
Ubushakashatsi buherutse muri 2021 bwagaragaje ko abagabo banywa itabi na shisha bari hagati y’imyaka 20 na 65 baba bafite ibyago byo kutagira ubushake mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
Umwanditsi akaba n’umushakashatsi Dr. Omar El Shahawy n’umwungiriza we muri kaminuza ya New York mu ishami rikora ubushakashatsi by’umwihariko ku nzoga n’itabi yavuze ko itabi riba ririmo ikinyabutabire cya Nicotine bityo kikagira uruhare mu kugabanya ubushake bw’imibonano.
Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cyo muri Amerika cy’ubuvuzi bukumira indwara, bwasesenguye amakuru ajyanye no gukoresha itabi ku bantu barengeje imyaka 18 muri Amerika bugaragaza ko abenshi mu banywa itabi badapfa kugira ubushake.
CNN ivuga ko bitewe no kuba nikotine hamwe n’ibindi bihumbi by’imiti bishobora kugira ingaruka zimwe kuri sisitemu y’umubiri igenzura umuvuduko w’amaraso mu myanya myororokere y’umugabo, ndetse no gutera kanseri nibindi bibazo byinshi byubuzima, usanga bishobora no gutera ihungabana.
Ubusanzwe nikotine(Nicotine) igabanya umuvuduko w’amaraso mu ngingo zose, harimo n’igitsina ku bagabo. Kubwibyo, abagabo banywa itabi cyangwa shisha, bafite ibyago byinshi byo guhura n’ikibazo cy’ubushake bucye.Impamvu n’uko iyi Nicotine yinjira mu mubiri akaba yanahungabanya amarangamutima y’abayinyweye harimo kugira agahinda gakabije, ubwoba n’ibindi bishobora gutuma ubushake bw’umugabo bucyendera.
Tanga igitekerezo