Nyumwa yo kwegukana igikombe cya Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka wa 2023-2024, APR FC ishobora kugura Gervais Yao Kouassi (Gervinho) wakiniye Arsenal na AS Roma.
Ku myaka 36 y’amavuko Gervais Yao Kouassi wamenyekanye nka Gervinho mu makipe akomeye i Burayi, yavuzwe mu ikipe ya APR FC iri kwitegura guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika.
APR yamaze kohereza inzobere muri Afurika y’Iburasirazuba no hakurya yaho kugira ngo zitoranye abakinnyi bagomba kuyigarurira izina yahoranye mu myaka yatambutse risa nk’aho ryamaze gucika amazi.
Nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru wa Radiyo y’igihugu[Radio Rwanda], Rugaju Reagan avuga ko mu bakinnyi APR igomba kuzana harimo na rutahizamu, Gervais Yao Kouassi uzwi nka Gervinho, kugira ngo amenyereze abakinnyi bato ndetse yongere gukangura Afurika ayibutse ko APR iherereye mu Rwanda.
Nubwo uyu yatangiye kuvugwa muri iyi kipe, hari n’abandi bakinnyi bakomeye iyi kipe ikomeje kuganiriza gusa amazina yabo aracyari ibanga.
APR FC iramutse izanye Gervinho wakoze ibitangaza i Burayi yaba itangiye kwerekana ko urwego rwayo rutakiri mu Rwanda nk’uko bagenda bayishinja kuko itacyitwara neze ku ruhando mpuzamahanga.
Nubwo bimeze gutyo hari abafana batari kwemera ko uyu mukinnyi yawuhamya muri APR FC dore ko amaze kugeza ku myaka 36, gusa hari n’abandi bavuga ko yaza akamenyereza abandi bitewe n’ubunararibonye yakuye ku mugabane w’u Burayi.
APR FC ntacyo iratangaza ku bijyanye no kugura abakinnyi bashya izasohokana umwaka utaha mu mikino nyafurika CAF Champions League, gusa Gervinho abaye uwa mbere uyivuzwemo nubwo atari yagurwa.
Tanga igitekerezo