
Ibigori (maize cg corn mu cyongereza, maïs mu gifaransa) ni bimwe mu binyampeke biboneka cyane ahantu hose kandi biryoha cyane, bikaba ifunguro ry’ibanze kuri benshi.
Ibigori biribwa mu buryo butandukanye; byokeje, bitogosheje cg se byahinduwe ukundi kimwe n’uko byongerwa mubyo kurya bindi bitandukanye (corn syrup, corn oil, ubugali, igikoma n’ibindi).
Iyo byuzuye (ni ukuvuga bitarahindurwa) biba bikungahaye cyane kuri fibres, vitamin zitandukanye, imyunyungugu n’ibindi bifasha mu gusukura umubiri no gusohora uburozi (antioxidants).
Nubwo tumenyereye ko bisa umuhondo, biboneka no mu yandi mabara nk’umutuku, ubururu, move, umweru n’andi.Biboneka mu mabara atandukanye, gusa intungamubiri zibonekamo zo ni zimwe.
Uretse kuba bibonekamo amazi ahagije, ibigori bibonekamo ibinyamasukari, proteyine n’ibinure ku rugero ruto.Bibonekamo kandi vitamin A , B na E n’imyunyungugu itandukanye,kubera bikize cyane kuri fibres , bituma ibigori biba ifunguro ryiza mu gihe urwaye kwituma impatwe cg hemoroyide kimwe na kanseri ifata mu mwoyo.
Ibigori ni ifunguro ry’ibanze ku bantu benshi, bikaba bibonekamo imbaraga (calories) 342 muri garama 100 gusa. Nibyo binyampeke bibonekamo imbaraga nyinshi kurusha ibindi. Niyo mpamvu ifunguro ry’ibigori (kawunga cg se igikoma) biza mu myanya y’imbere mu bifuza kugira imbaraga cg se kongera ibiro no gukomera.
Bikize cyane kuri vitamin B z’ingenzi nka vitamin B1 y’ingenzi mu mikorere myiza y’imyakura no gufata mu mutwe ndetse na vitamin B3. Kubura iyi vitamin B3 bitera ibibazo bitandukanye by’impiswi, uduheri twinshi ku mubiri bikunze kuboneka cyane mu bantu bafite ikibazo cy’indyo ituzuye.
Bibonekamo kandi vitamin B5 ifasha mu icagagura ry’ibinure, amasukari na proteyine mu mubiri. Ibigori bibonekamo kandi vitamin B9 (cg folic acid) y’ingenzi cyane cyane mu bagore batwite, kuyibura bishobora gutera kubyara umwana ufite ibiro bike cg se ufite ubundi bumuga.
Amavuta y’ibigori, nkuko ubushakashatsi bubyerekana agira uruhare runini mu kugabanya urugero rwa cholesterol mu mubiri. Bityo akarinda ibyago byo kwibasirwa n’indwara zitandukanye z’umutima. Arinda imijyana (arteries) y’amaraso kuziba bitewe n’ibinure bishobora kujyamo, bityo bikagabanya umuvuduko w’amaraso, bikarinda n’indwara yo guhagarara k’umutima (heart attack) na stroke.
Tanga igitekerezo