
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), kiravuga ko kuba hari Abanyarwanda bakora uburaya bwambukiranya imipaka biri mu bibangamira urugamba rwo gukumira ikwirakwizwa rya virusi itera SIDA.
Ni ibyatangajwe na Dr Ikuzo Basile uyobora w’Ishami rishinzwe kwirinda SIDA muri RBC.
Dr Ikuzo avuga ko bene ubu buraya bwambukiranya imipaka bubangamira urugamba rwo gukumira SIDA, kuko bigoye kumenya umubare nyawo w’ababukora.
Imvaho Nshya yasubiyemo amagambo ye agira ati: "Imbogamizi ntizabura kuko ntabwo twamenya ngo ni bande bambutse, ese bagarukana ibiki, ese iyo bagarutse babasha kwipimisha?"
"Ni yo mpamvu twebwe kubera ko tuba tutazi umubare w’abo bantu bambutse, hari ubushakashatsi dukora kugira ngo tumenye uko abakora umwuga w’uburya bangana mu gihugu cyacu, imyitwarire yabo, n’uko babona serivisi.”
Ikuzo avuga ko icyo RBC ishyiramo imbaraga ari ukubamenya muri rusange no kubashyira muri porogaramu zo kurwanya SIDA, cyane ko bahabwa serivisi nk’icyiciro cyihariye cyibasiwe n’icyo cyorezo.
Avuga ko iyo bibaye ngombwa, RBC ibapima buri mwaka kugira ngo hamenyekane uburyo banduzanya hagati yabo n’uko bagira uruhare mu gukwirakwiza ubwandu bushya.
Yunzemo ko "abo bambuka imipaka rero ntitwamenya ngo ni kanaka, iyo turimo gukora ubwo bushakashatsi bwacu ni ho duhura na ba bandi tukamenya uko bahagaze na byo bikaduha ishusho yagutse y’uko ubwandu buhagaze muri iki cyiciro.”
Imibare ya RBC igaragaza ko abantu bafite visuri itera SIDA mu Rwanda babarirwa kuri 3%, mu cyiciro cy’abakora uburaya bo bavuye kuri 45% bagera kuri 35% mu gihe kirenga imyaka 15.
Tanga igitekerezo