Al Ahly yo mu Misiri ifite impungenge z’umutekano wayo i Lubumbashi muri Congo byatumye ihita yandikira impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri afurika CAF, iyimenyesha ko badatekanye.
Impungenge za Al Ahly zatangiye ku wa 17 Mata ubwo yageraga muri Congo aho yagiye gukina umukino ubanza wa kimwe cya kabiri cy’irangiza muri CAF Champions League.
Mu ibaruwa ifunguye Al Ahly yandikiye CAF, isaba TP Mazembe kuborohereza mu bikorwa byose ndetse ko banahabwa abashinzwe umutekano bihariye kugira ngo batekane muri iki gihugu.
Ingingo zigera kuri eshanu zisobanura ibibazo iyi kipe yaharuye nabyo muri Congo nizo zari zigize iyi baruwa yoherejwe muri CAF.
Al Ahly ivuga ko nta polisi abacungira umutekano bahawe ibyo bigatuma habaho guhungabanyirizwa umutekano kwabo, ndetse ikomeza ivuga ko bahuriyeyo n’imbogamizi zo kugera mu myitozo bakererewe.
Si ibyo gusa, iyi kipe y’i Cairo ivuga ko kuri Hoteli icumbitsemo haba hari akavuyo k’abantu benshi ndetse bakaba bakeka ko muri abo haba harimo n’ababahungabanyiriza umutekano.
Iyi baruwa isoza isaba CAF kuba yategeka TP Mazembe kuyiha ibyibanze byose bikenerwa kugira ngo ibashe kubaho itekanye muri iki gihugu mu gihe umukino wayizanye utari waba.
Umukino ubanza wa kimwe cya kabiri cy’irangiza muri CAF Champions League uzahuza TP Mazembe na Al Ahly uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2024.
Tanga igitekerezo