize komisiyo ishinzwe ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, basanze abaturage batatu babagejejeho ibibazo bitaga iby’akarengane barigizaga nkana. Aba baturage ni Habimana Jean Baptiste utuye mu murenge wa Ruhango w’akarere ka Ruhango, akaba yarigeze guhunga ubuyobozi, avuga ko bushaka kumufungira mu nzererezi, azira gukurikirana ikibazo cyo kuba yarabujijwe gusana inzu […]

Guverinoma y’u Bwongereza igiye gusubira mu rukiko, isobanure gahunda yayo n’u Rwanda

Guverinoma y’u Bwongereza mu cyumweru gitaha irajya mu rukiko rw’ikirenga, igaragaze uburyo gahunda yayo yo kohereza abimukira mu Rwanda iri mu buryo bukwiye kandi bwihutirwa bwo gukemura ikibazo cy’iyimuka ritemewe n’amategeko. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko abanyamategeko b’iyi guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak, bazagaragariza urukiko rw’ikirenga impamvu zifatika zatuma rutesha agaciro icyemezo […]

Somalia: Igisirikare kiravuga ko cyivuganye abarwanyi 1650 ba Al- Shabaab

Guverinoma ya Somalia yavuze ko yahitanye abaterabwoba ba al-Shabaab 1,650 ikomeretsa abandi barenga 550 mu mezi abiri ashize mu bikorwa byinshi bya gisirikare byakorewe mu turere two mu majyepfo yo hagati. Nk’uko inyandiko zashyizwe ahagaragara n’Ibiro Ntaramakuru bya Somalia (SONNA) zibitangaza ngo nibura abaterabwoba bo mu rwego rwo hejuru 19 bari mu baguye mu bikorwa […]

Kenya: Rurageretse hagati y’Umunyarwanda n’Umunyakenya yizeye ngo amwandikishirize ikigo

Rwiyemezamirimo w’Umunyarwanda na mugenzi we w’Umunyakenya bari mu mpaka zikomeye mu rukiko ku bijyanye no gutunga no kugenzura miliyoni 400 z’amashiringi yafatiriwe muri banki ebyiri z’i Nairobi. Amafaranga yavuye mu bucuruzi bwo kuri internet. Kugira ngo hirindwe ko amafaranga menshi asesagurwa, Umucamanza mukuru w’urukiko rwa Milimani, Bernard Ochoi, yahagaritse konti ya Stay Online Limited (SOL) […]

Masisi: Nyatura yarahiriye kohereza Abatutsi bose mu Rwanda

Umutwe witwaje intwaro wa Nyatura wigamba ko ugizwe n’Abanyekongo b’Abahutu warahiriye kwirukana Abatutsi bose baba muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, ukabohereza mu Rwanda. Ibi byavuzwe n’umwe mu bayobozi bawo wiyita ‘Général’ Ignace, nk’uko byumvikana mu mashusho yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Ukwakira 2023, mu gihe bahanganye n’umutwe witwaje intwaro wa M23. […]

Agrandissement d’un hôpital construit par la Chine achevé dans le nord du Rwanda

Un hôpital récemment rénové, construit par la China Civil Engineering Construction Corporation (CCECC), a été officiellement mis en service mardi dans le district de Burera, au nord du Rwanda. L’hôpital universitaire Butaro niveau II, qui est passé de 150 lits à  256 lits, dispose désormais d’installations améliorées d’urgence, de soins intensifs, d’imagerie et d’oncologie. L’hôpital […]

Nyagatare: Abakobwa batewe inda barasaba ubufasha

Nsabimana yasobanuriraga abaturage uko bakwiye kurwanya icyaha cyo gusambanya abana

Abakobwa batewe inda bo mu murenge wa Karama mu karere ka Nyagatare barasaba guhabwa ubutabera kuko ngo ababahohoteye baratorotse, ntibabafasha kurera abana babyaranye. Iki kibazo cyagaragajwe n’abakobwa babiri kuri uyu wa 4 Ukwakira 2023 ubwo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwagezaga abatuye muri Karama serivisi za Isange One Stop Center zatangiye gutangirwa mu bitaro bya Gatunda. Umuyobozi […]

Umuyobozi wa RIB aremera ko ari igisebo kuba Kazungu yarafashwe bitinze

Kazungu Denis aremera ko yishe abantu 14

Umunyamabanga Mukuru w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, Colonel Jeannot Ruhunga, aremera ko inzego zishinzwe ubutabera zararangaye, zifata zikerewe Kazungu Denis, bityo ko ari igisebo kuri zo. Col Ruhunga mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 4 Ukwakira 2023 yagize ati: “Hatabaye uburangare ku nzego zose, nta cyaha cyaba ariko turi muri sosiyete. Kazungu yatoranyije abantu yica yabigambiriye, […]

Kenya: Perezida Ruto yakoze impinduka zikomeye muri guverinoma

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Kenya, William Ruto, yahinduye abantu umunani bagize guverinoma ye, maze yinjiza minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu biro by’icyahoze ari minisiteri y’intebe. Ruto yavuze ko impinduka zari nkenerwa kugira ngo “tunoze imikorere kandi tunoze itangwa rya serivisi nk’uko bigaragara mu cyemezo cy’ubuyobozi”. Ruto yahuye n’imyigaragambyo mu gihugu hose kubera ubuzima bwarushijeho […]

Kitshanga yasubiye mu maboko ya FARDC na Wazalendo

Abarwanyi ba Wazalendo bifatanyije n'ingabo za Leta muri iyi mirwano

Agace ka Kitshanga gaherereye muri teritwari ya Masisi kasubiye mu maboko y’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, n’imitwe yitwaje intwaro ihuriye mu cyitwa ‘Wazalendo’. Aya makuru yemejwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, mu gitondo cy’uyu wa 5 Ukwakira 2023, agira ati: “Kuva saa munani z’igitondo cy’uyu wa 5 Ukwakira, FARDC, FDLR, abacancuro […]

RDC yasobanuye icyo igiye gukora ku butaka bivugwa ko Uganda yatwaye

Guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) yasobanuye icyo igiye gukora ku butaka bwo muri teritwari ya Rutshuru Abanyekongo bavuga ko bwatwawe na Uganda. Hashize iminsi sosiyete sivili yo muri Rutshuru ndetse n’abavuga rikumvikana barimo abadepite bagaragaza ko abayobozi ba Uganda bimuye imbago ku rubibi rw’ibihugu byombi, bituma igice cy’ubutaka bwo muri Bunagana buva […]

Uganda irasabwa kwishyura asaga miliyari 112 Shs kugirango izakire imikino ya AFCON 2027

Uganda irateganya kwishyura Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Afurika, miliyari 112.407 z’Amashilingi mbere ya Gashyantare 2025 kugirango izabashe kwakira imikino y’Igikombe cya Afurika muri 2027 nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi muri guverinoma. Ku itariki ya 27 Nzeri 2023, CAF yemereye ibihugu bya Uganda, Kenya na Tanzania uburenganzira bwo kuzakira mu 2027 Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu (AFCON)ku […]

Ntabwo amabwiriza yo mu Rwanda arusha amategeko uburemere: Mukuralinda

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda yagaragaje ko atemeranya n’umuhuzabikorwa w’umuryango CLADHO, Murwanashyaka Evariste wavuze ko amabwiriza yo muri iki gihugu aremera kurusha amategeko, iyo bigeze ku kwimura abatuye mu manegeka. Murwanashyaka mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu tariki ya 2 Ukwakira 2023, yagize ati: “Mu Rwanda tugira uko amategeko akurikirana ariko usanga […]

Prof. Harelimana wikanzweho gushaka gutoroka yafunguwe by’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Prof. Harelimana Jean Bosco wayoboraga urwego rw’igihugu rushinzwe amakoperative (RCA), afungurwa by’agateganyo, akazaburanira mu rwisumbuye ataha iwe. Yatawe muri yombi tariki ya 14 Nzeri 2023, akurikiranweho ibyaha bifitanye isano no gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gukoresha nabi umutungo w’igihugu, gukoresha igitinyiro no gutonesha. Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha, Dr Murangira […]

Moise Katumbi yamaze gutanga kandidatire ye muri komisiyo y’amatora

Kandidatire y’utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Moà¯se Katumbi, kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 4 Ukwakira 2023, yashyikirijwe komisiyo yigenga y’amatora (CENI) nk’uko tubikesha 7sur7.cd. Uyu wahoze ari Guverineri wa Katanga utagiye ubwe mu mujyi wa Kinshasa, yari ahagarariwe n’intumwa z’ishyaka rye rya politiki, Ensemble pour la République, kuri iyi nshuro […]

Masisi: Abakomando barinda Tshisekedi binjiye mu mirwano

Abakomando barinda Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo bamaze kwinjira mu mirwano yaramukiye mu bice bitandukanye byo muri teritwari ya Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Mu gitondo cy’uyu wa 4 Ukwakira 2023, ubuyobozi bwa M23 bwatangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro igize Wazalendo ryagabye ibitero mu bice birimo Kilolirwe, Burungu, […]

Sudani: RSF irashinjwa kwica abaturage mu gitero cya bombe ku musigiti

Igitero cya bombe gishinjwa RSF cyibasiye umusigiti n’izindi nyubako za gisivili mu murwa mukuru wa Sudani, Khartoum, kuri uyu wa kabiri ushize cyahitanye abantu 10 nk’uko bitangazwa n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu. Ni ku nshuro ya mbere habaye igitero gihitanye abasivili benshi mu murwa mukuru kuva mu mezi 6 ashize y’intambara hagati y’Igisirikare […]

Kenya: Indwara y’amayobera yatumye ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rifunga

Minisiteri y’uburezi muri Kenya yafunze ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya St Theresa’s Eregi Girls’ High School nyuma y’aho abanyeshuri benshi bajyanwe mu bitaro kubera indwara y’amayobera kuwa Mbere ushize. Abashinzwe uburezi mu Ntara ya Kakamega bahisemo gufunga by’agateganyo ishuri kuri uyu wa Gatatu nyuma y’uko abanyeshuri batangiye kugaragaza imyitwarire idasanzwe. Basabye ko bemererwa gutaha nyuma y’uko […]

RDC irabona Kikwete nk’umucunguzi mu rugamba rwayo na M23

Ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) burabona Jakaya Mrisho Kikwete wabaye Perezida wa Tanzania, nk’umucunguzi mu rugamba ingabo zabwo zihanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Kikwete usanzwe ari Perezida w’akanama k’inararibonye k’umuryango wa Afurika y’amajyepfo, SADC, yageze i Kisangani muri Haut-Katanga tariki ya 2 Ukwakira 2023, ahahurira na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi […]

Nyagatare: RIB irasaba abaturage gucika kuri ‘Ni ko zubakwa’

Abayobozi bo mu nzego zitandukanye bifatanyije muri iki gikorwa

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rurasaba abatuye mu karere ka Nyagatare gucika ku mvugo ya “Ni ko zubakwa” kuko ihembera ihohoterwa rikorerwa abagore cyangwa abagabo mu ngo. Ni umukozi wa RIB mu ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ibyaha, Mwenedata Philbert, wabisabye kuri uyu wa 3 Ukwakira 2023, ubwo uru rwego rwagezaga ku batuye mu murenge wa Kiyombe […]

Gasabo: Polisi wanachunguza kifo cha wanandoa waliopatikana wamekufa nyumbani

Polisi wa Kitaifa wa Rwanda (RNP) na Ofisi ya Upelelezi ya Rwanda (RIB) wanachunguza chanzo cha kifo cha wanandoa wa Gasabo waliopatikana bila maisha nyumbani kwao katika Kijiji cha Agatare, Kiini cha Gasharu, Sekta ya Kinyinya. Msemaji wa RNP Boniface Rutikanga aliambia gazeti la The New Times kwamba polisi walipata habari hizo asubuhi ya Jumatatu, […]

Mushikiwabo yahawe na Perezida Iohannis umudari wa ‘National Order Star of Romania’

f7djmmexkaawqs3.jpg

Umunyamabanga mukuru wa Francophonie, Louise Mushikiwabo, yahawe umudari wa “National Order Star of Romania” wo ku rwego rwa kabiri ruzwi nka Grand Cross, kubera uruhare yagize mu gushimangira umubano mwiza hagati ya Romania na Francophonie. Ni mu gihe uyu mudari utangwa ku nzego zigera muri 6. Uyu mudari wa National Order Star of Romania watangiye […]

Abayobozi benshi mu gisirikare cy’u Burundi bahinduwe

Minisitiri w’ingabo mu Burundi, Alain Tribert Mutabazi, kuri uyu wa 3 Ukwakira 2023 yaraye ahinduye abayobozi b’imitwe itandukanye y’igisirikare cy’igihuhugu. Nk’uko bigaragara kuri kopi y’itangazo rya Minisitiri Mutabazi, abahinduwe barimo abayobozi ba Burigade, ababungirije, abayobozi ba Batayo, ababungirije, abayobozi ba za Diviziyo n’ababungirije, ndetse bigaragara ko na komanda wungirije w’umutwe w’ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu, uzwi […]

Niger yemeje ko abasirikare bayo hafi 30 biciwe hafi y’umupaka na Mali

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 3 Ukwakira, Niger yemeje urupfu rw’abasirikare ba yo 29 mu gitero cy’iterabwoba cyabereye i Tabatol, hafi y’umupaka na Mali, inatangaza iminsi itatu y’icyunamo mu gihugu. Minisiteri y’ingabo ya Niger mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo y’igihugu, Minisiteri y’ingabo yavuze ko ingabo zishinzwe ubwirinzi n’umutekano (FDS) zakoze igikorwa cya gisirikare kandi zibasha […]

Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN arataka ubukene

Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa FLN aravuga ko afite ubukene ku buryo kubona tike y’ibihumbi 6 buri kwezi ajya kwitaba urukiko rukuru rwa Nyanza bimugora cyane. Nsengimana utuye i Busoro mu karere ka Nyanza, mu kiganiro yagiriye kuri Umuryango TV, yavuze ko ari ingaragu kandi ko nta na gahunda afite yo kurambagiza […]

Ishuri Perezida Museveni yizemo ryahagaritse abanyeshuri bose biga mu wa 6

Ubuyobozi bw’ishuri Perezida Museveni yizemo rya Ntare School mu Mujyi wa Mbarara, mu burengerazuba bwa Uganda, kuri uyu wa Kabiri bwahagaritse abanyeshuri bose biga mu mwaka wa gatandatu bashinjwa kwangiza camera z’umutekano z’ishuri. Mu ibaruwa yandikiwe ababyeyi bose b’abanyeshuri yashyizweho umukono n’umuyobozi w’ishuri, Saul Rwampororo, yatangiye kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri, itariki […]

Leta yafashe ingamba z’agateganyo zo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange

Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba nshya zo guhangana n’ikibazo cy’ibura rya bisi zo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu buryo bukurikira: 1. Kwifashisha bisi zikodeshwa zikunganira izisanzwe zitwara abagenzi. 2. Gukorana n’abasanzwe batwara abagenzi, kugira ngo babone ubushobozi bwo gukoresha bisi ziri mu magaraje. 3. Kwifashisha bisi ziri mu byerekezo bidafite abagenzi zigakoreshwa ahari […]

Ingabo za RDC n’iza MONUSCO zubuye ibitero ku nyeshyamba

Ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo n’izo muri misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, zubuye ibikorwa bihuriweho byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’abaturage. Nk’uko Radio Okapi yabitangaje, ibi bikorwa byatangiriye mu giturage cya Masikini, teritwari ya Djugu mu ntara ya Ituri mu ijoro ryo ku wa 1 rishyira uwa 2 Ukwakira 2023. Umuvugizi […]

Rishi Sunak set to ignore EU judges as he prepares to push through Rwanda plan

Rishi Sunak has been preparing to push ahead with ignoring European judges as he prepares to plough on with his Rwanda immigration plan. Sunak, 43, is reportedly hoping to use new legal powers to ignore injunctions from judges in Strasbourg if the Supreme Court rules with the Government in November. The Prime Minister’s allies believe […]

Ikibazo cy’ubutaka Abanyekongo bavuga ko bwatwawe na Uganda cyagejejwe kuri Lutundula

Abatuye muri Rutshuru baravuga ko izi mbago zashinzwe n'abayobozi bo muri Uganda

Umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Juvénal Munubo Mubi, yagejeje kuri guverinoma ikibazo cy’ubutaka bw’igihugu cyabo Abanyekongo bavuga ko bwatwawe na Uganda. Hashize iminsi abatuye muri teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bavuga ko ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba zimuye imbibi, […]

Sunak yiteguye kwirengagiza abacamanza b’u Burayi akohereza abimukira mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, ngo yaba yiteguye gukomeza umugambi wo kohereza abimukira mu Rwanda yirengagije abacamanza b’i Burayi. Bivugwa ko Sunak, w’imyaka 43, yizeye gukoresha ububasha bushya ahabwa n’amategeko kugira ngo yirengagize imyanzuro yatanzwe n’abacamanza b’i Strasbourg Urukiko rw’Ikirenga niruramuka rufashe icyemezo gishyigikira Guverinoma mu Gushyingo. Abafatanyabikorwa ba Minisitiri w’intebe bemeza ko azirengagiza […]

Umuhuzabikorwa wa CLADHO abona amabwiriza yo mu Rwanda arusha amategeko gukomera

Umuhuzabikorwa w’umuryango CLADHO uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Murwanashyaka Evariste, aravuga ko ashingiye ku buryo abantu bakurwa mu manegeka, abona amabwiriza yo mu Rwanda akomeye kurusha amategeko yaho. Murwanashyaka yabivugiye mu kiganiro Imboni cyo kuri televiziyo y’igihugu cyaraye kibaye kuri uyu wa 2 Ukwakira 2023, cyari gifite umutwe ugira uti “Ihurizo ku kibazo cy’amanegeka, ni umuti utavura […]

Uganda irashinja uwahoze ari umuyobozi muri ICC gutera inkunga LRA

Uganda iri gukora iperereza ku bivugwa ko uwahoze ari umujyanama mukuru mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha yagize uruhare mu gutera inkunga umutwe wa Lord Resistance Army. Nk’uko byatangajwe n’umunyamategeko uhagarariye abahoze ari abasirikare b’abana ba Lord Resistance Army, cyangwa LRA, abahohotewe bavuze ko hagati ya 2006 na 2017 Brigid Inder wahoze ari umuyobozi muri ICC “yorohereje […]

Abagabo barwanye intambara irimo ibyuma n’udufuni bapfa umugore w’abana 10

Abagabo babiri bari kwivuriza mu Bitaro by’Icyitegererezo by’Akarere ka Soroti nyuma y’intambara ikomeye hagati yabo bapfa umugore w’abana 10. Abo bagabo, umwe w’imyaka 38 witwa Charles Okwale n’undi w’imyaka 48 witwa Joseph Esenu, barwanye intambara karahabutaka bigera aho bakoresha ibyuma n’udufuni. Iyi mirwano yabaye kuri iki Cyumweru gishize nyuma y’aho Esenu ngo afatiye mu cyuho […]

Immaculée arasaba ko Apôtre Yongwe aryozwa ibyo yakoreye Pasiteri Inzahuke

Ingabire Marie Immaculée uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu arasaba ko Apôtre Harelimana Joseph uzwi nka Yongwe abazwa n’ubutabera ibyo kuba yarahaye urubuga umugore witwa Murungi Diane wemera ko yabeshyeye Pasiteri Niyonshuti Théogène ‘Inzahuke’ ko yamuteye inda. Ibi yabivuze nyuma y’aho urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rutangaje ko rwataye Yongwe muri yombi kuri uyu wa 1 Ukwakira 2023, rumukekaho icyaha […]

Congo Nobel laureate doctor Mukwege announces presidency bid

Democratic Republic of Congo’s Nobel Peace Prize-winning gynaecologist Denis Mukwege said on Monday he would run for president in December elections. Mukwege, who won the award in 2018 for his nearly two-decade fight against sexual violence, made the announcement to a jubilant crowd of supporters at a conference centre in the capital Kinshasa. Nicknamed the […]

Kituo cha kufua umeme cha Rusumo kitazinduliwa hivi karibuni

Mkutano wa 15 wa Mawaziri ambao wana umeme miongoni mwa nchi zao kutoka Tanzania, Rwanda na Burundi wametangaza Desemba kuwa tarehe ya mwisho ya kuzindua mtambo wa kuzalisha umeme wa megawati 80 wa Rusuko. Katika kutembelea kiwanda hicho, Septemba 30, mawaziri hao walielezwa kuwa kazi hiyo kwa sasa imefikia 99.7% ya kukamilika, ambayo kwa sasa […]

Iminsi 10 ya mbere y’Ukwakira izarangwa n’imvura yiganjemo inkuba n’imiyaga – Meteo

df.jpg

Ikigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe kiremeza ko kuva taliki ya 1 kugeza kuya 10 Ukwakira 2023, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 75 ikazaba iri hasi y’ ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu mu gice cya mbere cy’Ukwakira. Imvura iteganyijwe izajya igwa ahantu hamwe na hamwe ntigere hose icyarimwe naho iminsi iteganyijwe […]

Intambara ishobora kurota hagati ya Sudani y’Epfo na Uganda

Umuvugizi w’inteko ishinga amategeko ya Sudani y’Epfo yihanangirije Uganda avuga ko igihugu cye kitazemera ko haba na santimetero imwe y’ubutaka bwacyo yomekwa kuri Uganda mu gihe amakimbirane ku mupaka akomeje hagati y’abaturanyi bombi. John Agany yavuze amagambo avuga ko ari ubutumwa bugenewe Perezida Yoweri Museveni nyuma y’iminsi mike ingabo za Uganda zivuzweho kwinjira muri Sudani […]

Une délégation de l’armée zambienne au Rwanda pour un voyage d’étude

cc-6.jpg

Aujourd’hui, une délégation composée de 20 professeurs et officiers étudiants du Collège de commandement et d’état-major des services de défense de Zambie a visité le quartier général des Forces de défense rwandaises (RDF). La délégation conduite par le Col CM Munachilemba est au Rwanda pour un voyage d’étude du 1er au 7 octobre 2023. Le […]

Burundi: Inyandiko z’abiyise abasirikare n’abapolisi baharanira impinduka zateje urujijo

Mu gitondo cy’uyu wa 2 Ukwakira 2023, mu bice bitandukanye by’u Burundi hatoraguwe kopi z’itangazo ry’iyiyise ‘komite y’abasirikare n’abapolisi iharanira impinduka’ bigaragara ko ryanditswe tariki ya 30 Nzeri. Mu gika kibanza cy’iri tangazo, iyi komite yahawe izina ry’impine rya ‘CMPCB’ iravuga ko mu bigo by’igisirikare n’igipolisi hamaze iminsi umugambi wo guhirika ubutegetsi buriho, gusa yo […]

Mali: Inyeshyamba za CMA zigaruriye ikindi kigo cya gisirikare

Kuri iki Cyumweru, inyeshyamba z’Aba-Tuareg zo mu majyaruguru ya Mali zavuze ko zafashe ikindi kigo cya gisirikare zicyambuye Ingabo za Mali nyuma y’imirwano yabereye mu majyaruguru y’igihugu. Iki kigo cya gisirikare ni icya kane cyafashwe mu bitero byinshi by’urugamba rw’inyeshyamba zo mu mutwe wa Coordination of Azawad Movements (CMA), rwatangiye kuva muri Kanama nyuma yo […]

Hagati ya M23 na FARDC ni nde watangije imirwano ko bitana ba mwana?

f7xv_htwwaappcv.jpg

Umutwe wa M23 urashinja Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, kuyigabaho ibitero kuri iki Cyumweru, itariki ya 1 Ukwakira, mu gihe ku rundi ruhande leta na yo ishinja M23 kuba ari yo yarenze ku mabwiriza yo guhagarika intambara ikabagabaho ibitero. Kuri iki Cyumweru mu ma saa cyenda nibwo Umuyobozi wa M23 ndetse n’umuvugizi […]

U Rwanda ruritegura gushyira ahagaragara gahunda y’isoko rya karubone

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga (MINAFFET) n’Ikigo cy’ubutwererane cya Singapore (SCE) mu mpera z’ukwezi gushize byashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane (MoU) yo kuvugurura no kurushaho gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi ndetse n’iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu. Amasezerano y’imyaka itanu yashyizweho umukono mu izina rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda na Jean de Dieu Uwihanganye, Uhagarariye u Rwanda […]

Abaswa bo mu burengerazuba baradusunikira mu Ntambara ya III y’Isi – Medvedev

Uwahoze ari Perezida w’u Burusiya, Dmitry Medvedev, yatangaje ko amakimbirane yo muri Ukraine ashobora gutera Intambara ya Gatatu y’Isi yose kubera abo yise “ibigoryi” bari mu buyobozi bwo hejuru mu Burengerazuba. Kuri iki Cyumweru, yanditse kuri Telegram ati: “Umubare w’abaswa bo ku rwego rwo hejuru uragenda wiyongera mu bihugu bigize Umuryango wa NATO.” Medvedev usanzwe […]

Imirwano ikaze yubuye hagati ya FARDC na M23

Ubuyobozi bw’umutwe witwaje intwaro wa M23 buremeza ko igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, n’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo byatangiye kugaba ibitero mu duce dutandukanye two muri teritwari ya Masisi. Perezida w’uyu mutwe, Bertrand Bisimwa, mu butumwa yatangarije ku rubuga X kuri uyu wa 1 Ukwakira 2023, yatangaje ko FARDC yasohoje isezerano ryayo ryo […]

Turkiya: Igitero cy’ubwiyahuzi ahakorera minisiteri y’umutekano

Minisitiri w’umutekano yavuze ko igisasu cyaturikiye hanze ya minisiteri y’umutekano w’igihugu cya Turkiya mu murwa mukuru Ankara, cyari “igitero cy’iterabwoba”. Ali Yerlikaya yavuze ko abantu babiri bagabye igitero baje mu modoka y’ubucuruzi ahagana saa 09:30 (06:30 GMT) maze bagaba igitero gikomeretsa abapolisi babiri. Yerlikaya yavuze ko umwiyahuzi yiturikirijeho igisasu imbere y’inyubako ikoreramo minisiteri naho undi […]

Ndayishimiye yahishuye ko yagiriwe inama yo kudataha mu ndege ahubwo agaca muri Tanzania

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yahishuye ukuntu ubwo yari mu mahanga mu kwezi gushize mu gihugu hanugwanugwa coup d’etat umujyanama we yamugiriye inama yo kudataha n’indege ahubwo agaca muri Tanzania akinjira mu gihugu n’imodoka ariko akabyanga. Ibi yabihishuye kuwa Kane ushize mu masengesho arangiza ukwezi kwa Kanama, aho yagarutse ku byo yise ibihuha bya coup […]

Nsabimana Callixte ‘Major Sankara’ yihanganishije Rayon Sports

Nsabimana Callixte wamenyekanye nka ‘Major Sankara’ yihanganishije abakunzi ba Rayon Sports basezerewe na Al Hilal Benghazi mu irushanwa rya CAF Confederations Cup. Sankara ni umwe mu bakunzi ba Rayon bagiye kuri sitade ya Kigali kureba umukino wo kwishyura, kuko hari amahirwe yo kuba iyi kipe yabonye itike y’amatsinda bitewe n’uko umukino ubanza yakiriwemo tariki ya […]

Ingabo z’u Burundi zambariye kurwanya M23

Ingabo z’u Burundi zambariye kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hashingiwe ku masezerano ubutegetsi bw’iki gihugu bwagiranye n’ubwa Repubulika ya demukarasi ya Congo. Tariki ya 8 Nzeri 2023 byavuzwe ko izi ngabo ziri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo zahawe impuzankano z’iza RDC, izo zari zisanganwe zisubizwa mu kigo cya gisirikare […]

Mali: Inyeshyamba z’Aba-Touareg zirigamba kwivugana abasirikare hafi 100 ba leta

Kuri uyu wa Gatandatu, inyeshyamba ziganjemo Aba-Tuareg zavuze ko zahitanye abantu benshi ku ruhande rw’ingabo za Mali mu gitero cyagabwe ku wa Kane ku nkambi ya Dioura, mu karere ka Mopti (hagati). Inyeshyamba zavuze ko zabaze imirambo 98 y’abasirikare, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu izina rya Permanent Strategic Framework, urwego ruyobowe n’ihuriro ry’imitwe ya Azawad […]

Abasirikare 6 bashinjwa uruhare mu bwicanyi bw’i Goma basabiwe ibihano

Ubushinjacyaha bwasabiye ibihano kuva ku myaka 10 kugeza ku gifungo cya burundu abasirikare batandatu bakurikiranyweho icyaha cyo kwica abantu bari mu myigaragambyo i Goma ku itariki ya 30 Kanama. Ushinjwa nyamukuru muri ubu bwicanyi, Colonel Mike Mikombe, kuri uyu wa Gatanu ushize yasabiwe gufungwa burundu ndetse no kuba yakwirukanwa muri FARDC kubera ubwicanyi, gusenya ibikoresho […]

Braverman refuses to let MPs see ‘commercially sensitive’ details of Rwanda deal

Suella Braverman has refused to allow MPs to be briefed in confidence on the costs of sending asylum seekers to Rwanda for asylum claim processing and resettlement. Members of the Public Accounts Committee found their efforts to understand the costs underpinning the UK’s agreement with the Rwandan government frustrated this summer, when they were told […]

Tamasha la The Ben Bujumbura lilihamia kwenye kituo cha kijeshi

Tamasha la The Ben lililokuwa likitarajiwa mjini Bujumbura, Burundi ambalo lilipangwa kufanyika kwenye “Jardin Public” Jumapili, Oktoba 1, limehamishiwa kwenye “Messe des Officiers”, kituo cha kijeshi. Mabadiliko ya ukumbi huo yanakuja baada ya waandaji wa tamasha kutangaza kuwa Jardin Public hana uwezo wa kukaribisha idadi ya washereheshaji ambao tayari wamenunua tikiti. “Tamasha hilo limehamishiwa kwenye […]